samedi 24 janvier 2009

ICYUMWE CYA III GISANZWE B


• AMASOMO

o Yon 3, 1-5.10


Ijambo ry’uhoraho ribwirwa Yonasi ubwa kabiri, riti “ Haguruka ujye i Ninivi, umugi mugari, maze ubamenyeshe icyo nzakubwira”. Yonasi arahaguruka, maze ajya i ninivi akurikije Ijambo ry’Uhoraho. Ninivi rero ukba umugi mugari bihebuje, kuwugenda byari nk’iminsi itatu. Yonasi yinjira mumugi, akora urugendo rw’umunsi umwe. Yigisha agira ati “ Hasigaye iminsi mirongo ine, maze Ninivi ikarimbuka”. Abantu b’i Ninivi bemera Imana, batangaza igisibo, bambara ibigunira, kuva kumukuru kugeza ku muto. Imana ibonye ibyo bakoraga, n’uko bahinduye bakareka imigenzereze yabo mibi, nayo ihindura imigambi, icyago yari yabateguje ntiyakibateza.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o 1 Kor 7, 29-31

Mbibabwire rero , bavandimwe, igihe kirabashirana. Aho bigeze abafite abagore nibabeho nk’aho batabagize;abarira, bamere nk’aho batarira; abanezerewe, bamere nk’aho batanazerewe; n’abacuruza bamenye nk’aho ntacyo batunze; n’abakoresha iby’iyi si ntibagatwarwe nabyo, kuko imisusire y’iyi si ihita bwangu.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 1, 14-20

Yohani amaze gutangwa, Yezu aza mu galileya. Yamamaza Inkuru Nziza y’Imana, avuga ati “ Igihe kiregereje, none Ingoma y’Imana iregereje. Nimwisubireho maze mwemere Inkuru Nziza!”

Uko yagendaga akikije inyanja ya Galileya, abona Simoni na Andereya murumuna we; bariho baroha inshhundura mu nyanja, kuko bari abarobyi. Yezu arabwira ati “ Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu”. Ako kanya basiga inshundura zabo aho, baramukurikira. Yigiye imbere gatoya, abona Yakobo, mwene Zebedeyi, na Yohani murumuna we; bariho batunganya inshundura zabo mu bwato. Ako kanya arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi mu bwato, hamwe n’abakozi be, baramukurikira.

- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasangizwa Kristu.

Inyigisho

“Ngwino unkurikire”, nguko uko Yezu yahamagaye abigihwa be ba mbere. Akaba rero agikomeje guhamagara na n’uyu munsi. Aradusaba guhindura imyumvire tukamukurikira. Ni ukwemera tugahinduka, kuko hari inzira twari twarahisemo zindi; hari imitekerereze twari dufite yindi; hari imigirire twari dufite yindi; hari byinshi byayoboraga ubuzima bwacu, none turashaka kwiyemeza kujya inyuma ya Yezu ngo abe ari utwereka icyerekezo nyacyo. Guhinduka, harimo kwemera gusiga inshundura zacu za buri munsi; gusiga ibyadufataga umwanya mu buzima bwa buri munsi, aho twumvaga dushingiye imibereho yacu (Kuroba); gusiga abo twumvaga badufatiye runini mubuzima bwa buri munsi (Zebedeyi).

Mwese mwese nongeye kubifuriza ibihe byiza, ibihe birangwa no gutega amatwi tukumva ijwi rya Yezu riduhamagara ngo tumukurikire.

Icyumweru cyiza.

P. Uwitonze
Nelaur38@gmail.com

dimanche 18 janvier 2009

Icyumweru cya II gisanzwe B


• Amasomo

o 1 Sam3, 3b-10. 19


Samweli akaba aryamye mu Ngoro y’Uhoraho, hafi y’Ubushyinguro bw’Imana. Uhoraho ahamagara Samweli, arasubiza ati “ Karame!” Yirukanka asanga Heli, ati “ Ndaje kuko umpamagaye”. Heli aramusubiza ati “ Sinaguhamagaye mwana wanjye. Subira kwiryamira”. Ajya kuryama. Uhoraho ahamagara Samweli bundi bushya. Samweli arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati “Ndaje kuko umpamagaye”. Heli aramusubiza ati “ Sinaguhamagaye , mwana wanjye. Subira kwiryamira”. Samweli yarataramenya Uhoraho; ijambo ry’Uhoraho ryari ritaramwihishurira. Uhoraho yongera guhamagara Samweli ubwa gatatu. Arabyumva ajya kureba Heli, aramubwira ati “ Ndaje kuko umpamagaye”. Ubwo Heli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana. Heli abwira Samweli ati “ Subira kwiryamira. Naguhamagara umubwire uti ‘Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva’”. Nuko Samweli asubira kuryama mu mwanya we usanzwe. Uhoraho nanone araza, ahamagara nka mbere ati “ Samweli, Samweli!” Samweli ati “ Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva”. Samweli arakura.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1 Kor 6, 13c-15a.17-20

Cyakora umubiri ntiwagenewe gusambana, ni uwa Nyagasani; Nyagasani akaba ari we uwugenga. None rero Imana yazuye Nyagasani, izatura natwe ku bwububasha bwayo. Ntimuzi se ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristu? Naho uwibumbira kuri Nyagasani, aba agize umutima umwwe nawe. Ubusambanyi nimubugendere kure. Icyaha cyose umuntu akoze, usibye icyo, ntikigera kumubiri we; ariko usambana aba acumuriye umubiri we bwite. Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho? Mwacungujwe igiciro gihambaye! Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Yh 1, 35-42

Bukeye, Yohani yari akiri aho, ari kumwe na babiri mu bigishwa be. Abonye Yezu ahise, aravuga ati “Dore Ntama w’Imana”. Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu. Yezu arahindukira, abona bamukurikiye, arababaza ati “ Murashaka iki ‘ Baramusbiza bati “ Rabbi (ibyo bivuga ngo Mwigisha), utuye he ?”Arababwira ati “Nimuze murebe”. Baraza babona aho atuye. Nuko uwo munsi bagumana na we. Hari nk’igihe cy’isaha ya cumi. Andereya , mwene nyina wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bari bumvise amagambo ya Yohani bagakurikira Yezu. Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati “Twabonye Kristu” (aribyo kuvuga Umukiza). Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati “Uri Simoni, mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Petero”(bisobanura Urutare).

• Inyigisho

“Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva”.

Uhoraho yahamagaye umwana Samweli incuro enye zose, ubwo yari aryamye; ariko kuko atari yakamenye ijwi ry’Uhoraho, yarahagurutse asanga Heli, umuherezabitambo, aramubwira ati “Ndaje, kuko umpamagaye”. Heli yaje kugera aho amenya ko ari Uhoraho uhamagara Samweli, ni ko kumugira inama ati “ Niyongera kuguhamagara, umusubije uti “Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva”.

Bavandimwe, Imana iratuvugisha; Imana iraduhamagara. Ariko burya akenshi, turavuga, tukavuga, tukavuga ye..., ntitureke undi turikumwe avuga; ugasanga kumva biducika. Aha, umuntu akaba yahera ho avuga ko akenshi tutareka Imana ivuga, itubwira; yanatuvugisha, yanatubwira, ntitwumve.

Ngo hari umuntu wari ufite ikibazo mu kumva, ku buryo iyo yabaga arikumwe n’abandi, yakundaga kubaza kenshi icyo bavuze, bityo akibwira ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’amatwi atumva neza. Nibwo aguhagurkiye ajya kureba umuganga ubisobanukiwe. Umuganga, afata isaha(ziriya z’urushinge)yari iteretse ku meza; aramubaza ati “ waba urimo wumva uko urushinge rw’iyi saha rukubita(tictac)?”, undi arasubiza ati “ ndarwumva”. Umuganga yigira hirya gato, arongera amubaza niba yumva rwa rushinge, undi amubwira ko arwumva. Noneho yigira hirya hitaruye, amubaza niba acyumva urushinge rukubita, undi ati “ nubwo ari kure, ariko ndarwumva!” Umuganga aragaruka aramwegera , ni ko kumubwira ati “umva rero, ikibazo ufite si icyo kumva; ikibazo ufite ni icyo kumenya gutega amatwi”.

Kumenya gutega amatwi Uhoraho, bityo tukumva icyo atubwira n’icyo adushakaho. Icyo ni cyo twazirikana kuri iki cyumweru. Uhoraho ntavuga nkuko mvuga, ariko aravuga; Uhoraho ntaza gukomanga kurugi rw’inzu nkuko umuturanyi aza agakomanga, ariko akomanga ku mutima wanjye; Uhoraho ntakenera numero ya telefoni yanjye ngo atelefone, ntakenera “email” ngo anyandikire, ariko ubutumwa bwe abunyongorera mu mutima wanjye; Uhoraho azi izina ryanjye, azi uwo ndiwe “Kanaka! Nyirakanaka!”
Dufungurira umutima Uhoraho, igihe cyose dufashe umwanya wo kuzirikana Ijambo rye;ighe cyose dushengereye Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya; igihe cyose dufashe umwanya wo kwitegereza abo yaremye n’ibyo yaremye; igihe cyose twaba turi mu byishimo cyangwa mu ngorane tugafata wo umwanya wo gutuza; igihe cyose tuzirikanye ku mateka y’ubuzima bwacu cyangwa ubw’abacu, n’ibindi.

Ariko nanone dukeneye ba Heli na ba Yohani Batista. Heli ati “Subira kwiryamira. Niyongera kuguhamagara, usubize uti “Vuga Nyagasani, umugaragu wawe arumva!” Yohani Batista nawe, abonye Yezu ahita, abwira abigishwa be ati “ Dore Ntama w’Imana”, bamusigaho bakurikira Yezu.

Aha, tukaba twazirikana ko rimwe na rimwe, bitatworohera kumenya ijwi ry’Uhoraho uduhamagara. Tugasabwa kugira ubwicishebugufi no gutinyuka gusiganuza, kuko hari ubwo amajwi atubana menshi, bityo kumenya neza irya Nyagasani bikatugora. Uretse no kuba twasiganuza kandi, tunasabwa kuba abafasha abandi kumva ijwi rya Nyagasani no kubayobora kuri Yezu. Uwabatijwe wese afite ubutumwa bwo kumenyekanisha Ingoma ya Kristu muri bagenzi be.

“Ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo... Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu”.

Pawulo Mutagatifu akaza akatwereka uko uwahuye na Yezu, uwahawe izina rishya, uwateze amatwi akumva icyo Uhoraho amushakaho, atandarika umubiri we; ahubwo awukoresha mubihesha Imana ikuzo n’ishimo. Umuntu wese wumva ko umubiri we agomba kuwukoresha icyo yishakiye, icyamushimisha gusa, kabone n’aho cyaba kiwusenya, uwo ntaramenya neza Ntama w’Imana uwo ari we; ntaramenya neza icyo ashaka. Pawulo Mutagatifu ati “ Byose ndabyemerewe, ariko si ko byose bimfitiye akamaro”.

“ Murashaka iki”

Yezu ngo ahindukire abona babigishwa baramukurikiye, ni ko kubabaza ati “ Murashaka iki!”

Bavandimwe, turashaka iki? Umuntu w’iki gihe arashaka iki? Ahangahikishijwe n’iki? Inzira acamo iramuganisha he?
Twebwe twabatijwe, duhabwa amasakramentu, twumva twariyemeje gukurikira Yezu, uyu munsi arongeye aratubaza ati “ Murashaka iki!”

Nyagani Yezu, turashaka kukumenya; turashaka kugukunda; kugukurikira buri munsi; turashaka kugutega matwi, tukazirikana Inkuru nziza watuzaniye. Turashaka ko uduha ubutumwa tukabushyira abandi. Turaje dukore ugushaka kwawe!

Umunsi twageze kuri iyo ntera, nibwo tuzasohoka, uwo duhuye wese tumubwire tuti “twahuye na Kristu, ngwino nawe wirebere”; nibwo tuzaba intumwa zishize amanga. Nibwo tuzamenya ko tutakiri abo twahoze turibo; nibwo tuzamenya ko umubiri wacu ari Ingoro ya Roho Mutagatifu; tuzemera ko twahawe irindi zina “Uri Simoni, mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Petero”. Petero bisobanura urutare, ruriya Yezu yubatseho Kiliziya ye. Ese natwe twumva Yezu ashaka kudukoresha ngo yubake Ingoma ye muri iki gihe, muri iyi si, aho dutuye!

Bavandimwe, ngibyo , nguko!

Nkarangiza nibutsa ko kuri iki cyumweru dutangira iminsi umunani (18-25 mutarama) yo gusabira ubumwe bw’abakristu. Ijambo rizagenderwaho rikaba ari iryo dusanga mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli aho agira ati “Nurangiza wegeranye utwo tubaho twombi, maze uduhuze, tube nk’aho ari urubaho rumwe mu kiganza cyawe”(Ez 37, 17). Uyu, ukazatubera umwanya wo gusaba no guharanira ubumwe n’ubuvandimwe bushyitse mubemera Kristu bose, aho bari hose mu mpande zose z’isi; tukanaboneraho gusaba ubumwe mu bantu bose , abemera n’abatemera. Tugasaba amahoro arambye, intambara n’ubugizi bwa nabi bigacika, abantu bakabaho mu mutuzo no mubwumvikane.

Ikindi ni uko kuri iki cyumweru, mugihugu cya Mexique, hasozwa ihuriro rya gatandatu mpuzamuhanga ry’umuryango; aho imiryango y’abakristu yahuriye kuva kuwa gatatut tariki ya 14 bazirikana kuruhare umuryango ufite mukubungabunga imico-buntu kandi ishingiye ku bukristu yatuma iyi si yacu irushaho kuba nziza. Tubonereho rero tuzirikane imiryango yose.

Mwese mwese, bavandimwe, ncuti, ndabifuriza ibihe bihire byuje imigisha, amahoro n’ibyiza byose bituruka ku Mwami wacu Yezu Kristu “Ntama w’Imana”.

P. Uwitonze
Nelaur38@gmail.com

samedi 10 janvier 2009

Batisimu ya Yezu (11 mutarama 2009)


• Amasomo

o Iz 42, 1-4. 6-7


Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera, ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi mu mayira. Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi ntakabuza azagaragaza ubutabera. We ntazigera acogora, cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye.

Ninjye Uhoraho, wakwihamagariye, nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza, ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga, no kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa munzu y’imbohe, kandi ukure mumunyururu abari mu mwijima.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Intu 10, 34-38

Nuko Petero aterura agira ati “Noneho numvise byukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane. Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo Inkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose. Mwesemuzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu ya Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yarikumwe na we.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 1, 7-11

Nuko Yohani Batista atunguka mu butayu yamamaza mu bantu batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha.
Yamamazaga avuga ati “ Uje ankurikiye andusha ububasha; sinkwiye no kunama ngo mfundure udushumi tw’inkweto ze. Jyewe nababatirishije amazi, naho We azababatirisha Roho Mutagatifu”.

Muri iyo minsi, Yezu ava i Nazareti ho mu Galileya, aza kubatizwa na Yohani muri Yordani. Akiva mu mazi, abona ijuru rikingutse na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma. Nuko ijwi rituruka mu ijuru, riti “Uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira”.

- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Inyigisho

“Ndi umukristu ndi uwa Yezu, uko nasezeranye mbatizwa none ndakomeza kubyemera”, ayo ni amwe mu magambo y’indirimbo turirimba mu mihango y’itangwa ry’isakramentu rya Batisimu cyangwa se igihe twiyibutsa amasezerano yacu ya Batismu, barimo badutera amazi y’umugisha.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru turahimbaza Umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani; tukaba kandi turangiza igihe cya Noheli, tugasingira igihe gisanzwe.
Mu gihe cyabanjirije ivuka rya Nyagasani, igihe cy’Adiventi, twumvise Yohani yigisha rubanda, ategura amayira ya Nyagasani; amagambo ye akuzuzanya n’ayo twasomaga mubitabo by’Abahanuzi.

Twashoje igihe cy’Adiventi duhimbaza Noheli, umunsi w’Ivuka rya Nyagsani Yezu; twahimbaje umunsi w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti rwa Yozefu, Mariya na Yezu; ku cyumweru gishize nibwo twahimbazaga umunsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani, Rumuri rw’amahanga yose. Uwo munsi, twazirikanye ukuntu abami batatu baturutse i Burasirazuba baje kuramya uwo Mwana wavutse, akaba Umwami w’Abayahudi. Baje basiganuza ngo bamenye neza aho bamusanga “Umwami w’Abayahudi wavutse ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu Burasirazuba none tuje kumuramya”, uko niko babazaga umwami Herodi; Herodi yahamagaye abasobanukiwe Ibyanditswe bitagatifu, abasiganuza neza aho Kristu yagombaga kuvukira. Bamusobanurira ko byanditswe ko yagombaga kuvukira i Betelehemu ya Yudeya.

Umwami Herodi amaze kumenya aho Kristu yavukiye yashatse kumwivugana; nibwo ababyeyi be bamuhungishirije mu Misiri, aho yabaye kugeza ubwo Herodi apfiriye; uwo mwami amaze gupfa, ababyeyi ba Yezu bamugaruye mu gihugu cye Israheli, ariko ntiyasubira mu karere ka Yudeya kuko yatinyaga umwami wari warasimbuye Herodi, ahubwo ahitamo kujya gutura mu karere ka Galileya, ku musozi wa Nazareti. Aho ni ho yabaye kugeza ubwo atangiye ku mugaragaro ubutumwa bwe muri rubanda.

Yohani Batista ntiyahwemye gukomeza kwigisha imbaga, ayisaba kwisubira, kwanga ibyaha byabo, bakemera kubatizwa, bakakira batisimu yo kwisubiraho kugira ngo bakire ibyaha byabo. Inyigisho ze zashitura abantu isinzi; imbaga nyinshi yazaga imugana, abavuye muri Yudeya na Yeruzalemu; nuko bakabatizwa na we muruzi rwa Yorudani, babanje kwirega ibyaha byabo.

Mu nyigisho ze Yohani yakundaga kumvisha abantu ko atari Kristu; ko abatirisha amazi, ariko inyuma ye hakaba haje undi umurusha ububasha, we akazabatirisha Roho Mutagatifu.

Ni muri icyo gihe, Yezu yavuye i Nazareti ho muri Galileya aza nawe kubatizwa na Yohani muri Yorduni.

Bavandimwe, Batisimu ya Yohani yari iriya nyine yo kwisubiraho no guca ukubiri n’ibyaha; none Yezu nawe aje guhabwa iyo Batisimu; ari byo byatuma twibaza impamvu yabimuteye: Ese Yezu yashakaga kwisubiraho no kureka ibyaha? Kandi nta cyaha arangwaho? Kuki, yiyemeje kujya mu bandi baje bagana Yohani bashaka kubatizwa, nawe agasaba Yohani ko yamubatiza?

Mu Ivanjili ya Matayo Mutagatifu, batwereka ukuntu Yohani yabanje ahubwo kumwangira agira ati “Ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none uransanze!”(Mt 3, 14). Mu gisubizo Yezu atanga kuri izo mpungenge za Yohani ni ho tubona ipfundo ry’impamvu yamuteye kuza kubatizwa: “Emera ubikore, tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka”(Mt 3, 15). Ngibyo, nguko! Ugushaka kw’Imana. Yezu, ibyo akora byose abikora bijyanye n’ugushaka kwa Se; umugambi w’Imana ugomba kuzuzwa. Imana ifite icyo ishaka kwereka imbaga ya muntu, Imana ifite inyigisho ishaka gutanga.

Yohani, umwanditsi w’Ivanjili, ati “ Nuko jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri”(Yh 1, 14). Muri Mwana, muri Yezu Krisu, muri Jambo, Imana Data yihishuriye abantu by’ukuri, kuko “ntawigeze abona Imana narimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije”(Yh 1, 18); ibahishurira umugambi wayo, kuko muri Mwana “twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi”(Yh 1, 16).

Jambo w’Imana yigize umuntu, kugira ngo asangire byose na muntu, uretse icyaha. Yezu yemeye kujya muri iriya mbaga yazaga isanga Yohani ishaka kubatizwa, kugira ngo yerekane umugambi Imana ifite wo kwegera abantu no gufatanya nabo urugendo rugana ubugingo nyabwo, rugana urumuri. Jambo uwo, ni we rumuri rumurikira buri wese. Uwemeye kugendana narwo ntagenda mu mwijima, ntabundikirwa n’umwijima w’urupfu. Yohani yogishaga agira ati “ muri mwe hari uwo mutazi, uwo niwe ubatiza muri Roho Mutagatifu”.

Imana ubwayo niyo yashatse kuduhishurira urwo rumuri. Ngo nuko, “Yezu akiva mu mazi, abona ijuru rirakingutse na Roho Mutagatifu amumanukiraho nk’inuma. Nuko ijwi riturka mu ijuru, riti ‘uri Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira’”.
Yezu, rero, ni Umwana w’Imana waje agana abantu ngo babone inzira nyayo y’umukiro; nubwo nta nenge y’icyaha yigeze, yemeye kujya muri iriya mbaga kugira ngo atwereke inzira y’ukumvira no gukora iteka ugushaka kwa Data uri mu ijuru.

Bavandimwe, uyu munsi turaboneraho tunazirikane kuri Batisimu twahawe. Twongere twibuke ko, muri Kristu, twabaye ibiremwa bishya, twabaye abana b’Imana, abana ikunda cyane,ishaka ko bayizihira; ni ubuntu bugeretse kubundi twagiriwe.

Kuzirikana uyu munsi kuri Batisimu ya Nyagasani, byari bikwiye kutubera umwanya wo kurushaho kurangwa no kwicishabugufi: Niba Yezu Kristu, Umwana w’Imana nzima, yemera kwicishabugufi akajya mumbaga y’abanyabyaha agasaba Batisimu Yohani, kuri twebwe, abanyabyaha, hacura iki mu byukuri?

Mugihe twibuka Batisimu ya Jambo wigize umuntu, bitwibutse Batisimu yacu twahawe, bitwibutse inzira twatangiye yo kwisubiraho, yo kubaho nk’abana b’Imana koko: “mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira...nimuhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri...” (Ef 4, 22-24).

Batisimu yatugize ibiremwa bishya, yadukijije icyaha cy’inkomoko, ituvana mu bucakara bwa Sekibi; byose tubikesheje Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Buri wese wabatijwe ahanike ati “ndi umukristu, ndi uwa Yezu, ngibyo ibyishimo byanjye, ibyishimo mporana iteka!

Ncuti, muvandimwe, umunsi twakinguriwe ijuru, tuzumve ijwi rya Data rigira riti “ Uri umwana wanjye nkunda cyane unyizihira, ngwino dusangire ibyishimo”.

Imana ibampere umugisha, muganze mu mahoro, ibyishimo n’ineza byayo!

P. Oscar Uwitonze
Nelaur38@gmail.com

mardi 6 janvier 2009

Umunsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani (4 mutarama 2009)




• Amasomo

o Iz 60, 1-6

Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho. Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga; ariko wowe, Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho.
Kebuka impande zose, maze witegereze: dore bose barakoranye baje bakugana, abahungu baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe. Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’byishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe. Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Ef 3, 2-6

Ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, ikampishurira ibanga ryayo nkuko maze kubibandikira muri make. Nimubisoma muziyumvira ubwanyu, ukuntu nacengewe n’ibanga rya Kristu. Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nkuko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo ku bwa Roho Mutagatifu. None dore n’abanyamahanga nabo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe ntwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mt 2, 1-12

Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’Umwami Herodi, abanyabwenge baturutse i Burasirazuba baza i Yeruzalemu, babaza bati “ Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya”. Umwami Herodi abyumvise, akuka umutima, we, na Yeruzalemu yose. Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategeko b’umuryango, abasiganuza aho Krisitu yagombaga kuzavukira. Baramusubiza bati “ Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati ‘Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’”.
Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye, abohereza i Betelehemu, ababwira ati “Nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona,muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya. Bamaze kumva magambo y’umwami, baragenda. Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu Burasirazuba ibajya imbere irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari, irahagarara. Ngo babone inyenyeri barishima cyane. Binjiye mu nzu babona umwana, na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububane n’imibavu. Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Inyigisho

“Noheli, ibisingizo mu ijuru; Noheli, urumuri ruratangaje; Noheli, ibisingizo mu ijuru no mu isi hose!” Ayo ni amagambo y’indirimbo iririmbwa kenshi mu gihe cya Noheli.

Urumuri ruratangaje! Umuhanuzi Izayi ati “Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho; Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho”.

Yohani mutagatifu,niwe utubwira ati “Jambo niwe wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. Ni uko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira”.

Jambo w’Imana, uriya wabanaga n’Imana kuva mu ntangiriro,akaba Imana, ni we rumuri rw’amahanga.

Mu ibanga rya Noheli, tubonamo Imana iza isanga abantu ngo ibamurikire bave mu mwijima; muri iryo banga kandi tukabonamo muntu uhaguruka ngo ashake urwo rumuri.
“Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Jambo w’Imana ari he? Kristu ari he? Imana iri he?”

Ubuzima bwa muntu , ubuzima bwanjye burangwa n’uko guhora nshakashaka Imana, burangwa n’urwo rugendo natangiye ngo ndebe ko nagera aho urumuri ruganje; ngo ndebe ko nagera aho Imana iganje.

Nubwo mu nzira hataburamo amakoni, nubwo ibibazo bitabura murugendo, nubwo inyenyeri inyobora yageraho ikanyihisha, nubwo ibica intege bitabura, urugendo rugomba gukomeza. Bariya Bami b’i Burasirazuba, bagombye gukora urugendo rurerure kugira ngo bagere aho Umwana yavukiye; aha tukazirikana ko bariya bantu batari barigeze bahishurirwa ibirebana n’amaza y’Umukiza, nta sezerano bari baragiriwe; ariko bumvise ijwi ry’umutima wabo, biyemeza gufata urugendo bakurikira inyenyeri bagana Betelehemu. Tukanazirikana ko bariya Basaserdoti bakuru, bariya Bakuru b’umuryango, bariya Banditsi, umwami Herodi, bari bazi ibyanditswe, bari bazi isezerano ryagiriwe Isiraheli ryo kuzahabwa Umukiza, ariko ntibigeze bahagauruka ngo bajye i Betelehemu. Kuba bari baracengeye ibyanditswe ntacyo byabamariye.

Bavandimwe, ni ngombwa guhaguruka tugafata urugendo tugashakashaka Rukundo, Rumuri. Ni ngombwa guhaguruka, tugafata urugendo, tukabaza inzira, nka bariya Bami, tukaruhuka ari uko tugeze aho Umwami wacu aganje. Buri cyumweru tugahaguruka tugashyira nzira tukajya guhura na Rukundo. Yewe, twebwe ho abantu b’iki gihe, ntibituvuna kugera mu nzu Kristu atuyemo; abenshi dutuey hafi yayo, urugendo rwacu ntirudufata amasaha n’amasaha; inzira ntiyoberanye, icyangombwa ni ukubyiyemeza, bikajya muri gahunda y’ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Muri urwo rugendo kandi ntawe ugenda wenyine, tugize umuryango mugari, Kiliziya; inyenyeri ituyobora tuyifite hafi: ni iyo nama, ni iryo jambo rihumuriza mbwirwa n’umuvandimwe.

Muri urwo rugendo kandi, ntitugeze kuntera zimwe: harimo abarutangiye kera, harimo abakirutangira, harimo abihuta, harimo abagenda gahoro, harimo abadasobanukiwe, harimo abasobanukiwe, ni uko. Ariko icyangombwa ni ugukataza ugamije kuzangera kuntego: kugera aho Umwami wacu aganje, kugera aho Nyagasani atugerereje, kugira mu bwami bwe buhoraho.

Bavandimwe, icyo nanone twazirikana kuri uyu munsi ni uko atari muntu gusa uhaguruka ngo agende ashakashaka Imana, ahubwo turanazirikana ko Imana yaje gushakashaka muntu. Nyagasani ubwe, yabaza nka bariya Bami at “ muntu uri he ? uhugiye mu biki? Watwawe n’ibiki? Ko naje ngusanga ngo duhure, nkaba ntakubona? Ngibyo, nguko. Aakenshi, duhugira muri byinshi koko, bityo udushaka ntatubone, utuzaniye Inkuru nziza ntatubone, ushaka kutugoboka ntatubone, ushaka kutuvana mu ngeso iyi n’iyi ntatubone, nguko uko Kristu adushakashaka akatubura.

Umunsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani ni umunsi mukuru w’amizero, ni umunsi mukuru w’urumuri ku bantu bose, ku isi yose.

Mwese mwese mugire umunsi mwiza! Kristu nababere urumuri, akomeze intambwe zanyu munzira imugana.

Ngaho rero muvandimwe, “Haguruka, ubengerane! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho”.

P. Oscar Uwitonze
Nelaur38@gmail.com

vendredi 2 janvier 2009

Umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana(1mutarama2009-Bonane!)



• Amasomo

o Ibar 6, 22-27


Uhoraho abwira Musa ati “Dore ibyo uzabwira Aroni n’abahungu be: Abayisraheli muzajya mubaha umugisha muvuga muti: ‘Uhoraho aguhe umugisha, kandi akurinde! Uhoraho akurebane impuhwe, kandi agusakazemo inema ze! Uhoraho akwiteho, kandi aguhe amahoro!’ Nguko uko bazanbariza izina ryanjye ku Bayisraheli, nanjye mbahe umugisha.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Gal 4, 4-7

Ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka kumugore, kandi avuka agengwa n’amategeko, kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana b’Imana yihitiyemo. Kandi koko muri abana b’Imana, yo yohereje Roho w’Umwana wayo mu mtima yanyu ngo arangurure ijwi agira ati “Abba, Data”. Bityo rero ntukiri umugaragu, ahubwo uri umwana; kandi ubwo uri umwana, Imana iguha kuba n’umugenerwamurage.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Lk 2, 16-21

Nuko bagenda bihuta, basanga Mariya na Yozefu n’uruhinja ruryamye mu kavure. Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo Mwana. Maze ababumvaga bose, batangazwa n’ibyo abashumba bavugaga. Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana. Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babibwiwe. Hashize iminsi umunani, igihe cyo kugenya umwana kiragera; bamwita izina rya Yezu, Malayika yari yaramwise atarsamwa.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Inyigisho

Bavamdimwe, ncuti, ntore z’Imana, UMWAKA MWIZA; UMWAKA MUHIRE; UMWAKA MUTAGATIFU; UMWAKA W’AMATA N’UBUKI!


Uyu munsi Kiliziya ihimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana; igahimbaza umunsi wo gushimira Imana kubera umwaka mushya tuba twinjiyemo; igahimbaza umunsi w’amahoro ku isi hose. Mu ijambo rimwe: Ni umunsi w’ibyishimo! Dushimire Imana yaturemye idukunze kandi idufitiye umugambi; dushimire Imana yashatse kuzuza uwo mugambi wayo, ubwo yemeye kutwegera ikigira umuntu ka twe, igatura muri twe ngo tubone mukiro. Ibyo ni byo Pawulo Mutagatifu atubwira mu isomo rya kabiri “Ariko igihe cyagenwe kigeze, Imana yohereje Umwana wayo, avuka kumugore, kandi avuka agengwa n’amategeko, kugira ngo acungure abari bakigengwa n’amategeko, maze duhabwe kuba abana b’Imana yihitiyemo”.

Ni ukuri pe, uwo mugore uvugwa muri iri somo ni Bikira Mariya. Uyu niwe nyina wa Jambo; none se, bavandimwe, mu ntangiriro Jambo yariho, yabanaga n’Imana kandi yari Imana; mu biriho byose nta na kimwe cyaremwe bitamuturutseho. Jambo uwo, ni we Yezu, umwana wa Mariya. Bikira Mariya ni nyina w’Imana, yatubyariye Imana, twibonera ikuzo ryayo, yinjira mu mateka yacu, itwereka inzira nyayo iganisha ku bugingo buhoraho.

Kuri uyu munsi turifurizanya ibyiza byinshi, byose bibaho: turandikirana ( ku buryo bunyuranye buriho), tugatelefonana, tugasurana, tugasangira ibyishimo; Imana ibishimirwe. Kandi ni mugihe kurangiza umwaka, ugatangira undi ni impamvu nyayo yo gutuma umuntu yishima. Gusa rero, Kiliziya yashatse ko abemera duhimbaza uyu munsi turangamira Mariya Mutagatifu ngo tumwigireho uburyo nyabwo bwo gushima. Mariya ni umubyeyi w’Imana akaba n’umubyeyi wa Kiliziya, akaba umubyeyi wacu; umubyeyi wese aharanira kwigisha abana be, kubatoza uburyo nyabwo bwo kwitwara mu bihe binyuranye by’ubuzima ( mu mvugo no mu ngiro). Uyu munsi rero turamwigiraho uburyo bunoze twasozamo Umwaka dutangira undi.

Mu Ivanjili, twasomye aho batubwira ko “Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana”. Ngiyo inzira ihamye, nguko uko Mariya atwigisha guhimbaza iminsi mikuru y’impera n’intangiriro z’umwaka.

Uwo Mubyeyi, tumwigiraho kwitegereza, gutega amatwi; tuumwigiraho gutuza, gushyingura mu mutima byinshi duhura nabyo mubuzima, byinshi twahuye nabyo muri uyu mwaka urangiye, byinshi tuzahura nabyo mu mwaka utangiye; tumwigiraho kuzirikana.
Muri ino minsi hari twa “messages” twiza nagiye nakira kuri telefoni tw’abavandimwe banyuranye, banyifuriza ibyiza ku buryo buhimbaje; bakambwira amezi agize umwaka (12) bakagira icyo banyifurizamo, bakambwira ibyumweru (52), bakagira icyo banyifuriza, bakambwira iminsi(365), amasaha (8760), iminota (525600) n’amasegonda (31536000), hose bakagenda bagira icyo banyifuriza. Ako ka “message” kamfashije nyine kurushaho gutekereza ko nubwo twishimira kenshi ko umwaka urangiye, tukaba dutangiye undi, umuntu agomba guhora ashimira Imana kubera isegonda rirangiye, kubera umunota urangiye, kubera isaha irangiye, kubera umunsi, icyumweru, ukwezi se... hakabaho imvugo yo kubwirana tuti “umunsi mushya muhire, isaha nshya nziza”, ni uko.

Umuntu wese wigira kuri Mariya , agafata umwanya wo kuzirikana, ahora abona ikiganza cy’Imana muri buri munota,buri saha y’ubuzima; ahora abona ibitangaza by’Imana muri iyi si. Uko kuzirikana ku byiza Nyagsani akorera isi, akorera imiryango yacu, akorera buri wese, ntibigomba gutegereza ko tumara iriya minsi 365 kugira ngo twikore ngo tugiye gushimira Imana ngo aha turangije umwaka. Pawulo Mutagatifu niwe utubwira ati “Kandi mujye muhora mushimira”.

Bavuga ko iminsi ikurikirana ariko idasa; njye navuga ko amasaha, iminota, yewe n’amasegonda akurikirana ariko adasa; buri imwe izana ibyayo burya. None se bangahe tuba turikumwe, nyuma y’iminota 3, 20, 40 se, tukumva ko hari icyahindutse mu buzima bwabo! Ntitwakagombye gutegereza Bonane ngo tubone kuzasangira ibyiza n’uwawe cyangwa se n’incuti yawe; ntitwakagombye gutegereza Bonane kugira ngo twandikire umuvandimwe, kugira ngo duhamagare umuvandimwe, kugira ngo tugenere “cadeau” umuvandimwe, etc. Igihe cyose duharanire gufasha umuvandimwe kwishima.

Uyu munsi kandi, Kilizya idusaba kuzirikana ku muhamagaro wacu wo guharanira amahoro muri iyi si dutuyemo. Uyu mwaka, Papa wacu, Benedigito wa XVI yifuje ko twazirikana ku buryo abantu bose baharanira kurwanya ubukene, bagaharanira kubaka amahoro.
Mu gihe duhimbaza iyi minsi mikuru y’impera n’intangiriro z’umwaka, impande n’impande muri iyi si yacu haravugwa impagarara zinyuranye kandi zihitana abantu; haravugwa iterabwoba, rihitana abantu; haravugwa ubwiyahuzi buhitana abantu; haravugwa intambara, intwaro zirirwa zakamejeje zoreka imbaga; ngibyo nguko! Iyi si yacu ikeneye amahoro. Akarere kacu se ko nyine, ngo iki? Nako gakeneye amahoro: Intambara tuzi icyo ari cyo, imyiryane, tuzi icyo ari icyo; kubura uwawe tuzi icyo bisobanura, tuzi uburyo biremera kubyakira; gutana n’uwawe mukabaho intatane, umwe aha, undi hariya, tuzi icyo bivuga n’uburyo bivuna; bityo rero dukeneye amahoro arambye.

Buri wese Kiliziya iramusaba kuba igikoresho cy’amahoro; buri wese ayimike mu mutima we, buri wese ayubake iwe, buri wese ayasabe, ariko anayaharanire. Buri wese yamagane ikitwa intambara cyose, ikitwa ubugome cyose, ikitwa ubugizibwanabi cyose, ikintu cyose cyahungabanya ubuzima bw’umuntu, bugahungabanya ibye; icyo cyose aho kiva kikagera ntigiteze gutanga amahoro.

Amahoro nyayo, yubakirwa kuri Kristu; ni We Mwami w’amahoro. Umwakiriye wese abaho uko Nyagasani ashaka, kandi Nyagasani ashaka ko twabaho mu rukundo; ubaho murukundo agira amahoro kandi agatanga amahoro. Ushaka kubaka amahoro abona muri mugenzi ingoro y’amahoro n’isoko y’amahoro. Uharanira amahoro agendera kure ikinyoma akimika ukuri; agendera kure akarengane akimika ubutabera; yirinda amarangamutima atandukira akarangwa no gushyira mu gaciro. Uharanira amahoro abona muri buri muntu, umuvandimwe basangiye urugendo muri iyi si twahawe na Rurema.

Uyu munsi, Papa wacu akadusaba guhaguruka tukarwanya ubukene.

Bavandimwe, mu gihe duhimbaza iminsi mikuru nkiyi , twakagombye kuzirikana ko Imana ntacyo itatugabiye. Tubara amasaha tukabara iminsi, amezi n’imyaka; bityo rero ibihe birasimburana. Yaduhaye ibihe by’izuba n’ibihe by’imvura; ibihe by’ubushyuhe n’ibihe by’ubukonje; muri ayo mezi n’iyo myaka yaduhayemo ibihe by’uburumbuke, bityo ibyo dukoze byose ntibitubere imfabusa ahubwo tubikeshe guhembuka. Buri wese mu mbaraga n’ubwenge yahawe, ahamagarirwa guharanira gukora igihe n’ahantu twagabiwe: Umuhinzi, umucuruzi, umunyeshuri, umunyabiro, umunyapolitiki, uwihayimana, ... buri wese akagira uruhare mu kubyaza imbuto iyi si Rugira yagabiye abantu ngo babashe kubaho neza.

Gusa rero twese ntiduhwanya ishyaka mu kazi, ntiduhwanya ubwenge n’imitekerereze, ntiduhwanya ingufu, tutiyibagije ko harimo n’abafite ubumuga ubu n’ubu budatuma bagira icyo bikorera ngo babeho, abo bose rero bakenera abandi kugira ngo nabo babeho neza.

Ikigaragara ni uko abantu twese tutariho kimwe: hari abafite byinshi, hari abafite ibiringaniye, hari abafite bike, hari n’abafite bike cyane, nanze kuvuga ko hari abadafite namba. No ku rwego rw’ibihugu ni uko bimeze. Icyo uyu munsi dusabwa, ni ukuzirikana ku buryo bwo gusaranganya. Mu byiza Rugira yagabiye abantu, ntihakagombye kugira umuntu kuri yi si ubaho atabona icyo afungura ngo aramuke; ntihakagombye kubaho umuntu ubaho , yarwara ntabone uko yivuza; ntihakagombye kubaho umuntu utagira icyo yikinga, icyo yambara. Ariko ikigaragara ni uko abo bantu bariho, kandi mu bihugu byose. Uko gusaranganya bireba buri wese, bireba buri gihugu. Uwakiriye wese Kristu ho Umukiza, amusanga no muri abo bose bababaye, abo Yezu yita ko baciye bugufi; bityo ni naho azahera atubwira ati “ ibyo wagiriye umwe wari uciye bugufi, ninjye wabigiriye , none ngwino wishimane na shobuja, cyangwa se ibyo utagiriye urya wari uciye bugufi ni njye utabigiriye, jya kure yanjye, aho baganya, bahekenya amenyo”. Ngibyo, nguko!

UMWAKA MWIZA, MUHIRE KANDI MUTAGATIFU KURI BURI WESE!!

P. Oscar Uwitonze
Nelaur38@gmail.com