- Amasomo
- Yer 31, 7-9
Uhoraho avuze atya: Nimuvugirize Yakobo impundu z'ibyishimo, nimwakirane amashyi y'urufaya umutware w'amahanga! Nimwiyamire, mwishime, mugira muti "Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!" Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z'isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n'abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi. Baje barira, bantakira ngo "Tubabarire!" Maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko, ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye.
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Heb 5, 1-6
Umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n'Imana; ashinzwe guhereza amaturo n'ibitambo bihongerera ibyaha. Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa, bagihuzaguraka; kandi nk'uko atambirira ibyaha by'imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni. Mbese nkuko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n'Uwamaubwiye ati "Uri umwana wanjye, ninjye wakwibyariye uyu munsi"; kimwe n'uko avuga ahandi ati "Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mucyiciro Malekisedeki."
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Mk 10, 46-52
Nuko bagera i Yeriko. Igihe agisohoka muri Yeriko, arikumwe n'abigishwa be n'imbaga y'abantu benshi, umuntu w'impumyi witwaga Baritimeyo, mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw'inzira asabiriza. Yumvise ko ari Yezu w'i Nazareti, atera hejuru ati "Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!" Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati "Mwana wa Dawudi, mbabarira!" Yezu arahagarara, aravuga ati "Nimumuhamagare." Bahamagara iyo mumpyi, barayibwira bati "Humura, haguruka, dore araguhamagaye." Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu, asanga Yezu. Yezu aramubaza ati "Urashaka ko nkukorera iki?" Impumyi iramusuiza iti " Mwigisha, mpa kubona!" Yezu aramubwira ati "Genda, ukwemera kwawe kuragukijije." Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu.
- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
Uragasingizwa Kristu
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire