samedi 10 janvier 2009

Batisimu ya Yezu (11 mutarama 2009)


• Amasomo

o Iz 42, 1-4. 6-7


Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera, ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi mu mayira. Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi ntakabuza azagaragaza ubutabera. We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye.

Ninjye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza, ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga, no kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa munzu y’imbohe, kandi ukure mumunyururu abari mu mwijima.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Intu 10, 34-38

Nuko Petero aterura agira ati “Noneho numvise byukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane. Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo Inkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose. Mwesemuzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu ya Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yarikumwe na we.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 1, 7-11

Nuko Yohani Batista atunguka mu butayu yamamaza mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha.
Yamamazaga avuga ati “ Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu”.

Muri iyo minsi, Yezu ava i Nazareti ho mu Galileya, aza kubatizwa na Yohani muri Yordani. Akiva mu mazi, abona ijuru rikingutse na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru, riti “Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira”.

- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Inyigisho

“Ndi umukristu ndi uwa Yezu, uko nasezeranye mbatizwa none ndakomeza kubyemera”, ayo ni amwe mu magambo y’indirimbo turirimba mu mihango y’itangwa ry’isakramentu rya Batisimu cyangwa se igihe twiyibutsa amasezerano yacu ya Batismu, barimo badutera amazi y’umugisha.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru turahimbaza Umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani; tukaba kandi turangiza igihe cya Noheli, tugasingira igihe gisanzwe.
Mu gihe cyabanjirije ivuka rya Nyagasani, igihe cy’Adiventi, twumvise Yohani yigisha rubanda, ategura amayira ya Nyagasani; amagambo ye akuzuzanya n’ayo twasomaga mubitabo by’Abahanuzi.

Twashoje igihe cy’Adiventi duhimbaza Noheli, umunsi w’Ivuka rya Nyagsani Yezu; twahimbaje umunsi w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti rwa Yozefu, Mariya na Yezu; ku cyumweru gishize nibwo twahimbazaga umunsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Rumuri rw’amahanga yose. Uwo munsi, twazirikanye ukuntu abami batatu baturutse i Burasirazuba baje kuramya uwo Mwana wavutse, akaba Umwami w’Abayahudi. Baje basiganuza ngo bamenye neza aho bamusanga “Umwami w’Abayahudi wavutse ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu Burasirazuba none tuje kumuramya”, uko niko babazaga umwami Herodi; Herodi yahamagaye abasobanukiwe Ibyanditswe bitagatifu, abasiganuza neza aho Kristu yagombaga kuvukira. Bamusobanurira ko byanditswe ko yagombaga kuvukira i Betelehemu ya Yudeya.

Umwami Herodi amaze kumenya aho Kristu yavukiye yashatse kumwivugana; nibwo ababyeyi be bamuhungishirije mu Misiri, aho yabaye kugeza ubwo Herodi apfiriye; uwo mwami amaze gupfa, ababyeyi ba Yezu bamugaruye mu gihugu cye Israheli, ariko ntiyasubira mu karere ka Yudeya kuko yatinyaga umwami wari warasimbuye Herodi, ahubwo ahitamo kujya gutura mu karere ka Galileya, ku musozi wa Nazareti. Aho ni ho yabaye kugeza ubwo atangiye ku mugaragaro ubutumwa bwe muri rubanda.

Yohani Batista ntiyahwemye gukomeza kwigisha imbaga, ayisaba kwisubira, kwanga ibyaha byabo, bakemera kubatizwa, bakakira batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha byabo. Inyigisho ze zashitura abantu isinzi; imbaga nyinshi yazaga imugana, abavuye muri Yudeya na Yeruzalemu; nuko bakabatizwa na we muruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo.

Mu nyigisho ze Yohani yakundaga kumvisha abantu ko atari Kristu; ko abatirisha amazi, ariko inyuma ye hakaba haje undi umurusha ububasha, we akazabatirisha Roho Mutagatifu.

Ni muri icyo gihe, Yezu yavuye i Nazareti ho muri Galileya aza nawe kubatizwa na Yohani muri Yorduni.

Bavandimwe, Batisimu ya Yohani yari iriya nyine yo kwisubiraho no guca ukubiri n’ibyaha; none Yezu nawe aje guhabwa iyo Batisimu; ari byo byatuma twibaza impamvu yabimuteye: Ese Yezu yashakaga kwisubiraho no kureka ibyaha? Kandi nta cyaha arangwaho? Kuki, yiyemeje kujya mu bandi baje bagana Yohani bashaka kubatizwa, nawe agasaba Yohani ko yamubatiza?

Mu Ivanjili ya Matayo Mutagatifu, batwereka ukuntu Yohani yabanje ahubwo kumwangira agira ati “Ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none uransanze!”(Mt 3, 14). Mu gisubizo Yezu atanga kuri izo mpungenge za Yohani ni ho tubona ipfundo ry’impamvu yamuteye kuza kubatizwa: “Emera ubikore, tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka”(Mt 3, 15). Ngibyo, nguko! Ugushaka kw’Imana. Yezu, ibyo akora byose abikora bijyanye n’ugushaka kwa Se; umugambi w’Imana ugomba kuzuzwa. Imana ifite icyo ishaka kwereka imbaga ya muntu, Imana ifite inyigisho ishaka gutanga.

Yohani, umwanditsi w’Ivanjili, ati “ Nuko jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri”(Yh 1, 14). Muri Mwana, muri Yezu Krisu, muri Jambo, Imana Data yihishuriye abantu by’ukuri, kuko “ntawigeze abona Imana narimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije”(Yh 1, 18); ibahishurira umugambi wayo, kuko muri Mwana “twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi”(Yh 1, 16).

Jambo w’Imana yigize umuntu, kugira ngo asangire byose na muntu, uretse icyaha. Yezu yemeye kujya muri iriya mbaga yazaga isanga Yohani ishaka kubatizwa, kugira ngo yerekane umugambi Imana ifite wo kwegera abantu no gufatanya nabo urugendo rugana ubugingo nyabwo, rugana urumuri. Jambo uwo, ni we rumuri rumurikira buri wese. Uwemeye kugendana narwo ntagenda mu mwijima, ntabundikirwa n’umwijima w’urupfu. Yohani yogishaga agira ati “ muri mwe hari uwo mutazi, uwo niwe ubatiza muri Roho Mutagatifu”.

Imana ubwayo niyo yashatse kuduhishurira urwo rumuri. Ngo nuko, “Yezu akiva mu mazi, abona ijuru rirakingutse na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma. Nuko ijwi riturka mu ijuru, riti ‘uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira’”.
Yezu, rero, ni Umwana w’Imana waje agana abantu ngo babone inzira nyayo y’umukiro; nubwo nta nenge y’icyaha yigeze, yemeye kujya muri iriya mbaga kugira ngo atwereke inzira y’ukumvira no gukora iteka ugushaka kwa Data uri mu ijuru.

Bavandimwe, uyu munsi turaboneraho tunazirikane kuri Batisimu twahawe. Twongere twibuke ko, muri Kristu, twabaye ibiremwa bishya, twabaye abana b’Imana, abana ikunda cyane,ishaka ko bayizihira; ni ubuntu bugeretse kubundi twagiriwe.

Kuzirikana uyu munsi kuri Batisimu ya Nyagasani, byari bikwiye kutubera umwanya wo kurushaho kurangwa no kwicishabugufi: Niba Yezu Kristu, Umwana w’Imana nzima, yemera kwicishabugufi akajya mumbaga y’abanyabyaha agasaba Batisimu Yohani, kuri twebwe, abanyabyaha, hacura iki mu byukuri?

Mugihe twibuka Batisimu ya Jambo wigize umuntu, bitwibutse Batisimu yacu twahawe, bitwibutse inzira twatangiye yo kwisubiraho, yo kubaho nk’abana b’Imana koko: “mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira...nimuhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri...” (Ef 4, 22-24).

Batisimu yatugize ibiremwa bishya, yadukijije icyaha cy’inkomoko, ituvana mu bucakara bwa Sekibi; byose tubikesheje Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Buri wese wabatijwe ahanike ati “ndi umukristu, ndi uwa Yezu, ngibyo ibyishimo byanjye, ibyishimo mporana iteka!

Ncuti, muvandimwe, umunsi twakinguriwe ijuru, tuzumve ijwi rya Data rigira riti “ Uri umwana wanjye nkunda cyane unyizihira, ngwino dusangire ibyishimo”.

Imana ibampere umugisha, muganze mu mahoro, ibyishimo n’ineza byayo!

P. Oscar Uwitonze
Nelaur38@gmail.com

Aucun commentaire: