mercredi 25 février 2009

UWA GATATU W’IVU (25 GASHYANTARE 2009)


• Amasomo

o Yow 2, 12-18


Na n’ubu kandi, uwo ni Uhoraho ubivuze, nimungarukire n’umutima wanyu wose, mwigomwe mubyo kurya, murire kandi muganye. Nimushishimure imitima yanyu, mureke ibyo mwambaye, maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe; atinda kurakara akaba n’indahemuka, kandi ntakunda guteza ibyago. Hari uwabimenya se? Ahari wenda ntiyazisubiraho! Ahari wenda icyago ntayazagisimbuza umugisha, akongera gushimishwa n’amaturo n’ibitambo mwatura Uhoraho Imana yanyu! Nimuvugrize ihembe i Siyoni, mutangaze hose igisibo gitagatifu, kandi mutumize bose mu iteraniro. Nimukoranye rubanda , muhamagaze ikoraniro ryose. Nimukoranye abasaza, n’abato, ndetse n’abakiri ku ibere. Umukwe nasohoke mu nzu ye, umugeni nawe ave mu cyumba cye. Abaherezabitambo, aribo bashinzwe imirimo y’Uhoraho, nibaririre hagati y’umuryango w’Ingoro n’urutambiro; nibatakambe bagira bati “Uhoraho, babarira imbaga yawe; wikoza isoni umurage wawe, ngo amahanga awuhindure urw’amenyo. Ni iki cyatuma mu mahanga bavuga ngo: Mbese Imana yabo iba he?” Ni bwo Uhoraho agiriye ishyaka igihugu cye, maze ababaririra umuryango we.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 2Kor 5,20-6,2

Bavandimwe, ubu rero duhagarariye Kristu; nk’aho Imana ubwayo yabashishikarije muri twe. Ngaho rero, turabinginze mu izina rya Kristu: nimureke Imana ibigarurire! Utigeze arangwaho icyaha Imana yamugize impongano y’ibyaha, kugirango muri we duhindukiye abatunganiye Imana. Ubwo turi abafasha b’Imana, turabashishikariza kudapfusha ubusa ubuntu bwayo. Kuko ubwayo yivugira iti “Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no kumunsi w’uburukorwe, naragutabaye.” Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mt 6,1-6.16-18

Murajye mwirinda kugira neza mu maso y’abantu mugira ngo babarebe; mwaba mwivukije ingororano kwa So mu ijuru. Igihe rero utanga imfashanyo, ntukavugishe ihembe imbere yawe, nk’uko indyarya zibigira mu masengero no mu mayira, kugira ngo baratwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe nutanga imfashanyo, ikiganza cyawe cy’ibumoso ntikikamenye icyo icy’iburyo gikora, bityo imfashanyo yawe ijye igirirwa mu ibanga; maze So wo umenya ibyihishe azabikwiture. Igihe musenga, ntimukagenze nk’indyarya zikunda gusenga zihagaze mu masengero no mu mayira abiri, ngo zibonwe n’abantu. Ndababwira ukuri: baba bashyikiriye ingororano yabo. Naho wowe, nushaka gusenga, ujye winjira munzu yawe, ukinge maze usenge So uri aho hatagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture. Igihe musiba kurya, ntimukijime mu maso nkuko indyarya zibigira: zikambya agahanga kugira ngo babone ko zisiba. Ndabwira ukuri: ziba zashyikiriye ingororano yazo. Wowe rero nusiba kurya, ujye wisiga mu mutwe, wiyuhagire mu maso, kugira ngo utamenyesha abantu ko usiba, ahubwo bimenywe na So uri aho hatagaragara; maze So umenya ibyihishe, azabikwiture.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Inyigisho

Ncuti, muvandimwe, natangira nkwifuriza IGISIBO cyiza!

“Maze So wo umenya ibyihishe azabikwiture”, iri jambo ryagarutse cyane mu Ivanjili y’uyu munsi.

Muvandimwe, burya, ni umwihariko wa muntu, kumva ko agomba gushimwa igihe yakoze neza. Mu bwana bwacu, turabyibuka, cyangwa se ku bana bacu, cyangwa se kuri barumuna bacu, usanga ari bumwe mu buryo bwo kurera guhemba umwana: iyo umwana yitwaye neza, yitonze, yatsinze ku ishuri, yemeye gufata imiti igihe arwaye, n’ibindi. N’iyo tumaze gukura, usanga dukora twifuza ko abandi babona ibyo dukora kndi bakbidushimira; dushaka kuba twakora akantu gashitura abandi, haba muri bagenzi bacu (mu kazi, mu ishuri, mu makoraniro dusengeramo...) cyangwa mu miryango yacu. Sinakubwira iyo bigeze hariya tuba twagize uwo cyangwa abo dukorera ikintu iki n’iki kibagoboka; aho ngaho tuba twumva buri wese yakagombye kubona ubuntu tugira, akanabitwubahira(numva baba ari bake cyane abantu batishimira guhabwa “Prix Nobel”cyangwa se ikindi gihembo kizwi ku rwego rw’isi, ku rwego rw’igihugu cyangwa rw’akarere aka n’aka; baba bake abantu batishimira kwandikwa mu bitabo, kuvugwa mu ma “discours”, ku maradiyo no ku ma “televisions”, bashimirwa iki n’iki baba barakoze cyiza; nkuko biryana bigashegesha iyo bavuze ibibi uyu n’uyu yaba yarakoze, bamwamagana, ntawe umucira akarurutega; ngibyo , nguko!).

Gusa rero, Ivanjili y’uyu munsi irimo iratwigisha ibintu bitandukanye kure n’iyo myumvire n’iyo myitwarire. Kugeza aho itubwira ko yemwe ikiganza cy’ibumoso kitakagombye kumenya icyo icy’iburyo gikora; nguko, ngibyo! Umuntu ashobora kubyita gukabya, ariko ni ukuri, muri iyi Vanjili y’uyu munsi, harimo inyigisho ikomeye. Kuko, mu isengesho ryacu, turi twenyine cyangwa se mu makoraniro; mu bikorwa by’ukwibabaza; mu bikorwa by’urukundo twakora, Yezu Kristu yifuza ko twabimukorera We ubwe kandi kubera We. Icyo ni cyo bamwe bise “la pureté d’intention”, bishatse kuvuga, gukora ibikorwa byiza kubera urukundo dufitiye Kristu; tudategereje gushimwa, guhabwa amashyi n’abantu; ahubwo tukanezezwa no gushimwa n’Imana yonyine. Iryo shimwe ni ryo rikomeye, nubwo ritagaragara mu maso y’abantu.

UWAGATATU W’IVU: Uyu munsi, abakristu duhurira muri za kiliziya kugira ngo badusige ivu, mu gihe baba batubwira aya magambo: “Hinduka, kandi wemere Inkuru nziza!” Aya magambo akaba adufasha kumva neza uyu muhango utangira iki gihe cy’Igisibo: Hinduka!

Mu buzima bwacu, hari igihe cyo gukora ibyaha, hakaba n’igihe cyo kwicuza no guhinduka. Akenshi usanga igihe cyo gukora ibyaha cyatubanye kirekire. Twese, buri wese agira igihe cye kimugoye, aho aba yataye inzira isanzwe, inzira nziza; yewe, twanareba inyuma, ugasnga hari ibihe twageze ubwo tujya kure y’Imana cyane pe; twarageze aho twitarura Kiliziya koko; tukitarura imico myiza ya kimuntu n’iy’ubukristu. Ni iyo minsi yijimye akenshi idufata igihe, tukayitindaho cyane! Ariko, twibuke ko twagiye tugira n’ibihe byiza cyane; iriya minsi twashoboye gukora ibyiza, iriya minsi twumvaga twunze ubumwe n’Imana koko; iriya minsi twumvaga twunze ubumwe na Kiliziya, n’abavandimwe, turangwa n’amagambo meza n’ibikorwa byiza, iriya minsi twumvaga dufite amahoro arambye y’umutima!

Niba byashobokaga, umuntu akaba yareba “film”y’umunsi mubi koko yaba yaragize, n’indi y’umunsi mwiza cyane yaba yaragize, yatangazwa n’ibi bintu bibiri:
- Ntiyabasha kumva ukuntu yaba yarabaye mubi bigeze hariya; “njyewe sinashobora kwiyumvisha ukuntu naba narakoze ariya mahano, naba naritwaye kariya kageni, bishoka bite koko; ni njyewe cyangwa n’undi’”
- Ariko nanone yatangazwa n’ukuntu yaba yarabaye mwiza bigeze hariya; “ntabwo ari njyewe wakoze biriya byiza; bishoka bite se; njyewe rwose biriya sinabishobora; niba iminsi yanjye yose yabaga nk’uriya...”. Ni byo nyine, niba iminsi yacu yose yameraga nk’uyu twumva ko watubereye mwiza cyane, twashoboraga kubarirwa mu bantu beza koko kandi bubashywe muri iyi si. Duhereye kuri ibi, tukaba twavuga ko burya umuntu, igihe cyose abyihatiye, ashobora kurushaho kuba mwiza; nkuko, igihe cyose abaye “TERERIYO”, ashobora kuba mubi koko, akiyangiza, akiyandavuza, akisenya. Bajya bavuga ko umuntu nyine ashobora kuba umumalayika cyangwa akaba ishitani.

Mu gihe cy’Igisibo, duhamagarirwa guhinduka. Imana yongera kuduha ayo mahirwe yo kwicuza. Ni igihe cyuzuye ingabire; igihe Imana ishaka kutugaragariza impuhwe zayo zitagira urugero.

“Nimungarukire n’umutima wanyu wose... Nimushishimure imitima yanyu, maze mugarukire Uhoraho, Imana yanyu, kuko agwa neza akanagira impuhwe”.
“Nimureke Imana ibigarurire! Mu gihe gikwiye, numvise isengesho ryawe; no kumunsi w’uburukorwe, naragutabaye... Ngiki rero koko igihe gikwiye; nguyu koko umunsi w’uburokorwe”.


Ncuti, muvandimwe, ni ukuri nkwifurije igihe cyiza cy’Igisibo. Imana izakube hafi, ikwereke inzira zayo, ikwereke ikiyishimisha n’ikiyihesha ikuzo! Ikumpere imigisha yayo isesuye, muri iyi nzira igana Pasika!

P.Oscar Uwitonze.

samedi 21 février 2009

ICYUMWERU CYA VII GISANZWE (22 GASHYANTARE 2009)


Amasomo

• Iz 43,18-19.21-22.24b-25


Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, dore ngiye gukora ikintu gishya, ndetse cyatangiye no kugaragara; ntimukiruzi se? Ni ukuri rwose ndahanga inzira rwagati mubutayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga. Umuryango nihangiye kandi uzahora uvuga ibisingizo byanjye.
Yakobo, uwo watakambiye si jyewe, kuko umaze igihe waranyibagiwe, Israheli we!Ahubwo wangeretseho ibyaha byawe, urananiza kubera amafuti yawe. Nyamara njye ni ko meze; ku bwizina ryanjye, nkubabariye ibyaha byawe, sinzibuka amakosa yawe.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• 2Kor 1, 18-22

Imana irandeba: ibyo mbabwiye sinari ngambiriye guhita mbihindagura. Koko rero umwana w’imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silvani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe “yego” na “oya”, yabaye “yego” gusa! Kuburyo amasezerano yose y’Imana yabaye muri we “yego”, natwe tugakurizaho gukuza Imana, tuvuga tuti “Amen”. Ni Yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo, idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Mk 2,1-12

Hashize iminsi mike, Yezu asubira i Kafarnawumu; bamenya ko ari i muhira. Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya, ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha. Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. Kuko batashoboraga kukimugezaho, bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi cyari kiryamyemo. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe”. Ubwo hakaba abigishamategeko bamwe, bari bicaye aho, bakibaza bati “Igituma uriya avuga kuriya ni iki? Aratuka Imana. Ninde ushobora gukiza ibyaha, atari Imana yonyine?”Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati “Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu?” Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti ‘Ibyaha byawe urabikijijwe’ cyangwa kuvuga nti ‘Haguruka ufate ingobyi yawe maze ugende’? None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha...”, abwira ikirema ati “ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!” Ako kanya arahaguruka, afata ingobyi ye, asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu, basingiza Imana bavuga bati “ Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi!”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

Inyigisho.

Umwana muto yariho agerageza guterura ibuye rinini, ariko biba iby’ubusa, habe no kurinyeganyeza. Se yari aho iruhande rwe amwitegereza, ni ko kumubaza ati “ese urumva wakoresheje ingufu zawe zose?”, umwana ati “ni ukuri pe”.
Se ati “oya, nturimo ukoresha imbaraga zawe zose kuko utigeze unsaba kugufasha”.
Gusaba gufashwa: Umwana yari yagerageje guterura ibuye ariko ntiyabishobora. Kandi aho hari se washobora kumufasha.

Gusaba gufashwa. Natwe akenshi twihagararaho ubwacu, tugerageza guterura amabuye menshi ariko ntitubishobore. Rimwe na rimwe tukanarekera tukayasiga aho. Amabuye y’akageso aka n’aka, amabuye y’ibikorwa ibi n’ibi tugamije kugeraho, amabuye y’uburwayi, y’ubukene; ariko akenshi ntitwibuka gusaba inkunga ngo abandi badufashe kuyaterura.

Gusaba gufashwa. Akenshi usanga tugerageza twe ubwacu gushakisha inzira iganisha ku munezero, ntidutinyuke gusaba inkunga y’abandi ngo badufashe.

Twebwe ibirema, abaremajwe n’icyaha, n’ubunebwe, n’ubwirasi, n’ingeso iyi n’iyi, n’incuti mbi,… dukeneye gusaba inkunga abandi ngo badufashe.

Iyi Vanjili y’iki cyumweru ni isomo rikomeye; ni igitangaza gikozwe n’ugufashanya kw’abavandimwe, igitangaza cyitugaragariza ukuntu uburema bwa muntu bwakira. “Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. Kuko batashoboraga kukimugezaho, bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi cyari kiryamyemo”.

Ikirema ntacyo cyashoboraga gukora cyonyine ku bwacyo. Twese abamugaye ntacyo dushobora gukora twenyine kubwacu. Ariko uriya wo mu Ivanjili yari afite abavandimwe bane, incuti enye, abantu bane bari biteguye kurenga ingorane zose bahura nazo kugira ngo bamugeze kuri Yezu ngo amukize. None se iyo bariya bantu bane batahaba, uriya muntu waremaye yari kuhava ababariwe ibyaha bye, akijijwe ubumuga bwe? Sinshidikanya ko Yezu, kubera impuhwe ze, yashoboraga rwose kumukiriza aho ari, nubwo bataba begereanye; ariko kuba harabonetse abantu bamumwegereza bituma amwitegereza, amukoraho, amuvugisha imbona nkubone. Ibyo byose rero byashobotse kubera bariya bantu bane.

Ahenshi mu Ivanjili, dukunze kubona ko abantu bamugaye bagira bagenzi babo babegereza Yezu. Iryo ni ryo somo nabonye mbere muri iyi Vanjili y’iki cyumweru: kiriya kimuga, iyo kitabona inkunga ya bariya bantu, ntacyo yari cyo, ntacyo yari yishoboreye. Natwe ni uko, ntavuze gusa gufashanya mu bintu ibi bifatika bisanzwe dukenera muri ubu buzima, dukenera n’inkunga y’abavandimwe mu bijyanye na roho.

Ariko se ninde watugeza kuri Yezu? Kiliziya, umuryango mugari w’abavandimwe, w’abemera. Igihe cyose numva intege ntazo, nisunga abavandimwe, igihe nabuze intege zo gusenga, zo kujya mu misa, zo guhabwa amasakramentu, icyo gihe nkenera inkunga y’abavandimwe: abavandimwe basenga, batura igitambo, bahabwa amasakramentu, si bo bonyine bigirira akamaro, ahubwo n’undi wese uri aho yabuze intege zo kuhibera ( uwo wese uri mu ngobyi y’ibyisi, mu ngobyi y’ubwigunge, mu ngobyi y’uburwayi, mu ngobyi y’ubupfubyi, mu ngobyi yo kuba wenyine, mu ngobyi y’agahinda, mu ngobyi y’ubukene, mu ngobyi y’ubukungu, y’akazi kenshi, n’ibindi...dore ko ingobyi twiryamiramo zinyuranye, tukabura uko twegerea Yezu). Yezu akiza ikirema agishyikirijwe n’abavandimwe. Ushobora gusanga hari bamwe muri twe bashaka kwigerera kuri Yezu ku bwabo, bumva ko nta nkunga yindi bakeneye; njye nkaba numva iyo nzira atari inzira yakagombye kunyurwa, kuko buri wese akeney abavandimwe be, akeneye Kiliziya kugira ngo koko ahure na Yezu imbona nkubone.

Ariko se kuki dushaka kwegera Yezu? Turashaka kwegera Yezu kuko dukeneye kumwumva, gukorwaho nawe, kurebwa nawe; dukeneye ko atubohora akdukiza ingoyi ituziritse y’icyaha, ko atubabrira, ko adukiza, ko aduhagurutsa, akaduha imbaraga zo kwitangira abandi; turashaka kumwiyumvira atubwira ati“ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!”

Ngibyo rero ncuti, muvandimwe, ibyo umuhanuzi Izayi yahanuye: “dore ngiye gukora ikintu gishya... ku bwizina ryanjye, nkubabariye ibyaha byawe, sinzibuka amakosa yawe”. Imana, uyu munsi iratugaragariza umugambi wayo; irashaka kutwakira uko turi, izi byose, izi uko twayihemukiye, izi uko twiyibagiza ibyiza idukorera “Yakobo, uwo watakambiye si jyewe, kuko umaze igihe waranyibagiwe, Israheli we!Ahubwo wangeretseho ibyaha byawe, urananiza kubera amafuti yawe”. Ariko, Imana ni Imana, inzira zayo zikaba atari zo zacu; icyo yiyemeje iragikora kandi impuhwe zayo zihora iteka; “Ndi Uhoraho, jye ubwanjye, nta wundi Mukiza, utari njye” (Iz 43, 11).

Muri Yezu Kristu, Imana irashaka kudukiza; gusa rero icyo idussaba ni “yego” yacu ihamye, nkuko Pawulo mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri. Yezu Kristu ntiyabaye icyarimwe “yego” na “oya”, yabaye “yego” gusa! Kuburyo amasezerano yose y’Imana yabaye muri we “yego”, natwe tugakurizaho gukuza Imana, tuvuga tuti “Amen”. Bityo rero “yego” yacu ibe “yego” kandi tuyikomereho. Izo za “oya” ni zo zituroha mu burema, zikatubuza guhaguruka no gukataza munzira igana ubuzima nyabuzima. Gusa rero, Yezu arashaka kudukiza, arashaka kudusubiza ubugingo, arashaka kutoyobra muri iyo nzira igana umukiro Imana itanga.

Dore ku wa gatatu ejo bundi tuzaba dutangiye igihe cy’Igisibo: igihekidasanzwe cyo kwisubiraho, igihe cyo kubabazwa n’ibyaha dukora, igihe cy’imbabazi, igihe cyo kwicuza.

None se ncuti, muvandimwe, kuki twakomeza guheranwa n’ubumuga, n’uburema; kuki twakomeza kuryama muri iriya ngobyi, kandi Yezu ahari, adutegereje kugira ngo adukoreho, atwitegereze, aduhagurutse, atubohore, atugire bashya, adusubize mu nzira nyayo y’umukiro!!!

Ngibyo , nguko. Nkwifurije ibihe byiza ni ukuri; Imana nigukomeze mu mpuhwe zayo, ikumpere imigisha isesuye, ubeho mu mahoro no mu neza biyikomokaho. Imana, ni Yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo, idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye.

P.Oscar Uwitonze.

dimanche 15 février 2009

ICYUMWERU CYA VI GISANZWE


Amasomo

• Lev 13, 1-2. 44-46

Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati “ Ku mubiri w’umuntu nihavukaho ikibyimba, amahumane cyangwa isekera, maze bikamuviramo indwara yo mu bwoko bw’ibibembe,bazamushyikirize umuherezabitambo Aroni, cyangwa undi muherezabitambo mu bahungu be. Uwo muntu aba yanduye kuko ari umunyabibembe ku mutwe; Umuherezabitambo rero atangaza ko uwo muntu yanduye. Umubembe wafashwe n’iyo ndwara yambara imyenda y’ibishwangi ntasohokoze umusatsi we, ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati “Uwahumanye! Uwahumanye!” Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y’ingando.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• 1 Kor 10, 31-11,1

Ari igihe rero murya, ari n’igihe munywa, icyo mukoze cyose, mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo. Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba Umuyahudi, yaba Umugereki, yaba uwo mu Kiliziya y’Imana. Nguko uko nanjye ngerageza gushimisha bose muri byose, ntaharanira inyungu yanjye bwite, ahubwo ifitiye abenshi akamaro ngo bakurizeho gukira. Nimube rero abakurikiza banjye,nkuko nanjye nkurikiza Kristu.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Mk 1, 40-45

Umubembe aza amugana, apfukama imbere ye, amwinginga agira ati “ Ubishatse wankiza!” Yezu amugirira impuhwe arambura akaboko amukoraho; avuga ati “ Ndabishatse, kira!” Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. Yezu aramwihanangiriza, amusezererra ako kanya, amubwira ati “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.” We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi kumugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

Inyigisho

Bavandimwe,

Mu Ivanjili twakunze kubona ukuntu abafarizayi n’abagishamategeko bakunze kurakarira kenshi Yezu kubera ibintu yakoraga binyuranije n’amatego n’imigenzereze ya kiyahudi: Gukiza abarwayi ku Isabato, kuba abigishwa be barya badakarabye, kuba bamamfuza ingano ku Isabato, n’ibindi. Uyu munsi, kuri iki cyumweru, Mariko aratwereka Yezu akiza umubembe.

Nkuko twabisomye mu isomo rya mbere, umubembe aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya; akaba aba agomba gutura ukwe wenyine, urugo rwe akarushinga kure y’ingando. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati “Uwahumanye! Uwahumanye!” Bityo nta wundi muntu ugomba kumwegera no kuba yamukoraho.

Uyu mubembe twumva muri iri somo, yaciye kuri ayo mategeko n’iyo migenzo yabo, kuko ari mu bandi kandi aho kugira ngo yitarure, aza agana Yezu; aho kugira ngo arungurure ati “uwahumanye, uwahumanye!”, we ahubwo ati “ Ubishatse wankiza!”
Yezu nawe kuruhande rwe, aho kugendera kure umubembe, ngo amuhe akato kategetswe, araza amusanga, amwegere, amukoze akaboko; kandi ukurikije ayo mategeko n’iyo migenzo, uwakoraga uwahumanye nawe yafatwga nk’uwahumanye; Yezu rero, aho kumuvuma no kumwamagana, we ahubwo ati “ Ndabishatse, kira!” Aba bantu bombi rero, barenze ku mategeko agenga umuryango wabo.

Yezu ntatinya kuba yahumana, ntanubwo yiziritse ku matego n’imignzo; We abona neza ko icyo umubembe akeneye ari ugusubirana agaciro ke nk’umuntu; icyo ashaka ni ugukomeza kubarirwa mu muryango; icyo ashaka ni uko yakongera kwegera abandi mu buzima busanzwe, akabaho yishimye.

Icyo rero Yezu ashatse kutwereka ni uko amategeko ayo ari yo yose, ntacyo yaba amaze igihe cyose adaha umuntu agaciro akwiye; arashaka kutwereka ko tutagomba kwita no kwizirika ku mategeko n’imigenzo byose bihigika umuvandimwe, bimuha akato.

Ariko Yezu, ikigaragara ni uko atarwanya amategeko, ahubwo akaba yerekana koko ko yaje kuyanonosora; kuko amaze gukiza amubembe ahita amusaba gukora ibitegetswe: “ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.”

Pawulo Mutagatifu, nawe akaza atwuzuriza, yibutsa ko icyaruta byose ari uko ibyo dukora byose twabikora kubera ikuzo ry’Imana. Amategeko, imico, imigenzo byacu bitagombye kugira uwo bibera imbogamizi; ahubwo tukamwigiraho duharanira ibifitiye abenshi akamaro ngo bakurizeho gukira.

Ncuti, muvandimwe,

Twumve ko twese dukeneye kugirirwa impuhwe na Kristu no gukorwaho n’ukuboko kwe kuzuye ububasha, maze adukize ububembe bwose bw’umutima, ndetse n’ubwumubiri; bityo turusheho gutangaza no gukwiza hose ko Kristu Yezu ari Nyagasani, biheshe Imana Data ikuzo!

Imana ibahundagazeho imigisha yayo.

P. Oscar Uwitonze.

samedi 7 février 2009

ICYUMWERU CYA V GISANZWE



Amasomo

• Yobu 7, 1-4. 6-7


Hano ku isi, kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubucancuro. Jyewe rero, nsa nk’umucakara wifuza amafu, cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke; incuro yanjye yabaye amezi yo kumanjirwa, amajoro y’ububabare ambera igihembo. Iyo ndyamye, ndavuga ngo ‘Icyampa ngo mbyuke’; naba mbyutse nti ‘ Ntibwira nkiriho’; nuko nkirirwa mbunza imitima ntyo umugoroba ugakika. Iminsi y’ukubaho kwanjye iriruka amasigamana, irazimira ubutagaruka. Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga, amaso yanjye ntakibonye ihirwe ukundi.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• 1KOR 9, 16-19.22-23

Kuba naramamaje Inkuru Nziza, si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza! Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, narinkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe. Ubwose ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo. Nubwo nigenga kuri bose, nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugirango nigarurire benshi muri bo. Nigize umunyantegenke mu banyantegenke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Mk 1, 29 -39

Bakiva mu isengero, bajya kwa Simoni na Andereya, barikumwe na Yakobo na Yohani. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira. Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi; mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. Nuko akiza abarwayi benshi bari babajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we. Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. Bamubonye, baramubwira bati “ Rubanda rwose ruragushaka.” We rero arabasubiza ati “ Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, naho mpamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye.” Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Krsitu

• Inyigisho

Akaga n’imibabaro ya muntu.

Umuntu yabanza akibuka uriya Yobu, uko yari umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, agatinya Imana kandi akanga ikibi; yari umuntu wifite w’umukire, warutunze byinshi, imirima n’amatungo, afite abagaragu benshi, afite umuryango wagashize, ari umuntu ukunzwe kandi wubashywe na bose. Umunsi umwe,bya bintu byose yaratunze bigira bitya birayonga bimushiraho; abagaragu n’abaja be bose barapfa bamushiraho; abana be barapfa bamushiraho; Yobu aba nabi, arabemba, amacuti amushiraho.

Bityo rero, umuntu ahereye kuri ibi byose niho yakumva neza ariya magambo dusanga mu isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru. Yobu aravuga akamuri ku mutima kandi amagambo ye, twayasangana benshi bo muri iki gihe turimo. Biriya byago byose byamugwiriye, usanga ari byo bishegesha bamwe muri twe; akababaro ke, usanga ari ko kababaro kabo; kariya kamu gatabaza, twagasangana uriya wese utagira namba, uriya wese waheze mu kirago kubera indwara, uriya ushonje, uriya wahawe akato, uriya urengana, uriya uzira intambara z’urudaca, uriya w’impunzi, uriya utagira aho atura, uwo wese uzira ko twe twireba ubwacu cyangwa se n’ibibazo bye bikaba bitagize icyo bitubwiye!

Ariya magambo ya Yobu, si isengesho, ariko aranasa naryo; dore ko burya isengesho n’ukwijujuta kw’umuntu ubona ko ntacyo akishoboreye, bigira aho bihurira. Ni ubundi buryo bwo gusenga: erega n’ubundi ukwemera ntigutuma twirengagiza ibyo tubona, gusa rero kuduha imbaraga zo kudaheranwa n’amaganya, kukadufasha kurangamira Nyagasani, We, ukiza kandi agahanagura amarira y’abahogoye. Imana ntiyigera itererana muntu; ni yo mpamvu tyizera; dore ko burya hari byinshi yo izi kandi ikaba izi impamvu bibaho, twe tukaba ntacyo twiyumviraho.

Ukuganya dusanga mu isomo rya mbere rero, ni nk’ikiganiro cy’umuntu uwo ari wese waba uri mu kaga , yugarijwe n’ibyago, arimo aganira n’Imana: “ hano ku isi, kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubucancuro; Jyewe rero, nsa nk’umucakara wifuza amafu, cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke”. Erega, ubuzima bwa muntu buhita bwangu, ni nk’ururabo rubumbura, mu kanya rukaba rurumye.

“Ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza!”

Ayo ni amagambo Pawulo mutagatifu yivugira ubwe mu isomo rya kabiri. Ijambo ry’Imana ni nk’umuriro utwika muri we ku buryo bitamworohera kubaho ataryamamaza. Pawulo azi neza icyo agomba gukora. Yahawe ubutumwa, abwakora adategereje igihembo. Ubwe rero yigaragariza neza ko impamvu zimutera kwamamaza Inkuru Nziza adahwema zidashingiye ku bushake bwe, ahubwo zishingiye mu bushake bw’Imana ubwayo: “Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, narinkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe. Ubwose ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo”.

Ngurwo urugero nyarwo, rukwiye gukurikizwa. Ishyaka rye ryo kwamamaza Inkuru Nziza ni ryo ryakagombye kuba iryanjye nk’umusaserdoti, nk’umukristu. Ikindi gishimisha ni uburyo Pawulo mutagatifu yivugira ati “Nubwo nigenga kuri bose, nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugirango nigarurire benshi muri bo. Nigize umunyantegenke mu banyantegenke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare”. Ngiyo intego bavandimwe. Umusaserdoti, uwihayimana, umulayiki, umuto n’umukuru, yakagombye guharanira ubwigenge nk’ubwo, aharanira icyatuma Ingoma y’Imana yogera hose, yamamaza Inkuru Nziza atitaye ku mwanya n’umurimo yaba afite mu buzima bwe busanzwe. Uko ni ko umuntu yihwanya na bose muri byose!

Aho ni ho twahera, dutumira kandi tukakira Yezu iwacu; ni ho twahera tumwereka uburwayi bwacu n’ubw’abacu. Duhereye ku Ivanjili ya none, twemera ko rwose ko aho Yezu ari haba haba hari ibyishimo n’amahoro, ubuzima burasagamba. Turahuriramo na Yezu ukiza abarwayi, uhagurutsa ibimuga, ubabarira abanyabyaha, wirukana roho mbi, uhagurutsa bafite umuriro; aho Yezu ari tuhasanga urukundo n’impuhwe. Iyo ikaba impamvu rero, buri gihe tubona Yezu akikijwe n’abo bose bahanzweho, abarwayi b’amoko yose, ababembe, ibimuga, ibiragi, abahabwa akato, mbese abo bose bakeneye ubuzima muri bo; aba bose bakeneye urukundo no kugirirwa impuhwe. Yezu abasubiza agaciro kabo, arababoohora, abasubiza ibyishimo, abasubiza ubuzima.

Nguko kwamamaza Inkuru Nziza nka Yezu: guharanira icyatuma buri wese mubatuye iyi si yishimira kubaho; maze abo bose babyiganaga basanga Yezu, bakabyigana badusanga ngo badukeshe amahoro n’ibyishimo. Inzu zacu, nk’abakristu, nizibe nk’iriya yo kwa Simoni, aho umugi wose wakoranira imbere y’umuryango, bategereje ijambo ribahumuriza; bategereje uwabafungurira, uwabarenganura, uwabavuganira, uwabageza ku muganga, uwabumva...

Gusa rero byose tukabitura Imana mu isengesho, nkuko twabyigiye kuri Yezu: “Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga”. Tugaharanira kubona ako kanya ko kwitarura no gusenga. Tugafata akanya ko gushimira Imana no kuyisaba imbaraga, kuko ku bwacu ntacyo twashobora. Bityo rero, ntibihagije gukora cyaneno gukora ibintu byinshi, nubwo byose byaba ari byiza; hagomba no kuboneka kariya kanya ko gusabana n’Imana Data mu isengesho, tukayisaba ubushishozi bwo kumenya ugushaka kwayo. Erega burya ngo igikorwa cyiza cyose ni isengesho, ariko n’isengesho ni igikorwa cyiza.

Mariko akarangiza ivanjili y’uyu munsi atubwira ukuntu abantu bose barimo bashakisha Yezu, ubwo yarimo asenga: “ Rubanda rwose ruragushaka.” Aha, akaba ariho nagira ngo ndangirize iyi nyigisho, ngira ngo tuzirikane ko twese mu byukuri dushakashaka Yezu. Ariko, burya hakaba hagorana kumenya icyo tumushakira. Bamwe baramushaka kuko barwaye; abandi, kuko bafite ibibazo; abandi kuko bafite ubwoba bw’ibintu binyuranye; abandi kuko batinya urupfu; abandi bakaba bamushaka ngo bamushimire; n’abandi kuko bazi ko ari mwiza, ko ashobora byose, ni uko, nguko...
Yezu , uyu munsi, kuri iki cyumweru, araduhamagarira kumushakashaka kugira ngo tumwigane, tumwigireho. Arashaka ko umunsi wacu twawukoresha nk’uko yakoresha uwe: umunsi ubonekamo akanya ko gusenga, akanya ko kwamamaza Inkuru Nziza n’akanya ko kwitangira abavandimwe bacu.

Bavandimwe, ncuti, Imana ikomeze ibandindire ubutitsa, ikomeze intambwe zanyu, ibahunde imigisha isesuye, mushobore gushakashaka Kristu no kumwizirikaho, kuko ni We byishimo byacu nyakuri.

P. Oscar Uwitonze.

dimanche 1 février 2009

ICYUMWERU CYA IV GISANZWE

• AMASOMO

o Ivug 18, 15-20

Musa abwira umuryango wose ati “Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe; azabe ari we mwumva. Ni nacyo wasabye Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, kuri wamunsi w’ikoraniro, igihe wavugaga uti “Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi, kugira ngo ntapfa!” Ni bwo Uhoraho yambwiraga ati “Bagize neza kuba bavuze batyo!Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose. Kandi umuntu utazumva amagambo yanjye, ayo uwo muhanuzi nyine azavuga mu izina ryanjye, nzabimuryoza ubwanjye.Ariko uwo muhanuzi nahangara kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamubwirije kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’Imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1 Kor 7, 32-35

Icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara. Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yanyura Imana. Naho ufite umugore aharanira iby’isi, ashakashaka uko yanyura umugore we, maze akaba yisatuyemo kabiri. Bityo, n’umugore cyangwa umukobwa batashatse bahihibikanira ibyerekeye Nyagsani, ngo bamutunganire ku mubiri no kumutima. Naho umugore washatse aharanira iby’isi, ashakashaka uko yashimisha umugabo we. Ibyo mbibabwiriye kubafasha, atari umutego mbagushamo, ahubwo ari ukugira ngo mukore ikirushijeho gutungana kandi mwegukire Nyagasani, nta nkomyi.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 1, 21-28

Bagira i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo. Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti “Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.” Yezu ayibwira ayikangara, ati “ Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!” Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. Bose barumirwa, bituma babazanya bati “Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!” Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

Inyigisho

Imana ishaka ko abantu bamenya ugushaka kwayo; ishaka ko abantu bayimenya kurushaho, bakanamenya inzira ishaka kubayoboramo. Mu isomo rya mbere twumvise ko Imana yitorera abahanuzi, ikabatuma ku muryango wayo. Ni yo ibaha icyo bagomba kugenda bavuga; ntibavuga bivugira cyangwa ngo bavuge mu izina ryabo, “ nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose”; umuryango ukaba ugomba kumutega amatwi, ukazirikana amagambo yose awubwira kuko ari amagambo y’Uhoraho; bityo umuntu utazumva ayo amagambo, azabiryoza....Ariko umuhanuzi nawe narangara akavuga amagambo atabwirijwe kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa. Ngibyo, nguko! Ijambo ry’Uhora rirakomeye kandi rikwiye kubahwa: kubaryumva no kubaryamamaza!

“Ntawigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije” (Yh 1, 19). Yezu ni we Jambo nyakuri w’Imana, “ni We shusho ry’Imana itagaragara, Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose...Ni we kandi Mutwe w’umubiri, ariwo Kiliziya, akaba n’Ishingiro, n’Umuvukambere mu bapfuye...”(Kol 1, 15-20).

Uwo ni we waje azi umugambi nyawo Imana ifite abantu. Mu Ivanjili yo kuri iki cyumweru, turamubona yinjira mu isengero atangira kwigisha. “Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!”
Abantu bari bakoraniye mu isengero bamaze kumva Yezu yigisha, batangarira inyigisho kuko bumvaga itandukanye n’izo bari basanzwe bumva z’Abafarizayi n’Abigishamategeko. Kuri bo rero ni bishya, ntibisanzwe; umuntu yavuga ko bariya bantu bumvise inyigisho ya Yezu “bagafashwa”, kuko inyigisho ye hari igishya ibazaniye; bafite inyota yo kumukurikira igihe yigisha. Ariko se “agashya” Yezu azanye mu buryo yigisha no mubyo avuga ni akahe? Inyigisho ye ko idasanzwe?

Ishingiro ry’ubwo bubasha buranga inyigisho ya Yezu, twarisanga mu magambo ye bwite. Mu Ivanjili ya Yohani, niho yivugira ati “Inyigisho mvuga, si izanjye, ahubwo ni iz’Uwantumye (Yh 7, 16)...Kugeza ubu Data arakora, nanjye ngakora...Mwana ntacyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze na Mwana aragikora”(Yh 5, 17.19). Bityo uwunze ubumwe na Data, akora ibikomeye n’Ijambo rikaba ryuje ububasha kandi rigahindura bashya abaryumva.

Icyo twasaba kuri iki cyumweru ni ukurushaho kunga ubumwe n’Imana igihe cyose tuzirikana Ijambo ryayo, igihe cyose turi mu isengesho, igihe cyose twitangira ubutumwa. Icyo gihe nibwo ijambo ryacu n’ibikorwa byacu bizagira igishya bizana mu batwumva no batubona. Icyo gihe nibwo tuzakora ibikomeye mu izina rye nkuko yabitwijeje: “mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, ntacyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire” (Mk 16, 17-18).

Ahasigaye rero bavandimwe, buri wese mu muhamagaro we-uwashatse, utarashatse, uwihayimana- yitangire ko Ijambo ry’Imana ryamamazwa kandi ububasha bwayo bugaragarire bose, tutazavaho tubiryozwa. Nubwo Pawulo mutagatifu atsindagira ko umuntu utarashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yatunganira Imana, ibyo ntibishaka kuvuga ko abashatse batagomba gushaka umwanya ukwiye wo kwitagatifuza no gufasha abandi kubigeraho; Pawulo ntashaka gupfobya gushaka, gusa nanone ntibimubuza kwerekana ko bisaba ko ubyiyemeje agira nyine ibindi bimukurura bijyana n’inshingano aba yiyemeje, ibyo bikaba byamubera impamvu yokudaha umwanya uhagije ibya Nyagasani. Kugira ngo hatavaho hagira abamwumva nabi, Pawulo mutagatifu arangiza agira ati “Ibyo mbibabwiriye kubafasha, atari umutego mbagushamo, ahubwo ari ukugira ngo mukore ikirushijeho gutungana kandi mwegukire Nyagasani, nta nkomyi”.

Ngaho muvandimwe kandi ncuti, duharanire gukora ikirushijeho gutungana kandi twegukire Nyagasani nta nkomyi.

Imana ibambere hafi kandi mugire ibihe byiza, byuje imigisha yayo y’igisagirane.


P. Oscar Uwitonze
Nelaur38@gmail.com