mercredi 4 mars 2009

ICYUMWERU CYA I CY’IGISIBO (01/03/2009)


• Amaso

o Intg 9, 8-15


Imana ibwira Nowa n’abahungu be, iti “Dore ngiranye isezerano namwe n’urubyaro rwanyu, kimwe n’ibinyabuzima byose muri kumwe: inyoni, n’amatungo n’inyamaswa zose zo ku isi, mbese ibivuye mu bwato byose, ntavanyemo n’inyamaswa z’ishyamba. Ngiri rero Isezerano ngiranye namwe: nta kinyamubiri kizongera kurimburwa n’amazi y’umwuzure, kandi nta n’umwuzure uzongera kurimbura isi.” Imana iravuga iti “Dore ikimenyetso cy’isezerano ngiranye namwe, n’ibifite ubuzima byose muri kumwe, uko ibisekuruza byanyu bisimburana: nshyize umukororombya wanjye mu gicu, uzaba ikimenyetso cy’isezerano ngiranye n’isi. Ninkoranyiriza ibicu hejuru y’isi, mukabona uwo mukororombya, nzibuka Isezerano ngiranye na mwe, n’ikinyabuzima cyose; amazi ntazongera kuba umwuzure warimbura ibinyamubiri byose.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1Pet 3, 18-22

Koko rero, Kristu ubwe yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by’abantu; bityo, nubwo ari intungane, apfira abagome kugira ngo abayobore ku Mana, abanje gupfa ku bw’umubiri, nuko agasubizwa ubuzima ku bwa Roho. Nuko ajya kwigisha ndetse n’abari bafungiye mu buroko bw’Ikuzimu, babandi bigomekaga ku Mana kera, mu gihe Yo yihanganaga birebire, kugeza kuri ya minsi Nowa yubakga ubwato ubwato, aribwo bwinjiwemo n’abantu bake, bagera ku munani, maze bagakizwa n’amazi. Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo yayindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu, wazamutse mu ijuru, none akaba ari iburyo bw’Imana, akayobokwa n’Abamalayika, Abanyabutegetsi n’Abanyabubasha.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 1, 112-15

Ako kanya Roho Mutagatifu amuganisha mu butayu. Ahamara iminsi mirongo ine, ashukwa na Sekibi. Yahabanaga n’inyamaswa, abamalayika bakamuhereza. Yohani amze gutangwa, Yezu aza mu Galileya. Yamamza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati “Igihe kirageze, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana

Nyuma y’iminsi mirongo ine mu butayu, atarya, Yezu Kristu ashukwa na Sekibi. Yezu Kristu “yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha”(Heb 4, 15). Ikibabaje ni uko nyine twebwe ibigeragezo bitugusha mu cyaha, kuko dufatirwa kuri kamere yacu, iriya yakomerekejwe ku buryo bukomeye n’icyaha cy’inkomoko. Bityo rero, ntitwajyaho ngo tuvuge ko tutazigera tugwa mu bishuko; yewe, ntitwanavuga ko tutazigera tugwa mu cyaha; dore ko banavuga ko n’intungane bwira icumuye karindwi(Imig 24, 16). Gusa rero, ibanga ryo kwikura mu bishuko turisanga nyine muri iryo jambo ryo mu gitabo cy’Imigani “koko rero, intungane n’iyo yagwa incuro ndwi, irongera ikabyuka, naho abagome borama mu makuba”. Itandukanirizo hagati y’umuntu ugerageza inzira y’ubutungane n’umuntu watwawe n’icyaha, si uko intungane itigera ikora icyaha, ahubwo ni uko iyo iguye, yongera igahaguruka n’aho uworamye mu cyaha akaba atajya yicuza ibyo akora, ahubwo agahora agambiriye gukora ibindi byinshi kurushaho.

Nta numwe muri twe ushobora kwirengangiza urugamba Pawulo Mutagatifu atubwira: “Nimwambare intwaro zikomoka ku Mana, kugira ngo mubashe guhangara imitego ya sekibi. Erega abanzi turwana si abantu, ahubwo abo turwana ni Ibikomangoma, n’Ibihangange, n’Abagenga b’iyi si y’umwijima, n’izindi roho mbi zo mu kirere”(Ef 6, 11-12).

Bityo rero ntawe ushobora kwicara ngo yinumire, yibwira ko atazigera ahura n’ibishuko. Ikindi kandi, Imana yashatse ko uko kurwanya ibishuko, kugira igihembo cy’ubuzima bw’iteka: “Hahirwa umuntu uba intwari mu bigeragezo, kuko namara kugeragezwa, azahabwa ikamba ry’ubugingo Imana yasezeranije abayikunda”(Yak 6, 12).

Biriya bishuko rero bya Yezu Kristu bikaba bitwigisha uburyo tugomba kwitwara igihe tugeze mu gihe cy’ibishuko. Icyo tugomba kumenya ni uko Sekibi ntakindi ishaka atari ukugira bamwe muri twe yoreka mu muriro w’iteka; aho akaba ariho Petero Mutagatifu ahera atubwira ati “Murabe maso, mumenye kwiramira, kuko umwanzi wanyu Sekibi ariho azerera nk’intare itontoma, ashaka uwo yatontomera”(1Pet 5, 8).

Ariko rero tugomba kugira amizero n’ukwemera bishyitse mu Mana, Umubyeyi wacu. Niba Imana yemeye ko twagwa mu gishuko, ntiyigera yemera ko twagwa mu bishuko tutashobora gutsinda, birenze imbaraga zacu. Tugomba kumenya kandi ntidushidikanye ko igihe twagirijwe n’ibishuko, ni nabwo duhabwa ingabire nyinshi zidufasha kubitsinda, “Ntabwo mwigeze muterwa n’ibishuko bibarenze. Imana ni indahemuka; ntiyakwmera ko mushukwa birenze birenze imbaraga zanyu; ahubwo izaba uburyo bwo kwivana mu bishuko n’imbaraga zo kubyihanganira”(1 Kor 10, 13).

Ncuti , muvandimwe, isengesho ni ryo rya mbere ridufasha kwikura mu bishuko twahura nabyo; isengesho ni ryo rituma duhora turi maso; “Nimube maso kandi mwambaze , kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko”(Mt 26, 41).

“Ntudutererane mu bitwoshya”, uko ni ko Yezu Kristu atwigisha muri DAWE URI MU IJURU. Isengesho rituma Sekibi itatuganza; tuzi neza ko isengesho rituzanira ingabire nyinshi twakenera muri urwo rugamba, kuko “Niba Imana turikumwe, ni nde waduhangara?”(Rm 8, 31).

Igihe twigobotoye ibishuko tujye tumenya gushimira uduha imbaraga zo gutsinda, uriya udatuma duheranwa n’ikibi; igihe twongeye kugwa mu gishuko tujye tumenya gusaba imbaraga no gusaba imbabazi, duhabwe isakramentu ry’imbabazi; kuko nta na rimwe Imana yacu izadutererana kuri urwo rugamba, kandi tuzi neza ko insinzi ari iy’Imana yacu.

Ncuti, muvandimwe, nkomeje kukwifuriza ibihe byiza muri iki Gisibo. Imana iguhunde ingabire nyinshi muri iyi nzira igana Pasika.

P. Oscar Uwitonze

Aucun commentaire: