vendredi 11 septembre 2009

ICYUMWERU CYA XXIII GISANZWE – B- (06 NZERI 2009)

  • Amasomo
    • Iz. 35, 4-7a

Mubwire abakutse umutima, muti "Nimukomere, mwoye gutinya; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza." Nuko impumyi zazabone, n'ibipfamatwi bizumve. Abacumbagiraga bazasimbuke nk'impara, n'iminwa y'ibiragi itere urwamo rw'ibyishimo. Ubutayu buzavubukamo amasoko n'imigezi itembe ahantu h'amayaga. Ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga, akarere kishwe n inyota kazavubukemo amasoko y'amazi.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana


     

    • Yak. 2, 1-5

Bavandimwe, ntimukitiranye kwikundira abantu bamwe n'ukwemera mufite muri Nyagasani Yezu Kristu wisesuyeho ikuzo. Koko rero, niba mwikoraniro ryanyu hinjiye umuntu ufite impeta za zahabu, wambaye neza cyane, hakinjira n'umukene wambaye imyenda y'ibishwangi, maze mukarangamira umuntu wambaye imyambaro myiza, mukamubwira muti " Wowe, icara muri uyu mwanya w'icyubahiro", naho umukene mukamubwira muti " Wowe, hagarara hariya" cyangwa se "Wicare mu nsi y'akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye", ubwo se ntimuba mwivanguye ubwanyu? Ntimuba se mubaye abacamanza b'ibitekerezo bifutamye? Nimwumve, bavandimwe nkunda! Mbese nyine, Imana si Yo yahisemo abakene muri iyi si, kugira ngo babe abakungahazwe mu kwemera, n'abagenerwamurage b'Ingoma Imana yasezeranije abayikunda?

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana


     

    • Mk. 7, 31- 37

Yezu ava mu gihugu cya Tiri yambukiranya igihugu cya Sidoni, agaruka kunyanja ya Galileya, yerekeje kuri Dekapoli. Nuko bamuzanira igipfamatwi kidedemanga, baramwinginga ngo amuramburireho ibiganza. Amavana muri rubanda, amujyana ahitaruye, ashyira intoki ze mu matwi ye, nuko acira amacandwe ayamukoza kururimi. Hanyuma yubura amaso ayerekeje ku ijuru, asuhuza umutima ati "Efata", bikavuga ngo "Zibuka." Ako kanya, amatwi ye arazibuka, n'ururimi rwe ruragobodoka, maze atangira kuvuga neza. Maze Yezu abihanangiriza kutagira uwo babibwira, nyamara uko abihanangiriza, akaba ariko barushaho kubyamamaza. Bagatangara cyane bakavuga bati "Byose yabikoze neza; atuma ibipfamatwi byumva n'ibiragi bivuga."

  • Iyo ni Ivanjili ntagatifu
  • Uragasaingizwa Kristu

Aucun commentaire: