- Amasomo
- Ivug. 4, 1-2. 6-8
None rero, Israheli, umva amategeko n'imigenzo mbigisha ubwanjye gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu Uhoraho Imana y'abasokuruza banyu abahaye ngo mukigarurire. Ntimuzagire icyo mwongera ku mgambo y'amategeko mbahaye, ntimuzagire n'icyo mugabanyaho, kugira ngo mukomeze amategeko y'Uhoraho Imana yanyu mbashyikirije. Muzayakomereho, muyakurikize; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y'amahanga. Abazabwirwa iby'aya mategeko yose, bazavuga bati "Ntakabuza iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry'abantu b'abanyabwenge kandi b'impuguke." Koko se hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi nk'uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje?Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko n'imigenzo biboneye nk'iri Tegeko mbagejejeho uyu munsi?"
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Yak. 1, 17-18. 21b-22.27
Bavandimwe, ikitwa ingabire y'agaciro cyose, n'ituro rishyitse iryo ari ryo ryose, bikomoka mu ijuru ku Mubyeyi w'urumuri, we udahinduka kandi natume habaho umwijima uturutse ku mihindagurikire y'ibihe. Ni ku bwende bwe bwite yatwibyariye akoresheje ijambo rye ry'amanyakuri, kugira ngo tube imena mu biremwa bye. Nimwakirane urugwiro ijambo ryababibwemo kandi rishbora kubakiza. Mube abantu bagaragaza mu bikorwa ijambo ry'Imana, kuko kwishimira kuryumva byonyine ari ukwibeshya. Iyobokaman risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y'Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi, n'abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Mk 7, 1-8.14-15.21-23
Abafarizayi bamwe mu Bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira i rihande rwa Yezu. Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. Koko rero, Abafarizayi n'Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k'abakurambere; n'iyo bavuye mu materaniro, ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n'indi migenzo myinshi bakurikiza by'akarande, nko koza ibikombe, ibibindi n'amasahani... Nuko rero, Abafarizayi n'Abigishamategeko baramubaza bati "Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w'abakurambere, bakarisha intoki zanduye?" Arabasubiza ati "Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk'uko byanditswe ngo 'uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure. Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y'abantu gusa.' Murenga ku itegeko ry'Imana, mukibanda ku muco w'abantu." Yongera guhamagara rubanda, arababwira ati "Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya! Kuko mu mutima w'abantu ariho haturuka imigambo mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi, n'amafuti. Ibyo bintu byose bibi biva mu mutima, nibyo bihumanya umuntu."
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire