jeudi 19 novembre 2009

ICYUMWERU CYA XXXIII GISANZWE – B – (15 UGUSHYINGO 2009)

  • Amasomo
    • Dan 12, 1-3

Icyo gihe Mikayire, Umutware mukuru urenganura abana b'umuryango wawe, azahaguruka. Kizaba ari igihe cy'amakuba atageze kubaho kuva aho ihanga ribereyeho kugera ubu, Icyo gihe kandi umuryango wawe azarokoka,mbese abanditswe mu gitabo cy'ubugingo bose. Abantu benshi basinziriye bari mu mukungugu w'ikuzimu, bamwe bakangukire guhabwa ubugingo buhoraho, abandi bakangukire gukozwa isoni n'ubucibwe bw'iteka ryose. Ababaye abahanga bazabengerana nk'ikirere cy'ijuru, n'abazaba baratoje ubutungane imbaga itabarika, bazabengerana nk'inyenyeri iteka ryose.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana


 

  • Heb 10, 11-14.18

Mu gihe umuherezabitambo wese ahora ahagaze ngo akore buri munsi imihango, atura kenshi ibitambo bihora ari bimwe kandi bidashobora kuvanaho ibyaha, Kristu we, aho amariye guhereza igitambo rukumbi gihongerera ibyaha, « yicaye iburyo bw'Iman ubuziraherezo » akaba kuva ubwo atagereje ko « abanzi be bahindurwa akabaho ko munsi y'ibirenge bye.» Ku bw'iryo turo rimwe rukumbi yagejeje ku butungane abo yiyemeje gutagatifuza . Bityo rero ahari ibabarirwa ntihaba hagikeneye ibitambo byo guhongerera ibyaha.


 

  • Mk 13, 24-32

Muri iyo minsi kandi, nyuma y'icyo cyorezo, izuba rizacura umwijima, ukwezi ntikuzamurika, inyenyeri zizahananuka ku ijuru, maze ibikomeye byo mu ijrur bihungabane. Ni bwo bazabona Umwana w'umuntu aje mu bicu, afite ububasha bukomeye n'ikuzo ryinshi. Ubwo rero azohereza abamalayika mu mpande enye z'isi, aho isi iherera kugeza ku mpera y'ijuru, maze akoranye intore ze. Nimugereranye muhereye ku giti cy'umutini maze mwumve: iyo amashami yacyo amaze gutoha akameraho amababi, mumenyeraho ko igihe cy'imbuto cyegereje. Namwe rero, nimubona ibyo bibaye, muzamenye ko Umwana w'umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku miryango yanyu. Ndababwira ukuri, iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye. Ijuru n'is bizashira, ariko amagambo yanjye ntabwo azashira. Nyamara uwo munsi cyangwa iyo saha, ntawe ubizi, habe n'abamalayika bo mu ijuru, habe ndetse na Mwana; bizwi n'Imana Data wenyine.

  • Iyo ni Ivanjili ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu


 


 

Aucun commentaire: