• Amasomo
o 1 Abam 19, 4-8
Eliya agenda urugendo rw’umunsi umwe mu butayu. Ahageze yicara mu nsi y’igiti cyari cyonyine. Yisabira gupfa, agira ati “Ntacyo ngishoboye. None Uhoraho, akira ubuzima bwanjye kuko ntaruta abasokuruza banjye.” Nuko aryama mu nsi y’icyo giti cyari cyonyine arasinzira. Umumalayika araza amukoraho,amubwira ati “Byuka urye!” Aritegereza abona ku musego we umugati wavumbitswe mu mabuye ashyushye n’akabindi k’amazi; ararya, aranywa, hanyuma arongera araryama. Umumalayika w’Uhoraho aragaruka, amukoraho maze arammubwira ati “Byuka urye kuko ugifite urugendo rurerure.” Eliya arahaguruka, ararya kandi aranywa, hanyuma amaze kumva ahembutse, agenda iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine kugera i Horebu, umusozi w’Imana.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Ef 4, 30-5, 2
Bavandimwe, muramenye, ntimugashavuze Roho Mutagatifu w’Imana, wawundi mwahawe ngo abe ikimenyetso kizabaranga ku munsi w’ukubohorwa kwanyu. Ikitwa ubwisharirize cyose, n’umwaga, n’uburakari, n’intonganya, no gutukana, kimwe n’ikitwa ububisha cyose, bicibwe muri mwe. Ahubwo nimugirirane ineza n’impuhwe, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababariye muri Kristu. Nimwigane rero Imana, ubwo muri abana bayo ikunda; mujye mukundana nk’uko Kristu yadukunze, maze ubwe akatwitangira aba igitambo n’ituro bimeze nk’umubavu uhumura neza, bigashimisha Imana.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Yh 6, 41-51
Nuko Abayahudi barijujuta bitewe nuko yaravuze ati “Ndi umugati wamanutse mu ijuru.” Maze baravuga bati “Uriya si Yezu, mwene Yozefu?Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ‘Namanutse mu ijuru’?” Yezu arabasubiza ati “Nimureke kuvugana mwijujuta. Ntawe ushobora kungeraho atabihawe na Data wanyohereje, nanjye nkazamuzura ku munsi w’imperuka. Mu gitabo cy’Abahanuzi haranditse ngo ‘Bose baziyigishirizwa n’Imana’ Umuntu wese wumvise Data akigishwa, aransanga. Ntawigeze abona Data, uretse uwaturutse ku Mana; uwo nguwo ni we wabonye Data. Ndababwira ukuri koko: uwemera agira ubugingo bw’iteka.Ni njye mugati w’ubugingo. Basogukuruza banyu baririye manu mu butayu, maze bararenga barapfa. Nguyu umugati wamanutse mu ijuru, kugira uwuriye wese ye kuzapfa. Ninjye mugati w’ubuzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka; kandi umugati nzatanga, ni umubiri wanjye, kugira ngo isi igire ubugingo.”
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire