samedi 27 juin 2009

ICYUMWERU CYA XIII GISANZWE-B (28 KAMENA 2009)

• Amasomo

o Buh 1, 13-15; 2, 23-24



Kuko Imana itari yo yaremye urupfu, ntinashimishwe n’ukurimbuka kw’ibiriho. Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho, kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima; nta burozi bwica bubirangwamo, n’ububasha bw’Ukuzimu ntibutegeka ku isi, kuko ubutabera budashobora gupfa. Koko rero, Imana yaremeye umuntu kudashanguka, imurema ari ishusho ryayo bwite; nyamara kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi, bityo rwigarurira abamuyoboka!

- Ijambo ry’imana
- Dushimiye Imana.


o 2 Kor 8, 7.9.13-15



Bavandimwe, kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu. Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe. Si ukuvuga ko mugomba kwikokora ngo murarwana ku bandi, ahubwo muharanire kuringaniza. Kuri ubwo buryo, icyo akarusho mutunze kizatabarure abari mu bwinazi; maze umunsi umwe icyo nabo bazabarusha kizabatabare mu bukene bwanyu, mukomeze mutyo kuba magirirane. Kuko byaranditswe ngo “Uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike ntacyo yabuzeho.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o Mk 5, 21- 43


Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu apfukama imbere ye, amutakambira akomeje ati “Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino umuramburire ho ibiganza, akire, abeho.” Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira kimubyiganaho. Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. Yari yarahababriye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose, ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi. Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. Yaribwiraga ati “Byibuze ninkora kumyambaro ye, ndakira.” Akiyikoraho isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye. Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati “Ninde ukoze ku myambaro yanjye?”Abigishwa be baramubwira bati “Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ‘Ninde unkozeho?’” Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo. Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose. Yezu aramubwira ati “Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.” Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati “Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?” Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati “Witinya! Upfa kwemera gusa!” Nuko ntiyareka yahagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani, murumuna wa Yakobo. Bageze murugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo. Ngo yinjire arababwira ati “Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.” Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati “Talita kumi”, bigasobanura ngo “Mukobwa, ndabikubwiye: Haguruka!” Ako kanya umukobwa arahaguruka, atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu.


• Kuzirikana


“Ndabikubwiye: Haguruka!”



Amasomo y’iki cyumweru cyane cyane Ivanjili ya Mutagatifu Mariko iratwereka Yezu agaragaza ububasha bwe akazura umwana w’umukobwa wa Yayiro, umukuru w’isengero. Ariko, ngo ari munzira agana mu murugo rw’uwo mukuru w’isengero, yaje gukorwaho n’undi mugore wari umaranye indwara imyaka 12, ngo akimara kumukoraho ahita akira uburwayi bwe. Yezu ni ko kubwira uwo mugore ati “Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.” Ubwo abantu bari bamaze kubwira Yayiro ko umukobwa we amaze gupfa, ko atari ngombwa kurushya Umwigisha yirirwa ajyayo, Yezu we yabwiye Yayiro ati “Witinya! Upfa kwemera gusa!”

Iyi Vanjili rero yuzuyemo amagambo ahumuriza umutima wa buri wese muri twe. Iki cyumweru kiradusigira ibyishimo byo kumva Yezu Kristu abwira buri wese mu izina rye, ku giti cye, ijambo rikomeza: “Mwana wanjye!Witinya! Haguruka!”

Muri iyi si, uretse n’urupfu ubwarwo, harimo byinshi bikura umutima, byinshi bihangayikisha, bica intege, bihahamura, bitera kwiheba, biheza umuntu mu gihirahiro; harimo ibyorezo byananiye abaganga. Kuri iki cyumweru, Yezu Kristu aradusanga aduhumurize. Erega Yezu Kristu afite ububasha bwo gucecekesha imihengeri, nk’uko twabibonye ku cyumweru gishize; afite ubushobozi bwo kutuvana mu gihirahiro, akatwereka inzira nyayo; afite ububasha bwo kutwongerera imbaraga igihe twacitse intege. Erega ni mugihe, Imana yamutumye mu isi ntiyifuza imibabaro y’abo yaremye, ntiyifuza urupfu rwabo. Ibyo ni byo dusanga mu gitabo cy’Ubuhanga. “Kuko Imana itari yo yaremye urupfu, ntinashimishwe n’ukurimbuka kw’ibiriho. Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho.” None se! Ngubwo ubuhanga nyabwo: ni ukumenya ko Imana yaremye byose kugira ngo bisagambe; ikarema umuntu kugira ngo abeho; ni ukumenya ko Imana Rurema, ari Rugira, ikaba idashimishishwa no kurimbuka kw’ibiriho, cyane cyane umuntu. None se gaye! Yo igaburira inyoni zo mu kirere zitabibye, ikambika indabo zo mu murima zitakoze, yabura ite kuduha ibyo tuyisabye, twe yaremye mu ishusho ryayo, ikatugira abagenga b’ibindi biremwa!

Iyi Vanjili ariko iranatwereka intambwe muntu yakagombye gutera kugira ngo agirirwe impuhwe n’ububasha bwa Yezu Kristu: UKWEMERA: “Witinya! Upfa kwemera gusa!” “Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.” Ayo ni amagambo dusanga muri iyi Vanjili, Yezu Kristu ubwe yabwiye uriya mugore na Yayiro.

Uriya mugore warumaranye indwara imyaka 12, ngo ntako atari yaragize yivuza, yari yarimazeho utuntu, ajya mu baganga, ariko ntacyo bitanga. Abonye Yezu ahita, yibuka ngo ko yari yarumvise bamuvugaho byinshi bikomeye; ni ko kwibwira mu mutima we ati “Byibuze ninkora kumyambaro ye, ndakira.” Ntashidikanya muri we, arabyizeye, arabyemeza: “Ndakira”. Ntashidikanya ngo tumwumve agira ati “Wenda yankiza, wabona nkize, nagira amahirwe nkakira, birashoboka ko nakira, nta wamenya reka ngerageze,...” We rero afite ikizere: Ndakira.

Umukuru w’isengero, na we abonye Yezu apfukama imbere ye, amutakambira akomeje ati “Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino umuramburire ho ibiganza, akire, abeho.” Na we, ntagushidikanya tumusangana; arakoresha amagambo: “akire, abeho”. Ntabwo atinda yibwira ngo “wenda yakira, wenda yabaho, wenda yazanzamuka,wabona akize, wabona ngize Imana akamukiza, ngize amahirwe yakira,...”

“Ngwino umuramburireho ibiganza, akire, abeho”; “Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira.” Aya magambo akaza kuzuza amwe duhora dusubiramo mbere yo guhazwa umubiri n’amaraso bya Kristu: “Nyagasani, sinkwiriye ko wakwinjira mu mutima wanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa, roho yanjye irakira”. Ikibabaza rero ni uko bigeraho bikatubera igisigo, akaririmbo, nka ya migani twigishwaga n’abanyogukuru iruhande rw’amashyiga; tukayasubiramo uko, tudahari, dusiganwa n’igihe; ashobora kuba amagambo avugwa kuko nyine agomba kuvugwa aho n’igihe liturjiya iteganya.

Nyagasani Yezu, kuri iki cyumweru aratwibutsa ko tugomba kumusangana ukwemera guhamye, kudashidikanya, tukizera ko ashobora gukora ibikomeye mu buzima bwacu. Cyane cyane ariko tumwisabira ko yadukiza indwara yo kutemera no gushidikanya, atwongerere ukwemera. Adufashe ku mubona mu kivunge cy’abantu, igihe twese twakoranye buri cyumweru mu gitambo cya Misa.

Ikindi iyi Vanjili idufashaho ni ugufata umwanya tukireba, tukamenya indwara nyayo dufite; kuko hari ubwo tutamenya indwara zacu; hari ubwo tutamenya ubukana bwazo; bityo uzi neza aho ababara, uzi neza icyo arwaye, uwo ni we uhaguruka, akagana Yezu, akemera akabyigana mu bantu, yibwira muri we ati “ Byibuze nimukoraho, ndakira.” Ibi koko twabyongeraho iki! Gusa rero, tugira n’amahirwe kuko bitakiri ngombwa kwirirwa tubyigana, kuko dufite umwanya wo kumwegera, tukamufata mu ntoki, tukamuhabwa, akiturira muri twe. Uretse se nyine ukwemera guke kwacu, ari ukumukoraho, nk’uriya mugore, ari no kumutuza iwawe nyirizina, aho mugirana umusabano ni hehe? Tumeze nka Zakewusi, warimo yurira igiti agira ngo amubone, ariko Yezu ati “Manuka, wikwivuna, kuko uyu munsi ndacumbika iwawe”. Natwe rero, bitubera uko muri buri gitambo cya Misa, we ubwe aza atugana, agacumbika iwacu. Igisigaye ni ukumwakirana ukwemera gushyitse, icyo dusabye tukagihabwa.

Uwasuwe na Yezu murugo rwe, mu mutima we, agira indi mibereho, indi myifatire, mu mibanire ye n’abandi. Pawulo mutagatifu ati uwo arangwa n’ubwo bukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no murukundo; akagomba no gukataza mu kugira ubuntu muri bagenzi be, abasangiza no kubyo atunze Imana yamugabiye; kuko erega ngo “Uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike ntacyo yabuzeho.” Ngibyo, nguko! Bikira Mariya nadutoze uburyo nyabwo bwo kwakira no kwizirika kuri Kristu.


Nge nkomeje kubifuriza ibihe bihire byuje imigisha isesuye ikomoka ku Mana Data, Umubyeyi wa Yezu Kristu n’uwacu. Naharirwe ishimo, ibisingizo n’icyubahiro iminsi yose mu buzima bwanyu.

dimanche 21 juin 2009

ICYUMWERU CYA XII GISANZWE (21 KAMENA 2009)


• Amasomo

o Yobu 38, 1. 8-11


Uhoraho asubiriza Yobu mu nkubi y’umuyaga, agira ati “Ninde wafatishije inyanja inkombe ebyiri igihe yapfupfunukaga mu nda y’isi; maze nkayisesuraho ibicu, nkayikindikiza ibihu bibuditse? Nayishingiye urubibi, nyitangiriza inkombe n’ibigomezo, ndavuga nti ‘Uzagarukira hano, ntuzaharenga; aha ni ho ingufu z’imivumba yawe zizacogorera.’”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 2 Kor 5, 14-17


Bavandimwe, urukundo rwa Kristu ruraduhihibikanya, iyo tuzirikanye ukuntu umwe yapfiriye bose, bikaba rero ko bose bapfuye. Kandi koko yapfiriye bose, kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo, ahubwo babereho uwabapfiriye kandi akazukira kubakiza. Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo. Bityo, umuntu wese uri muri Kristu, yabaye ikiremwa gishya. Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 4, 35-41


Uwo munsi nyine, umugoroba ukubye, arababwira ati “Twambuke dufate hakurya.” Nuko basiga rubanda aho, bamujyana muri bwa bwato yahozemo, andi mato aramukurikira. Nibwo haje umuhengeri mwinshi, maze imivumba irenga ubwato, butangira gusendera. Yezu we yari ku irango asinziriye ku musego. Bamukangura bamubwira bati “Mwigisha, ntacyo bigutwaye ko tugiye gushira?” Nuko arakanguka, akangara umuyaga, abwira inyanja ati “Ceceka! Tuza!” Nuko umuyaga urahosha, maze ituze riba ryose. Hanyuma arababwira ati “Icybateye ubwoba ni iki? Mbese ntimuragira ukwemera?” Bagira ubwoba bwinshi, barabazanya bati 2uyu yaba ari nde, wumvirwa n’umuyaga n’inyanja?”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana


Abayahudi, mu myumvire yabo, icyago cyari igihano kubera icyaha, bityo, ntibashoboraga kumva amagorwa n’imibabaro y’intungane. Iyo ni yo ngingo shingiro dusanga mu gitabo cya Yobu: yakurikizaga amategeko, ariko agira atya agwiririrwa n’amagorwa akabije. Incuti ze zose zikamwumvisha ko arimo ahanirwa ibyaha bye, ariko Yobu ntiyatezuka, akomeza kubumvisha ko ari umwere, ariko ntabone uko abasobanurira imvano y’ibyo byago byose bimugose. Uwanditse kiriya gitabo atanga igisubizo kimwe rukumbi: kwiringira ubuntu n’ubuhanga by’Imana no kwemera ko twebwe abantu ubumenyi bwacu bugira aho bugarukira: “Uzagarukira hano, ntuzaharenga; aha ni ho ingufu z’imivumba yawe zizacogorera.”

Imibabaro n’amagorwa y’intungane (abere), cyane cyane iyo turebye nk’ibigwirira abana, ni ikintu kitumvikana, kitabona igisobanuro, kuko twemera ko Imana ari Data, ari Nziza , ikaba Umushoborabyose. Iyo ni yo Mana twemera: ni Data, Nziza kandi ishobora byose, nubwo bitugora gusobanura akaga kose kagwiririra intungane. Ariko ibindi byose bituma habaho inzara, hakabaho intamabra,... ibyo byo byabona igisobanuro ndetse na nyirabayazana: UMUNTU.

Igitabo cya Yobu n’iyi Vanjili ya Mariko biratwereka isi yumva ko mu magorwa no mu mibabaro bigwirira abantu, Imana iba idahari cyangwa se iba yisinziririye: “Mana wari uri he?... Mwigisha, ntacyo bigutwaye?” Naho ku mukristu, inyuma y’ibyo byose, tubonamo Imana itabara, Imana ikiza. Nta narimwe itererana muntu, haba mu byishimo no mu makuba. Kristu yapfiriye bose, uko ni ko Pawulo mutagatifu atubwira. Yezu Kristu ntawe yifuriza imibabaro, ahubwo ashaka kuyirwanya no kuyitsitsura:ababarira abanyabyaha, akiza abarwayi, akazura abapfuye. Icyo aharanira ni ukurwanya ikibi aho kiva kikagera, akaba ari nabwo butumwa yadusigiye, twe abamwemeye n’abazamwemera twese. Kristu yapfiriye bose kugira ngo abariho bataberaho bo ubwabo; bivuze ko tugomba gucika ku bw’ikunde twigiramo.

Ngo hari umuntu wabonaga ukuntu hateraga ibyorezo by’indwara bagahitana abana n’abandi badafite uburyo namba; akabona ukuntu abakennye baryamirwa, akabona ukuntu mu gihe cy’impeshyi amenshi mu mazu y’ibyatsi yashyaga, naho mu gihe cy’itumba andi menshi nka yo agatwa n’amazi, kandi nyine birumvikana ko ayo mazu yose ari ay’abantu bakennye. Nuko uwo muntu, n’umujinya mwinshi, yitotombera Imana agira ati “Nyagasani, rekeraho, birahagije! Kuki koko wemera ko ibi bintu bibaho? Ubu se tuvuge ko ibi byose utabibona? Tuvuge se ko utabona akaga aba bantu barimo? Nibyo koko, bavuga ko uri mwiza...none se kuki ntacyo ukora kugira ngo utange igisubizo kuri ibi byose? Ibi bintu ubikoraho iki?”

Ngo uwo muntu buri munsi akitotombera Imana atyo.Ni uko Imana ikinumira. Ariko ngo ijor rimwe, Imana iza imutunguye iramusubiza igira iti “Mwana wanjye, nyamara rero kugira icyo nkora, naragikoze pe...narakuremeye wowe ubwawe! Nkurema narimo ntanga igisubizo!”

Bavandimwe, iri jambo ni njye ribwirwa, ni wowe ribwirwa “Nkurema narimo ntanga igisubizo”. Ni ukuri, muri njye Imana yatanze igisubizo kuri byinshi no kuri benshi muri iyi si; mbega ijambo rihumuriza! Isi yacu ituwe n’abantu bangahe? Igihugu cyacu gituwe n’abantu bangahe? Umuryango wanjye urimo abantu bangahe? Kiliziya yacu se? Ahari umuntu, aho hari igisubizo kuri mugenzi we. Mbega ngo biraba byiza, bikanyura umutima kwibumbira hamwe turi abavandimwe, turi ibisubizo, bamwe kubandi! Ibi se twabyongeraho iki. None se koko, ubu bukene buvuza ubuhuha, inzara aha n’aha, ibi byorezo byoreka imbaga, izi ntambara zibica bigacika, ubwicanyi aha na hariya... harya ngo umuntu nta gisubizo afite? None twiriwe mu muhanda twigarambira Imana, ngo aha iba he? Aka karengane, ubu busumbane, ukwikunda bikabije, ukubeshyerana, ugusuzugurana, ukugirirana amashyari, ukwikuza...harya ngo umuntu nta gisubizo afite?

Buri munsi, Imana izahora itwibutsa ko iturema yatanze igisubizo kandi izahora inatubaza iti “Umuvandimwe wawe ari hehe, yaramutse ate, ameze ate?” Gusa rero igisubizo cyacu akenshi gisa nk’aho gihora ari kimwe “Simbizi! Mbese ndi umurinzi w’umuvandimwe wanjye?” (Intg. 4,9).

Inyigisho y’iki cyumweru nta yindi atari iyo kudutoza kwiringira Imana. “Ni yo rutare rwanjye n’agakiza kanjye; ni buhungiro butavugerwa: sinteze guhungabana!” (Zab 62,3). Tukemera ko, hamwe na Yo, muri iyi si byose bifite igisubizo. Hamwe na Yezu Kristu, byose bifite igisubizo. Hamwe na Kristu, nta muhengeri udashira. Mu buzima bwacu, mu byo twahura nabyo byose, Kristu turikumwe, yaba asinziriye, yaba ari maso, arahari kandi afite ububasha. “Niba Imana turikumwe ninde waduhangara? Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inkota? Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze.” (Rm 31. 35-37)

Muri iyi nyanja y’iyi si, muri iyi nyanja y’ubuzima turahorana, kandi nimugihe yigize umuntu agira ngo abane natwe. Gusa rero ni ukoakenshi tumwigizayo, tukumva hari aho atubangamira rimwe na rimwe: hari byinshi tumuhisha; hari henshi tutifuza ko aduherekeza, hari amacuti menshi tutifuza ko amenya; hari imitungo tumuhisha; hari amabanga tumukinga; hari gahunda nyinshi tutamwifuzamo...

Inyigisho y’iki cyumweru iradukangurira kwiringira incuti nyacuti yaje itugana kuko idukunda byahebuje: Yezu Kristu. Kwakira Yezu Kristu mu buzima bwacu bitugira bashya: “Ibishaje byarayoyotse, none ngaha byose byahindutse bishya.” Kuba ikiremwa gishya ni ukwemera kuba igikoresho cy’Imana muri bagenzi bacu, ni ukwmera kuba igisubizo ku bandi, ni ukwemera kuba amahoro ahari imidugararo, tukaba ubutabera ahari akarengane, tukaba ibyishimo ahari amarira, tukaba ituze ahari uguhangayika, tukaba urukundo ahiganje urwango, tukaba ubuzima ahanuka urupfu.

Bavandimwe, nitureke urukundo rwa Kristu ruduhihibikanye. Nta bwoba twakagombye kugira kuko Nyagasani turikumwe iminsi yose n’ahantu hose; ariko nanone niba natwe twifuza kuba hamwe na we. Ntakabuza byose bizaduhira. Ni ukuri tugire amizero, byose bizabona igisubizo. Kandi ni mugihe, ntitwibagirwe ko “byose bihira abakunda Imana, ari bo yihamagariye ku bwende bwayo.”(Rm,8,28).

Mbifurije icyumweru gihire, Imana ikomeze ibampere umugisha usesuye kandi ibane namwe iminsi yose no mur byose.

vendredi 19 juin 2009

UMUNSI MUKURU W’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU (19 KAMENA 2009)


• Amasomo

o Hoz 11, 1.3-4.8c-9



Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze, kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri. Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko, nkamwigisha gutambuka, ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho. Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo, nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza; mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we, nca bugufi ndabagaburira. Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo. Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu; kuko ndi Imana simbe umuntu, nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe, sinzongera kugusanga mfite uburakari.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Ef 3, 8-12.14-19


Bavandimwe, njyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kugeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu, no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose. Bityo, guhera ubungubu, Ibikomangoma n’Ibihangange byo mu ijuru bimenyera kuri Kiliziya ubuhanga bw’Imana buteye kwinshi, nk’uko yabigambiriye kuva kera na kare muri Kristu Yezu, Umwami wacu. Nuko kubw’ukwemera tumufitiye, duhabwa gutunguka imbere y’Imana tuyiringiye. Ngiyo impamvu itumye mpfukama imbere y’Imana Data, Yo icyitwa ububyeyi cyose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ikaba na Nyir’ikuzo ryose, nkabasabira kugira ngo ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, inakomeze umutima wa buri wese. Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, hamwe n’abatagatifujwe bose, mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo. Nibwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana.

- Ijambo ry’imana
- Dushimiye Imana

o Yh 19,31-37


Ubwo hari ku munsi w’umwitegure wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure. Nuko abasirikare baraza, bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we; ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirwa bamuvuna amaguru; ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi. Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere. Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo “Ntagufwa rye rizavunika.” N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo “Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana


Uyu munsi turahimbaza umutima Mutagatifu wa Yezu. Imico myinshi y'abantu yakunze gufata umutima nk'igice gikomeye cy'umubiri wa muntu. Igihe kinini abantu bakunze kuvuga ko umutima ari nka moteri y'ubuzima. Bityo ubuzima bwa muntu bugashingira ku mutima muzima, uburwayi bw'umutima bukaba ubumuga bukomeye. Umutima udatera ukaba ikimenyetso simusiga cy'Umuntu wapfuye.

Umutima kandi abantu bakunze kuwubonamo igicumbi cy'urukundo, isoko y'ibyishimo n'amahoro, ubwisanzure, ubworoherane. Cyangwa bakawusangamo ikinyuranyo cyabyo. Mu mvugo isanzwe tuvuga abantu bagira umutima mwiza n'abagira umutima mubi. Hakaba ho abantu bagira umutima wa kimuntu n'abagira umutima w'igisimba. Abantu bagira umutima woroshye n'abagira umutima ukomeye. Abantu bagira cyangwa batagira umutima, n'abandi. Umutima rero hirya yo kuba inyama, ushushanya ubuzima bwacu bwa buri munsi, ukagaragaza imibereho yacu n'imigambi yacu.

Guhimbaza umutima mutagatifu wa Yezu byatangiye muri Kiliziya mbere gato ya Mutagatifu Bernardo aho abakristu benshi bazaga kurangamira umutima wa Yezu utagira inenge bakamwegereza umutima wabo ngo abahe gukomera, abahe gutwaza, abahe ubutumwa. Umutima wabo wigiraga ku mutima wa Yezu igisobanuro nyacyo cy'ubuzima ndetse n'indunduro yabwo, ukabafasha gusobanukirwa n'ubuzima bwa gikristu ndetse ukarinda umutima wabo kurangazwa n'ibintu bitagira shinge bagaharanira kunga ubumwe n'Imana no kubana neza na bagenzi babo.

Koko rero Imana yatwigaragarije mu Mutima Mutagatifu wa Yezu itwiyereka uko iri: mu Mutima Mutagatifu wa Yezu dusanga mo umugambi w'Imana wo kuducungura. Umutima wa Yezu ni isoko ivubuka mo urukundo. Koko rero mu kuzirikana Umutima Mutagatifu wa Yezu twibuka ko uyu mutima watikuwe icumu ukavubuka amazi n'amaraso. Icumu rirashushanya ibyaha byacu. Koko rero umutima wa Yezu udukunda wahuranyijwe n'Ibyaha byacu uvubukamo amasoko ya Batisimu ituma dupfa ku cyaha tukazukana ubuzima bw'abana b'Imana.

Mu mutima wa Yezu havubukamo impuhwe naho amararaso ava mu mutima we agashushanya ubuzima. Yezu aduhanagura ho ubwandu bw'icyaha akadukingurira amarembo y'ijuru. Araduha ubuzima bushya. Ubwo mu ntango y'ibihe Imana yakinguye umubiri wa Adamu igakuramo igufa ryegereye umutima igaha ubuzima Eva, mu irema rishya Imana irakingura Umutima wayo ngo abe ariwo tuvoma mo ubuzima. Ntiyifuza ko hagira uzimira muri twe ahubwo ishaka ko twese twagira ubuzima muri yo. Umutima wa Yezu ni igicaniro cyakirana urukundo ukaba n'isoko y'ubuzima n'ubutagatifu.

Niba umutima wa Yezu ari isoko y'ubuzima mu kuwurangamira tujye dusaba Yezu atwigishe kubaho. Bityo ku matongo yazanywe n'umwiryane n'urwango, tuzashobore kubaka umurwa wuje amahoro n'urukundo. Ni ngombwa ko abantu babona mu Mutima Mutagatifu wa Yezu igisubizo akawamusamaritanikazi usaba Yezu ko amuha amazi yanywa ntazongere kugira inyota bibaho.

Mbega ukuntu ubutumwa bukomoka mu Mutima mutagatifu wa Yezu bukenewe muri iki gihe! Ukubabarirana, ukoroherana, ugukundana, gufashanya. Isi yacu ikeneye impuhwe z'Imana ahari urwango n'inyota yo guhora, aho intambara zikurura ububabare n'urupfu, dukeneye impuhwe z'Imana zicubya iyo mihengeri zikavubura amahoro n'umutekano. Aho ubuzima bwa muntu bukerenswa uburenganzira bwe bugapfukiranwa dukeneye umutima wuje impuhwe wa Yezu wo uhesha agaciro mwene muntu.

Mugire umunsi mwiza w'Umutima mutagatifu wa Yezu.

Abbé Emmanuel Ndayambaje

dimanche 14 juin 2009

UMUNSI MUKURU W’ISAKRAMENTU RITAGATIFU(14 KAMENA 2009)


• Amasomo

o Iyim 24, 3-8



Musa agarutse, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe iti “Amagambo yose Uhoraho avuze, tuzayakurikiza!” Musa yandika amagambo y’Uhoraho yose. Hanyuma azinduka mugitondo cya kare, yubaka urutambiro mu nsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Hanyuma yohereza abasore b’Abayisraheli; batura Uhoraho ibitambo bitwika, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro. Musa yenda igice cy’amaraso ayashyira mu nzeso; asigaye ayatera ku rutambiro. Nuko yenda igitabo cy’Isezerano, agisomera imbaga. Baravuga bati “Ibyo Uhoraho avuze byose, tuzabikora kandi tuzamwumvira.” Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga, avuga ati “Aya ni amaraso y’Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Heb 9, 11-15


Igihe Kristu ahingukiye, yaje ari umuherezagitambo mukuru, w’ibyiza bizaza. Yambukiranyije ingoro isumbije iya mbere agaciro n’ubutungane, itubatswe n’ikiganza cy’abantu, ari byo kuvuga ko itari iyi muri ibi byaremwe. Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka. Niba koko amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, kimwe n’umuyonga w’inyana yatwitse, bishobora gusukura no gutagatifuza umubiri w’abo byuhagijwe, nk’amaraso ya Kristu wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho, yo azarushaho ate gusukura umutima wacu, awukiza ibikorwa bitera urupfu, ngo dushobore gusingiza Imana Nzima? Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 14, 12-16.22-26


Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa be baramubaza bati “Urashaka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?” Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati “Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire, maze aho yinjira, mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe, kandi giteguye neza, abe ari ho mutegurira ibya Pasika.”Abigishwa baragenda bagera mu murwa, maze basanga bimeze uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. Nuko igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati “Nimwakire: iki ni umubiri wanjye.” Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza, maze bayinyweraho bose. Nuko arababwira ati “Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika. Ndababwira ukuri: Nta bwonzongera kunywa ku mbuto y’imizabibu, kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Ngoro y’Ingoma.”

- Iyo ni Ivanjili ntgatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana


Umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu, « Corpus Christi », mu ntangiriro zawo bawuhuza n’igitangaza cyakorewe umutagatifu w’umubiligikazi, Julienne de Mont-Cornillon, bavuga ko mu mwaka w’1208 yaba yarabonekewe na Yezu mu gitambo cy’Ukaristiya.

Umunsi umwe mu mwaka w’1208, uwo mubikira ngo yaje kubona ikimenyetso cyimeze nk’ukwezi kuzuye, ariko gufite ahantu hasa nk’ahari ikizinga. Ibyo bintu ngo akaba yarakomeje kujya abibona buri munsi. Yaje kugira ubwoba yibwiraga ko ashobora kubonekerwa na Sekibi, nyuma asaba Nyagasani ko yamumurikira akamenya neza ibyo bintu bimubaho.

Nyagasani rero yaje kumusobanurira hashize imyaka ibiri. Yamusobanuriye ko uko kwezi kuvuga Kiliziya naho icyo kizinga kikavuga ko hari umunsi mukuru ubura kandi akaba yifuza ko wajyaho. Uwo munsi mukuru ukaba uwo gufasha gukangura ukwemera kw’abakristu ; ngo akaba yifuza ko habaho umunsi mukuru waharirwa guhimbaza mu cybahiro gikwiye Isakramentu ry’Umubiri we n’Amaraso ye. Amusaba rero ko yaba uwambere mu kumenyekanisha icyo cyifuzo cyo kuwushyiraho. Amubwira ko ari we uzawutangira, hakagenda hakurikiraho abandi bantu baciye bugufi.

Julienne yahise yiyemeza gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe na Nyagasni, nibwo abimenyesheje abayobozi ba Kiliziya. Mu mwaka w’1246, musenyeri Robert de Torote, umwepiskopi wa Liège mu Bubiligi yahise asaba ko hazajya hahimbazwa uwo munsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu muri diyosezi ye.

Uwo munsi mukuru wahimbajwe bwa mbere nyine aho i Liège, mu mwaka w’1247, ku wa kane ukurikira icyumweru cy’Ubutatu Butagatifu. Nyuma waje gukwira, ugera mu Butaliyani, mu Budagi no mu Bwongereza.

Mu mwaka w’1263, ahantu hitwa Bolsena mu Butaliyani, haje kubera igitangaza (Miracle de Bolsena): umupadiri warimo atura igitambo cya Misa ntagatifu, yaje gushidikanya ko hostiya na divayi byaza guhinduka koko nyabyo umubiri n’amaraso bya Kristu; muri ako kanya ubwo yari agiye kumanyura Hostiya ntagatifu yahinduwe, yaje kubona havamo amaraso akwira hose kuri bene ka gatambaro kaba gateretsweho amaturo matagatifu (Corporal). Nyuma, mu mwaka w’1264, ku itariki ya 19 kamena, imbaga y’abakristu yaje kujyana ibyo bikoresho, mu mutambagiro, ahantu hitwa Orvieto, mu Butaliyani. Ubu, abantu bashobora gusura Orvieto, aho basanga ako gatambaro (Corporal de Bolsena), kariho inkongoro n’agasahani byakoreshejwe icyo gihe muri iyo Misa; abantu kandi bashobora no kubona ibuye ry’altari i Bolsena, rikiriho amaraso y’icyo gihe.

Papa Urbain IV, ku bw’icyo gitangaza, ariko anabisabwe n’abepiskopi b’ahantu henshi hanyuranye , yategetse ko muri Kiliziya ku isi hose, hahimbazwa umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu; yabitangaje mu nyandiko ye “Transitur” yo ku itariki ya 8 nzeri muri uwo mwaka w’1264; asaba ko wahimbazwa ku wa kane nyuma y’iminsi munani ikurikira Pentekositi, ni ukuvuga nyuma y’icyumweru cy’Ubutatu Butagatifu.

Mbega agatangaza! Birarenze! Birandenze! Buri munsi mba mufite imbere yanjye...ariko sindamuca iryera. Buri munsi mba mufite mu ntoki zanjye...ariko sindamukoraho. Ari hafi, hafi cyane rwose, igihe mutamira...ariko mwumva kure, rimwe na rimwe ndetse kure cyane. Nyamara se ntiyigize ubusabusa imbere yanjye, njyewe umunyabyaha. Ndamuhamagara, uko muhamagaye akaza; ndamuterura, akanyemerera; muvana muri taberinakulo, nkamugabagabanya abavandimwe banjye, akabyemera yiyoroheje, atuje. Narangiza, nkamusubiza muri taberinakulo, abantu bakikubura bakagenda, nanjye nkagenda...We, agasigara aho, wenyine, ategereje, ariko agurumana urukundo afitiye buri wese.

Ni Umushoborabyose, ni Imana y’ijuru n’isi, ni Umwami w’amahanga yose...Iteka mwerekana nk’ “Intama”. Uwo ari we wese, ubibona, ntiyatinya kuvuga ko Imana, Musumbabyose, yemeye gucabugufi imbere y’abantu.

Ntatera intugunda, yemera gukorwa, yemera guterurwa, akemera gutwarwa, akemera kuribwa, akemera no gusuzugurwa rimwe na rimwe, yemwe ga, hari n’ubwo yemera kwandagazwa! Ariko, buri gihe, buri gihe, ntajya adutererana, ntadusiga twenyine, ahorana natwe.

Abenshi banyura imbere ya taberinakulo batiriwe bamubwira akajambo, habe no kunama cyangwa gupfukama bamwwubahiriza; abandi bamuhabwa badatekereje kuri icyo gitangaza gihebuje bakorewe; abandi bahisemo kureka kumuhabwa...ariko ntiyigera yinuba, ntiyitonganya, nta nubwo abibarenganyiriza. Yigumiraho aho, atuje , hagati yacu. Dore hashize imyaka irenga 2000, yibereye aho.

Iri banga rirandenga!Birandenga kurangamira Imana yigize umugati, ikemera gucabugifi imbere yanjye. Numva ndi muto cyane, numva ntacyo ndi cyo, ariko nanone nkumva ndi umunyamahirwe arengeje. Gusa rero, numva ko nta kindi nshoboye, uretse gukubita ibipfukamiro hasi imbere ye, nkamushengerera ubutitsa; ubwo ni ubwo buryo, njye mbonye bwo kujya mushimira urwo rukundo yangaragarije.

Ikindi, buri gihe uko ngiye gutura igitambo cya Misa, numva nkeneye izindi mbaraga, undi mutima n’ibindi biganza, kugira ngo mbashe guterura Umwami wanjye; nkeneye umutima n’ibiganza bya Bikira Mariya kugira ngo nshobore guha ubushyuhe uwo Mwana wemera kwishyira mu biganza byanjye, yicishije bugufi kandi atuje.

Turakuramya Yezu, uri hano rwose, uri muzima mu Ukaristiya.

samedi 6 juin 2009

Icyumweru cy'Ubutatu Butagatifu ( 7 Kamena 2009)


Amasomo

o Ivug 4, 32-34.39-40


Musa abwira imbaga ati “Ngaho baza ibihe by’abakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremereye abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi kugera ku yindi: hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi? Hari undi muryango w’abantu wigeze wumva nkawe ijwi ry’Imana rivugira mu muriro rwagati, maze bagakomeza kubaho? Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu? Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni We Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho. Urajye ukurikiza amategeko n’amabwiriza ye nkugejejeho uyu munsi kugira ngo uzabone ubugira ihirwe, wowe n’abana bazagukomokaho, maze uzarambe ingoma ibihumbi mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Rom 8,14-17

Bavandimwe, abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. Kandi rero, ntimwahawe Roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe Roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti “Abba! Data!” Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana. Kandi ubwo turi abana b’Imana, turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mt 28,16-20

Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. Bamubonye barapfukama, bamwe ariko bashidikanya. Yezu arabegera, arababwira ati “Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndikumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira.

- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana

Imana Imwe mu batatu: Iyi mvugo ibera abenshi urujijo. Ntibyumvikana ko rimwe ryahwana na gatatu. Nutarize ibyo ntibyamugora kubyumva.

Abanyabwenge benshi bagerageje gusobanura Ubutatu Butagatifu maze uko babuvugaho ahubwo ukabona babugabanyiriza agaciro. Mutagatifu Agusitini we mu kwibaza ku Butatu Butagatifu ngo yabonekewe na Yezu ari ku nkombe y'inyanja maze amwiyereka mu isura ry'akana gato kageragezaga kuyobya amazi kayinjiza mu kobo kari kaciye. Amubonye yaramusetse ati « shahu uri mu biki. » Undi aramubwira ati « ndashaka kuyobya amazi y'iyi nyanjya nkayinjiza muri aka kobo. » Gusitini niko kumubwira ati « wita igihe cyawe ntibishoboka. » Umwana aramubwira ati « Rero uko kwinjiza amazi y'inyanja muri aka kobo bidashoboka ni nako utakumva iyobera ry'Ubutatu Butagatifu n'ubwonko bwawe. »

Bavandimwe, gusobanukirwa n'ibanga ry'Ubutatu Butagatifu ni ingabire y'Imana ntaho bihuriye n'ubwenge bwacu. Sindibubasobanurire Ubutatu Butagatifu kuko ntabishobora ahubwo ndagerageza kubasubiriramo ibyo muzi ku Butatu Butagatifu bidufasha guhagarara akanya gato dushimira Imana yatwiyeretse ityo: Imana Data, Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu.

Nyuma y'umunsi mukuru wa Penekositi aho twibuka umunsi Roho Mutagatifu asesekara ku ntumwa akaziha kuganza ubwoba akazihunda imbaraga zo kubera Kristu abahamya kugeza ku mpera z'isi; twizihiza Ubutatu Butagatifu: Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n'isi; Imana Mwana, Jambo w'Imana watubambiwe ku musaraba ngo adukize ibyaha; Imana Roho Mutagatifu utanga ubugingo.

Duhimbaza Ubutatu Butagatifu buri munsi. Nta kintu na kimwe umukristu wiyubashye ashobora gukora atiyambaje Ubutatu Butagatifu. Iyo tugiye gutangira umurimo, iyo tugiye kurya, iyo tugiye kuryama cyangwa tubyutse, mu birori no mu rupfu twisunga izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Muri Kiliziya, umuryango w'Imana, byose tubikora mu izina ry'ubwo Butatu bw'indatana: Mu isengesho ryacu rya misa tugaruka kenshi kuri abo Baperisona uko ari batatu.: Mu ndamukanyo itangira Misa, ariko ibanzirizwa n'ikimenyetso cy'umusaraba, twisunga umwami wacu Yezu kristu n'urukundo rw'Imana Data n'ubusabane kuri Roho Mutagatifu. Tugasaba Imana ngo isakaze Roho wayo ku maturo ahinduka umubiri n'amaraso bya Yezu Kristu. Twasoza isengesho rikuru ry'Ukaristiya tukongera tugahanika tugira tuti Dawe Mana ishobora byose icyubahiro cyose n'ikuzo ryose, ubishyikirizwa na Kristu ukabihabwa hamwe na We ukabiherwa muri We mu bumwe bwa Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Dusoza n'umugisha duherwa muri abo Baperisona batatu.

Ingabire y'amasakramentu duhabwa mu kiliziya tuyishyikirizwa n'aba Baperisona baduha amahirwe yo kuzakira no kuzisobanukirwa zikatubyarira imbuto nyinshi zidutera guhora dusingiza Imana mu ndirimbo no muru zaburi.

Mu kiragano cya kera tubona mbere na mbere Ubutatu Butagatifu mu ntangiriro ya byose. Igihe Imana yaremaga, yifashishije ijambo ryayo, yabihushye ho kugira ngo byigiremo ubuzima. Umwuka w'Imana ni Roho mutagatifu naho Ijambo ryayo ni Yezu Kristu.

Inkuru y'uko Sara, umugore wa Abrahamu azabyara umuhungu yatangajwe n'abamalayika batatu. Aba bagenzi batatu ni Uhoraho ubwe uherekejwe n'abamalayika babiri nk'uko tubisanga mu mutwe wa 18 w'igitabo cy'Intangiriro ku murongo wa cumi. Akamasa katagira amakemwa Abrahamu azabazimanira kashushanyaga Ntama w'Imana, Yezu Kristu, funguro ry'ubuzima, kagashushanya intama y'igitambo cya pasika. Mu gitambo dutura kandi dusangira n'Abaperisona batatu baba bakikije Ntama maze bakatwinjiza mu rukundo rubaranga, abantu n'Imana bakunga ubumwe.

Mu isezerano rishya Abaperisona batatu batwigaragariza bwa mbere ubwo Mariya yabwirwaga ko azabyara umwana w'Imana. Igihe Mariya yabazaga Malayika Gaburiheli ati « ibyo bizashoboka bite ko nta mugabo mfite », Malayika yaramubwiye ati « Roho Mutagaifu azakumanukira ho, maze ububasha bwa Nyirijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane kandi azitwa umwana w'Imana. » (Lk 1, 35)

Mu butumwa bwe hano ku isi Yezu yakomeje kubana na bo ndetse akomeza no gushishikariza intumwa ze kunga ubumwe nk'uko we na Se bunze ubumwe mu rukundo ( Yh 17), akaba ari nacyo kizatuma abantu bamenya ko ari abe(Yh 13,35).

Twongera kubona Ubutatu Butagatifu ubwo Yezu yabatizwaga na Yohani Batisita muri Yorudani. Ijwi ry'imana rituruka mu ijuru rivuga riti » uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane na Roho Mutagatifu akigaragaza mu ishusho y'Inuma. Icyo gihe Jambo w'Imana atagatifuza amazi ya batisimu akatwibutsa ko ariwe Musa mushya ugomba kutwambutsa inyanja y'urupfu akatwinjiza mu buzima buhoraho iteka.

Twongera kubona aba Baperisona batatu ku musozi wa Taboro. Aho Yezu ageda akagera ku mpinga y'umusozi maze akihindura ukundi mu maso y'intumwa eshatu: Petero, Yakobo na Yohani. Icyo gihe nabwo ijwi ry'Imana ritangaza ko Yezu ari umwana wayo ikunda kandi uyizihiye. Naho Roho Mutagatifu akagaragazwa n'igicu kiza kikababundikira. Mu guhinduka ukundi Yezu aducira amarenga y'ibyishimo bya Pasika bimutegereje. Aho abandi Baperisona babiri basigaye bamushyigikiye muri icyo gikorwa gifungurira bene muntu amarembo y'ijuru.

Abanyabugeni bakunze kwerekana Imana Data iruhande rw'umusaraba mu isura y'umusaza wambaye igishura. Hari aho bamutwereka iruhande rw'umusaraba wa Yezu awushyigikije amaboko ye na ho Roho Mutagatifu mu ishusho y'inuma ari aho hafi.

Uretse icyo kigereranyo Yezu ku musaraba, niwe ugira ati « Dawe nshyize Roho yanje mu maboko yawe....birujujwe. » mu yandi magambo ku musaraba niho Yezu arangiriza ubutumwa bwe bwo kwambutsa bene muntu abakura mu rupfu abazana mu buzima. Akabavana mu bucakara bw'icyaha akabajyana mu mudendezo w'ijuru aho yahoze mbere y'ibihe byose hamwe na Data na Roho Mutagatifu(Yh 17).

N'ubwo, aba Baperisona batatu bagize Imana buzuzanya, buri wese agira ubutumwa bwihariye. Imana Data ni Rurema kuko ariwe waremye byose. Ni Umugenga akaba na Rugira kuko ariwe ubibesha ho, niwe ubigize niwe ubigenga. Ni Ushoborabyose, akaba Uhoraho kuko asumba ibihe byose ntagira intangiriro n'iherezo. Niwe Soko y'ibyiza byose, imigambi ye izira amakemwa amategeko ye ni intagorama. Tuyizi nk'umubyeyi wa Yezu n'uwacu twese nk'uko tudahwema kubivuga mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru. Ni Imana ihorana natwe nk'uko yabibwiye Musa iruhande rw'igihuru kigurumana iti « Ndi uriho. » Iguhora iruhande mu buzima bwawe ntijya igutererana bibaho, bityo nawe ntugahweme kuyiyambaza kabone n'iyo waba mu mage ameze ate.

Nta narimwe Imana yigera ijya kure y'umuryango wayo. Ahubwo umuryango w'Imana niwo wakunze gutana ukitarura urukundo rw'Imana itarigeze itezuka ahubwo ihora idutegereje ngo itugirire impuhwe. Amavanjiri agereranya Imana n'umubyeyi wuje impuhwe udahaniraho, agatinda kurakara, kuko yitaye ku makosa yacu nta n'umwe warokoka. Impuhwe zayo n'urukundo rwayo ni intagereranywa.

Umuperisona wa kabiri tumuzi nk'Imana Mwana, izina rye rikaba Yezu Kristu. Niwe tuzi cyane kuko we yigize umuntu agasa natwe kuri byose uretse ku cyaha. Yaje kutwigisha urukundo rw'Imana aduhishurira ko Imana ari umubyeyi. Tumufata nk'umuhanuzi ukomeye cyane, umucunguzi wa Israheli, uwo abahanuzi bose bavuze. Ni umukiza w'isi kuko umurangamiye wese aronka ubuzima. Niwe ntama nyakuri yatanzwe ho igitambo ngo bene muntu dukire. Niwe wererezwa ku giti akarambura amaboko ye ngo aduhurize muri we. Ni Imana turi kumwe akatwizeza ko aho ababiri cyangwa abatatu bateraniye mu izina rye aba ari kumwe nabo. Niwe funguro ry'Ubuzima akaba n'impamba y'abagenzi we uduha umubiri we ngo udutunge, akaduha amaraso ye ngo atubere ikinyobwa.

Umuperisona wa gatatu niwe twatinzeho mu cyumweru gishize : Roho Mutagatifu. Mu isengesho ry’indangakwemera tuvuga ko Roho Mutagatifu ari Imana, akaba ariwe utanga ubuzima. Aturuka kuri Data na Mwana. Arasengwa agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana. Niwe warerembaga hejuru y'amazi mu ntangiriro ya byose, akaba kandi n'umwuka w'ubuzima uha ireme ibyaremwe byose. Niwe wayoboye intambwe z'umuryango w'Imana ujya mu gihugu cy'isezerano atera ubutwari Intore z'Imana zo mu bihe byose ngo ze gukangarana no gutezuka ku butumwa bwazo. Roho w'Imana yari kumwe na Musa, yari kumwe na Abrahamu, niwe wabwirije abahanuzi ibyo bavuze. Niwe wayoboye Yohani Batisita yereka intumwa ze Ntama w'Imana ukiza ibyaha by'abantu. Niwe wakomye imbarutso maze Kiliziya umuryango w'Imana uravuka.

Uyu Roho niwe washyigikiye abahamya ba Kristu bagira ubutwari bwo kwamamaza izina rye. Baratotejwe baratwaza, barishwe ntibatezuka amaraso yabo agahora ari urubuto rw'ubukristu, ubuzima bwabo bukaba umugati uhembura abihebye. Uwo Roho yabamaze ubwoba, abarinda kwiheba, abarinda kugwa, abavugisha ibyo batinyaga, abahunda ubwenge, abasobanurira ibyo Kristu yavuze byose...

Twaremwe mu ishusho y'Imana

Uko twaremwe mu ishusho y'Imana ni nako twaremwe mu shusho y'Ubutatu Butagatifu: bityo ntidukwiye gupfukirana isura y'abo Baperisona mu buzima bwacu. Niba Imana ari Umuremyi natwe dukwiye guharanira kubaho no kubeshaho abandi. Tukagaba ubuzima aho kubuzimya.

Hari abantu basenya ubuzima bwabo bwaba ubw'umubiri n'ubwa Roho kandi umuhamagaro wabo w'ibanze ari ukubaho no kubeshaho abandi. Tugomba kuba abagabuzi b'ubuzima, aho kubwica no kubwonona. Tugahora tubereye abandi umusemburo w'ubumwe, tugashyira muri bagenzi bacu icyanga cyo kubaho. Uwagize ibyago tukamusura. Uwakomeretse tukamwomora, uwanyanyagiritse tukamurundarunda, uwihebye tukamuhumuriza, ushonje tukamufungurira, umunyantege nke tukamurandata. Uko Imana iturema idukuye mu busabusa ni nako natwe dukwiye gushyigikira bagenzi bacu bajegajega. Ntitube imbarutso yo gusenya no guhindanya bagenzi bacu kandi dusangiye ubuzima.

Isura ya Yezu Kristu itwigishe kumvira no gucisha make imbere y'ugushaka kw'Imana. Nibyo atwigisha muri Dawe uri mu ijuru aho adusaba guharanira gukora ugushaka kw'imana.

Bavandimwe, ibintu bijya gupfa ni uko muntu yashatse kuninira ugushaka kw'Imana. Akarengera ubutumwa yari yahawe aho kumvira ijwi ry'Imana, akumvira ijwi ry'umushukanyi. Yezu aturokora yumvira Imana ku geza ku rupfu, aho natwe adusaba guhora twumvira ijwi ry'Imana ridusaba gukiza no kubesha ho bagenzi bacu.

Isura ya Roho Mutagatifu iduhe guharanira ubuzima, iduhe ubwigenge, itumare ubwoba idutere kuvuga izina r’Imana tutikanga imirindi y’isi. Muri iki gihe hari byinshi bicecekesha ijwi rya Roho w’Imana. Hari benshi bashaka kwibera mu mwijima bagahunga urumuri.

Bavandimwe rero, iki cyumweru kidufashe gusingiza byimazeyo Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Imana imwe iteka ryose. Amina.


P. Emmanuel Ndayambaje

mercredi 3 juin 2009

Mutagatifu Karoli Lwanga na bagenzi be bahowe Imana b'i Bugande (3 Kamena 2009)


Ibi byose byabye mu gihe cy'imyaka itatu: 1885, 1886, 1887. Abamisiyoneri ba mbere bageze i Buganda ni Padiri Livinhac na Lourdel. Nyuma y'amezi arindwi bigisha gatigisimu bari baramaze gutoranya bamwe mu bigishwa bagombaga kubatizwa. Izo nyigisho z'abapadiri bera nyamara ntizashimishije abapfumu baribabafitiye ishyari kimwe n'Abarabu bacuruzaga abacakara. Abapadiri bera babonye ko bashobora gutotezwa babatije vuba na bwangu abo baribarabiteguriye maze bahungira mu magepfo y'ikiyaga cya vigtoriya. Icyo gihe hari harateye ubushita maze abapadiri babatiza abana benshi bendaga gupfa. Nyuma y'imyaka itatu bari mu buhungiro Mutesa yarapfuye asimburwa n'umuhungu we Mwanga wari ukunze idini rishya maze atuma kuri abo bapadiri bera ngo bagaruke.

Abategetsi bamwe nyamara ntago bashimishijwe n'iyo nsinzi y'abakristu. Byatumye babaca mu mizi bajya kubabeshyera i Bwami ko bashakaga kumunyaga ubutegetsi. Abapfumu nabo batangira kwenyegeza bavuga ko bakwiriye gupfa. Umwami yumva amabwire maze kuri 15/11/1885 atwikisha Yozefu Mukasa. Yaribwiraga ati « Nice uriya munyagitugu abandi bose baragira ubwoba maze bate iryo yobokamana rihya. »

Ibyo yatekerezaga siko byagenze. Kuko aho kugira ubwoba abantu benshi bagarukiye Imana. Ijoro ryakurikiye urupfu rwa Mukasa abana babigishwa 12 basabye kubatizwa, abandi 105 babatizwa mu cyumweru gikurikiyeho. Muribo 11 babaye Abamaritiri.

Kuwa 25/571886 nyuma y'urupfu rwa Mukasa, ubwo umwami yaravuye guhiga yatumiye uwitwa Mwafu umwana w'umutware w'intebe wari ugeze mu kigero cy'imyaka 14. Bamubwiye ko yagiye kwigishwa iby'Imana na Diyonizi Sebugwawo. Umwami abajije Diyoniziyo wari uje akurikiranye na Mwafu ibyo yakoraga undi aramusubiza ati « namwigishaga iby'Imana.“ Umwami umujinya uramwica aramubwira ati« urubahuka ukajya kwigisha amanjwe y'abazungu naciye mu gihugu? Arahindukira maze ashikuza icumu umugaragu we aritera Diyonizi mu gikanu. Umwana uko yakaguye hasi arangamiye ijuru umwami asaba abagaragu be ngo bamusonge. Bavuga ko yaba yaramukururiye mu nzu akamusonga mu gitondo cyakurikiyeho.

Uwo munsi nibwo batangaje itotezwa ku mugaragaro. Mu buhamya bwa Padiri Lourdel aragira ati« Bashyize ku ngoyi abasore bafite hagati y'imyaka 18-25 n'abana ku buryo bagendaga bagongana mbona ka Kizito muri icyo kivunge kagenda gaseka nk'aho karimo gukina. »
Ubwo bagendaga bagana aho bagombaga kwicirwa bahuye n'umuntu witwaga Pontiyani NGONDWE akaba yari umusirikari mu ngabo z'umwami. Amaze kumva ko batanze abakristu ngo bicwe yashyiriye intwaro ze umukuriye ngo adakeka ko yishe nawe asanga abishi b'Abakristu. Abishi bamubajije niba ari umukristu undi aramubwira ati ndiwe niba utabizi ubimenye. Undi abyumvise amuca umutwe umwana apfa atanasambye.


Nyuma y'urugendo rurerure rwuje ibitotezo imfungwa zageze i Namugongo kuri 27/5/1886. batutiye inkwi nyinshi kugeza kuwa 3/6. Imfungwa zizategereza iminsi itandatu mu kwigomwa n'imibabaro, mu majoro yuje imbeho badasinzira, mu masengesho bategereje gitwari isaha yabo ya nyuma. Ingoma zaraye zivuga mu ijoro ry'uwa kabiri z'ukwa gatandatu zabwiraga imfungwa ko igihe kigeze. Karoli Rwanga bamushyize ukwe ngo bazamutwike ukwe kuburyo bubabaje. Ubwo bamutwikaga yarababwiye ati « Urantwika ariko ni nko kunsukaho amazi ngo unyuhagire. » Mbere yo guca Karori yaravuze ati « Mana yanjye, Mana yanjye. » Uko bagendaga bagana itanura induru zaravuze. Yari Mwanga umwana w'umwe mu bishi wari watorotse ngo nawe aze yicirwe n'ahandi. Yasabagizwaga n'ibyishimo arikumwe na bagenzi be. Niwe bahereye ho bamuhirikira mu muriro. Bahereye ku birenge ngo babagamburuze. Nyamara izo ntwari ntizatinyaga urupfu rw'umubiri wabo.

Muri iyo nkongi y'umuriro ntibahwemaga gusingiza Imana bagira bati Dawe uri mu ijuru. Bamenye ko bapfuye barekeye aho gusenga. Uwanyuma mu bishwe bahowe Imana yitwa Yohani Mariya Muzeyi yariyarakomeje kwihishahisha ariko yari arambiwe. Yashakaga gupfira ukwemera kwe. Yagiye gushaka umwami amwica ku wa 27/1/1887 amuciye umutwe.

Ndahamya ko muri twe harimo abahamya b'urukundo rwa Kristu. Niba kandi tutarabigeraho nirwo rugendo. Dushobora guhamya ko Kristu ari muzima no mu bikorwa byacu bya buri munsi: mu gikorwa kiza, mukuvugisha ukuri, mu kuba indakemwa mu mico no mu myifatire bishyigikira abato, ...

P. Emmanuel Ndayambaje