lundi 19 octobre 2009

ICYUMWERU CYA XXVIII GISANZWE – B - (11 UKWAKIRA 2009)


 

  • Amasomo
    • Buh 7, 7-11

Ni yo mpamvu nasabye ubushishozi, ndabuhabwa; ndambaza maze umwuka w'Ubuhanga unzamo. Ni bwo nahisemo, mbugurana inkoni n'intebe bya cyami, nsanga ubukungu ntacyo bumaze, ubigereranije n'Ubuhanga. Siniruhije mbugereranya n'ibuye ry'agaciro, kuko zahabu y'isi yose ari nk'umusenyi ungana urwara, naho feza ikaba nk'icyondo, uyigereranije na bwo. Nabukunze kuruta ubuzima n'ubwiza bw'umubiri, kandi nabuhisemo bundutira urumuri, kuko icyezezi cyabwo kitagabanuka. Ariko kubana na bwo byanzaniye ibyiza byose icyarimwe, bwari bucigatiye mu biganza ubukungu butagira ingano.

  • Ijambo ry'imana
  • Dushimiye Imana
    • Heb 4, 12-13

Koko Ijambo ry'Imana ni irinyabuzima,ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kuruta inkota y'amugi abiri. Riracengera kugera aho umutima n'ubwenge bitandukanira, hagati y'ingingo n'imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n'ibitekerezo byihishe muri muntu. Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y'Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 10, 17-30

Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati " Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw'iteka ho umurage?" Yezu aramubwira ati " Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko." Uwo muntu aramusubiza ati "Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye." Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati "Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, maze uze unkurikire." We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi. Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati "Mbega ukuntu kwinjira mu Ngoma y'Imana biruhije ku bakungu!" Abigishwa batangazwa n'ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati "Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y'Imana. Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w'urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y'Imana!" Abigishwa barushaho gutangara, barabazanya bati "Ubwo se ninde uzashobora kuroka?" Yezu arabitegereza, maze arababwira ati "Ku bantú ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka, kuko nta kinanira Imana." Nuko Petero araterura, aramubwira ati "Dore twebwe twasize byose turagukurikira." Yezu arabasubiza ati "Ndababwira ukuri, ntawe uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari njye abigira n'Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na nyina, n'abana n'amasambu, ariko n'ibitotezo bitabuze, kandi no mugihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw'iteka.

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu

Aucun commentaire: