lundi 19 octobre 2009

ICYUMWERU CYA XXV GISANZWE – B - (20 NZERI 2009)

  • Amasomo
    • Buh 2, 12.17-20

Twibasire intungane kuko itubangamiye, ikarwanya ibikorwa byacu, ikanadushinja ko twarenze Amategeko, tugahemukira umuco mwiza badutoje. Nimureke turebe niba ibyo ivuga ari ukuri, dusuzume uko ibyayo bizarangira. Niba intungane ari umwana w'Imana koko, izayitabara, iyigobotore mu nzara z'abanzi bayo. Tuyigeragereshe ibitutsi n'ibitotezo, kugira ngo tumenye ubwiyumanganye bwayo, turebe n'ukwihangana kwayo. Nimureke tuyitange yicwe uruteye isoni, kuko icyo gihe Imana izayihagararaho, dukurikije nanone uko ibyivugira.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Yak 3, 16-4,3

Koko rero, ahari ishyari n'ubucabiranya, haba umuvungurano n'ibikorwa bibi by'amoko yose. Naho ubuhanga bukomoka mu ijuru; icya mbere cyo ni ubuziranenge, ni ubunyamahoro, ni ubunyarugwiro n'ubunyampuhwe,bukaba busendereye ineza kandi bukarumbuka imbuto nziza, ntibugire aho bubogamira kandi ntibugire uburyarya. Imbuto y'ubutungane ibibwa mu mahoro, ku baharanira amahoro. Amakimbirane akomoka he? Cyangwa se intamabara muri mwe zituruka he? Aho ibyo byose ntibyaba bituruka ku byifuzo byanyu, birwanirira mu myanya y'umubiri wanyu? Murararikira ariko ntimugire icyo mutunga; muri abicanyi n'abanyeshyari, nyamara ntacyo muronka; murarwana kandi mukavurungana, ariko ntimugire icyo mugeraho, kuko mutazi gusaba. Murasaba ariko ntimuronke, kuko ugusaba kwanyu nta kindi kugamije uretse gutagagaguza ibyifuzo byanyu.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 9, 30-37

Bavuye aho ngaho, bambukiranya Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko babimenya. Yigishaga abigishwa be ababwira ati "Umwana w'Umuntu agiye gushyirwa mu maboko y'abantu, bakamwica, ariko yamara gupfa, akazazuka ku munsi wa gatatu." Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. Nuko bagera i Kafarnawumu. Bari mu nzu Yezu arababaza ati " Mu nzira mwajyaga impaka z'iki?" Baraceceka, kuko mu nzira bari bagiye impaka zo ku menya umukuru muri bo. Amaze kwicara, ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati "Ushaka kuba uwa mbere, azigire uwanyuma muri bose, abe n'umugaragu wa bose." Nuko afata umwana, amuhagarika hagati yabo, aramuhobera, arababwira ati "Umunu wese wakira umwana nk'uyu nguyu, ari njye abigirira, ni njye aba yakiriye. Kandi unyakiriye wese, si njyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye."

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu

Aucun commentaire: