dimanche 26 avril 2009

ICYUMWERU CYA III CYA PASIKA (26 MATA 2009)

• AMASOMO

o Int 3, 13-15. 17-19


Petero ni ko kubwira rubanda ati “Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura. Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi. Mwicishije umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya. None rero, bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu. Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara. Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1 Yh 2, 1-5ª

Twana twanjye, ibi mbibandikiyekugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana data, ari we Yezu Kristu Intungane; ni na We igitambo cy’impongano cy’ibyaha byacu, ndetse atari n’ibyaha byacu gusa, ahubwo n’iby’isi yose. Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye. Uvuga rero ati “ndamuzi”, ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi, kandi nta kuri kuba kumurimo. Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Lk 24, 35-48

Muri icyo gihe, nabo rero babatekerereza uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati. Igihe bakivuga ibyo, Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati “ Nimugire amahoro.” Barakangarana, bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. Nuko arababwira ati “Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye: ni njyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite.” Avuga ibyo, abereka ibiganza n’ibirenge bye. Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa; noneho arababwira ati “Hari icyo kurya mufite hano?” Bamuhereza igice cy’ifi yokeje; aracyakira, akirira imbere yabo. Nuko arabwira ti “Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ‘ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’” Ahera ko ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe. Maze arababwira ati “Handitse ko Kristu agomba kubabara maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abntu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu.


• KUZIRIKANA

Amagambo ya Patero twumvise uyu munsi aza akurikira, igitangaza yari amaze gukora, ubwo yakizaga ikirema cyahoraga imbere y’umuryango w’Ingoro gisabiriza; rubanda rwarabibonye ruratangara cyane, nibwo Petero ahereyeho ababwira ishingiro nyaryo ry’icyo gitangaza. Mbese cyamuviriyemo impamvu yo kubigisha nyabyo ibyerekeye Kristu Yezu. “Bantu ba israheli, ni iki gitumye mutangazwa n’ibimaze kuba? Cyangwa se ni iki gitumye muduhanga amaso nk’aho duhaye uyu muntu kugenda ku bw’ububasha bwacu cyangwa ku bw’ubutungane bwacu bwite?” (Int 3,12).

Ni ko kubasobanurira ko ikirema cyahagarutse ku bw’ububasha bw’izina rya Yezu w’i Nazareti. Atangnira kubabwira uwo Yezu uwo ari we, uko bo ubwabo bamutanze ngo abambwe, n’uko Imana yamuzuye, none akaba ari muzima. Ibyo kandi byari bayaranditswe n’Abahanuzi; none byarujujwe.

Mu Byanditswe bitagatifu tubonamo umugambi w’Imana, tubona inzira nyayo n’urumuli; dukomoramo imbaraga zo kwemera no kugira amizero. Yezu ubwe, incuro yagiye abonekera Abigishwa be nyuma yo kuzuka, yabatonganyirizaga ukutemera kwabo, no kudasobnukirwa n’ibyamwanditsweho. Iyo basobanukirwa n’Ibyanditswe, ntibari gutungurwa n’izuka rye, ntibari kujya bikanga, bakuka umutima igihe bamubonye, ntibajyaga kumwitiranya n’umuzimu; koko rero byari byanditswe ko “Kristu yagombaga kubabara maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ibyaha”. Yezu akongeraho, mu Ivanjili y’umunsi ati “Ibyo, muri abagabo bo kubihamya”.

Yezu yateguye abigishwa be mu nyigisho nyinshi yabahaga, abafungura ubwenge agira ngo basobnukirwe n’ibyamwanditseho; bityo bazashobore kwigisha amahanga yose ibimwerekeyeho, kugira ngo amahanga yose azamumenye ko ari Mukiza, Mugenga w’ubugingo, kugira ngo uzamwemera wese azamukeshe ubugingo.

Kristu wazutse ni we twakesha amahoro, ariya yifurizaga abigishwa be iteka uko yababonekeraga; ariya amuturkaho we wenyine, isi idashobora gutanga; niwe twakesha ubuzima, tukamukesha guhaguruka, tukava aho twari turambaraye, nk’ibirema, twarihebye kubera uburemere bw’ibyo duhura nabyo muri iyi si. Yezu si baringa, si umuzimu nk’uko abigishwa babikekaga kubera ko bari batari basobanukirwa, bagihumirije. Aho amariye kubafungurira ubwenge barasobanukiwe, ntibongeye gushidikanya; maze batangira kumwamaza bashize amanga; ntibatinye gukubitwa no gufungwa bazira izina rye; ntibatinye yemwe no guhara amagara abo kubera we.
Bityo rero, uwo wese ushaka kuba umugabo wo guhamya Yezu, akenera kwakira urumuri rwa Yezu ubwe, ubwenge bwe bukamurikirwa; akenera gusobanukirwa Ibyanditswe akabicengera rwose, akamenya umugambi ifitiye muntu, n’uburyo wujurijwe muri Yezu Kristu.

Umuntu wese ucyumva ko muri we Yezu atari muzima, uwo niwe wamazwe n’ubwoba;wakangaranye,akeka ko ari umuzimu. Uwo ni we Yezu abwira ati “Ubwo bwoba bwose ufite ni ubw’iki? Kandi utewe n’iki gushidikanya mu mitima wawe?” Nnaho uwifitemo ukwemera ko Yezu yazutse koko, akaba ari muzima muri we, uwo ahorana ibyishimo n’amahoro.

“Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya.”

- Abagabo bo guhamya iki? Ubuzima bushya!
- Abagabo bo guhamya nde? Yezu Kristu
- Abagabo bo kubimariza bande? Abo bavandimwe bose barimo bayobagurika!

Umukateshisti, umunsi umwe yabajije abana biteguraga isakramentu ry’Ugukomezwa ati “Muri Misa, igice gikomeye kuruta ibindi ni ikihe?” Umwana umwe arasubiza ati “ni igihe cyo gusezerera imbaga ngo itahe.” Umukateshisti agwa mu kantu ni ko kubaza umwana impamvu. Umwana ni ko gusubiza ati “Icyo ihuriro rya misa rimaze ni ukuduhaza ku bw’Ijambo ry’Imana, Umubiri n’Amaraso bya Nyagasani. Misa rero itangira neza igihe irangiye. Turasohoka, tukajya hanze mu ngo iwacu kuvuga no gukora ibyo abigishwa ba Emawusi bavuze: TWAMENYEYE NYAGASANI MW’IMANYURA RY’UMUGATI. NI KOKO YARAZUTSE, NI MUZIMA TWAMWIBONEYE. MBEGA IBYISHIMO TWARI DUFITE UBWO YASUSOBANURIRAGA IBYANDITSWE!" Ngibyo, nguko! Ngaho da, ngo ni ay’abana!

Amasomo y’iki cyumweru nadufashe gutsinda ugushidikanya twigiramo, twemere rwose Ibyanditswe; twemere ko Yezu ubwe yivugiye ko azahorana natwe iminsi yose. Ijambo rye ni irinyakuri, ni irinyabuzima kandi rikwiye kwizerwa rwose.

Nabasesekazeho amahoro ye kandi ineza ye ibahore hafi.

Nimugire amahoro!

dimanche 19 avril 2009

ICYUMWERU CYA II CYA PASIKA (19 MATA 2009)


• Amasomo

o Intu 4, 32-35



Imbaga y’abemera yari fite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo.Nuko intumwa zikomeza guhamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose. Koko rero, nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo, bakagishyikiriza intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1 Yh 5, 1-6


Bavandimwe, umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu. Ninde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana? Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ni ukuri.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Yh 20, 19-31


Kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze, bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati “Nimugire amahoro.” Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. Yezu yongera kubabwira ati “Nimugire amahoro. Nkuko Data yantumye, nanjye ndabatumye.” Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati “ Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.” Tomasi, umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyarikumwe na bo igihe Yezu aje. Nuko abandi bigishwa baramubwira bati “Twabonye Nyagasani.” Naho we arababwira ati “Ntinabona mu biganza bye umwenge w’imisumari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisumari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.” Hashize iminsi munani, abigishwa nabwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi arikumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzuki zikinze, arababwira ati “Nimugire amahoro.” Hanyuma abwira Tomasi ti “Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire murubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.” Tomasi amusubiza avuga ati “Nyagasani, Mana yanjye!” Yezu aramubwira ati “Wemejwen’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.” Yezu yongera guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo. Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana,no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.

- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana


Ncuti, bavandimwe, ibyishimo bya Pasika birakomeze bidusabe, bidusendere rwose kuko bifite ishingiro: Yezu ni Nyagasani! Kristu yarazutse koko! Ni muzima iteka ryose! Twese abemera duhore dutera hejuru ubutaretsa tuti “Nyagasani, Mana yanjye!”
Ayo ni amagambo atagira uko asa Tomasi yavuze yatwawe, amaze kwibonera n’amaso ye Kristu Yezu wazutse. Ni koko, Yezu Kristu ni Nyagasani; Yezu Kristu ni Imana yacu! Abamwiboneye, abamwiyumviye, abasangiye na We, abagendanye na We, barabihamya, kandi ibyo bahamya ni ukuri. Yohani Mutagatifu ati “Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana,no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.”

Izuka rya Nyagasani ryahumuye abigishwa, bumva neza uwo Yezu yari we koko. Izuka rya Nyagasani ryahinduye ubuzima bw’abigishwa, ribabera intangiriro y’ubuzima bushya. Batari basobanukirwa, babagaho mu bwoba, bahoraga bikingiranye, basaga nk’abafite imfunwe; bibaza amaherezo yabo. Muri ino minsi, amasomo yose agenda atwereka uko Kristu yabiyerekaga, agira ngo abavane mu gushidikanya, agira ngo abibutse ibyo yari yarababwiye byose bimwerekeyeho, agira ngo abakomeze mu kwemera, kuko umurimo wari ubategereje ubasaba kugira imbaraga muri We.

Nubwo mu bandi bigishwa, ntawatinyutse kwerura, ngo agaragaze ukumirwa kwe nka Tomasi, ntawashidikanya ko, mu mutima wabo bibazaga byinshi: “Ese koko ni we? Ese koko ni ukuri, yazutse? Ese koko birashoboka?” None se, intumwa ntizabanje kwanga kwemera ibyo abagore bazibwiye ko Kristu yazutse! “Ariko amagambo yabo bayita uburondogozi, ntibabemera.” (Lk 24, 11); Ubwo babiri muri bo bajyaga Emaus, Yezu ntiytangajwe n’ukudasobanukirwa kwabo “Ariko amaso yabo yari ameze nk’ahumye, ntibamumenya...” (Lk. 24, 16); Barimo baganya “Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye. Icyakora bamwe mu bagore b’iwacu badutangaje. Mu gitondo cya kare bagiye ku mva, maze ntibahsanga umurambo we, nuko bagaruka bavuga ko abamalayika bababonekeye, bakababwira ko ari muzima.” (Lk. 24, 21-23).

Ibi byose byari byihishe mu mitima yabo, bitugaragarira aho inshuro nyinshi Yezu yababonekeye yakoraga ku buryo ababwira ijambo bamwibukiraho, cyangwa se agakora igikorwa bamwibukiraho, ariko akanabatonganyiriza ukutemera kwabo: “Hanyuma abonekera ba bandi Cumini n’umwe, bari ku meza, maze abatonganyiriza ukutemera kwabo n’umutima wabo unangiye, kuko bari banze kwemera abari bamubonye amaze kuzuka” (Mk. 16, 14).

Ugushaka kwibonera kwa Tomasi, nge navuga ko kwakomeje benshi muri bagenzi kurushaho; bariya wenda bari bakibaza ibyo bintu ibyo ari byo. Nemeza ko uriya munsi bose basohotse bafite imbaraga n’ishema; ibyo bikagaragarira ku magambo batangiye kujya bavuga, n’ibikorwa bakoraga; hehe no kwikingirana no gutinya Abayahudi.

Bavandimwe, natwe abakristu b’iki gihe, abigishwa b’ibi bihe, tugira ubwo dushidikanya, tukibaza byibaza, tugashaka guhinyuza, kuko hari ibiba biturenze. Kristu, azi neza igihe dushidikanya, kandi ashaka iteka kutwigaragariza. Gusa rero dusabwa utera agatambwe ngo tumwegere; ubu noneho si nko mu gihe cya Tomasi, we yashoboye kumubona no kumukoraho koko, kuko yagaragaraga (physiquement); kuri twebwe si uko bimeze, bidusaba guca izindi nzira yatweretse kugira ngo duhure; bityo rero, uwagize amahirwe, mu kwihata kwe kwa buri munsi: asenga, azirikana Ijambo ry’Imana,ajya mu misa, yumva inyigisho zinyuranye, ahabwa Ukaristiya, ashengerera, akunda umuvandimwe...) Yezu aramwiyereka, agashobora kumwakira mu buzima bwe; ni ukuri pe, uwo yarafashe kandi arakomeje; uwo ntateze guhungabana no gusubira inyuma; uwo ni we ushobora kwatura atadandanabirana ati “Nyagasani, Mana yanjye!”

Iki cyumweru kandi i icyumweru cyahariwe kuzirikana ku Mpuhwe z’Imana. Kuba Inyampuhwe ni byo biranga Imana yacu; Imana yacu ni Nyir’impuhwe zihebuje. Ibyo kwiyambaza impuhwe z’Imana byatangiye ahagana mu myaka 1931, aho Yezu ubwe yabonekeraga umwari Fausitina, muri Polonye, akamusaba kwamamaza hose isengesho ryiyambaza Impuhwe ze. Akamusaba iteka kumumwegereza roho nyinshi zikeneye kugirirwa impuhwe.

Imana yacu ni Nyir’impuhwe, ni Nyir’ineza; kubera impuhwe zayo tubasha kwinyagambira no gutera akuka muri iyi si; impuhwe zayo tuzikesha ubu buzima. Impuhwe zayo ntizigereranywa, cyane cyane ko zatumye tubabarirwa ibicumuro, tukitwa abana bahamagarirwa kubaho ubuziraherezo hamwe na Data. Impuhwe zayo, zituma tutiheba kubera amakosa n’ibyaha duhoramo; zituma twizera, tukazanzamuka, ntiduhe urwaho Sekibi. Impuhwe zayo ziraduhumuriza, tukumva twibereye mu biganza byayo; imitima yahabutse igasubira mu gitereko.

Yezu ati "Nimube abanyampuhwe nk'uko So wo mu ijuru ari Umunyampuhwe". Ngibyo, nguko. None se, erega umwambari w'umwana agenda nka se! Twaba abanyampuhwe nka nde wundi? Kuba abanympuhwe dufite uwo tubyigiraho: Imana Data. Yatugaragarije impuhwe zayo, ubwo yemeraga kutubabarira ibicumuro bycu byose, yemera gutanga Umwana wayo w'ikinege, Yezu Kristu; yemera ko apfa rubi, ku musaraba, ari ukugira ngo duhonoke urupfu!

Impuhwe zacu zigaragarire mu muryango wacu mugari nk'abana b'Imana,twese abemera Kristu; aho ni ho twitoreza gukunda, niho twitoreza kugira impuhwe nka Data uri mu ijuru. Ngo "Imbaga y’abemera yari fite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo...Koko rero, nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo, bakagishyikiriza intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye." None ibi twabyongeraho iki? Impuhwe z'Imana zatumye itazibukira Umwana wayo; none se ubwo impuhwe zacu, zizagera he? Abakristu ba mbere, bo ntibazibukiriye imitungo, kubera impuhwe z'abagenzi babo, bari babarimo batagira na mba; byose bagasaranganya.

Impuhwe zacu zitugeze kugusaranganya nyako; nizidufashe gukora umuryango umwe, umuryango w'abavandimwe batishishanya, umuryango w'abasengera hamwe, umuryango w'abaturira hamwe igitambo, umuryango w'abagirana inama, umuryango w'abasangira byose; impuhwe ziturinde kuba ba "Nyakamwe, Nyamwigendaho,Ndigize!"
Impuhwe z'Imana nizirinde umuryango wacu kandi ziwirukanemo icyitwa cyose "gushimanira inzara, gukwena, kunena, kwibona, gukurura wishyira..."; nihvugwe kandi himikwe gusa urukundo rutugira abavandimwe bahuje umubyeyi: Data uri mu ijuru.

Nitumara kwitoza kuba abanyampuhwe muri Kiliziya, tuzabigaragariza n'abandi, abo bose batari bamenya Imana, uwitwa umuntu wese tuzamuberaimpamvu yo gusingiza Imana twemera, Imana twigriaho gukunda no kugira impuhwe.

Tuzaririmba iteka ryose impuhwe zawe, Nyagasani. None rero, Mana, Mubyeyi, tugirire impuhwe kandi uzigirire n’isi; twemera rwose ko uri Inyampuhwe kandi ukaba Nyir’ibambe, utinda kurakara ukagira n’urugwiro, niyo mpamvu tuzaririmba impuhwe zawe ubezira herezo.

MPUHWE Z’IMANA, TURAKWIRINGIYE! YEZU, TURAKWIRINGIYE!

dimanche 12 avril 2009

UMUNSI MUKURU WA PASIKA (12 MATA 2009)


• Amasomo


o Intu 10, 34a. 37-43


Nuko Petero aterura agira ati “Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore abigishirije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yarikumwe na We. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza; atari kuri rubanda rwose, ahubwo ku bahamya batoranijwe n’Imana hakiri kare, twebwe abariye kandi tukanywa kumwe na We aho amariye kuzuka mu bapfuye. Nuko adutegeka kwamamaza no guhamya muri rubanda ko ari we washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye; abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o Kol 3, 1-4

Bavandimwe, ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara murikumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o Yh 20, 1-9


Ku wambere w’isabato, Mariya Madalena azindukira kumva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wawundi Yezu yakundaga, arababwira ati “Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.” Petero arabaduka, na wa mwigishwa, bajya ku mva. Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigisha arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. Simoni Petero wari wamukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera. Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mubapfuye.

- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu


• Kuzirikana


“Yezu turakuramya! None ubu tumenye y’uko utegeka byose, Yezu, turakuramya! Watsinze abanzi bawe bose, bari bavuze ‘niba uri Imana, ubitwereke, uve ku musaraba’, wabahinyuje, utsinze urupfu, ukazuka wera nk’izuba”. Aya ni amagambo y’indirimbo iri mu gitabo cy’umukirisitu.

Aleluya! Aleluya! Aleluya! Kristu yazutse koko! Ni muzima!

Insinzi y’Izuka rya Yezu ni iyacu twese; duhamagariwe gusangira ibyishimo by’Izuka rya Kristu. Tureke gushakira umuzima mu bapfuye; nidusohoke mu mva zacu. Ibuye cyangwa se amabuye yari afunze imva zose yahiritswe, none duhamagariwe kubaho ubuzima bushya. Abantu b’iki gihe, usanga tugenda turushaho kwigumira kuwa Gatanu Mutagatifu: Ububabare, akaga, amaraso, intambara, imfu za buri munsi; bityo urupfu rwarazamuwe, rurubahwa, rutuma tudagadwa, ugasanga mu binyamakuru, ku ma televiziyo, hiyuzuriye ayo mahano agwira isi, imibabaro n’agahinda.

None umunsi wa Pasika utuzanirra iki? Pasika ni umunsi w’akanyamuneza, ni umunsi w’agatwenge, ni umunsi w’ibyishimo: urupfu rwatsinzwe, nta jambo rugifite, inzugi zirafunguye, amabuye yo kumva yahiritswe. Muntu ntaramenya neza uburyo agomba kubaho muri ibyo byishimo. Muntu yatwawe n’agahinda, amarira n’imibabaro, ku buryo atamenya icyo amarisha imbaraga nshya akomora muri Pasika; twamenyereye kuberaho uko, ku buryo bitugora kumva ko twabohowe.

Umunsi mukuru wa Pasika, ni umunsi wo kwamamaza ibyishimo n’amizero. Mariya Madalena yazindukiye kumva, agahinda kamurenze, ariko yagarutse ataraka kubera ibyishimo, kuko yari amaze kumenya ko Nyagasani ari muzima, yazutse. Ninde utakwishimira uburyo yagiye yiruka, agasanga bariya bagabo, bari bamazwe n’ubwoba, bikingiranye muri Senakulo! Inkuru yabagejejho yarababohoye, barasohoka, bariruka bajya kwirebera, baremera; kuva ubwo bashira amanga, bamamaza hose iyo nkuru nziza. “Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore abigishirije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yarikumwe na We. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza.”

Pasika ni igihe cy’ibyishimo, igihe cy’agatwenge; ni igihe cy’umutsindo. Krsitu yazutse koko! Ni muzima! Aleluya! Iyo ni yo Nkuru Nziza ikomeye kandi igezweho. Yego, si yo wenda dusanga ku rurpapuro rwa mbere rw’ibinyamakuru, ariko, inkuru y’umutsindo wa Kristu, ni yo ivugwa ubu, ihererekanywa n’abantu batabarika biyemeje gukurikira Yezu bateraniye muri za kiliziya zo mu isi hose. Hose indamukanyo ni imwe: “Pasika nziza! Aleluya, Kristu yazutse!”

Ubu rero, ni njye utahiwe, ngo namamaze iyo nkuru hose no kuri bose! Ariko, sinjye wa mbere, sindi n’uwanyuma mu biyemeje kuba abahamya b’icyo gitangaza gikomeye. Dore hashize imyaka irenga 2000, iyo nkuru yamamazwa; abemera twese twamamza ko Kristu ari Nyagasani; ko Kristu ari Umukiza. Ni Nyagasani akaba n’Umukiza kubera ko yazutse. Urukundo rw’Imana rurusha urupfu imbaraga. Urukundo rwonyine ni rwo rufite ijambo rya nyuma. Urukundo rwonyine ni rwo rushobora gutsinda urupfu. Pasika ni umunsi duhimbazaho umutsindo w’urukundo; umunsi w’ibyishimo n’amizero. Pasika ni umunsi twamamazaho dushize amanga ko Imana iriho rwose kandi ari Imana ikunda ikanashakira abayo ubuzima. Kuri twe, Pasika ivuga ukuvuka bundi bushya. Kubera impuhwe z’igisagirane z’Imana, twavutse bundi bushya. Twapfuye kucyaha, tuzikira ubuzima bushya. None rero, ubwo twazukanye na Kristu, niduharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; niturangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi.

Aleluya! Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, akndi urukundo rwe rugahoraho iteka!


PASIKA NZIZA KURI WOWE UBWAWE NO KU BAWE BOSE, INCUTI, ABATURANYI N’ABAMENYI! NYAGASANI YAZUTSE KOKO, ALELUYA!

samedi 11 avril 2009

KU WA GATANDATU MUTAGATIFU (11 MATA 2009)- Igitaramo cya Pasika-


• Icyo tuzirikana

Ejo ku wa Gatanu Mutagatifu, nibwo navugaga ko ijambo “Birujujwe”ribumbye ibanga rikomeye ry’umugambi w’Imana. Kristu Yezu yarivugiye ku musaraba, amaze kurivuga umutwe urengukira imbere araca. Umusirikare w’umuromani wari uri aho amaze kwitegereza ibyo byose, ni ko kuvuga ati “koko uyu muntu yari umwana w’Imana!” Uwo musisrikare yari yarabonye imfu z’abantu batandukanye bapfaga ruriya rwo kumanikwa ku musaraba; ariko imipfire ya Yezu yaramutangaje, yasanze itandukanye n’imipfire y’abandi bose baciriwe ruriya rupfu rwo ku musaraba.

“Birujujwe”; iri jambo rya Nyuma rya Yezu mu buzima bwe bwa hano ku isi, narigarukaho kuri uyu munsi wa Gatandatu Mutagatifu. Umugambi w’Imana wo gukiza abantu, nturangirira ku rupfu rwa Yezu ku musaraba. Nturangira ubwo bariya bagabo bari bamaze gushyira umurambo wa Yezu mu mva, n'uko ngo barikubura barataha; Abayahudi bigira gutegura Pasika yabo, sinjye wahera! Oya! Oya! Oya! Byose byuzurizwa mu IZUKA RYA YEZU, Imana ikatwereka ko natwe abo yihamagarira ku buntu bwayo, iduhamagarira ubugingo bundi muri Kristu; Pawulo mutagatifu ati “Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka.”

Iri joro rero duhimbaza umutsindo wa Kristu Yezu: Kristu yatsinze urupfu, none araganje ubu n’iteka ryose; ntazongera gupfa ukundi: “Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye, akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha.”

Amasomo yose yo mu Isezerano rya kera twumva muri ijoro rihire, ni amasomo atwereka ibintu bikomeye Imana yakoreye umuryango wayo; ni amasomo atwereka ko Imana nta na rimwe yigeze iba kure umuryango wayo; atwereka ko ikiganza cy’Imana iteka cyabaye hafi yabo; amasomo atwereka neza ko icyo Imana yiyemeje ikirangiza: Imana ni indahemuka, ntiyirengagiza isezerano ryayo. Imana ntiyishimira kandi ntiyihanganira akarengane k’umuryango wayo; Imana yashatse kwikoranyiriza umuryango uyinogeye, uyizihiye; no mu gihe cy’uburakari yabaga yatewe n’ubwigomeke bwawo nta na rimwe yigeze iwutera umugongo. Umugambi w’Imana ni uwo: kurokora ubwoko bwayo.

Muri Kristu Yezu, uwo muryango si Israheli gusa, ahubwo ni abo bose bamwakiriye, bakemera izina rye. Muri Kristu Yezu, Imana yigaruriye muntu, aho ari wose, yashatse kwiyunga na we, kugira ngo hatazagira n’umwe wazimira, ahubwo bose bamukeshe ubugingo buhoraho. Muri we Imana yagaragaje umugambi wayo, umugambi wujujwe yemera ko Umwana wayo w’Ikinege apfa urwo yapfuye nyine, bityo Imana ikereka muntu ko ntacyo yasize inyuma kugira ngo igaragaze urwo rukundo. Icyari gisigaye rero ni ukwereka muntu ko ahamagarirwa kubaho mu bugingo bushya: kubaho nk’abazutse. Yabigaragaje izura Kristu Yezu. Bityo itumara ubwoba, twebwe twibwiraga ko gukurikira Yezu bijyana ku mibabaro y’umusaraba. Kwikorera imisaraba yacu, tugakurikira Kristu, ni byo bitugeza ku izuka rihire.

ALELUYA! Aleluya! Kristu yazutse! Urumuri rwongeye rumurikira isi, umwijima wigijweyo. Aleluya! Ubuzima bwigijeyo urupfu! Ngiyo Inkuru nziza twamamaza.

Turusheho gushimira Imana kuko ari indahemuka: “Kristu yatsinze urupfu, bagenzi, nk’uko yari yabibwiye intumwa ze, ko azazuka ku munsi wa gatatu, muhaguruke dushime umucunguzi... Aleluya, Yezu yarazutse; Aleluya, isi yabonye agakiza; Aleluya, Aleluya, Aleluya! Nimumushime munamusingize, nimumuhe amashyi, mumuhe impundu...!!!

• Amasomo

o Intg 1, 1-2,2


Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi. Isi yari ikivangavange kitagira ishusho kandi irho ubusa. Umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’umwuka w’Imana wahuhiraga hejuru yayo. Imana iravuga iti “Nihabeho urumuri!” Urumuri rubaho. Imana ibona ko urumuri ari rwiza, nuko itandukanya urumuri n’umwijima. Urumuri irwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere. Imana iravuga iti “Nihabeho ikirere hagati y’amazi, gitandukanya amazi n’ayandi mazi!” Imana ihanga ikirere maza itandukanya amazi ari mu nsi y’ikirere n’amazi ari hejuru y’ikirere. Biba bityo. Ikirere Imana ikita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri. Imana iravuga iti “Amazi ari mu nsi y’ijuru nateranire hamwe, maze ahumutse hagaragare!” Biba bityo. Ahumutse Imana ihita ubutaka, ibidendezi by’amazi ibyita inyanja. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti “Ubutaka nibumere ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikle ubwoko bwa buri giti!” Biba bityo. Ubutaka bumera ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifite imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa gatatu. Imana iravuga iti “Nihabeho ibinyarumuri mu kirere cy’ijuru, bitadukanye amanywa n’ijoro, bibe ibimenyetso biranga ibihe by’amakoraniro, bijye kandi biranga iminsi n’imyaka; byakire mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi!” Biba bityo. Nuko Imana ihanga ibinyarumuri binini bibiri: ikinyarumuri kinini kugira ngo kigenge amanywa, n’ikinyarumuri gito ngo kigenge ijoro; ihanga n’inyenyeri. Imana ibishyira mu kirere cy’ijuru kugira ngo bimurikire isi, no kugira ngo bigenge amanywa n’ijoro, bitandukanye urumuri n’umwijima. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa kane. Imana iravuga iti “Amazi najagatemo utunyamaswa tuzima, n’ibiguruka biguruke hejuru y’isi, mu nsi y’ikirere cy’ijuru!” Imana irema ibikoko nyamunini by’inyanja, n’ibyinyagambura by’amoko yose byuzura amazi, irema n’ibiguruka byose bya buri bwoko. Imana ibona ari byiza. Imana ibiha umugisha, ivuga iti “Nimwororoke mugwire, mwuzure amazi y’inyanja, n’ibiguruka bigwire ku isi!” Burira buracya, uba umunsi wa gatanu. Imana iravuga iti “Ubutaka nibubyare inyamaswa nzima zikurikije amoko yazo: izshobora gutungwa, izikururuka hasi, izo mu ishyamba, zose zikurikije amoko yazo!” Biba bityo. Imana ihanga inyamaswa z’ishyamba, n’izishobora gutungwa zikurikije ubwoko bwazo, n’intondagizi zose zikurikije ubwoko bwazo. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti “Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondangizi zose!” Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’umugore. Imana ibaha umugisha, irababwira iti “Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka!” Imana iravuga iti “Dore mbahaye icyatsi cyose cyera imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto zifitemo umurama; bizaba ibiryo byanyu. Inyamaswa zose zo mu gasozi, ibiguruka byose byo mu kirere, ikikurura hasi cyose, icyifitemo ubuzima cyose, mbihaye ibimera itohagiye ngo birishe!” Nuko biba bityo. Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu. Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo. Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Intg 22, 1-18

Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti “Abrahamu!” Arayisubiza ati “Ndi hano”. Imana iti “ Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.” Abrahamu arazinduka, yasa inkwi z’igitambo gitwikwa; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki, umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye. Ku munsi wa gatatu, abrahamu yubura amaso; aho hantu ahabonera kure. Maze abwira abagaragu be, ati “Nimugume hano n’iyi ndogobe; njye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.” Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa, azikorera umuhungu we Izaki; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma. Nuko bombi barajyanirana. Izaki abwira se Abrahamu ati “Dawe!” Undi ati “Ni ibiki, mwana wanjye?” Izaki ati “Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri he?” Abrahamu aramusubiza ati “Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye!” Nuko bombi barakomeza barajyanirana. Bageze aho Imana yari yamweretse, abrahamu ahubaka urutambiro, arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati “Abrahamu! Abrahamu!” Undi ati “Ndi hano.” Malayika w’Uhoraho ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubungubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.” Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. Aho hantu Abrahamu ahita Hareba-Uhoraho; ni cyo gituma nanubu bakivuga ngo ‘Ku musozi Uhoraho areberwaho’.
Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, aramubwira ati “Ndahiye mu izina ryanjye-uwo ni Uhoraho ubivuze-ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. Kandi urubyaro rwawe, nirwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Iyim 14, 15- 15, 1

Uhoraho abwira Musa ati “Igituma ukabya kuntakambira n’iki? Bwira Abayisraheli bashyire nzira. Naho wowe, ngaho bangura inkoni yawe, urambure ukuboko ukwerekeza ku nyanja, uyicamo icyambu, maze Abayisraheli bagende ku maguru mu ngeri y’inyanja humutse. Naho njyewe ngiye gutera umutima w’Abanyamisiri kunangira, kugira ngo bayishokemo babakurikiye, maze ngaragaze ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’ingabo ze zose, n’amagare ye n’abanyamafarasi be. Abanyamisiri bazamenya ko ari njyewe Uhoraho, nimara kugaragaza ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’amagare ye n’abanyamafarasi be.” Umumalayika wa Nyagasani wari urangaje imbere y’ingabo z’Abanyayisraheli, aragenda maze noneho ajya inyuma yabo; na ya nkingi y’agacu yabahoraga imbere, irimuka ihagarara inyuma yabo, ijya hagati y’ingando y’Abanyamisiri n’ingando y’Abayisraheli. Haba ka gacu kamurika, ariko haba n’umwijima mwinshi, bituma ingamba zombi zidashyikirana ijoro ryose. Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja, maze muri iryo joro ryose Uhoraho atsurisha inyanja umuyaga w’inkubi uturuka mu burasirazuba. Inyanja irakama; amazi yayo yigabanyamo kabiri, kuburyo Abanyayisraheli bagendaga ku maguru mu ngeri y’inyanja, naho amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. Nuko Abanyamisiri babirukaho, amafarasi yose ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abanyamafarasi be bashoka mu nyanja nyirizina babakurikiye. Ngo bigere mu museke, Uhoraho arebera ingabo z’Abanyamisiri muri ya nkingi y’umuriro n’agacu, maze atera impagarara mu ngabo z’Abanyamisiri; abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo abanyamisiri barabwirana bbati “Nimuze duhunge abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri!” Nuko Uhoraho abwira Musa ati “ Rambura ukuboko kwawe werekeza ku nyanja, kugira ngo amazi agaruke yibumbire hejuru y’Abanyamisiri, hejuru y’amagare yabo n’abanyamafarasi babo.” Musa rero arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja; maze izuba rigiye kurasa, amazi agaruka mu mwanya yari asanzwemo. Abanyamisiri bakubana bayahunga, ariko Uhoraho yararika Abanyamisiri mu ngeri y’inyanja. Amazi asubiranye, atwikira amagare n’abanyamafarasi, n’izindi ngabo zose za Farawo zari zashotse mu nyanja zikurikiranye Abayisraheli; ntihagira n’umwe ucika ku icumu. Nyamara Abayisraheli bo bari binyuriye mu nyanja nyirizina humutse, amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri; maze Abayisraheli babona babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo. Abayisraheli babona ukuntu Uhoraho yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhora na Musa umugaragu we. Nuko Musa hamwe n’abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo bavuga bati “Ndaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Iz 54, 5-14

Kuko uwaguhanze ari we mugabo wawe, izina rye rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo; uwagucunguye, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, yitwa Imana y’isi yose! Mugore w’intabwa kandi ushavuye, Uhoraho aguhamagaye, agira ati “Umugore wo mu busore bwanjye se yasendwa?” Iyo ni Imana yawe ibivuze. Nabaye ngutaye akanya gato, ariko kubera impuhwe nguhoranira ngiye kugucyura. Mu burakari bwinshi nagize, naguhishe uruhanga rwanjye akanya gato, ariko murukundo ruzira iherezo ngufitiye, ngiye kukugaragariza impuhwe zanjye, uwo ni Uhoraho, uwagucunguye, ubivuze. Bizamere nko mu gihe cya Nowa, ubwo ndahiye ko amazi atazongera kurengera ku isi; nko muri icyo gihe cya Nowa, ari nako narahiye ko ntazongera kukurakarira, no kutazasubira kukwirukana ukundi. N’iyo misozi yava mu myanya yayo, ndetse n’udusozi tugahungabana, urukundo rwanjye ntiruzavaho, n’isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizahugana, uwo ni Uhoraho ubivuze, ukugaragariza impuhwe ze. Wagize ibyago uhuhwa n’umuyaga ubura uguhumuriza, none dore, amabuye yawe ngiye kuyakikizaho imitako, bityo nkubake ku masarabbwayi abengerana. Inkuta zawe nzazubakisha amabuye atukura, inkike zawe nzizengurutseho amabuye y’agaciro gakomeye. Abahungu bawe bose bazaba abigishwa b’Uhoraho, kandi bazagire amahoro, atagira uko angana. Uzashingira imizi ku butabera, ubwo ukize ugushikamira, ntacyo uzatinya; kuko ukize uwagukangaranyaga, akaba atazaongera kukwegera.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Iz 55, 1-11

Yemwe abafite inyota, nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na divayi, nta feza, nta n’ubwishyu! Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza? Nimutege amatwi rero munyumve, kndi murye ikiri icyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye. Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranije Dawudi. Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose, aba umutware n’umutegetsi w’amahanga. Nawe ihanga utazi, uzarihamagara, n’ihanga ritigeze rikkumenya, rizakwirukira, ku mppamvu y’Uhoraho, ari we Mana yawe, no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli, waguhaye ikuzo rye. Nimushakashake Uhoraho igihe ashobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi. Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi. Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu sibyo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi, ni nako inzira zanjye zisumbye kure cyane izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu. Nanone kandi, nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga, ni nako ijambo risohotse mu munwa wanjye: ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Bar 3, 9-15. 32-4,4

Israheli, umva amategeko atanga ubuzima,tega amatwi kugira ngo umenye gushishoza. Bite se, Israheli, ni kuki uba mu gihugu cy’abanzi, ukaba uriho uszira mu gihgu cy’amahanga? Dore warihumanyije wegera intumbi, none urabarirwa mu bajya ikuzimu. Wabitewe n’uko waciye ukubiri n’isoko y’Ubuhanga! Iyo uza gukurikiza inzira y’Imana, uba uriho mu mahoro adashira. Ngaho sinaganuza ahari ubushishozi, imbaraga n’ubumenyi, kugira ngo umenye ahari ukuramba n’ubugingo, n’aho urumuri rw’amaso n’amahoro biherereye. Ariko se, ninde wabonye aho ubuhanga butuye, akinjira mu bubiko bwabwo? Nyamara Nyir’ubumenyi bwose arabuzi, yarabucengeye abikesheje ubwenge bwe, we waremye isi ngo ibeho iteka ryose, akayikwizaho inyamaswa n’amatungo y’amoko yose, we wohereza urumuri maze rukagenda, yaruhamagara, rukamwumvira rudagadwa, inyenyeri zikamurikira mu myanya yazo zishimye; yazihamagara zikitaba, zigira ziti “turi hano”, zinejejwe no kumurikira Uwaziremye. Uwo ni we Mana yacu, kandi nta n’undi wagereranywa na we! Yaciye inzira izo ari zo zose ziganisha ku bumenyi, azereka Yakobo, umugaragu we, na Israheli, inkoramutima ye; nuko bwigaragaza butyo ku isi, butura mu bantu. Ubuhanga ni igitabo cy’amabwiriza y’Imana, bukaba n’itegeko rizahoraho iteka;ababwiziritseho bose bazaronka ubugingo, naho ababucaho bazapfe nabi. Yakobo, garuka, ubwakire, ugendere mu nzira izakugeza ku mucyo, umurikiwe n’urumuri rwabwo. Wigira undi wegurira ikuzo ryawe, cyangwa ngo ibyiza warazwe ubigabize igihugu cy’abanyamahanga. Turahirwa, twebwe Abayisraheli, kuko twahishuriwe igishimisha Imana!

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Ezk 36, 16-28

Nuko Uhora ambwira iri jambo, ati “Mwana w’umuntu, abo mu muryango wa Israheli bari batuye igihugu cyabo, bacyandurishije imyifatire yabo n’ibikorwa bibi byabo; mbese rwose imyifatire yabo mbere yanjye, yari imeze nk’ubwandure bw’umugore wahumanye. None rero ngiye kubmariraho uburakari bwanjye, mbaryoza amaraso bamennye mu gihugu, ndtese n’ibigirwamana bacyandurishije. Nabatatanyirije mu mahanga, mbakwiza imishwaro mu bindi bihugu. Nabaciriye urubanza nkurikije imyifatire yabo n’ibikorwa byabo. Umuryango wanjye wagiye mu mahanga, ugezeyo wandavuza izina ryanjye ritagatifu, bituma babataramiraho bavuga ngo ‘uyu ni umuryango w’Uhoraho, ariko bavuye mu gihugu cye’. Nyamara nagiriye izina ryanjye ritagatifu, ari ryo umuryango wa Israheli wandavurije mu mahanga wajemo. Ngaho rero bwira umuryango wa Israheli uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo byose simwe mbigirira, muryango wa Israheli, ahubwo ndagirira izina ryanjye ritagatifu mwandavurije mu mahanga mwajemo. Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirire mwandavurije muri ayo mahanga, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho, nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye, babyirebera n’amaso yabo. Nzabavana mu mahanga, mbakorakoranye, mbavane mu bindi bihugu, maze nzabagarure ku butaka bwanyu. Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose, muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha umutima mushya,mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu, nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye. Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu,mumbere umuryango najye mbe Imana yanyu.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Rom 6, 3-11

Bavandimwe, ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari murupfu rwe twabatirijwemo? Koko rero, kubwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe ku gira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya. Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka. Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha. Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha. Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na we. Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye, akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima; naho kuba ariho, abereyeho Imana. Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 16, 1-8

Isabato irangiye, Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura imibavu yo kumusiga. Nuko mu gitondo cya kare, ku wa mbere w’isabato, bajya kumva, izuba rirashe. Baravugana bati “Ninde uri buduhirikire ibuye riri ku muryango w’imva?” Nuko bitegereje, babona babona ibuye rihirikiye iruhande; nyamara ryari rinini cyane. Binjiye mu mva, babona umusore wari wicaye iburyo, yambaye ikanzu yera, maze bashya ubwoba. Nuko arababwira ati “Mwigira ubwoba. Murashaka yezu w’i Nazareti, uwabambwe ku musaraba; yazutse, ntakiri hano. Ngaho nimwirebere n’aho bari bamushyize. Ahubwo nimujye kubwira abigishwa be, na Petero, ko abatanze mu Galileya; ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.” Basohoka mu mva bahunga, kuko umushyitsi n’ubwoba byari byabatashye. Nuko ntibagira uwo babibwira, kuko bari bafite ubwoba.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

vendredi 10 avril 2009

KU WA GATANU MUTAGATIFU (10 MATA 2009)


• Icyo tuzirikana

“Birujujwe.” Iryo ni ijambo rya nyuma Yezu Kristu yavugiye ku musaraba, mbere yo gupfa. Iryo jambo rikaba ribumbye ukuri kose ku mugambi Imana yari ifite yo kurokora inyoko ya muntu. Imana yarremye muntu imuteganyiriza ubugingo hamwe na Yo; muntu kuva akiremwa yaranzwe n’ukwigomeka no gushka kwihunza Imana, Umuremyi. Ariko Imana ntiyigeze na rimwe imuvanaho ijisho ryayo.

Mutagatifu Yohani, twumvise uyu munsi atugezaho inkuru ndende y’ukuntu Yezu yababajwe, ni we utubwira ko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho yemera gutanga Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwakiriye wese akamwemera azaronke umukiro uhoraho. Uwo Mwana, asangiye ubumana hamwe na Se; mbere ya byose yariho, kandi nta cyabayeho mubiriho, kitamuturutseho; ni we Jambo wabaga mu Mana.

Ni uko Jambo agira atya yigira umuntu, abyarwa n’umugore, Bikira Mariya, avukira i Betelehemu, abana natwe kandi twibonera ikuzo rye; ikuzo akomora kuri Se. Yakuze agira neza; yigisha abantu kandi akora ibintu bikomeye. Abantu bamwe baramwemeye, bemera ko akomoka ku Mana, abandi baramuhinda, baramwamagana, bamwita umubeshyi n’inkozi y’ishyano , ngo kuko yiyitaga Imana. Abo ntibahagarariye mu guhigika inyigisho ze gusa, ahubwo bashatse ko zajyana na we ubwe, ubwo biyemeje kumwicisha ngo abavire aho. Barikora, bashakisha ibirego, bashaka n’uburyo bwo kumufata, kugeza ubwo biyemeje gutanga ikiguzi ku muntu wese wakwiyemeza ku mutanga.

Umwe mu bigishwa be Yuda Iskariyoti, yemeye kuba umugambanyi, yemera ikiguzi, yiyemeza atyo kwitandukanya n’Umwigishwa, yiyemeza ku mutanga. Ibyo byose Yezu yarabizi: yari azi ibyo abigishwa batekerezaga, yari azi n’ibyo rubanda bamupangiraga. Inshuro nyinshi yakunze kubwira abigishwa be mu marenga iby’ugutangwa kwe, ariko ntibabyumve, kugeza ubwo Petero abaye nk’umwiyama ati “Ibyo biragatsindwa Nyagasani”; ariko kuko yezu yari neza ko umugambi w’Imana yamutumye ugomba kuzuzwa, akamucyaha akomeje ati “Mva inyuma, Sekibi”; ibyo Petero yavugaga byari amarangamutima ya muntu, ntaho byari bihuriye n’icyo Imana ishaka.

Inkuru yabaye impamo rero, kuko ubwo basangira bwa nyuma, bitegura Pasika, nibwo yaberuriye ko igihe cye cyageze rwose, ko iyo saha ari iya nyuma, ko noneho ntagishobora kubuza ko umugambi w’Imana wuzuzwa. Asaba abigishwa be gukomera no kuzakomezanya. Abasaba gusenga cyane kugira ngo batazagwa mu bishuko. Mu rukerera rw’uwo munsi, mbere ya Sabato y’Abayahudi, nibwo bamugabyeho igitero, bayobowe n’umwe mu nkoramutima ze: Yuda.

Baramufata, baramujya, bamukoreraho ibyo bashaka byose biteye isoni, bamushyikiriza abakuru babo, ngo bamucire urubanza rwo gupfa. Abigishwa be baratatana, bamusigaho mu kangaratete. Abagore bakeya n’abandi bari barumviye kure inyigisho ze, nibo bagize ubutwari bwo kumukurikira ngo bamenye amaherezo y’ibyo byose. Uwo munsi wabaye umunsi utazibagirana mu mateka ye n’ay’abazakomera ku nyigisho ze. UWA GATANU MUTAGATIFU. UYU MUNSI NI KU WA GATANU MUTAGATIFU.

Uwo munsi yezu yaratutswe, yarakubiswe, yaciriwe mu maso, yigirijweho nkana, yambikwa ubusa, arasekwa, baramukwena, amanikwa ku giti, apfira mugirahiro. Ngibyo, nguko. Uwo munsi, Imana yaboneye akaga mu bantu yiremeye. Ntaguca bugufi kurenze uko. Ejo ku wa Kane Mutagatifu, twabonaga Yezu aca bugufi yoza ibirenge by’intumwa ze, kandi ari Nyagasani n’Umwigisha. Uyu munsi ibyo tubona birenze imyumvire ya muntu. Isomo rya mbere rirabitubwira neza: “Ninde wakwemera ibyo twebwe twumvise? ... Nk’uko imbaga yamubonye igakangarana, kuko yari yangiritse bitavugwa, imisusire ye ntaho igihuriye n’iy’umuntu, n’uburanga bwe ntibuse n’ubwa bene muntu, ninako bizatangaza amahanga menshi, abami n’abamugera imbere bumirwe, kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa, bakitegereza ikintu kitegeze kibaho”.

“Birujujwe”. Byuzuzwa bityo, Umwana w’umuntu anogokera aho ku giti cy’umusaraba, naho twebwe abanyabyaha, duhabwa imbabazi z’ibicumuro byacu, turokoka ubwo. Igiti cy’umusaraba, aho kutuviramo umuvumo, kituviramo igiti y’ibyishimo, tuzajya turangamira, tugahanika dushimira Imana: “Muze dushimire uwatwiguranye, tukaronka ubuzima; ntavugirizwe impundu,ingoma zivuge uwunge, ni urumuri mu bantu; we wavuguruye isura nzima mu bantu, ni na We soko isendereye ubugingo...nahabwe impundu arakarama.”

Muvandimwe, dukomeze duherekeze Kristu(nka bariya bagore na wa mwigishwa yakundaga), twumve ijambo rye nyuma(aturage umubyeyi we Mariya), tubone kandi twumve uko umugambi wa Data wuzurizwa muri We, tumuherekeze mu mva nka Yozefu w’i Arimatiya, tuzabone kuzukana na we; bityo tuzabe abahamya y’ibyo twiboneye kandi twiyumviye.

• Amasomo

o Iz 52, 13-53, 12


Dore umugaragu wanjye azasagamba, azakuzwa, yererezwe asumbe byose. Nk’uko imbaga yamubonye igakangarana, kuko yari yangiritse bitavugwa, imisusire ye ntaho igihuriye n’iy’umuntu, n’uburanga bwe ntibuse n’ubwa bene muntu, ninako bizatangaza amahanga menshi, abami n’abamugera imbere bumirwe, kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa, bakitegereza ikintu kitegeze kibaho. Ninde wakwemera ibyo twebwe twumvise? Ninde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani? Yakuriye imbere y’Uhoraho nk’umumero ushibutse, ameze nk’umuzi wanamye mu gitaka cyumiranye; nta buranga, nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro. Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu, umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago; mbese nk’uwo bagera imbere, bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese nta we umwitaho. Nyamara kandi, ni imibabaro yacu yari yikoreye, ni ibyago byacu byari bimuremereye; ariko twe, tukamubonamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi. Nyamara we yahinguranijwe kubera ibyaha byacu, ajanjagurirwa ibicumuro byacu: igihano cye cyadukomoreye amahoro, ibikomere bye tubikesha umukiro. Twese twarabuyeraga nk’intama zazimiye, tugenda intatane, buri wese atomereye inzira ye, maze Uhoraho amugerekaho ububi bwacu bwose. Yarashinyaguriwe, ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura umunwa, boshye umwana w’intama bajyanye mu ibagairo, cyangwa intama yicecekera imbere y’abayogosha ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa. Yafashwe ku gahato, bamucira urw’akarengane, kandi nta n’umwe wigeze amwitaho. Ni koko yakuwe mu isi y’abazima, ahanirwa ubugome bw’umuryango we. Yahambwe hamwe n’abagiranabi, imva ye ishyirwa hamwe n’iy’abakungu, nubwo we nta bugome yigeze agira, akaba nta n’ikinyoma kigeze mumunwa we. Uhoraho yashatse kujanjaguza imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze umugambi w’Uhoraho. Nyuma y’iyo mibabaro yose, azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butngane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo. Ni cyo gituma nzamugenera umugabane mu bihangange, akazagabana umunyago n’abanyamaboko; kuko ubwe yigabije urupfu, akabarirwa mu banyabyaha. Ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga, nuko atakambira abagiranabi.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Heb 4, 14-16; 5, 7-9

Bavandimwe, ubwo dufite umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera. Koko rero ntidufite umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha. Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyir’ineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze. Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura uwashoboraga ku murokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwumvishije kumvira; maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Yh 18, 1-19, 42

Ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu uko bwanditswe na Yohani.

(Ifatwa rya Yezu)


Yezu amaze kuvuga ibyo, ajyana n’abigishwa be, yambuka umugezi wa Sedironi. Hakaba ubusitani, we n’abigishwa babwinjiramo. Yuda wajyaga kumugambanira akamenya aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhaza kenshi aherekejwe n’abigishwa be. Nuko Yuda amaze kubona abasirikare n’abagaragu yahawe n’abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi, ajyayo; bari bitwaje amatara n’imuri n’intwaro. Yezu wari uzi ibigiye kumubaho byose, aza abagana, arababaza ati “Murashaka nde?” Baramusubiza bati “Yezu w’i Nazareti.” Yezu arababwira ati “Ni jyewe.” Yuda wamugambaniraga akaba ahagararanye nabo. Yezu amaze kubabwira ati “ Ni jyewe”, basubira inyuma bitura hasi. Yongera kubabaza ati “Murashaka nde?” Barongera bati “Yezu w’i Nazareti.” Yezu arabasubiza ati “Nababwiye ko ari njye. Niba rero ari njye mushaka, nimureke aba ngaba bigendere.” Bityo harangira ijambo yari yaravuze ati “ Abo wampaye nt numwe najimije muri bo.” Nuko simoni Petero wari ufite inkota arayikura, ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi. Yezu abwira Petero ati “Subiza inkota yawe mu rwubati. Inkongoro Data ampaye, ndeke se kuyinywa?”

(Yezu ajyanwa imbere imbere y’umuherzabitambo mukuru; Petero yihakana Yezu)

Abasirikare n’umutware wabo, n’abagaragu b’Abayahudi bafata Yezu baramuboha. Babanza kumujyana kwa Ana wari sebukwe wa Kayifa, umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka. Kayifa uwo ni we wari waragiriye Abayahudi inama, y’uko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira imbaga. Simoni Petero yari yakurikiye Yezu hamwe n’undi mwigishwa. Uwo mwigishwa akaba yari aziranye n’umuherezabitambo mukuru, yijirana na Yezu murugo rw’umuherezabitambo. Petero we asigara ahagaze hanze inyuma y’irembo; wa mwigishwa wundi wari uzwi n’umuherezabitambo mukuru, araza abwira umuja ukumira, ngo yinjize Petero. Nuko uwo muja w’umukumirizi abwira Petero ati “Aho none ntiwaba uri uwo mu bigishwa buriya muntu?”Petero arasubiza ati “Sindi we.” Abagaragu n’abafasha bari bacanye umuriro bota, kuko hari imbeho. Petero nawe yari ahagararanye nabo, yota. Nuko umuherezabitambo mukuru abaza Yezu iby’abigishwa be n’inyigisho ze. Yezu aramusubiza ati “Navugiye ahagaragara mbwira isi yose. Nigishirije iteka mu masengero no mu Ngoro y’Imana, aho Abayahudi bose bateranira, ntacyo navuze rwihishwa. Urambaza iki? Baza abanyumvise ivcyo nababwiye. Bo bazi ibyo navuze.” Amaze kuvuga ibyo, umwe mu fasha wari aho ngaho, akubita Yezu urushyi ati “Ni uko usubiza umuherezabitambo mukuru?” Yezu aramusubiza ati 2Niba mvuze nabi, garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?” Nuko ana amwohereza aboshye kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru. Simoni Petero yari ahagaze aho yota. Nuko baramubaza bati 2Aho nawe nturi mu bigishwa be?” Arahakana ati “ Sindi we”. Umwe mu bagaragu b’umuherezabitambo mukuru, mwene wabo w’uwo Petero yari yaciye ugutwi, ati “Siankubonye mubusitani murikumwe?” Petero yongera guhakana. Ako kanya isake irabika.

(Yezu ajyanwa imbere ya Pilato)


Nuko bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana murugo rw’umutware w’igihugu, hakaba mu gitondo, arikobo ntibinjira mu rugo rw’Umutware ngo batandura, batararya Pasika. Pilato arasohoka arabasanga, ati “Uyu muntu muramurega iki?” Baramusubiza bati “ Iyo ataba umugiranabi ntituba tumukuzaniye.” Nuko Pilato arababwira ati “Nimumujyane mumucire urubanza, mukurikije amategeko yanyu.” Abayahudi ati “Nta bubasha dufite bwo kugira uwo ducira urubanza rwo gupfa.” Bityo ijambo Yezu yari yaravuze ryerekeye kurupfu yari agiye gupfa riruzuzwa. Nuko Pilato asubira murugo rwe, ahamagaza yezu aramubaza ati “Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko?” Yezu aramusubiza ati “Ibyo ubivuze ku bwawe cyngwa se ni abandi baikumbwiyeho?” Pilato arsubiza ati “Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n’abatware b’abaherezabitambo nibo bakunzaniye; wakoze iki?” Yezu arasubiza ati “Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero, Ingoma yanjye si iy’ino aha.” Nuko pilato aramubaza ati “Noneho rero uri Umwami?” Yezu aramusubiza ati “ Urabyivugiye: ndi umwami! Cyakora icyo njyewe navukiye, kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese, yumva icyo mvuga.” Pilato aramubaza ati “ Ukuri ni iki?” Amaze kuvuga atyo yongera gusohoka, asanga Abayahudi arababwira ati “Nta kirego na kimwe nsanze kimuhama. Birasanzwe ko mbarekurira imbohe imwe mwishakiye, ku munsi wa Pasika; murashaka ko mbarekurira Umwami w’Abayahudi?” Nuko bose barongera batera hejuru bati “Si uwo dushaka, ahubwo duhe Barabasi.” Barabasi wuo yari umujura.

(Pilato acira Yezu urubanza rwo gupfa)


Nibwo pilato ategetse ko bafata Yezu, ngo bmujyane, maze bamukubite. Abasirikare bamushyira ku mutwe ikamba baohsheje amahwa, bamwambika n’igishura gitukura; nuko bamujyana bavuga bati “Turakuramutsa, Mwami w’Abayahudi”, bakamukubita n’inshyi. Pilato yongera gusohoka, abwira Abayahudi ati “Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.” Nuko yezu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’igishura gitukura. Pilato arababwira ati “ Nguyu wa muntu.” Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati “Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!” Pilato arababwira ati “Ngaho nimumujyane mumwibambire, njye nta kirego kimuhama musanganye.” Abayahudi baramusubiza bati “Dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize umwana w’Imana.” Pilato abyumvise arushaho kugira ubwoba. Asubira murugo maze abaza Yezu ati “Ukomoka he?” Yezu ariko ntiyagira icyo amusbiza. Pilato ni ko kumubwira ati “Ntacyo unshubije? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura, nkagira n’ubwo kukubambisha?” Yezu aramusbiza ati “Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabuhabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.” Pilato yumvise ibyo ashaka uko yamurekura, ariko abayahudi batera hejuru, bati “Uramutse umurekuye, uraba utakibaye incuti ya Kayizari. Uwigira umwami wese, aba arwanya Kayizari.” Nuko Pilato amaze kumva ayo magambo, ajyana Yezu hanze, yicara kuntebe y’ubucamanza ahantu hiherereye, hitwa “Litostrotosi””, mu gihebureyi “Gabata”. Wari n’umunsi w’umweteguro wa Pasika, bigeze nko ku isaha ya gatandatu. Pilato abwira Abayahudi ati “Nguyu umwami wanyu.” Batera hejuru bati “Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba!” Pilato arabasubiza ati “Mbambe umwami wanyu?” Abatware b’abaherezabitambo barasubiza bati “Nta wundi mwami wundi tugira utari Kayizari”. Nuko aramutanga, ngo bamubambe ku musaraba.

(Yezu abambwa ku musaraba)

Nuko bafata Yezu, maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeje ahantu hitwa “ku Kigihanga”, mu gihebureyi hakitwa “Gologota”. Aho ni ho bamubambye ku musaraba, ariko n’abandi babiri, umwe hino, undi hirya, yezu we akaba hagati. Nuko Pilato yandikisha itangazo, arimanikisha hejuru y’umusaraba; hari handitseho ngo “ Yezu Umunyanazareti, umwami w’abayahudi.” Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho hantu Yezu yabambwe hari hafi y’umujyi kandi ryari ryanditse mu giheburayi, mu kilatini no mu kigereki. Abatware b’abaherezabitambo b’Abayahudi babwira Pilato bati “ Oya, wikwandika ngo ‘umwami w’Abayahudi’, ahubwo andika ko uyu muntu yihaye kuvuga ngo ‘Ndi umwami w’abayahudi’”. Pilato arasubiza ati “ Icyo nanditse nacyanditse.” Abasirikare bamaze kubamba yezu, bafata imyanda ye bayicamo imigabane ine, umusirikare wese ajyana umugabane we. Hari n’ikanzu , ariko iyo kanzu ntigire iteranirizo, kuko yari iboshywe buzima kuva hejuru kugeza hasi. Bajya inama bati “Ntituyitanyure, ahubwo reka tuyikorereho ubufindo, tumenye uri bube nyirayo.” Bityo harangira ibyyanditswe, ngo “Bigabagabanije imyambaro yajye, maze kanzu yanjye bayikoreraho ubufindo.” Nguko uko absirikare babigenjeje. Iruhande rw’umusaraba wa Yezu, hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. Yezu abonye Nyina, ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati “Mubyeyi, dore umwana wawe.” Aabwira na wa mwigishwa ati “ Dore nyoko.” Guhera icyo gihe uwo mwigishwa amujyana iwe.

(Urupfu rwa Yezu)


Nyuma y’ibyo, Yezu wari uzi ko byose birangiye, kugira ngo ibyanditswe byuzuzwe, aravuga ati “Mfite inyota.” Aho hakaba hari hateretse urweso rwuzuye divayi irura, bacyegereza umunwa we. Yezu amaze kunywa kuri iyo divayi irura, aravuga ati “Birujujwe.” Nuko umutwe uregukira imbere, araca.

(Yezu amaze gupfa)


Ubwo hari ku munsi w’umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure. Nuko abasirikare baraza, bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we; ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru; ahubwo umwe mubasirikareamutikura icumu mu rubazu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi. Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri, kugira ngo namwe mwemere. Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo “Ntagufwa rye rizavunika.” N’ahandi mu Byanditswe ngo “Bazarangamira uwo bazaba barahinguranije.”

(Ihambwa rya Yezu)


Ibyo birangiye, Yozefu w’ahitwa Arimatiya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga Abayahudi, asaba Pilato gutwara umurambo wa Yezu. Pilato arabimwemerera. Nuko araza ajyana umurambo wa Yezu. Haza na Nikodemu, wa wundi wigeze gusanga Yezu nijoro; azana ikivange cy’ishangi n’amarira y’igikakarubamba, bipima nk’ibiro mirongo itatu. Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko abayahudi bagenzaga bahamba. Ahantu bari bamubambye hari ubusitani, muri ubwo busitani hari imva nshya itaragira uyihambwamo n’umwe. Nuko kubera umwiteguro wa Pasika y’Abayahudi, aba ari ho bahamba Yezu, kuko iyo mva yari hafi.

jeudi 9 avril 2009

KU WA KANE MUTAGATIFU (9 MATA2009)


• Icyo tuzirikana

Mu guhimbaza Misa yo ku mugoroba w’uyu munsi w’uwa Kane Mutagatifu, Kiliziya iba yinjiye mu muhimbazo nyirizina wa ya minsi Nyabutatu ya Pasika, ikayitangira yibuka uko Yezu yasangiye bwa nyuma n’abigishwa be; ku mugoroba ubanziriza umunsi yari butangwe ngo apfe. Muri uwo mugoroba, Yezu yarikumwe n’abigishwa be basangira, kandi bamuteze amatwi. Yari amaze iminsi ababwira iby’uko Umwana w’umuntu azagabizwa amaboko y’abagome, akicwa, ariko akazazuka. Nuko, mu gihe Abayahudi biteguraga guhimbaza umunsi mukuru ukomeye wa Pasika, Yezu na we yifuje gusangira n’abigishwa Pasika. Nuko ku mugoroba , mbere y’uwo munsi mukuru wa Pasika, ubwo yari kumeza hamwe na bo, abahishurira ibintu bikomeye: Abanditsi b’Ivanjili batatu babanza(Mutagatifu Matayo ‘26, 26-29’, Mutagatifu Mariko ’14, 22-25’ na Mutagatifu Luka'22,15-20’) batubwira ukuntu Yezu yaremye Ukaristiya, ubwo yafataga umugati, agashimira Imana, akawumanyura, akawubahereza ababwira amagambo akomeye ati “Nimwakire murye, uyu ni umubiri wanjye”; nyuma agafata n’inkongoro, arashimira nuko arabahereza avuga ati “Nimunyweho mwese, kuko iki ari amaraso yanjye, ay’isezerano, agiye kumenerwa benshi ngo babarirwe ibyaha”.

Yohani Mutagatifu we, atubarira ikindi gikorwa cyakorewe muri iryo sangira abandi banditsi b’amavanjili batatubwiye: Uko Yezu yogeje ibirenge abigishwa be. Ni yo nkuru twumva mu Ivanjili y’uyu munsi.

Ibyo bikorwa byose abanditsi b’amavanjili batubarira byose biganisha ku kintu kimwe: Urukundo. Yezu yadusigiye ikimenyo cy’urukundo ruhebuje: Ukaristiya. Mu Ukaristiya turangamiramo Kristu Rukundo ruzima, ruhebuje. Yakunze isi, ayikunda byimazeyo kugera kundunduro. Ahara byose, umubiri we n’amaraso ye abiduhamo ifunguro. Nguko ugukunda utizigama, nguko gukunda ukimarira mu w’ukunda. Mu gihe Abayahudi bahimbazaga Pasika, barimo basangira umwana w’intama cyangwa w’ihene, abigishwa ba Kristu bo bari bamukikije, aba ari we wemera kuzatubera intama iduhanaguraho ibicumuro byacu, ikaturonkera ubugingo.

Urwo rukundo yarugize umurage we mu be, muri twebwe twiyemeje kwitwa abigishwa be: “Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.”

Bavandimwe, Ukaristiya dutura ijye ihora itubera impamvu yo guca bugufi , dupfukame, turebe ibirenge by’abavandimwe bacu. Urukundo Kristu adutoreza mu Ukaristiya, urukundo adutoza ku wa Kane Mutagatifu, ni urukundo rwitanga, rwitangira muntu aho ari hose. Si urukundo ruhera mu magambo ya “Ndagukunda, ndamukunda”; ni urukundo rugera kuri “Nkugaragarize urukundo, mugaragarize urukundo”.

Duhore twiyumvisha neza ko impande zacu hari umuvandimwe twagaragariza urukundo dukomora mu Ukaristiya duhimbaza kenshi: “Icyo bazabamenyeraho ko muri abishwa banjye ni uko mukundana”. Ngibyo , nguko.

Dukomeze duherekeze Kristu, muri iyi nzira izamuka kandi yuzuye amakoni, araturonkera ingabire nyinshi.


• Amasomo

o Iyim 12, 1-8. 11-14


Uhoraho abwira Musa na Aroni bari mu gihugu cya Misiri, ati “Uku kwezi kuzababere intangiriro y’amezi, kuzabe ukwa mbere mu mezi y’umwaka wanyu. Nimubwire imbaga yose y’Abayisraheli, muti ‘Ku munsi wa cumi w’uku kwezi, muzafate itungo rimwe muri buri muryango, itungo muri buri rugo. Niba urugo rurimo abantu bake kuri iryo tungo, bazarifatanye n’umuturanyi ubari hafi cyane, baringanize n’umubare w’abantu. Muzahitemo iryo tungo mukurikije icyo buri muntu ashobora kurya. Iryo tungo rizabe ridafite inenge, kandi ari isekurume imaze umwaka umwe. Muzaritoranye mu bana b’intama cyangwa mu bana b’ihene. Muzarigumane kueza ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi, maze ikoraniro ryose ry’imbaga y’Abayisraheli bazaribage mu mugoroba w’akabwibwi. Bazende ku maraso y’iryo tungo, bayasige ku nkomanizo z’imiryango no ku mitambiko y’inzugi z’amazu bazaririramo. Bazarye zaryo muri iryo joro. Bazazirye zokeje, bazirishe imigati idasembuye n’imboga zisharira.
Iryo tungo muzarirya mutya: muzabe mukenyeje umukoba, mwambaye inkweto mu birenge, mufite inkoni muntoki, kandi muzarye mugira bwangu, kuko ari Pasika y’Uhoraho. Muri iryo joro, nzambukiranya igihugu cya Misiri, maze nice icyavutse uburiza cyose mu gihugu cya Misiri, guhera ku bantu kugeza ku nyamaswa; kandi n’ibigirwamana bya Misiri byose mbicire imanza. Nijye Uhoraho. Amaraso azababera ikimenyetso ku mazu muzaba murimo. Nzabona maraso, maze mbahiteho, mwoye kuzarimburwa igihe nzaba ndiho noreka igihugu cya Misiri. Uwo munsi uzababere urwibutso; buri mwaka muzajye mukora urugendo rwo kujya gusingiza Uhoraho. Muzajye muhimbaza uwo munsi uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.’”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1 Kor 11, 23-26

Bavandimwe, njyewe ho dore ibyo nashyikirijwe na Nyagasani, bikaba ari byo nabagejejeho: Nyagasani Yezu, araye ari butangwe, yafashe umugati, amaze gushimira, arawumanyura, avuga ati “Iki ni umubiri wanjye ubatangiwe; mujye mubikora namwe bibe urwibutso rwanjye.” Barangije kurya, n’inkongoro ayigenzereza atyo, avuga ati “Iyi ni inkongoro y’Isezerano rishya, rishingiye ku maraaso yanjye; mujye mubikora namwe, kandi igihe cyose muyinywereyeho, bibe urwibutso rwanjye.” Kuko igihe cyose murya uyu mugati, mukanywa no kuri iyi nkongoro, muba mwamamaza urupfu rwa Nyagasani, kugeza igihe azazira.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Yh 13, 1-15

Mbere y’umunsi mukuru wa Pasika, Yezu amenye ko igihe cye cyageze cyo kuva kuri iyi si agasanga Se, uko yagakunze abe bari munsi, abakunda byimazeyo. Nuko nimugoroba igihe bafunguraga, Sekibi akaba yashyize mumutima wa Yuda mwene Simoni Isikariyoti igitekerezo cyo kumugambanira, Yezu azirikanye ko Se yamweguriye byose, ko yaturutse ku Mana, kandi akaba ari Yo asanga, ni ko guhaguruka ava ku meza. Yikuramo umwitero we, afata igitambaro arakikindikiza. Nuko asuka amazi ku ibesani, atangira koza ibirenge by’abigishwa be, akajya abihanaguza igitambaro yari akindikije. Aza kugera imbere ya Simoni Petero, maze Petero aramubwira ati “Nyagasani, abe ari wowe unyoza ibirenge?” Yezu aramusubiza ati “Ibyo nkora ubu ntiwabimenya, ariko uzabimenya hanyuma.” Petero aramubwira ati “Ntuzigera na rimwe unyoza ibirenge.” Yezu aramusubiza ati “Ndamutse ntakogeje, ntuzagira umugabane hamwe nanjye.” Petero aramusubiza ati “Nyagasani, noneho si ibirenge gusa, dore n’amaboko ndetse n’umutwe!” Yezu aramusubiza ati “ Uwiyuhagiye nta kindi aba ashigaje atari ukoga ibirenge, kuko aba yisukuye wese. Namwe murasukuye, ariko si mwese.” Yari azi neza uri bumugambanire, bituma avuga ati “Mwese ntimusukuye”. Amaze kuboza ibirenge, no gusubizamo umwitero we, asubira kumeza, arababwira ati “Aho mwumvise ibyo maze kubagirira? Munyita Umwigisha na Nyagasani, ni koko muvuga neza, kuko ndi we. Ubwo rero mbogeje ibirenge, kandi ndi Nyagasani n’Umwigisha, namwe murajye mwozanya ibirenge ubwanyu. Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko nabagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu.”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

dimanche 5 avril 2009

ICYUMWERU CYA MASHAMI ( 5 MATA 2009)


• Icyo tuzirikana

Kuri iki cyumweru cya mashami, duhimbaza uko Kristu yinjiye i Yeruzalemu nk’Umwami, akakirwa mu byishimo byinshi. Rubanda rwose rusasa imyambaro n’amshami mu nzira, bahanika bagira bati “Hozana! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani, ni we Mwami wa Israheli!”

Iki cyumweru ariko nanone kitwa icyumweru cy’Ububabare, dore ko aribwo dutangira Icyumweru Gitagatifu, tuzirikanamo kuburyo bwihariye Ububabare bwa Nyagasani.
Umuhimbazo w’iki cyumweru uradufasha kuzirikana no kwizirika kuri izo nyigisho zombi: Tukibaza niba koko twe abitwa abakristu, twiteguye kwamamaza Yezu Kristu, kumwakira iwacu mu buzima bwacu, tukamwakiriza impundu n’amashyi, kumuvuga ibigwi, kumurwanira ishyaka, kwamamaza inyigisho ye.

Ikindi , uradufafasha kwibaza niba ububabare bwa Yezu burushaho kudukomeza murukundo rwe, tukamwizirikaho kurushaho; mu bubababre bwe, tugashobora kubonamo urukundo Imana yakunze kugeza hariya itimanye Umwana wayo w’ikinege, agira ngo atugobotore ku ngoyi y’icyaha.

- Mu bubabare bwa Nyagasani, twigiramo kwishyira mu biganza by’Imana; tukareka ugushaka kwayo akaba ari ko gukorwa mbere y’ukwacu; ibyo tukabyitoreza mu isengesho, dufatira urugero kuri Yezu ari mu murima wa Getsemani.

- Twigiramo kwakira imisaraba yacu, imibabaro inyuranye duhura nayo.

- Twigiramo kuba indahemuka kuri Kristu no kumukomeraho cyane cyane mu bihe biruhije, aho ndetse byadusaba no guhara ubuzima bwacu.

- Twigiramo kuba abanyakuri no guharanira ukuri.

- Twigiramo gukunda nyabyo: tugakunda Imana kuruta byose, ikaba iya mbere mu buzima bwacu, ijambo ryayo akaba ari ryo rituyobora; tugakunda mugenzi wacu kugeza kundunduro, kugeza aho twaheba ubuzima bwacu kubera umuvandimwe.

- Twigiramo kubaha umuntu uwo ari we wese cyane cyane uwo wese ubabaye; uwo wese ukeneye ko twamwakira umusaraba we.

Muvandimwe, iki Cyumweru Gitagatifu kizakubere koko gihire n’umwanya wo guhindukirira Kristu nyabyo.

• Amasomo

 Mu gihe cyo gutambagira.

 Yh 12, 12-16

Bukeye bwaho, abantu benshi bari baje mu munsi mukuru bamenya ko Yezu na we aje i Yeruzalemu. Bafata amashami y’imikindo, bajya ku musanganira, ari nako batera hejuru bati “Hozana! Nahabwe impundu uje mu izina rya Nyagasani, ni we Mwami wa Israheli!” Yezu abonye icyana cy’indogobe acyicaraho, nkuko byari byanditswe ngo “Witinya, Mwari wa Siyoni, dore Umwami wawe aje akugana, yicaye ku cyana cy’indogobe.” Abigishwa be babanza kuyoberwa icyo ibyo bivuga, ariko Yezu amaze gukuzwa, babona kwibuka ko ibyo bintu ari we byanditsweho, ari nako banabimugiriye.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

 Mu Misa.

 Iz 50, 4-7

Nyagasani Uhoraho yampaye ururimi, ambwira icyo mvuga kugira ngo menye kuramira uwarushye. Buri gitondo arankangura, akanyigisha gutega amatwi nk’abigishwa. Nyamara Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka. Nategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mumaso. Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitancaa intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk’ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n’ikimwaro.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

 Fil 2, 6-11

N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu, yicishabugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose, kugira ngo nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

 Mk 14, 1- 15, 47

Ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu, uko bwanditswe na Mutagatifu Mariko:

Yezu bamugambanira.

Hari hasigaye iminsi ibiri ngo Pasika ibe, n’umunsi mukuru w’imigati idasembuye. Nuko abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko bashaka gufata Yezu ku mayeri ngo bamwice. Icyakora baravuga bati “Ntibizabe kumunsi mukuru, ejo rubanda rudatera imidugarararo.”

Yezu asigirwa i Betaniya.

Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe, ari ku meza, haza umugore ufite agakopo kuzuye umubavu umininnye w’igiciro gikomeye. Nuko amaze kugakonyora, umubavu awusuka ku mutwe wa Yezu. Bamwe ariko birabarakaza, barabwirana bati “Uriya mubavu uzize iki? Uyu mubavu wajyaga kugurwa amadenari arenze magana atatu, maze agahabwa abakene!” Nuko batonganya uwo mugore. Ariko yezu arababwira ati “Nimumureke, muramutonganyiriza iki? Dore ibyo amaze kungirira ni byiza. Abakene muzabahorana iteka, kandi aho mushakiye mubagirira neza; naho njyewe ntimuzamborana iteka. Yakoze ibyo ashoboye: yasize umubiri wanjye ateganya ihambwa ryanjye. Ndababwira ukuri: ku isi yose, aho Inkuru Nziza izamamzwa hose, bazajya bvuga n’ibyo uyu mugore amaze gukora bamwibuke.”

Ubugambanyi bwa Yuda.

Nuko yuda Isikariyoti, umwe muri ba Cumi na babiri, asanga abatware b’abahereza bitambo bakuru agira ngo azamubagabize. Ngo babyumve barishima, maze bamusezeranya kuzmuha ikiguzi. Yuda asigara ashaka uburyo bwo kumutanga.

Itegura rya Pasika.

Umunsi wa mbere wo kurya imigati idasembuye, ari nawo babagagaho intama za Pasika, abigishwa be baramubaza bati “urashaka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?” Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arabwira ati “Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire, maze aho yinjira, mubwire nyirurugo muti ‘Umwigisha aravuze ngo : Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ Ari bubereke munzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe kandi giteguye neza, abe ari ho mudutegurira ibya Pasika.” Abigishwa baragenda, bagera mumurwa, maze babisanga bimeze uko yari yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.

Yezu amenyesha ubugambanyi bwa Yuda.

Bugorobye, yezu azana ba Cumi na babiri. Nuko igihe bari kumeza barya, yezu aravuga ati “Ndababwira ukuri: umwe muri mwe dusangira, agiye kungambanira.” Nuko barshavura, nuko batangira kumubaza umwe umwe bati “Mbese yaba ari njyewe?” arabasubiza ati “Ni umwe muri ba Cumi na babiri; dore dukoreye ku mbehe rimwe. Koko Umwana w’umuntu aragiye, nkuko ibyanditswe bimuvuga, ariko hagowe uwemeye kumugambanira! Ibyiza ni uko uwo muntu aba ataravutse.”

Yezu arema Ukaristiya.

Nuko igihe bafungura, yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati “Nimwakire: iki ni umubiri wanjye.” Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza, maze bayinyweraho bose. Nuko arababwira ati “Iki ni amaraso yanjye y’isezerano, amenewe abantu batabarika. Ndababwira ukuri: ntabwo nzongera kunywa kumbuto y’imizabibu, kugeza ku munsi nzanyweraho ivayi nshya mu Ngoma y’Imana.”

Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane.

Bamaze kuririmba zaburi, barasohoka bagana ku musozi w’imizeti. Yezu arababwira ati “ Mwese ibigiye kumbaho biratuma muhungana, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umushumba , maze intama zitatane.’ Ariko nimara kuzuka, nzabatanga mu galileya.” Petero aramubwira ati 2 N’aho bose bahungubana,njye ntibizambaho!” Yezu aramusbiza ati 2 Ndakubwira ukuri: None muri ijoro, isake itarabika, uraba umaze kunyihakana gatatu.” Ariko we arakomeza ati “N’aho nagomba gupfana nawe, sinakwihakana!” Abandi bose na bo bavuga batyo.

Yezu asengera i Getsemani.

Nuko bajya mumurima witwa Getsemani, maze Yezu abwira abigishwa be ati “nimube mwicaye hano, umwanya ngiye gusenga.” Yezu ajyana na Petero na akobo na Yohani, maze atangira kugira ubwoba n’ishavu. Arababwira ati “Umutima wnjye ushavuye byo gupfa; nimugume hano maze mube maso.” Yigiye imbere gato, yikubita hasi, arasaba ngo niba bishoboka, iyo saha ice kure ye. Yaravugaga ati “Abba, Dawe! Byose biragushobokera: igizayo iyi nkongoro; nyamara ntibibe uko njye nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”Yezu aragaruka, asanga basinziriye; abwira Petero ati “Simoni, urasinziriye, ntiwashoboye kuba maso isaha n’imwe? Nimube maso, musenge kugira ngo mutaza kugwa mu gishuko; koko umutima w’umuntu uharanira ibyiza, ariko umubiri we ukagira intege nke.” Yezu asubirayo, yongera kwambaza avuga nka mbere. Hanyuma agarutse, asanga nanone basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe; nuko ntibabona icyo bamusubiza. Ubwa gatatu araza arababwira ati 2 Noneho nimusinzire muruhuke! Nimurekere aho. Isaha irageze; dore Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’abanyabyaha. Nimuhaguruke tugende! Dore untanga ari hafi.”

Ifatwa rya Yezu.

Nuko ako kanya akivuga, Yuda umwe muri ba Cumi na babiri azana n’igitero cy’abantu bafite inkota n’ibibando, boherejwe n’abaherezabitambo bakuru, n’abigishamategeko, n’abakuru b’imiryango. Umugambanyi yari yabahaye ikimenyetso, ati “Uwo nza guhobera nkamusoma , araba ari we: mumufate, maze mumujyane, mumenye ntabacike.” Nuko yuda araza yegera Yezu, ati “Mwigisha!”; nuko aramusoma. Babandi bahita basumira Yezu ubwo, baramufata. Umwe mu bari aho, akura inkota ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru amuca ugutwi. Nuko Yezu arababwira ati “Mwaje kumfata mufite inkota n’ibibando nk’aho ndi igisambo! Nyamara iminsi yose nabaga ndikumwe namwe mu Ngoro, nigisha , ntimwamfashe. Ariko ibi bibereye kugira ngo Ibyanditswe byzuzwe.” Nuko bose bamusiga aho barahunga. Hari umusore wari ukurikiye Yezu, yifubitse igishura cyonyine; nuko baramufata. We rero arabiyaka, absigira igishura mu ntoki, ahunga yambaye ubusa.

Yezu imbere y'inama nkuru.

Nuko Yezu bamushyira umuherezabitambo mukuru, maze abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’imiryango, n’abigishamategeko, baraterana bose. Petero akaba yari yamukurikiriye kure, kugera mu ngoro y’umuherezabitambo mukuru, maze yicarana n’abagaragu ku ikome, arota. Ubwo rero abatware b’ababherezabitambo n’inama nkuru yose bashaka icyo bashinja Yezu kugira ngo bamucire urwo gupfa, ariko barakibura. Benshi nanone bamushinjaga ibitari byo, n’ibyo bamushinje ntibabihuze. Bamwe barahaguruka, bamushinja ibinyoma bavuga bati “Twamwumvise avuga ati ‘njyewe nzasenya iyi Ngoro yubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubakishijwe amaboko y’abantu’.” Ariko no kuri ibyo, uko bamuregaga ntibabihuze. Nuko umuherezabitambo mukuru arahaguruka, ahagarara hagati y’iteraniro, abaza Yezu ati “Ntacyo usubiza ku byo aba bantu bakurega?” we rero araceceka, niyagira icyo asubiza. Umuherezabitambo mukuru arongera aramubaza ati “Mbese uri Kristu, Umwana wa Nyagusingizwa?” Yezu arasubiza ati “ndi we, byongeye kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bwa Nyir’ububasha, munamubone aje ku bicu by’ijuru.” Nuko umuherezabitambo mukuru ashishimura imyambaro ye, avuga ati “Abagabo bandi dushaka ni ab’iki? Mwiyumviye ukuntu atutse Imana. Mubitekerezaho iki?” Bose bahamya ko akwiye gupfa. Hanyuma bamwe batangira kumuvunderezaho amacandwe no kumupfuka mu maso, no kumukubita inshyi, bamubwira bati “Ngaho duhanurire!”Abagaragu nabo bamukubita inshyi.

Petero yihakana Yezu gatatu.

Icyo gihe Petero yari murugo, maze haza umwe mu baja b’umuherezabitambo mukuru. Abonye petero yota aramwitegereza, maze aramubwira ati “Nawe warikumwe na Yezu w’i Nazareti!” Petero ahakana avuga ati “Ibyo simbizi, sinumva icyo ushaka kuvuga.” Arahaguruka, ajya ku irembo. Wa muja yongera kumwitegereza, abwira abari aho ati “Koko uriya ni umwe muri bo!” We ariko arongera arahakana. Hashize akanya, abari aho babwira Petero bati “Ni ukuri, uri umwe muri bo! Byongeye uri Umunyagalileya.” Nuko we atangira kurahira yimazeyo ati “Uwo muntu muvuga, ntabwo muzi!” Ako kanya isake ibika bwa kabiri. Nuko Petero yibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati “Isake itarabika ubwa kabiri, uzaba unyihakanye gatatu.” Nuko araturika ararira.

Yezu ari imbere ya Pilato.

Mu gitondo kare, abatware b’abaherezabitambo bateranira hamwe n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko, mbese abagize inama nkuru bose. Bamaze kuboha yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato. Nuko Pilato aramubaza ati “Mbese uri umwami w’Abayahudi?” Yezu aramusubiza ati “urabyivugiye.” Abatware b’abaherezabitambo bamurega byinshi. Pilato arongera aramubaza ati “Ntacyo usubiza? Ntiwumva ibyo bakurega byose’” Yezu ariko ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato biramutangaza cyane. Buri munsi mukuru yabarekuriraga imwe mu mfungwa babaga bamusabye. Ubwo rero mu buroko hakaba uwitwa Baraasi, wari wafatanywe n’abandi bagome bari biciye umuntu mu myivumbagatanyo. Nuko rubanda rurazamuka, batangira gusaba Pilato ngo abagirire uko yabamenyereje. Pilato arababaza ati 2 Murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?” Yari azi neza ko abaherezabitambo bakuru bari bamutanze babitewe n’ishyari. Ubwo ariko abaherezabitambo bakuru boshya rubanda gusaba ko abarekuriria Barabasi. Pilato arongera arabaza ati “maze se ngire nte uwo mwita umwami w’Abayahudi?” Bo rero barushaho gutera hejuru bati “Mubambe ku musaraba!” Pilato ahitamo gushimisha rubanda, abarekurira Barabasi. Amaze gukubitisha Yezu, aramutanga ngo bajye kumubamba.

Yezu atamirizwa amahwa.

Nuko abasirikare bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro ya Pilato, maze bakoranya igombanro ryose. Bamwambika igishura gitukura, nyuma baboha ikizingo cy’amahwa, bakimushyira ku mutwe. Nuko batangira kumushungera bavuga bati “ Turakuramya, Mwami w’Abayahudi!” Ubwo bamukubitisha urubingo mu mutwe, bakamuvunderezaho amacandwe, maze bagatera ivi imbere ye byo kumuramya. Bamaze kumukena batyo, bamwambura igishura gitukura, bamwambika imyambaro ye, baramushorera, bajya kumubamba.

Ibambwa rya Yezu.

Mu nzira, bafatirana Simoni w’i Sireni , se wa Alegisanderi na Rufusi, wiviraga mumurima, ngo amutwaze umusaraba. Nuko bajyana Yezu ahantu hitwa Gologota, bikavuga ku Kigihanga. Bamuha divayi ivanze n’indurwe ngo abinywe, ariko ntiyabyakira. Nuko baramubamba. Hanyuma bigabanya imyambaro ye, bayikoreraho ubufindo ngo bamenye ngo bamenye icyo buri wese yegukana. Bamubambye ari ku isha ya gatatu. Hari kandi urubaho rwanditseho icyo azize, ngo “Umwami w’Abayahudi”. Maze bamubambana n’abagome babiri, umwe iburyo undi ibumoso bwe. Abahisi bakamutuka bazunguza umutwe kandi bavuga ngo “Ngaho da! Wowe usenya Ingoro y’Imana , maze ukongera kuyubka mu minsi itatu, ikize ubwawe, wimanure ku musaraba!” Abatware b’abaherezabitambo hamwe n’abigishamategeko bamushinyaguriraga bavuga ngo “Yakijije abandi, none yananiwe kwikiza ubwe! Kristu,Umwami wa Israheli, namanuke ku musaraba ubungubu, kugira ngo tubone maze twemere!” Ndetse ‘abari babambanywe na we, nabo baramutukaga.

Urupfu rwa Yezu.

Bigejeje ku isaha ya gatandatu, umwijima ucura ku isi yose, kugeza ku isaha ya cyenda. Nuko ku isaha ya cyenda, Yezu avuga mu ijwi riranguruye ati “Eloyi, Eloyi, lama sabaktani?” bivuga ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki?” bamwe muri abari aho bamwumvise, baravuga bati "Dore aratabaza Eliya!” Umwe ariruka, avika icyangwe muri divayi irura, maze agitunga ku rubingo, aramuhereza ngo anywe, avuga ati “Nimureke turebe niba Eliya aza ku mumanura.” Yezu arangurura ijwi cyane, nuko araca. (aha bapfukama akanya gato) Maze umubambiko wo mu Ngoro y’Imana utanyukamo kabiri, kuva hejuru kugeza hasi. Nuko umutegeka w’abasirikare, wari uhagaze imbere ye, abonye ko aciye atyo, aravuga ati “Koko, uyu yari umwana w’Imana!” Hari n’abagore bareberaga kure. Barimo Mariya Madalena, na Maliya nyina wa yakobo muto na Yoze, na Salome, bajyaga bakurikira Yezu kandi bakamukorera igihe yari mu galiley. Bar kumwe n’abandi bagore benshi bari barazamukanye na we ajya i Yeruzalemu.

Ihambwa rya Yezu.

Bugorobye, kuko hari ku mwiteguro w’isabato, Yozefu w’i Arimatiya, umujyanama w’umunyacyubahiro, wari utegereje na we Ingoma y’Imana, ashirika ubwoba aza kwa Pilato, maze asaba umurambo wa Yezu. Pilato atangazwa n’uko yaba yapfuye, ahamagaza umutegeka w’abasirikare, amubaza niba hshize igihe apfuye. Amaze kubyemezwa n’uwo mutegeka, yemerea Yozefu kujyana umurambo. Yozefu, ngo amre kugura umwenda, amanura umurambo wa yezu ku musaraba, awuzingiraho uwo mwenda, maze awushyingura mu mva yari yacukuwe mu rutare. Hanyuma ahirikira ibuye ku muryango w’imva. Nuko Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yoze bitegereza aho bamushyize.