jeudi 9 avril 2009

KU WA KANE MUTAGATIFU (9 MATA2009)


• Icyo tuzirikana

Mu guhimbaza Misa yo ku mugoroba w’uyu munsi w’uwa Kane Mutagatifu, Kiliziya iba yinjiye mu muhimbazo nyirizina wa ya minsi Nyabutatu ya Pasika, ikayitangira yibuka uko Yezu yasangiye bwa nyuma n’abigishwa be; ku mugoroba ubanziriza umunsi yari butangwe ngo apfe. Muri uwo mugoroba, Yezu yarikumwe n’abigishwa be basangira, kandi bamuteze amatwi. Yari amaze iminsi ababwira iby’uko Umwana w’umuntu azagabizwa amaboko y’abagome, akicwa, ariko akazazuka. Nuko, mu gihe Abayahudi biteguraga guhimbaza umunsi mukuru ukomeye wa Pasika, Yezu na we yifuje gusangira n’abigishwa Pasika. Nuko ku mugoroba , mbere y’uwo munsi mukuru wa Pasika, ubwo yari kumeza hamwe na bo, abahishurira ibintu bikomeye: Abanditsi b’Ivanjili batatu babanza(Mutagatifu Matayo ‘26, 26-29’, Mutagatifu Mariko ’14, 22-25’ na Mutagatifu Luka'22,15-20’) batubwira ukuntu Yezu yaremye Ukaristiya, ubwo yafataga umugati, agashimira Imana, akawumanyura, akawubahereza ababwira amagambo akomeye ati “Nimwakire murye, uyu ni umubiri wanjye”; nyuma agafata n’inkongoro, arashimira nuko arabahereza avuga ati “Nimunyweho mwese, kuko iki ari amaraso yanjye, ay’isezerano, agiye kumenerwa benshi ngo babarirwe ibyaha”.

Yohani Mutagatifu we, atubarira ikindi gikorwa cyakorewe muri iryo sangira abandi banditsi b’amavanjili batatubwiye: Uko Yezu yogeje ibirenge abigishwa be. Ni yo nkuru twumva mu Ivanjili y’uyu munsi.

Ibyo bikorwa byose abanditsi b’amavanjili batubarira byose biganisha ku kintu kimwe: Urukundo. Yezu yadusigiye ikimenyo cy’urukundo ruhebuje: Ukaristiya. Mu Ukaristiya turangamiramo Kristu Rukundo ruzima, ruhebuje. Yakunze isi, ayikunda byimazeyo kugera kundunduro. Ahara byose, umubiri we n’amaraso ye abiduhamo ifunguro. Nguko ugukunda utizigama, nguko gukunda ukimarira mu w’ukunda. Mu gihe Abayahudi bahimbazaga Pasika, barimo basangira umwana w’intama cyangwa w’ihene, abigishwa ba Kristu bo bari bamukikije, aba ari we wemera kuzatubera intama iduhanaguraho ibicumuro byacu, ikaturonkera ubugingo.

Urwo rukundo yarugize umurage we mu be, muri twebwe twiyemeje kwitwa abigishwa be: “Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.”

Bavandimwe, Ukaristiya dutura ijye ihora itubera impamvu yo guca bugufi , dupfukame, turebe ibirenge by’abavandimwe bacu. Urukundo Kristu adutoreza mu Ukaristiya, urukundo adutoza ku wa Kane Mutagatifu, ni urukundo rwitanga, rwitangira muntu aho ari hose. Si urukundo ruhera mu magambo ya “Ndagukunda, ndamukunda”; ni urukundo rugera kuri “Nkugaragarize urukundo, mugaragarize urukundo”.

Duhore twiyumvisha neza ko impande zacu hari umuvandimwe twagaragariza urukundo dukomora mu Ukaristiya duhimbaza kenshi: “Icyo bazabamenyeraho ko muri abishwa banjye ni uko mukundana”. Ngibyo , nguko.

Dukomeze duherekeze Kristu, muri iyi nzira izamuka kandi yuzuye amakoni, araturonkera ingabire nyinshi.


• Amasomo

o Iyim 12, 1-8. 11-14


Uhoraho abwira Musa na Aroni bari mu gihugu cya Misiri, ati “Uku kwezi kuzababere intangiriro y’amezi, kuzabe ukwa mbere mu mezi y’umwaka wanyu. Nimubwire imbaga yose y’Abayisraheli, muti ‘Ku munsi wa cumi w’uku kwezi, muzafate itungo rimwe muri buri muryango, itungo muri buri rugo. Niba urugo rurimo abantu bake kuri iryo tungo, bazarifatanye n’umuturanyi ubari hafi cyane, baringanize n’umubare w’abantu. Muzahitemo iryo tungo mukurikije icyo buri muntu ashobora kurya. Iryo tungo rizabe ridafite inenge, kandi ari isekurume imaze umwaka umwe. Muzaritoranye mu bana b’intama cyangwa mu bana b’ihene. Muzarigumane kueza ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, maze ikoraniro ryose ry’imbaga y’Abayisraheli bazaribage mu mugoroba w’akabwibwi. Bazende ku maraso y’iryo tungo, bayasige ku nkomanizo z’imiryango no ku mitambiko y’inzugi z’amazu bazaririramo. Bazarye zaryo muri iryo joro. Bazazirye zokeje, bazirishe imigati idasembuye n’imboga zisharira.
Iryo tungo muzarirya mutya: muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge, mufite inkoni muntoki, kandi muzarye mugira bwangu, kuko ari Pasika y’Uhoraho. Muri iryo joro, nzambukiranya igihugu cya Misiri, maze nice icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku bantu kugeza ku nyamaswa; kandi n’ibigirwamana bya Misiri byose mbicire imanza. Nijye Uhoraho. Amaraso azababera ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nzabona maraso, maze mbahiteho, mwoye kuzarimburwa igihe nzaba ndiho noreka igihugu cya Misiri. Uwo munsi uzababere urwibutso; buri mwaka muzajye mukora urugendo rwo kujya gusingiza Uhoraho. Muzajye muhimbaza uwo munsi uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.’”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1 Kor 11, 23-26

Bavandimwe, njyewe ho dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho: Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.” Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati “Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraaso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.” Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Yh 13, 1-15

Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari munsi, abakunda byimazeyo. Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mumutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira, Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana, kandi akaba ari Yo asanga, ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro arakikindikiza. Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije. Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati “Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?” Yezu aramusubiza ati “Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.” Petero aramubwira ati “Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.” Yezu aramusubiza ati “Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.” Petero aramusubiza ati “Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!” Yezu aramusubiza ati “ Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje atari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.” Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati “Mwese ntimusukuye”. Amaze kuboza ibirenge, no gusubizamo umwitero we, asubira kumeza, arababwira ati “Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we. Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

Aucun commentaire: