lundi 19 octobre 2009

UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE (1 UGUSHYINGO 2009)

  • Amasomo
    • Hish 7, 2-4.9-14

Nuko ndongera mbona undi mumalayika azamuka ajya iburasirazuba; afite ikashe y'Imana nzima. Avuga mw 'ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi ni nyanja ati « Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere yuko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k'abagaragu b'Imana yacu.» Nuko umubare wabashyizweho ikimenyetso: abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose ya Israheli. Nyuma y'ibyo mbona imbaga nyinshi y'abantu, umuntu atashobora kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y'intebe y'ubwami n'imbere ya ntama , bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki , bavuga mu ijwi riranguruye bati « ubucunguzi ni ubw'Imana yacu yicaye ku ntebe y'ubwami bukaba n'ubwa Ntama.» Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y'ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y'intebe y'ubwami, maze basenga Imana, bavuga bati « Amen! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n'ububasha, ni iby'Imana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka ! Amen!»

Umwe mu Bakambwe afata ijambo, maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni bande kandi baturutse he ?» Ndamusubiza nti « Shobuja, ni wowe wabimenya!» Nawe arambwira ati « Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama."

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • 1 Yh 3, 1-3

Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugera naho twitwa abana b'Imana, kandi turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana. Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b' Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa . Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragaza, tuzaba dusa na We ,kuko tuzamureba uko ari by'ukuri. Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk'uko na We ari umuziranenge.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mt 5, 1-12

Yezu abonye icyo kivunge cy' abantu aterera umusozi. Aricara, abagishwa be baramwegera. Nuko araterura arigisha ati «Hahirwa abakene ku mutima, kuko ingoma y'ijuru ari iyabo. Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatungaho isi umurage . Hahiwa abababaye, kuko bazahozwa. Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa. Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa . Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana. Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b'Imana. Hahirw abatotezwa bazira abutungane, kuko Ingoma y'Imana ari iyabo. Murahirwa ni babatuka bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari njye babahora. Nimwishime munezerwe kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije.

  • Iyo ni Ivanjili ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu


     


     

Aucun commentaire: