dimanche 23 août 2009

ICYUMWERU CYA XXI GISANZWE – B – (23 KANAMA 2009)

- Amasomo

• Yoz. 24, 1-2a.14-17.18b


Yozuwe akoranyiriza imiryango ya Israheli yose i Sikemu, maze ahamagaza abakuru ba Israheli, abatware, abacamanza, abayobozi b’imirimo; baza imbere y’Imana. Yozuwe abwira rubanda rwose, ati “Ubu rero, nimutinye kandi mukorere Uhoraho mu butabera n’ubudahemuka. Nimwigizeyo ibigirwamana ba so bayobotse hakurya y’Uruzi no mu Misiri, maze mukorere Uhoraho. Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho njye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.” Rubanda baramusubiza bati “Hehe n’igitekerezo cyo kwimura Uhoraho ngo dukorere ibigirwamana! Uhoraho ni We Mana yacu, We watuvanye mu Misiri twe n’ababyeyi bacu, akatuvana mu nzu y’ubucakara, agakorera ibyo bimenyetso bikomeye mu maso yacu. Yaturwanyeho mu rugendo rurerure twakoze no mu mahanga yose twagiye tunyuramo. Natwe rero tuzakorera Uhoraho, kuko ari We Mana yacu.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Ef. 5,21-32

Bavandimwe, mujye mworoherana kubera igitinyiro mufitiye Kristu. Abagore borohere abagabo babo nk’aho babigirira Nyagasani; koko rero umugabo agenga umugore we, nk’uko Kristu agenga Kiliziya akayibera umutwe ukiza umubiri wose. Nk’uko rero Kiliziya yumvira Kristu, bityo n’abagore nibajye bumvira abagabo babo muri byose. Namwe bagabo nimukunde abagore banyu, nk’uko Kirstu yakunze Kiliziya, maze akayitangira. Yarayitagatifuje, ayisukuza amazi n’ijambo ribiherekeza, kugira ngo ayihingutse imbere ye, ibengerana, nta bwandu n’iminkanyari, cyangwa indi nenge, ahubwo ari Kiliziya ntagatifu kandi itagira amakemwa. Nguko abagabo bagomba gukunda abagore babo, mbese nk’imibiri yabo bwite. Ukunda umugore we abayikunze ubwe. Koko rero ntawigeze yanga umubiri we, ahubwo arawugaburira, akawitaho cyane, mbese nk’uko na Kristu agenzereza Kiliziya. Muyobewe se ko turi ingingo z’umubiri we,(nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo) “ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, bakaba umubiri umwe”. Iryo yobera rirakomeye, cyakora ibyo mbivuze nzirikana Kristu na Kiliziya.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Yh. 6, 60-69

Abenshi mu bigishwa be bamaze kumwumva, baravuga bati “Aya magambo arahambaye, ninde washobora kuyatega amatwi?” Yezu amenya ko abigishwa be bijujutiye ayo magambo, arababwira ati “Mbese ibyo birabatsitaje? Noneho ubwo hacura iki mubonye Umwana w’umuntu azamuka ajya aho yahoze mbere hose? Roho ni we ubeshaho, umubiri nta kavuro. Amagambo nababwiye aturuka kuri Roho, kandi agatanga ubugingo. Ariko muri mwe harimo abatemera.” Koko Yezu yarazi mbere hose abatemera, ndetse yari azi n’uzamugambanira. Arongera ati “Ngiyo impamvu yatumye mbabwira ko ari nta we ushobora kunsanga atabihawe na Data”. Kuva ubwo, benshi mu bigishwa be bavanamo akabo karenge, ntibongera kugendana na we ukundi. Nuko Yezu abwira ba Cumi na babiri, ati “namwe se murashaka kwigendera?” Simoni Petero aramusubiza ati “Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye, kandi tuzi ko uri Intungane y’Imana.”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

Aucun commentaire: