• Amasomo
o Yer 23, 1-6
Baragowe abashumba batererana ubushyo bukagwa mu rwuri! Uwo ni Uhoraho ubivuze. None rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku bashumba baragiye umuryango wanjye. Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho. Nyamara ariko njyewe-uwo ni Uhoraho ubivuze-ngiye kubahagurukira, mbahanire ubugome bwanyu! Njyewe nzakoranya ayarokotse mu mashyo yanjye, nyavane mu bihugu byose nayatatanyirijemo, nyagarure mu biraro byayo, maze yororoke. Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira-uwo ni Uhoraho ubivuze. Igihe kiregereje-uwo ni Uhoraho ubivuze-maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushobozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu. Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri “Uhoraho ni we butabera bwacu.”
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana.
o Ef 2, 13-18Bavandimwe, naho ubungubu, muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera,mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu. Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta hagati yabo. Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro, maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose. Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure, kimwe n’abari hafi. Ubu rero twese, uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data, tubumbwe na Roho umwe.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Mk 6, 30-34Intumwa zihindukiye, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose. Nuko arazibwira ati “Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya.” Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi.
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu.
• KuzirikanaKu cyumweru gishize ni bwo twumvaga ukuntu Yezu Kristu yohereje abigishwa be mu butumwa, akabohereza babiri babiri. Turibuka amabwiriza yari yabahaye: kutagira icyo bajyana mu rugendo (nta mugati, nta ruhago, nta biceri, nta makanzu abiri); kuguma mu rugo binjiyemo kugeza igihe bahaviriye; aho batabakiriye, kuhava babanje gukunguta umukungu uri kubirenge byabo. Ni uko baragenda barigisha, birukana roho mbi, bakiza n’abarwayi benshi.
Kuri iki cyumweru rero, turabumva bahindukiye bavuye mu butumwa, bashaka kubwira uwabatumye uko byabagendekeye: Ese byabaye amahire? Ese ko bagiye ntacyo bitwaje, ntacyo baba barabuze? Baba se barakiriwe bate mu ngo binjiyemo? Hari aho se baba batarabakiriye, bikaba ngombwa ko bakunguta umukungu ku birenge byabo? Inyigisho zabo se zakiriwe zite? Bakijije se abarwayi bangana iki? N’ibindi: “Intumwa zihindukiye, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose”.
Nubwo ariko Yezu nawe atabura kugira amatsiko, nge ni ko mbyiyumvisha, yo kumva abigishwa be bamubwira uko ubutumwa bwagenze, arabona ko bananiwe! Ni ko kubabwira ati “Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya.”
Bavandimwe, aka gace k’iyi Ivanjili karatwereka umusabano n’ibyishimo biri hagati y’abigishwa na Yezu Kristu wabatumye. Aha hantu haratwereka twebewe abakristu akamaro k’igihe dufata cyo kwicarana na Yezu, akatwumva natwe tukamwumva.
Abakristu twese dufite ubutumwa bwo kwamamza Ingoma y’Imana muri rubanda: harimo bamwe muri twe babihamagarirwa ku buryo bwihariye, abo ni abashumba bacu ( Abepiskopi, Abasaserdoti, Abadiyakoni), abihayimana mu ngeri zabo zitandukanye, abalayiki babyitangiye nk’abakateshisti, n’abandi. Ariko abakristu bose bafite ubwo butumwa mu buzima bwabo bwa buri munsi; bose bahamagarirwa kuba abahamya b’Ivanjili: mu mirimo, mu mashuri , mu miryango, mu mashyirahamwe, n’ahandi.
Icyo rero tugomba kuzirikana duhereye kuri aya magambo y’Ivanjili, ni uburyo tugira bwo gushaka akanya ko kwegera Yezu Kristu uduha ubutumwa kugira ngo tumubwire uko bitugendekera, tumubwire ibyishimo n’ingorane byacu mu butumwa yadushinze; tumubwire uko twakirwa neza n’aho badukwena batwigizayo; tumubwire ibitangaza dukora muri bagenzi bacu igihe dusuye abo bose bafite uburwayi bunyuranye, abo bose bahungabanye, abo bose bihebye, abo bose bahambiriwe na Sekibi...
Tugomba kuzirikana uburyo tugira bwo gutega amatwi Yezu Kristu, we azi neza iminaniro yacu n’ ingorane duhura nazo buri munsi. Ni ngombwa kuri buri mukristu wese kugira akanya ko kwihererana na Kristu: akanya ko gutuza, akanya ko kuzirikana Ijambo ry’Imana, akanya ko kuzirikana, akanya k’isengesho, akanya ko gushengerera.
Akenshi abantu dutwarwa na byinshi duharanira imibereho ya buri munsi, umwaka ugashira undi ugataha; ni ngombwa rwose ku mukristu gushaka umwanya mu gihe cya konji zacu, tukanyaruka ahantu hatuje tukongera tukuhira ubuzima bwacu bwa roho; hari abibwira ko umwanya nk’uwo wabonwa gusa n’abasaserdoti n’abihaye Imana cyangwa se abandi bakataje cyane mu bukristu, ngibyo nguko! Uretse kandi no gutegereza ko twabona ayo makonji incuro izii n’izi mu mwaka, ako kanya kagombye kuboneka buri munsi; igihe cyose dukise imirimo, buri wese akeneye ako kanya ko kongera kwiyibutsa ubutumwa yahawe ubwo abaye umukristu, akiyemeza kuba umuhamya wa Kristu mu bantu; buri wese kuri iki cyumweru arabwirwa aya magambo “Ngwino ahitaruye, hadatuwe maze uruhuke gatoya.”
Bavandimwe uko dufashe akanya ko kuzirikana ku magambo ya Yezu Kristu, uko tugenda tugirana umusabano na We, ni nako tugenda tuvumbura ko twari kure y’Imana, tukaba twarigijwe bugufi yayo tubikesha amaraso ya Kristu. Muri ako kanya dufata ko kumwegera no kumwumva, ni ho twumva ko ari we Mahoro yacu, ni we uduha gutuza, akaturinda kujagarara. Ni ko turushaho kumva ko dukoze umuryango umwe w’abavandimwe; tukarushaho kwiyumvisha ko We ubwe yaciye urwango rwatandukanyaga abantu, ruriya rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. Ibi se twabyongeraho iki! Inzangano ziracyatwugarije, ziracyatubereye inkuta zidasunikwa hagati y’abantu batuye iyi si, yewe no hagati yacu abitwa ko twamenye Kristu: none se ye, ubugome bw’amoko yose, ubwicanyi, ukubeshyerana, ugushyinyagurirana, ubugambanyi, ugusuzugurana, n’ibindi duhora twivurugutamo bikomoka he? Ibyo byose se biri mu batari bamenya Kristu? Hagati yacu abakristu: abashumba, abihayimana, imiryango y’Agisiyo Gatolika, amakoraniro y’abasenga, etc., aho ibyo byose twarabitsitsuye, twimitse Kristu we Mahoro yacu?
Pawulo mutagatifu ati “Kristu, Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta hagati yabo...kugira ngo bombi, ari Umuyahudi n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro, maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose.” Ngibyo , nguko!
“Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya.” Bavandimwe, nituve kure , tujye hafi ya Kristu, turuhuke inzangano, amashyari, amarari, ibinyoma, amacakubiri, uburyarya, ukwikanyiza n’ukwikunda; turuhuke ibyo byose bituboshye imutima. Erega Yezu Kristu aratuzi kurusha uko twiyizi, arazi ko tunaniwe, ko turushye, nitumwegere aturuhure, ni We mahoro yacu! Ni we mushumba wacu, ni we udukoranyriza mu rwuri rutoshye, atuvanye aho twari twaratataniye; Imana ubwayo yiyemeje kutubera umushumba, kuko yabonaga tumeze nk’ubushyo butagira umushumba, twanamye aho kugasozi, twabuze epfo na ruguru. Amiringiro yacu tuyashyire mu Mushumba mwiza utarumanza izo aragiye. Umushumba wemera guhara byose kugeza ku magara ye agira ngo ubushyo bwe bubeho.
Bavandimwe, kuri iki cyumweru aya masomo adufashe kumva ko tugomba guhora iteka dusabira abashumba bacu muri Kiliziya yose, mu miryango y’abihayimana, mu makoraniro yacu. Adufshe gusabira cyane abayobozi b’ibihugu byacu, mu nzego zabo zinyuranye. Adufashe gusabira ababyeyi mu miryango; mbese tuzirikane buri wese ushinzwe abandi, mu rwego urwo ari rwo rwose: abe umushumba ukwiye, wizihiye, uharanira icyiza cy’abo ashinzwe,kandi uharanira kubashyira hamwe, akirinda icyabatatanya, ngo hato ibirura bitabahukamo, dore ko bihora birekereje!
Nidusabe dukomeje kugira ngo abashumba bacu, abayobozi bacu, ababyeyi bacu, ntibabe mu mubare wa bariya Nyagasani yihanangiriza uyu munsi: “Baragowe abashumba batererana ubushyo bukagwa mu rwuri! Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho.”
Mwese nkomeje kubifuriza ibihe bihire byuje imigisha n’ibyiza bikomoka kuri Kristu, Mahoro yacu. Maze intego yacu ibe imwe, iyo guharanira gushaka akanya ko kwitarura ibyo byose bihinda impande zacu, tukajya aho hitaruye, tukihererana na Kristu, tukamusaba kutugira umuntu umwe, umubiri umwe n’umuryango umwe. Nadusenyere inkuta zose zadutandukanyaga.