vendredi 19 juin 2009

UMUNSI MUKURU W’UMUTIMA MUTAGATIFU WA YEZU (19 KAMENA 2009)


• Amasomo

o Hoz 11, 1.3-4.8c-9



Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze, kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri. Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko, nkamwigisha gutambuka, ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho. Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo, nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza; mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we, nca bugufi ndabagaburira. Mu mutima wanjye nisubiyeho, impuhwe zanjye zirangurumanamo. Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye, kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu; kuko ndi Imana simbe umuntu, nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe, sinzongera kugusanga mfite uburakari.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Ef 3, 8-12.14-19


Bavandimwe, njyewe w’intamenyekana mu batagatifujwe bose, nahawe iyo ngabire yo kugeza mu banyamahanga ibyiza bitagereranywa bituruka kuri Kristu, no gusobanurira bose ukuntu Imana isohoza wa mugambi wari uhishe kuva kera na kare muri Yo, Rurema wahanze ibintu byose. Bityo, guhera ubungubu, Ibikomangoma n’Ibihangange byo mu ijuru bimenyera kuri Kiliziya ubuhanga bw’Imana buteye kwinshi, nk’uko yabigambiriye kuva kera na kare muri Kristu Yezu, Umwami wacu. Nuko kubw’ukwemera tumufitiye, duhabwa gutunguka imbere y’Imana tuyiringiye. Ngiyo impamvu itumye mpfukama imbere y’Imana Data, Yo icyitwa ububyeyi cyose gikomokaho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ikaba na Nyir’ikuzo ryose, nkabasabira kugira ngo ibatere imbaraga ibigirishije Roho wayo, inakomeze umutima wa buri wese. Kristu nabaturemo mubikesha ukwemera; mushore imizi mu rukundo, murushingemo n’imiganda, hamwe n’abatagatifujwe bose, mushobore gusobanukirwa n’urukundo ruhebuje rwa Kristu, mumenye ubugari n’uburebure, ubujyejuru n’ubujyakuzimu byarwo. Nibwo muzagera ku bumenyi busumba byose bw’urwo rukundo, maze musenderezwemo mutyo ubukungahare bw’Imana.

- Ijambo ry’imana
- Dushimiye Imana

o Yh 19,31-37


Ubwo hari ku munsi w’umwitegure wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure. Nuko abasirikare baraza, bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we; ariko bageze kuri Yezu, basanga yapfuye, we ntibirwa bamuvuna amaguru; ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi. Uwabibonye ni we ubyemeza, kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere. Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo “Ntagufwa rye rizavunika.” N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo “Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana


Uyu munsi turahimbaza umutima Mutagatifu wa Yezu. Imico myinshi y'abantu yakunze gufata umutima nk'igice gikomeye cy'umubiri wa muntu. Igihe kinini abantu bakunze kuvuga ko umutima ari nka moteri y'ubuzima. Bityo ubuzima bwa muntu bugashingira ku mutima muzima, uburwayi bw'umutima bukaba ubumuga bukomeye. Umutima udatera ukaba ikimenyetso simusiga cy'Umuntu wapfuye.

Umutima kandi abantu bakunze kuwubonamo igicumbi cy'urukundo, isoko y'ibyishimo n'amahoro, ubwisanzure, ubworoherane. Cyangwa bakawusangamo ikinyuranyo cyabyo. Mu mvugo isanzwe tuvuga abantu bagira umutima mwiza n'abagira umutima mubi. Hakaba ho abantu bagira umutima wa kimuntu n'abagira umutima w'igisimba. Abantu bagira umutima woroshye n'abagira umutima ukomeye. Abantu bagira cyangwa batagira umutima, n'abandi. Umutima rero hirya yo kuba inyama, ushushanya ubuzima bwacu bwa buri munsi, ukagaragaza imibereho yacu n'imigambi yacu.

Guhimbaza umutima mutagatifu wa Yezu byatangiye muri Kiliziya mbere gato ya Mutagatifu Bernardo aho abakristu benshi bazaga kurangamira umutima wa Yezu utagira inenge bakamwegereza umutima wabo ngo abahe gukomera, abahe gutwaza, abahe ubutumwa. Umutima wabo wigiraga ku mutima wa Yezu igisobanuro nyacyo cy'ubuzima ndetse n'indunduro yabwo, ukabafasha gusobanukirwa n'ubuzima bwa gikristu ndetse ukarinda umutima wabo kurangazwa n'ibintu bitagira shinge bagaharanira kunga ubumwe n'Imana no kubana neza na bagenzi babo.

Koko rero Imana yatwigaragarije mu Mutima Mutagatifu wa Yezu itwiyereka uko iri: mu Mutima Mutagatifu wa Yezu dusanga mo umugambi w'Imana wo kuducungura. Umutima wa Yezu ni isoko ivubuka mo urukundo. Koko rero mu kuzirikana Umutima Mutagatifu wa Yezu twibuka ko uyu mutima watikuwe icumu ukavubuka amazi n'amaraso. Icumu rirashushanya ibyaha byacu. Koko rero umutima wa Yezu udukunda wahuranyijwe n'Ibyaha byacu uvubukamo amasoko ya Batisimu ituma dupfa ku cyaha tukazukana ubuzima bw'abana b'Imana.

Mu mutima wa Yezu havubukamo impuhwe naho amararaso ava mu mutima we agashushanya ubuzima. Yezu aduhanagura ho ubwandu bw'icyaha akadukingurira amarembo y'ijuru. Araduha ubuzima bushya. Ubwo mu ntango y'ibihe Imana yakinguye umubiri wa Adamu igakuramo igufa ryegereye umutima igaha ubuzima Eva, mu irema rishya Imana irakingura Umutima wayo ngo abe ariwo tuvoma mo ubuzima. Ntiyifuza ko hagira uzimira muri twe ahubwo ishaka ko twese twagira ubuzima muri yo. Umutima wa Yezu ni igicaniro cyakirana urukundo ukaba n'isoko y'ubuzima n'ubutagatifu.

Niba umutima wa Yezu ari isoko y'ubuzima mu kuwurangamira tujye dusaba Yezu atwigishe kubaho. Bityo ku matongo yazanywe n'umwiryane n'urwango, tuzashobore kubaka umurwa wuje amahoro n'urukundo. Ni ngombwa ko abantu babona mu Mutima Mutagatifu wa Yezu igisubizo akawamusamaritanikazi usaba Yezu ko amuha amazi yanywa ntazongere kugira inyota bibaho.

Mbega ukuntu ubutumwa bukomoka mu Mutima mutagatifu wa Yezu bukenewe muri iki gihe! Ukubabarirana, ukoroherana, ugukundana, gufashanya. Isi yacu ikeneye impuhwe z'Imana ahari urwango n'inyota yo guhora, aho intambara zikurura ububabare n'urupfu, dukeneye impuhwe z'Imana zicubya iyo mihengeri zikavubura amahoro n'umutekano. Aho ubuzima bwa muntu bukerenswa uburenganzira bwe bugapfukiranwa dukeneye umutima wuje impuhwe wa Yezu wo uhesha agaciro mwene muntu.

Mugire umunsi mwiza w'Umutima mutagatifu wa Yezu.

Abbé Emmanuel Ndayambaje

Aucun commentaire: