- Amasomo
- Iz 53, 10-11
Uhoraho yashatse kumujanjaguza imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z'ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w'Uhoraho. Nyuma y'iyo mibabaro yose, azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y'abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo.
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Heb 4, 14-16
Ubwo dufite umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w'Imana, nitwikomezemo ukwemera. Koko rero ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n'icyaha. Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyir'ineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze.
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Mk 10, 35-45
Nuko Yakobo na Yohani, bene Zebedeyi, begera Yezu, baramubwira bati "Mwigisha turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba." Arababaza ati "Murashaka ko mbakorera iki?" Baramusubiza bati "Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu ikuzo ryawe." Yezu arabasubiza ati "Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?" Baramusubiza bati "Turabishobora!" Yezu arababwira ati "Koko inkongoro nzanyweraho, muzayinyweraho, na batisimu nzahabwa muzayihabwa; naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa i bumoso bwanjye, sinjye ubitanga; bizahabwa ababigenewe." Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. Yezu arabahamagara, arababwira ati "Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo, bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose. Dore n'Umwana w'Umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi."
- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire