lundi 19 octobre 2009

UMUNSI WO GUSABIRA ABAPFUYE (2 UGUSHYINGO 2009)

  • Amasomo
    • 2 Mak 12, 43-45

Batangiye gusenga basaba ko icyo cyaha cyakozwe cyakibabarira rwose. Hanyuma intwari Yuda agira abahakoraniye inama yo kwirinda icyaha icyo ari cyo cyose, kuko bari bamaze kwibonera ubwabo ibyabaye ,bitewe n'amakosa y'abari bapfuye . Amaze gukoranya amaturo y'abantu be, yohereza i Yeruzalemu amadarakima ibihumbi bibiri ,agira ngo bature igitambo cy'impongano y'ibyaha . Icyo gikorwa cyiza kandi cya gipfura yaragitunganyije, abitewe nuko yazirikanaga izuka !Koko rero ,iyo ataba yizeye ko abaguye ku rugamba bagomba kuzuka ,gusabira abapfuye ntacyo byajyaga kuba bimaze ,ndetse byari n'ubucucu . Ibiramambu ntiyashidikanyaga ko hari ingororano itagira uko isa, igenewe abapfiriye mu busabaniramana, akikomezamo icyo gitekerezo kiboneye kandi gitagatifu. Ni cyo cyatumye ategeka ko batura icyo gitambo cyo gusabira abapfuye ,kugirango bavanwe ku ngoyi y'ibyaha byabo .

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • 1 Kor 15, 51-57

Ngiye noneho kubahishurira ibanga .Twese ntituzapfa, ahubwo twese tuzahindurwa ukundi, mu kanya gato ,nk'uhumbije ijisho ,akarumbeti k'imperuka kavuze. Koko akarumbeti kazavuga maze abapfuye bazukire kudashanguka ,nuko natwe duhindurwe ukundi .Ni ngombwa ariko ko uyu mubiri wagenewe kubora ugezwa kubudashanguka ,kandi uyu mubiri wagenewe gupfa ukagabizwa ukutazapfa. Igihe rero uyu mubiri ugenewe kubora uzagezwa kubudashanguka ,kandi uyu mubiri ugenewe gupfa ukagabizwa ukutazapfa ,ubwo ngubwo ibyanditse bizaba byujujwe ngo«Urupfu rwaburijwemo n'umutsindo . Rupfu we! ugutsinda kwawe kuri he ?Urubori rwawe ruri hehe, wa rupfu we ?» Koko rero urubori rw'urupfu ni cyaha, naho ububasha bw'icyaha buturuka ku mategeko. Dushimire Imana yaduhaye gutsinda ku bw'umwami wacu Yezu Kristu.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Yh 6, 51-58

Ninjye mugati muzima wamanutse mu ijuru.Urya uwo mugati azabaho iteka ,kandi umugati nzatanga ,ni umubiri wanjye ,kugirango isi igire ubugingo . Nibwo Abayahudi batangiye kujya impaka ubwabo ,bati « Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe ? »Yezu arabasubiza ati « Ndababwira ukuri koko :nimutarya umubiri w'Umwana w'umuntu ,ntimunywe n'amaraso ye ,ntimuzagira ubugingo muri mwe .Naho urya umubiri wanjye ,akanywa n'amaraso yanjye ,agira ubugingo bw'iteka ,kandi nzamuzura ku munsi w'imperuka .Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n'amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko.Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye ,angumamo nanjye nkamugumamo.Mbese nkuko Data wantumye ariho ,nanjye nkabaho kubwa Data ,bityo undya na we azabaho ku bwanjye .»

  • Iyo ni Ivanjili ntagatifu
  • Uragsingizwa Kristu


 

UMUNSI MUKURU W’ABATAGATIFU BOSE (1 UGUSHYINGO 2009)

  • Amasomo
    • Hish 7, 2-4.9-14

Nuko ndongera mbona undi mumalayika azamuka ajya iburasirazuba; afite ikashe y'Imana nzima. Avuga mw 'ijwi riranguruye, abwira ba bamalayika bane bari bahawe ububasha bwo kugirira nabi isi ni nyanja ati « Muririnde kugirira nabi isi, inyanja cyangwa ibiti, mbere yuko turangiza gushyira ikimenyetso ku gahanga k'abagaragu b'Imana yacu.» Nuko umubare wabashyizweho ikimenyetso: abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose ya Israheli. Nyuma y'ibyo mbona imbaga nyinshi y'abantu, umuntu atashobora kubarura, iturutse mu mahanga yose, mu miryango yose, mu bihugu byose no mu ndimi zose. Bari bahagaze imbere y'intebe y'ubwami n'imbere ya ntama , bambaye amakanzu yererana kandi bafashe imikindo mu ntoki , bavuga mu ijwi riranguruye bati « ubucunguzi ni ubw'Imana yacu yicaye ku ntebe y'ubwami bukaba n'ubwa Ntama.» Nuko abamalayika bose bari bakikije intebe y'ubwami, hamwe na ba Bakambwe na bya binyabuzima bine, bagwa bubitse uruhanga ku butaka imbere y'intebe y'ubwami, maze basenga Imana, bavuga bati « Amen! Ibisingizo, ikuzo, ubuhanga, ishimwe, icyubahiro, imbaraga n'ububasha, ni iby'Imana yacu, uko ibihe bizahora bisimburana iteka ! Amen!»

Umwe mu Bakambwe afata ijambo, maze arambaza ati «Aba bantu bambaye amakanzu yererana, ni bande kandi baturutse he ?» Ndamusubiza nti « Shobuja, ni wowe wabimenya!» Nawe arambwira ati « Aba bavuye mu magorwa akaze, bameshe amakanzu yabo, bayezereza mu maraso ya Ntama."

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • 1 Yh 3, 1-3

Nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugera naho twitwa abana b'Imana, kandi turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana. Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b' Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa . Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragaza, tuzaba dusa na We ,kuko tuzamureba uko ari by'ukuri. Umuntu wese kandi umufiteho ayo mizero, arisukura nk'uko na We ari umuziranenge.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mt 5, 1-12

Yezu abonye icyo kivunge cy' abantu aterera umusozi. Aricara, abagishwa be baramwegera. Nuko araterura arigisha ati «Hahirwa abakene ku mutima, kuko ingoma y'ijuru ari iyabo. Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatungaho isi umurage . Hahiwa abababaye, kuko bazahozwa. Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa. Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa . Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana. Hahirwa abatera amahoro kuko bazitwa abana b'Imana. Hahirw abatotezwa bazira abutungane, kuko Ingoma y'Imana ari iyabo. Murahirwa ni babatuka bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari njye babahora. Nimwishime munezerwe kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije.

  • Iyo ni Ivanjili ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu


     


     

ICYUMWERU CYA XXXI GISANZWE – B – (1 UGUSHYINGO 2009)

  • Amasomo
    • Ivug 6, 2-6

Bityo utinye Uhoraho Imana yawe, ari wowe, ari umwana wawe, ari n'umwuzukuru wawe, ubigire wubahiriza igihe cyose amategeko n'amabwiriza nguhaye, kugira ngo uzabone kuramba. Israheli tega amatwi kandi uzihatire kubikurikiza, bityo uzagira amahirwe kandi nibwo muzagwira mube benshi cyane mu gihugu gitemba amata n'ubuki, nk'Uko Uhoraho Imana y'abasokuruza bawe yabigusezeranije. Israheli tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. Urakunde Uhoraho Imana yawe n'umutima wawe wose, n'amagara yawe yose, n'imbaraga zawe zose. Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
  • Heb 7, 23-28

Byongeye kandi abaherezabitambo ba mbere bakurikiranye ari benshi kuko urupfu rwabatwaraga; ariko We, kuko ari uw'iteka ryose, ubuherezagitambo bwe ntibusasimburanwaho. Ni cyo gituma ashobora kurokora burundu abamunyuraho bagana Imana, kuko abereyeho kubingingira iteka ryose. Uwo ni we koko umuherezagitambo mukuru twari dukeneye, w'intungane, w'umuziranenge, w'umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru. Nta meze nk'abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby'imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe. Abo Amategeko ashyiraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w'Imana wuje ubutungane iteka ryose.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 12, 28-34

Umwe mu bigishamategeko wari wumvise bajya impaka, abonye ko Yezu abashubije neza, ramwegera aramubaza ati "Itegeko riruta ayandi ni irihe?" Yezu aramusubiza ati "Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose, n'amagara yawe yose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi." Uwo mwigishamategeko aramubwira ati "Ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, ko nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. Kandi kuyikunda n'umutima wawe wose, n'ubwenge bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, ugakunda na mugenzi wawe nk'uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n'amaturo byose." Yezu yumvse ko amushubije neza, aramubwira ati "Ntabwo uri kure y'Ingoma y'Imana." Nuko ntihagira utinyuka kugira icyo amubaza.

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu

ICYUMWERU CYA XXX GISANZWE – B – (25 UKWAKIRA 2009)

  • Amasomo
    • Yer 31, 7-9

Uhoraho avuze atya: Nimuvugirize Yakobo impundu z'ibyishimo, nimwakirane amashyi y'urufaya umutware w'amahanga! Nimwiyamire, mwishime, mugira muti "Uhoraho yakijije umuryango we, agasigisigi ka Israheli!" Nzabavana mu gihugu cyo mu majyaruguru, mbakoranye mbakuye mu mpera z'isi. Muri bo hari impumyi, ibirema, abagore batwite n'abaramutswe, bose bagarutse hano ari imbaga nyamwinshi. Baje barira, bantakira ngo "Tubabarire!" Maze mbajyana mu bibaya bitemba amazi, banyuze mu nzira iboneye, aho batazatsikira. Ni koko, ndi umubyeyi wa Israheli, Efurayimu ni we buriza bwanjye.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Heb 5, 1-6

Umuherezabitambo mukuru wese atorwa mu bantu kandi agashyirirwaho gufasha abantu mu mubano wabo n'Imana; ashinzwe guhereza amaturo n'ibitambo bihongerera ibyaha. Ubwo na we ari umunyantege nke muri byinshi, ashobora kumva abatarasobanukirwa, bagihuzaguraka; kandi nk'uko atambirira ibyaha by'imbaga, na we aboneraho guhongerera ibye bwite. Nta wiha ubwe bwite icyo cyubahiro, ahubwo gihabwa uwo Imana ibihamagariye, kimwe na Aroni. Mbese nkuko Kristu atihaye ubwe iryo kuzo ryo kuba Umuherezagitambo mukuru, ahubwo akaba yararihawe n'Uwamaubwiye ati "Uri umwana wanjye, ninjye wakwibyariye uyu munsi"; kimwe n'uko avuga ahandi ati "Uri umuherezagitambo iteka ryose, wo mucyiciro Malekisedeki."

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 10, 46-52

Nuko bagera i Yeriko. Igihe agisohoka muri Yeriko, arikumwe n'abigishwa be n'imbaga y'abantu benshi, umuntu w'impumyi witwaga Baritimeyo, mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw'inzira asabiriza. Yumvise ko ari Yezu w'i Nazareti, atera hejuru ati "Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!" Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati "Mwana wa Dawudi, mbabarira!" Yezu arahagarara, aravuga ati "Nimumuhamagare." Bahamagara iyo mumpyi, barayibwira bati "Humura, haguruka, dore araguhamagaye." Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu, asanga Yezu. Yezu aramubaza ati "Urashaka ko nkukorera iki?" Impumyi iramusuiza iti " Mwigisha, mpa kubona!" Yezu aramubwira ati "Genda, ukwemera kwawe kuragukijije." Ako kanya arahumuka, maze akurikira Yezu.

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu

Uragasingizwa Kristu

ICYUMWERU CYA XXIX GISANZWE –B - (18 UKWAKIRA 2009)

  • Amasomo
    • Iz 53, 10-11

Uhoraho yashatse kumujanjaguza imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z'ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe, maze azuzuze atyo umugambi w'Uhoraho. Nyuma y'iyo mibabaro yose, azabona urumuri, azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y'abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Heb 4, 14-16

Ubwo dufite umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w'Imana, nitwikomezemo ukwemera. Koko rero ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose, ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n'icyaha. Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyir'ineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe, kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 10, 35-45

Nuko Yakobo na Yohani, bene Zebedeyi, begera Yezu, baramubwira bati "Mwigisha turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba." Arababaza ati "Murashaka ko mbakorera iki?" Baramusubiza bati "Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso, mu ikuzo ryawe." Yezu arabasubiza ati "Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?" Baramusubiza bati "Turabishobora!" Yezu arababwira ati "Koko inkongoro nzanyweraho, muzayinyweraho, na batisimu nzahabwa muzayihabwa; naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa i bumoso bwanjye, sinjye ubitanga; bizahabwa ababigenewe." Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. Yezu arabahamagara, arababwira ati "Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo, bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose. Dore n'Umwana w'Umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi."

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu.

ICYUMWERU CYA XXVIII GISANZWE – B - (11 UKWAKIRA 2009)


 

  • Amasomo
    • Buh 7, 7-11

Ni yo mpamvu nasabye ubushishozi, ndabuhabwa; ndambaza maze umwuka w'Ubuhanga unzamo. Ni bwo nahisemo, mbugurana inkoni n'intebe bya cyami, nsanga ubukungu ntacyo bumaze, ubigereranije n'Ubuhanga. Siniruhije mbugereranya n'ibuye ry'agaciro, kuko zahabu y'isi yose ari nk'umusenyi ungana urwara, naho feza ikaba nk'icyondo, uyigereranije na bwo. Nabukunze kuruta ubuzima n'ubwiza bw'umubiri, kandi nabuhisemo bundutira urumuri, kuko icyezezi cyabwo kitagabanuka. Ariko kubana na bwo byanzaniye ibyiza byose icyarimwe, bwari bucigatiye mu biganza ubukungu butagira ingano.

  • Ijambo ry'imana
  • Dushimiye Imana
    • Heb 4, 12-13

Koko Ijambo ry'Imana ni irinyabuzima,ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kuruta inkota y'amugi abiri. Riracengera kugera aho umutima n'ubwenge bitandukanira, hagati y'ingingo n'imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n'ibitekerezo byihishe muri muntu. Nta kiremwa na kimwe kiribera intaboneka, ahubwo byose biratamuruye kandi biritaragaje mu maso y'Uwo tuzagomba kumurikira ibyacu.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 10, 17-30

Yezu agihaguruka aho, umuntu aza yiruka amupfukama imbere, aramubaza ati " Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubugingo bw'iteka ho umurage?" Yezu aramubwira ati " Kuki unyita mwiza? Nta mwiza ubaho, keretse Imana yonyine. Uzi amategeko: ntuzice, ntuzasambane, ntuzibe, ntuzahamye ibinyoma, ntuzagirire abandi nabi, urajye wubaha so na nyoko." Uwo muntu aramusubiza ati "Mwigisha, ibyo byose nabikurikije kuva mu buto bwanjye." Yezu aramwitegereza yumva amukunze; aramubwira ati "Ubuze ikintu kimwe gusa: genda ugurishe ibyo utunze, ubihe abakene, uzagira ubukire mu ijuru, maze uze unkurikire." We ariko abyumvise arasuherwa, agenda ababaye, kuko yari atunze ibintu byinshi. Nuko Yezu araranganya amaso, abwira abigishwa be ati "Mbega ukuntu kwinjira mu Ngoma y'Imana biruhije ku bakungu!" Abigishwa batangazwa n'ayo magambo; Yezu ariko abibasubiriramo ati "Bana banjye, mbega ukuntu biruhije kwinjira mu Ngoma y'Imana. Byoroheye ingamiya guca mu mwenge w'urushinge, kurusha uko byoroheye umukungu kwinjira mu Ngoma y'Imana!" Abigishwa barushaho gutangara, barabazanya bati "Ubwo se ninde uzashobora kuroka?" Yezu arabitegereza, maze arababwira ati "Ku bantú ntibishoboka, ariko ku Mana birashoboka, kuko nta kinanira Imana." Nuko Petero araterura, aramubwira ati "Dore twebwe twasize byose turagukurikira." Yezu arabasubiza ati "Ndababwira ukuri, ntawe uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari njye abigira n'Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na nyina, n'abana n'amasambu, ariko n'ibitotezo bitabuze, kandi no mugihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw'iteka.

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu

ICYUMWERU CYA XVII GISANZWE–B - (4 UKWAKIRA 2009)

  • Amasomo
    • Intg 2, 18-24

Nuko Uhoraho Imana aravuga ati "Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye." Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu ishyamba, n'inyoni zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigire izina kiswe na we. Muntu yita amazina ibitungwa byose, n'inyoni zose zo mu kirere, n'inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabona umufasha bakwiranye. Nuko Uhoraho Imana itera Muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri. Urwo rubavu Uhoraho Imana ivanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo. Umugabo ariyamira aravuga ati "Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, n'umubiri uvuye mu mubiri wanjye; uyu azitwa umugore, kuko mumugabo ariho avuye." Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Heb 2, 9-11

Nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry'ikuzo n'icyubahiro. Bityo, kubw'ineza y'Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro. Mu by'ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo-ari we uburokorwe bwose buturukaho-,imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. Koko utagatifuza n'abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 10, 2-16

Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. Arabwira ati " Musa yabategetse iki?" Baramusubiza bati "Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera." Yezu arababwira ati "Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. Naho mu ntangiriro y'isi, Imana yaremye umugabo n'umugabo; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n'umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.' Bityo ntibaba bakiri babiri ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanije." Basubiye imuhira abigishwa be bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. Arababwira ati "Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; umugore na we utandukana n'umugabo we agacyurwa n'undi, aba asambana." Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati "Nimureke abana bansange,mwibabuza, kuko Ingoma y'Imana ari iy'abameze nka bo. Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y'Imana nk'umwana, ntazayinjiramo bibaho." Nuko arabahobera, abasabira umugisha, abshyizeho ibiganza.

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
  • Uragsingizwa Kristu

ICYUMWERU XXVI GISANZWE – B – (27 NZERI 2009)

  • Amasomo
    • Ibar 11, 25-29

Uhoraho amanukira mu gacu, avugisha Musa. Agabanyaho muke ku mwuka wari muri Musa kugira ngo awuhe ba bakuru mirongo irindwi b'imiryango. Wa mwuka ubagezemo batangira guhanura ariko baza kurekeraho. Hari abagabo babiri Elidadi na Medadi, bari basigaye mu ngando. Bari mu murongo w'abagombaga guhabwa umwuka, uretse ko batari basohotse ngo bajye ku ihema ry'ibonaniro. Ariko nabo umwuka ubajyamo, nuko bahanurira mu ngando. Umwana w'umuhungu aza yiruka abwira Musa ati " Elidadi na Medadi barimo barahanurira mu ngando!" Yozuwe mwene Nuni wari umufasha wa Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati "Shobuja, Musa, babuze!"Musa aramusubiza ati "Waba se wabagiriye ishyari kubera njyewe? Iyaba Uhoraho yasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!"

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Yak 5, 1-6

Naho mwebwe bakungu, nimurire muboroge kubera amakuba abategereje! Ubukungu bwanyu bwaraboze, imyambaro yanyu yaramunzwe; zahabu yanyu na feza byaguye ingese, kandi iyo ngese ni yo izabashinja, ikazatwika imibiri yanyu nk'umuriro. Ngaho mwihunikiye ubukungu muri iyi minsi y'indunduro! Umushahara w'abakozi basaruye imyaka mu mirima yanyu mwarawubahuguje, none ngaha uravuza induru kandi n'imiborogo y'abo bakozi yageze mu matwi ya Nyagasani Umutegetsi w'ingabo. Kuri iyi si mwibereyeho mu murengwe no mu byishimo, kandi mu minsi batotezaga intungane, ntimwaretse kugwa ivutu. Mwaciriye urubanza rubi intungane, maze murayica, nyamara itabarwanyije.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 9, 38-43.45.47-48

Yohani aramubwira ati "Mwigisha twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira; turabimubuza kuko atadukurikira." Yezu ati "Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi. Utaturwanya wese ari kumwe natwe. Umuntu wese uzabaha ikirahuri cy'amazi yo kunywa abitewe n'uko muri aba Kristu, ndababwira ukuri, ntazabura igihembo cye. Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n'indogobe, bakamuroha mu nyanja. Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimpfu mu bugingo, aho kujyana ibiganza byawe byombi mu nyanga y'umuriro utazima. Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ni ukwinjira mu bugingo ucumbagira, aho kurohwa mu nyenga ufite ibirenge byawe byombi. Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo; ikuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu Ngoma y'Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga, aho urunyo rudapfa, n'umuriro ntuzime.

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu

ICYUMWERU CYA XXV GISANZWE – B - (20 NZERI 2009)

  • Amasomo
    • Buh 2, 12.17-20

Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje. Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri, dusuzume uko ibyayo bizarangira. Niba intungane ari umwana w'Imana koko, izayitabara, iyigobotore mu nzara z'abanzi bayo. Tuyigeragereshe ibitutsi n'ibitotezo, kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo, turebe n'ukwihangana kwayo. Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni, kuko icyo gihe Imana izayihagararaho, dukurikije nanone uko ibyivugira.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Yak 3, 16-4,3

Koko rero, ahari ishyari n'ubucabiranya, haba umuvungurano n'ibikorwa bibi by'amoko yose. Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru; icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n'ubunyampuhwe,bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya. Imbuto y'ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro. Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intamabara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanirira mu myanya y'umubiri wanyu? Murararikira ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n'abanyeshyari, nyamara ntacyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho, kuko mutazi gusaba. Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagagaguza ibyifuzo byanyu.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 9, 30-37

Bavuye aho ngaho, bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya. Yigishaga abigishwa be ababwira ati "Umwana w'Umuntu agiye gushyirwa mu maboko y'abantu, bakamwica, ariko yamara gupfa, akazazuka ku munsi wa gatatu." Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. Nuko bagera i Kafarnawumu. Bari mu nzu Yezu arababaza ati " Mu nzira mwajyaga impaka z'iki?" Baraceceka, kuko mu nzira bari bagiye impaka zo ku menya umukuru muri bo. Amaze kwicara, ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati "Ushaka kuba uwa mbere, azigire uwanyuma muri bose, abe n'umugaragu wa bose." Nuko afata umwana, amuhagarika hagati yabo, aramuhobera, arababwira ati "Umunu wese wakira umwana nk'uyu nguyu, ari njye abigirira, ni njye aba yakiriye. Kandi unyakiriye wese, si njyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye."

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu