- Amasomo
- Iz. 50, 5-9a
Nyagasani Uhoraho yanzibuye amatwi, nanjye sinabyangira, ndetse sinatezuka. Nanategeye umugongo abankubitaga, imisaya yanjye nyitegeza abamfuraga ubwanwa; uruhanga rwanjye sinaruhisha abantukaga, bancira mumaso. Cyakora Nyagasani Uhoraho arantabara, agatuma ibitutsi bitanca intege. Uruhanga rwanjye ndarukomeza nk'ibuye, kandi nzi ko ntazakorwa n'ikimwaro. None se ko undenganura ari hafi, ninde watinyuka kumburanya? Naze tujyane imbere y'umucamanza! Ni nde uzanshinja mu rubanza? Ngaho niyigaragaze, maze anyegere! Ni byo rwose, Nyagasani Uhoraho arantabara; ninde rero wanshinja icyaha?
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Yak. 2, 14-18
Byaba byunguye iki se, bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera, niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza? Niba umuvandimwe wawe cyangwa mushiki wawe bambaye ubusa, cyangwa se badafite ibyo kurya bya buri munsi, maze muri mwe hakagira ubabwira ati "Nimugende amahoro, mwote kandi muryoherwe", atabahaye ibibatunga byaba bimaze iki? Bityo rero, n'ukwemera kutagira ibikorwa kuba kwarapfuye ubwako. Ariko wenda hagira uvuga ati "Wowe ufite ibikorwa, naho njye nkagira ukwemera!" Uwo namusubiza nti "Nyereka ukwemera kwawe kutagira ibikorwa, naho njye nkwereke ibikorwa bigaragaza ukwemera kwanjye.
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Mk. 8, 27-35
Yezu ajyana n'abigishwa be, agana mu nsisiro za Kayizareya ya Filipo. Bakiri mu nzira, abaza abigishwa be ati "Abantu bavuga ko ndi nde?" Baramusubiza bati "Ngo uri Yohani Batisita, abandi ngo uri Eliya; naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi." Ati "Mwebwe se, muvuga ko ndi nde?" Petero aramusubiza ati "Uri Kristu." Nuko yezu arabihanagiriza ngo ntibagire uwo babibwira. Nuko atangira kubigisha ko Umwana w'umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n'abakuru b'imiryango, n'abaherezabitambo bakuru, n'abigishamategeko, akicwa, ariko akazuka nyuma y'iminsi itatu. Ibyo yabibabwiye akomeje. Nuko Petero aramwihugikana, atangira kumutonganya. We ariko arahindukira, maze areba abigishwa be, acyaha Petero, amubwira ati "Hoshi, mva iruhande Sekibi! Kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ku bantu." Nuko ahamagara rubanda hamwe n'abigishwa be, arababwira ati "Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe azabubura, naho uzahara ubugingo bwe kubera jyewe n'Inkuru Nziza, azabukiza.
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu