vendredi 20 novembre 2009

ICYUMWERU CYA XXXIV GISANZWE – B – Umunsi mukuru wa Kristu Umwami(22 UGUSHYINGO 2009)

  • Amasomo
    • Dan 7, 13-14

Nijoro kandi nariho nitegereza ibyo nabonaga: mbona uje mu bicu byo mu kirere umeze nk'Umwana w'umuntu. Ubwo yigira hafi ya wa Mukambwe, maze ajyanwa imbere ye. Nuko yegurirwa ingoma, icyubahiro n'ubwami; imiryango yose, amahanga yose n'indimi zose biramuyoboka. Ubwami bwe, ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira, n'ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyitsimbura.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Hish 1, 5-8

Yezu Kristu ni umuhamya w'indahemuka, umuvukambere mu bapfuye, n'umugenga w'abami bo ku isi. Koko, Kristu aradukunda; yadukijije iyaha akoresheje amaraso ye, maze atugira ihanga rya cyami n'abaherezabitambo, kugira ngo dukorere Imana Se. Naharirwe rero ikuzo n'ububasha, uko ibihe bihora bisimburana iteka! Amen! Nguyu araje rwagati mu bicu, maze icyitwa ijisho cyose kizamubone ndetse n'abamuhinguranyije: imiryango yose y'isi izajya mu cyunamo ku mpamvu ye. Ni byo koko! Amen! Ni jyewe Alufa na Omega, Intangiriro n'Iherezo, - Uwo ni Uhoraho Imana ubivuga - Uriho, Uwahozeho kandi ugiye kuz, Umushoborabyose.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Yh 18, 33b-37

Nuko Pilato abaza Yezu ati "Mbese ni wowe mwami w'Abayahudi koko?" Yezu aramusubiza ati "Ibyo ubivuze kubwawe, cyangwa se ni abandi babikumbiyeho?" Pilato arasubiza ati "Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n'abatware b'abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki?" Yezu arasubiza ati "Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si, iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho, kugira ngo ntagabizwa Abayahudi, none rero Ingoma yanjye si iy'ino aha." Nuko Pilato aramubaza ati "Noneho rero uri umwami?" Yezu aramusbiza ati " Urabyivugiye, ndi umwami! Cyakora icyo njyewe navukiye, kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n'ukuri wese, yumva icyo mvuga."

  • Iyo ni Ivanjili ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu