lundi 27 juillet 2009

ICYUMWERU CYA XVII GISANZWE – B-(26 NYAKANGA 2009)


• AMASOMO

o 2 Bami 4, 42- 44


Haza umuntu uturutse i Behali Shalisha, azanira umuntu w’Imana ibiryo by’umuganura: byari imigati makumyabiri y’ifu y’ingano n’umufuka umwe wuzuye ingano zigisarurwa. Elisha aravuga ati “Nimubigaburire abantu barye!” Umugaragu we aramusubiza ati “Nashobora nte kubigaburira abantu ijana?” Aramusubiza ati “Bibagaburire barye, kuko Uhoraho avuze ngo bazarya kandi basigaze!” Umugaragu agaburira abantu, bararya kandi baranabisigaza, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

- Ijambo ry’imana
- Dushimiye Imana

o Ef 4, 1-6

Bavandimwe, ubu rero, njyewe uri ku ngoyi nzira Nyagasani, ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu: nimubane murukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro. Nk’uko Umubiri ari umwe na Roho akaba umwe, ni nako mwahamagariwe gusangira ukwizera kumwe. Nyagasani ni umwe, ukwemera ni kumwe, batisimu ni imwe; n’Imana ni imwe, Yo Mubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Yh 6, 1-15

Ibyo birangiye, Yezu ajya hakurya y’inyanja ya Galileya ariyo Tiberiya. Abantu benshi baramukurikira, bitewe nuko babonaga ibimenytso yerekanaga akiza abarwayi. Nuko Yezu aterera umusozi, ageze mu mpinga aricara arikumwe n’abigishwa be. Ubwo Pasika, umunsi mukuru w’Abayahudi, yari yegereje. Yezu arambura amaso, abona cya kivunge cy’abantu kije kimugana. Ni ko kubaza Filipo ati “Turagura he imigati yo kugaburira bariya bantu?” Ibyo yabimubwiye amwinja, kuko yari azi icyo ari bukore. Filipo aramusubiza ati “N’uwagira imigati y’amadenari magana abiri, umuntu ntiyabonaho na kanzinya. Umwe mu bigishwa be witwaga Andereya, mwene nyina wa Simoni Petero, aramubwira ati “Hano hari agahungu gafite imigati itanu y’ingano za bushoki n’amafi abiri, ariko byamarira iki aba bantu bangana batya?” Yezu ati “Nimwicaze abantu.” Aho hantu hari ibyatsi byinshi. Nuko baricara, abagabo bari nk’ibihumbi bitanu. Maze Yezu afata imigati, arashimira, ayigaburira abari bicaye aho, abaha n’ifi, uko bazishakaga. Bamaze guhaga, Yezu abwira abigishwa be ati “Nimurundarunde ibimanyu bisigaye, ntihagire ibipfa ubusa.” Babishyira hamwe maze buzuza inkangara cumi n’ebyiri z’ibimanyu kuri ya migati itanu y’ingano za bushoki byasigajwe n’abari bariye. Abo bantu babonye ikimenyetso Yezu amaze gukora, baravuga bati “Koko ni ukuri, uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi.” Yezu rero amenya ko bagiye kuza kumujyana ku mbaraga, bakamwimika, arongera ahungira kumusozi ari wenyine.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu.

• Kuzirikana

Kuri iki cyumweru turazirikana ubuntu bwa Nyagsani uhaza abana be ibibatunga. Uhoraho ntiyifuza ko hari uwagira icyo abura kugira ngo abeho uko bikwiye. Ni Umubyeyi wa twese, kandi Umubyeyi nyawe. Twese, muri batisimu yatugize umuryango umwe, turi abavandimwe. Pawulo mutagatifu ati “Ndabinginga ngo mugenze mu buryo bukwiranye n’ubutore bwanyu”; ni byo koko, ubutore bwacu bwo kuba abana b’Imana, bwo kuba abavandimwe, bwo kuba tugize umuryango umwe. Bityo rero ati “Nimubane murukundo, murangwe n’ubwiyoroshye, n’ituze n’ubwiyumanganye, mwihanganirane muri byose, kandi mwihatire kugumana umutima umwe ubahuza mu mahoro”; ngibyo ibyakagombye kuranga umuryango wacu ari wo Kiliziya.

Mu isomo rya mbere n’Ivanjili, turasangamo uko Nyagasani ahaza abana be bashonje. Ibike arabitubura, bose bakarya bagahaga, bagasigaza. Aya masomo akadufasha kuzirikana ku gusangira ibyo abtuye iyi si batunze; icy’ingenzi kikaba atari ukugira byinshi cyangwa bike, ahubwo kugira umutima usangira; igihe cyose twiteguye kurambura ibiganza, tugashyira hamwe, nta mwana w’Imana wakagombye kubura ibo akeneye kugira abeho uko bikwiye. Imana ikeneye uduke twacu kugira ngo ihaze imbaga ya muntu.
Ukaristiya dusangira itubere koko isoko y’ugusangira muri byose; uko Yezu Kristu atwihaho ifunguro, agira ngo aduhaze ubuzima nyabwo, natwe tumwigireho kwitanga, twitangira abavandimwe, guharanira ubutabera nyabwo, kwirinda uburyamirane, ubwikunde n’ubwikanyize.

Kiliziya ikomeze itubere aho heza h’ibyatsi bitoshye twese abana bayo twicaramo tugahazwa ibyiza bitagira ingano.

Umubyeyi Bikira Mariya akomeze tube hafi adutoze iyo mico yose inyura umwana we kandi adukomeze mu kwemera kumwe dukesha batisimu imwe, turusheho kugira amizero muri Nyagasani, Umubyeyi wa bose, usumba bose, agakorera muri bose, kandi agatura muri bose.

samedi 18 juillet 2009

ICYUMWERU CYA XVI GISANZWE - B- (19 NYAKANGA 2009)


• Amasomo


o Yer 23, 1-6


Baragowe abashumba batererana ubushyo bukagwa mu rwuri! Uwo ni Uhoraho ubivuze. None rero, Uhoraho Imana ya Israheli avuze atya ku bashumba baragiye umuryango wanjye. Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho. Nyamara ariko njyewe-uwo ni Uhoraho ubivuze-ngiye kubahagurukira, mbahanire ubugome bwanyu! Njyewe nzakoranya ayarokotse mu mashyo yanjye, nyavane mu bihugu byose nayatatanyirijemo, nyagarure mu biraro byayo, maze yororoke. Nzayashinga abashumba bayaragire; kuva ubwo ntazongera kugira ubwoba cyangwa ngo akangarane, kandi nta na rimwe muri yo rizongera kuzimira-uwo ni Uhoraho ubivuze. Igihe kiregereje-uwo ni Uhoraho ubivuze-maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushobozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu. Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri “Uhoraho ni we butabera bwacu.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana.

o Ef 2, 13-18


Bavandimwe, naho ubungubu, muri Yezu Kristu, mwebwe abari kure y’Imana kera,mwigijwe bugufi yayo mubikesha amaraso ya Kristu. Koko rero ni We mahoro yacu; Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta hagati yabo. Yakuyeho itegeko n’amabwiriza ariherekeza, kimwe n’imigenzo yabyo, kugira ngo bombi, ari Umuyahudi, ari n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro, maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose. Yazanywe no kubamamazamo inkuru nziza y’amahoro, mwebwe mwari kure, kimwe n’abari hafi. Ubu rero twese, uko twari amoko abiri, tumukesha guhinguka imbere y’Imana Data, tubumbwe na Roho umwe.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 6, 30-34


Intumwa zihindukiye, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose. Nuko arazibwira ati “Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya.” Koko rero abazaga n’abagendaga bari benshi, bigatuma batabona n’umwanya wo kurya. Nuko bajya mu bwato bambukira ahantu hadatuwe bagira ngo biherere. Abenshi mu bababonye bagenda barabamenya, nuko baza ku maguru baturuka mu migi yose bahirukira, ndetse barahabatanga. Yezu amaze kwambuka abona iyo mbaga nyamwinshi y’abantu, abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba, atangira kubigisha byinshi.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu.


• Kuzirikana


Ku cyumweru gishize ni bwo twumvaga ukuntu Yezu Kristu yohereje abigishwa be mu butumwa, akabohereza babiri babiri. Turibuka amabwiriza yari yabahaye: kutagira icyo bajyana mu rugendo (nta mugati, nta ruhago, nta biceri, nta makanzu abiri); kuguma mu rugo binjiyemo kugeza igihe bahaviriye; aho batabakiriye, kuhava babanje gukunguta umukungu uri kubirenge byabo. Ni uko baragenda barigisha, birukana roho mbi, bakiza n’abarwayi benshi.

Kuri iki cyumweru rero, turabumva bahindukiye bavuye mu butumwa, bashaka kubwira uwabatumye uko byabagendekeye: Ese byabaye amahire? Ese ko bagiye ntacyo bitwaje, ntacyo baba barabuze? Baba se barakiriwe bate mu ngo binjiyemo? Hari aho se baba batarabakiriye, bikaba ngombwa ko bakunguta umukungu ku birenge byabo? Inyigisho zabo se zakiriwe zite? Bakijije se abarwayi bangana iki? N’ibindi: “Intumwa zihindukiye, ziteranira iruhande rwa Yezu maze zimumenyesha ibyo zari zakoze byose n’ibyo zari zigishije byose”.

Nubwo ariko Yezu nawe atabura kugira amatsiko, nge ni ko mbyiyumvisha, yo kumva abigishwa be bamubwira uko ubutumwa bwagenze, arabona ko bananiwe! Ni ko kubabwira ati “Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya.”

Bavandimwe, aka gace k’iyi Ivanjili karatwereka umusabano n’ibyishimo biri hagati y’abigishwa na Yezu Kristu wabatumye. Aha hantu haratwereka twebewe abakristu akamaro k’igihe dufata cyo kwicarana na Yezu, akatwumva natwe tukamwumva.
Abakristu twese dufite ubutumwa bwo kwamamza Ingoma y’Imana muri rubanda: harimo bamwe muri twe babihamagarirwa ku buryo bwihariye, abo ni abashumba bacu ( Abepiskopi, Abasaserdoti, Abadiyakoni), abihayimana mu ngeri zabo zitandukanye, abalayiki babyitangiye nk’abakateshisti, n’abandi. Ariko abakristu bose bafite ubwo butumwa mu buzima bwabo bwa buri munsi; bose bahamagarirwa kuba abahamya b’Ivanjili: mu mirimo, mu mashuri , mu miryango, mu mashyirahamwe, n’ahandi.

Icyo rero tugomba kuzirikana duhereye kuri aya magambo y’Ivanjili, ni uburyo tugira bwo gushaka akanya ko kwegera Yezu Kristu uduha ubutumwa kugira ngo tumubwire uko bitugendekera, tumubwire ibyishimo n’ingorane byacu mu butumwa yadushinze; tumubwire uko twakirwa neza n’aho badukwena batwigizayo; tumubwire ibitangaza dukora muri bagenzi bacu igihe dusuye abo bose bafite uburwayi bunyuranye, abo bose bahungabanye, abo bose bihebye, abo bose bahambiriwe na Sekibi...

Tugomba kuzirikana uburyo tugira bwo gutega amatwi Yezu Kristu, we azi neza iminaniro yacu n’ ingorane duhura nazo buri munsi. Ni ngombwa kuri buri mukristu wese kugira akanya ko kwihererana na Kristu: akanya ko gutuza, akanya ko kuzirikana Ijambo ry’Imana, akanya ko kuzirikana, akanya k’isengesho, akanya ko gushengerera.
Akenshi abantu dutwarwa na byinshi duharanira imibereho ya buri munsi, umwaka ugashira undi ugataha; ni ngombwa rwose ku mukristu gushaka umwanya mu gihe cya konji zacu, tukanyaruka ahantu hatuje tukongera tukuhira ubuzima bwacu bwa roho; hari abibwira ko umwanya nk’uwo wabonwa gusa n’abasaserdoti n’abihaye Imana cyangwa se abandi bakataje cyane mu bukristu, ngibyo nguko! Uretse kandi no gutegereza ko twabona ayo makonji incuro izii n’izi mu mwaka, ako kanya kagombye kuboneka buri munsi; igihe cyose dukise imirimo, buri wese akeneye ako kanya ko kongera kwiyibutsa ubutumwa yahawe ubwo abaye umukristu, akiyemeza kuba umuhamya wa Kristu mu bantu; buri wese kuri iki cyumweru arabwirwa aya magambo “Ngwino ahitaruye, hadatuwe maze uruhuke gatoya.”

Bavandimwe uko dufashe akanya ko kuzirikana ku magambo ya Yezu Kristu, uko tugenda tugirana umusabano na We, ni nako tugenda tuvumbura ko twari kure y’Imana, tukaba twarigijwe bugufi yayo tubikesha amaraso ya Kristu. Muri ako kanya dufata ko kumwegera no kumwumva, ni ho twumva ko ari we Mahoro yacu, ni we uduha gutuza, akaturinda kujagarara. Ni ko turushaho kumva ko dukoze umuryango umwe w’abavandimwe; tukarushaho kwiyumvisha ko We ubwe yaciye urwango rwatandukanyaga abantu, ruriya rwari rumeze nk’urukuta ruri hagati yabo. Ibi se twabyongeraho iki! Inzangano ziracyatwugarije, ziracyatubereye inkuta zidasunikwa hagati y’abantu batuye iyi si, yewe no hagati yacu abitwa ko twamenye Kristu: none se ye, ubugome bw’amoko yose, ubwicanyi, ukubeshyerana, ugushyinyagurirana, ubugambanyi, ugusuzugurana, n’ibindi duhora twivurugutamo bikomoka he? Ibyo byose se biri mu batari bamenya Kristu? Hagati yacu abakristu: abashumba, abihayimana, imiryango y’Agisiyo Gatolika, amakoraniro y’abasenga, etc., aho ibyo byose twarabitsitsuye, twimitse Kristu we Mahoro yacu?

Pawulo mutagatifu ati “Kristu, Abayahudi n’abatari bo yabahurije mu muryango umwe, maze aca urwango rwabatandukanyaga, rwari rumeze nk’urukuta hagati yabo...kugira ngo bombi, ari Umuyahudi n’utari we, abahindure umuntu umwe mushya muri We, bityo agarure amahoro, maze bombi abagire umubiri umwe, abagorore n’Imana abigirishije umusaraba we, awutsembeshe inzangano zose.” Ngibyo , nguko!

“Nimuze ahitaruye, hadatuwe maze muruhuke gatoya.” Bavandimwe, nituve kure , tujye hafi ya Kristu, turuhuke inzangano, amashyari, amarari, ibinyoma, amacakubiri, uburyarya, ukwikanyiza n’ukwikunda; turuhuke ibyo byose bituboshye imutima. Erega Yezu Kristu aratuzi kurusha uko twiyizi, arazi ko tunaniwe, ko turushye, nitumwegere aturuhure, ni We mahoro yacu! Ni we mushumba wacu, ni we udukoranyriza mu rwuri rutoshye, atuvanye aho twari twaratataniye; Imana ubwayo yiyemeje kutubera umushumba, kuko yabonaga tumeze nk’ubushyo butagira umushumba, twanamye aho kugasozi, twabuze epfo na ruguru. Amiringiro yacu tuyashyire mu Mushumba mwiza utarumanza izo aragiye. Umushumba wemera guhara byose kugeza ku magara ye agira ngo ubushyo bwe bubeho.

Bavandimwe, kuri iki cyumweru aya masomo adufashe kumva ko tugomba guhora iteka dusabira abashumba bacu muri Kiliziya yose, mu miryango y’abihayimana, mu makoraniro yacu. Adufshe gusabira cyane abayobozi b’ibihugu byacu, mu nzego zabo zinyuranye. Adufashe gusabira ababyeyi mu miryango; mbese tuzirikane buri wese ushinzwe abandi, mu rwego urwo ari rwo rwose: abe umushumba ukwiye, wizihiye, uharanira icyiza cy’abo ashinzwe,kandi uharanira kubashyira hamwe, akirinda icyabatatanya, ngo hato ibirura bitabahukamo, dore ko bihora birekereje!

Nidusabe dukomeje kugira ngo abashumba bacu, abayobozi bacu, ababyeyi bacu, ntibabe mu mubare wa bariya Nyagasani yihanangiriza uyu munsi: “Baragowe abashumba batererana ubushyo bukagwa mu rwuri! Ni mwebwe mwatereranye ubushyo bwanjye, murabutatanya, ntimwabwitaho.”

Mwese nkomeje kubifuriza ibihe bihire byuje imigisha n’ibyiza bikomoka kuri Kristu, Mahoro yacu. Maze intego yacu ibe imwe, iyo guharanira gushaka akanya ko kwitarura ibyo byose bihinda impande zacu, tukajya aho hitaruye, tukihererana na Kristu, tukamusaba kutugira umuntu umwe, umubiri umwe n’umuryango umwe. Nadusenyere inkuta zose zadutandukanyaga.

dimanche 12 juillet 2009

ICYUMWERU CYA XV GISANZWE-B-(12 NYAKANGA 2009)

• Amasomo

o Am 7, 12-15



Amasiya ni ko kubwira Amosi ati “Ngaho genda, wamubonekerwa we; cika ujye mugihugu cya Yuda; ho uzashobora kwirwanaho no guhanura! Naho hano i Beteli ntuzongere kuhahanurira kuko ari ingoro y’umwami, urusengero rwa cyami!” Amosi asubiza Amasiya, ati “Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto. Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ‘Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli!’

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Ef 1, 3-14


Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo yadusesekajemo imigisha y’amoko yose, ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu. Nguko uko yadutoreye muri we nyine,mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. Igena ityo mbere y’igihe, ko tuzayibera abana yihitiyemo, tubikesheje Yezu Kristu. Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo, kugira ngo izahore isingirizwa ingabire yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima. Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye, tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu, ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo,ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose. Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera, ngo izawuzuze ibihe bigeze: umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose ku Mutware umwe rukumbi, Kristu, ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi. Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose, kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu, tubonereho gusingiza ikuzo ryayo. Namwe rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri, ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera, ni we mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu wasezeranywe, ari na We musogongero w’umugabane twagenewe, ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye, ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 6, 7-13


Nuko ahamagara babandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa, abaha n’ububasha kuri roho mbi. Abategeka kutagira icyo bajyana murugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, ntabiceri mu mukandara, keretse kwambara inkweto z’urugendo, ati ariko “Ntimwambare amakanzu abiri.” Yungamo ati “Urugo muzinjiramo rwose, muzarugumemo kugeza igihe muhaviriye. Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.” Nuko baragenda, batangaza ko abantu bagomba kugarukira Imana. Birukana roho mbi nyinshi, kandi basiga abarwayi benshi amavuta, barabakiza.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu


• Kuzirikana



“Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu”... “Imana isingizwe!” ni ijambo tumaze kumenyera, ritubangukira mu bihe by’ibyishimo yewe no mu bihe bikomeye by’akababaro: “Ni ukuri Imana isingizwe; Imana ihabwe ikuzo!”

Pawulo Mutagatifu akunze kugira amagambo meza cyane akoresha ataraka ahimbaza Imana, ayishimira! Uyu munsi, impamvu atanga z’ibyishimo bye, ni uko Imana yadusesekajemo imigisha y’amoko yose, ku bwa Kristu; yadutoye mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose, kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo, turi intungane n’abaziranenge. Kandi ibyo byose idukorera, ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo. Kubera ineza yayo, Imana yaratwitoreye, iduhunda ingabire z’amoko yose.
Imana ni yo yihamagariye umuhanuzi Amosi imukuye inyuma y’amatungo, no mu mirima ye: “Sinari umuhanuzi, sinari n’umwe mu itorero ry’abahanuzi; nari umworozi, ngakonora n’ibiti byera imbuto.”

Nihasingizwe Imana, Se wa Yezu Kristu, yo yatuvanyemo kure, ahatazwi, muri byinshi ikatugira abayo. Imana yankuye mu biki? Imana yagukuye mu biki? Dusubize amaso inyuma nk’uriya muhanuzi, tuzirikane aho Nyagasani ahora atuvana, yifuza ko twaba intungane n’abaziranenge, muri Kristu.

Uhoraho yakuze Amosi mu mirima ye no mu matungo, imuha ubudni butumwa, imutuma ku muryango we: “Nyamara Uhoraho yankuye inyuma y’amatungo, nuko arambwira ati ‘Genda uhanurire umuryango wanjye Israheli!”

Bavandimwe, Uhoraho ntawe akura mu bye, atamufitiye ikindi amuteganiriza; yadukuye mubyo twabagamo, agira ngo adutume: “Nuko ahamagara babandi Cumi na babiri, abohereza babiri babiri mu butumwa”.

Ibyo abahanuzi batangiye mu Isezerano rya kera, byarakomeje no mu gihe cya Yezu Kristu, wahamagaye intumwa ze, azikuye mu bindi, dore ko bamwe bari abarobyi, abandi abasoresha, ni uko akabtuma kwamamaza amagambo yose bari baramwumvanye. Nyuma y’aho asubiriye mu Ijuru, Kristu akomeza kudutuma abigirishije Kiliziya ye.

Bityo rero umugambi w’Imana urakomeza: kugira abantu bose intungane n’abaziranenge, ku bwa Kristu.

Aho twiteguye kuba intumwa za Nyagasani? Aho twiteguye gusiga ibyo twarimo, amatungo yacu, imirima yacu nk’umuhanuzi Amosi? Byongeyeho ko kubwira ab’iyi si bitoroshye kuko akaenshi batumva ijambo tubashyiriye. Ku cyumweru gishize nibwo twumvaga Uhoraho atubwira ngo “nzi neza ko ari umuryango w’ibirara n’ibyiomeke; none rero, wowe genda ubabwire, bakumva, batakumva, byibura bamenye ko muri bo harimo umuhanuzi.” Ngibyo, Nguko!

Yezu Kristu, mu Ivanjili, arimo arongera ahubwo n’andi mabwiriza asa nk’aho akanganye “Abategeka kutagira icyo bajyana murugendo, kereka inkoni yonyine; nta mugati, nta ruhago, ntabiceri mu mukandara, keretse kwambara inkweto z’urugendo, ati ariko “Ntimwambare amakanzu abiri.”

Yezu Kristu, arifuza ko hatagira utwarwa n’uducogocogo tw’ubuzima, kuko icyangombwa ari ukwamamaza Inkuru nziza ye:kwamamaza urukundo n’impuhwe by’Imana yacu; kwamamaza ubutungane, ukwirinda icyaha cyose, amahoro, ubutabera, ubwubahane, ubuvandimwe, ugusaranganya.

Yezu Kristu nawe azi neza ko bitazorohera benshi kutwakira, ni yo mpamvu aduteguza adusaba kudacika intege “Nimugera ahantu ntibabakire kandi ntibabumve, mujye muhava mubanje gukunguta umukungu uri ku birenge byanyu, bibabere ikimenyetso kibashinja.” Ngibyo , nguko!

Imana itwongerere imbaraga kugira ngo turusheho kwitangira ubutumwa yadushinze ubwo twiyemezaga kuyibera abayoboke muri Batismu, no kuyibera abahamya mu Isakramentu ry’Ugukomezwa. Ntiduhagarike umutima twibaza kukizadutunga n’ibyo tuzambara n’aho tuzacumbika, kuko yatwijeje ko umukozi wese agomba igihembo cye; none se we ushobora gutunga inyoni zo mu kirere zitabiba, akambika indabo zo mumurima, azabura ate kwita kubamukomeyeho, bamwamamaza ubutitsa! Ijambo ry’Imana ni irinyakuri kandi rikwiye kwizerwa.

Mbifurije ibihe byiza byuje imigisha isesuye ikomoka kuri Nyagasani Imana, Umubyeyi wa Yez Kristu n’Uwacu. Nkanabashyira mu biganza by’umubyeyi Bikira Mariya ngo akomeze adutoze uburyo nyabwo bwo kwakira ugushaka kw’Umwana we.


Maze rero, Imana yacu nikomeze isingizwe, ubu n’iteka ryose!

dimanche 5 juillet 2009

ICYUMWERU CYA XIV GISANZWE - B - (05 NYAKANGA 2009)


• Amasomo:

o Ezk 2,2-5



Nuko rikibivuga, umwuka unyinjiramo, utuma mpagarara maze numva uwamvugishaga. Arambwira ati “Mwana w’umuntu, ngutumye ku Bayisiraheli, kuri ibyo birara byanyigometseho. Bo n’abasekuruza babo banyigometseho kugeza uyu munsi. Urwo rubayaro rufite umutwe ukomeye n’umutima unangiye; ndugutumyeho ngo uzarubwire uti ‘Ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 2 Kor 12, 7-10


Bavandimwe, maze kugira ngo ibyo bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ariyo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza. Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. Maze aransubiza ati “Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantege.” Ni yo mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. Bityo mpimbariwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima, mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, aribwo nyine mba nkomeye.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 6, 1-6


Yezu ava aho ngaho maze ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane, bati “Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? Uriya s wa mubaji tuzi, mwene Mariya; akaba umuvandimwe wa Yakobo, na Yozeto na Yuuda, na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze’” Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. Yezu arababwira ati “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no murugo iwabo.”Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. Maze atangazwa no kutemera kwabo.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu


• Kuzirikana


“Nta muhanuzi iwabo”.


Dushobora kubona umuntu w’umuhanga muri iki cyangwa muri kiriya, umuntu ukora ibintu bitangaje, kandi ushimwa na benshi; umuntu wabonye ibihembo binyuranye. Ariko ugasanga ibyo uwo muntu yitangira n’ibyo bihembo byose abona ntacyo bibwira abantu basanzwe bamuzi, bo mu karere ke, bo mu muryango we. Tutagiye kure, dushobora gutanga urugero rw’umugore ukora uko ashoboye ngo atunganye urugo rwe, utuntu twose tukaba turi ku murongo, imitako inyuranye, etc; uhageze wese akabishima, ariko ugasanga abo muri urwo nyine ari bo bitagize icyo bibwira. Ku misozi dutuyeho, igihe cyose wahasanga abantu bafite impano nyinshi, bakora ibintu byiza kandi bifitiye akamaro akarere, ariko ibyo bihabwa agaciro n’abahandi kurusha abaturanyi be, bo babibonamo nk’ibisanzwe. Ibyo, njye navuga ko nta mutima mubi babigirana, gusa rero ni nk’umuco, twumva ko nyine umuntu yakoze ibyo yakagombye gukora, nta gitangaje kirimo, “nta gashya karimo”, mbese “ni uko bibaye!” ariko akenshi iyo uwo muntu apfuye, dusa nk’aho duhumutse, akaba ari bwo dutangira gutangarira ibikorwa bye “Biriya bintu byose yabikoze ate? Yabikoraga ryari? Mbega umuntu w’igitangaza!”

None se ye, niba tudashobora kubona ibikorwa by’abantu duturanye, aho byatorohera kubona ibikorwa by’Imana muri twe! Abahanuzi ni abo bantu babereyeho kubitwibutsa no kubitwereka. Ariko se twemera ibyo batubwira! Gusa rero, biratworohera kumva abavuye iyo gihera. Urugero aha wenda umuntu yatanga ni nk’urwo gutumirwa mu kiganiro mbwirwaruhame(conférence): “Mwese mutumiwe muri conférence izatangwa n’umuntu uzaturuka mu Bwongereza; azavuga ku buryo bwo gusenga muri ibi bihe”; ubwo kuri invitation hakaba hariho n’ifoto ye, ariko muri twe nta muntu umuzi. Gusa rero kuba avuye mu gihugu cya kure, biri mubituma haza abantu benshi kumwumva. Wagira ngo uvuga byiza kandi by’ingirakamaro agomba iteka guturuka kure. Ariko tuzarebe mu makoraniro yacu, iyo twumvise ngo hateguwe inyigisho izatangwa n’uyu n’uriya uzaba aturutse muri diyosezi ya ..., utari uwaho hafi, birushaho kudushitura. Ngibyo, nguko!

No muri Bibiliya rero, abahanuzi bazaga baturutse kure. Nubwo babaga bavuka muri iyo miryango, ariko mbere yo kujya kuvuga ubutumwa bw’Uhoraho, yabanzaga kwitarura abandi, akajya kure mu butayu cyangwa se ku musozi muremure, akahamara igihe asenga kandi avugana n’Uhoraho. Nyuma rero nibwo yagarukaga muri rubanda nk’aho avuye mu gihugu cya kure.

Na Yezu ubwe, mbere yuko atangira ubutumwa bwe ku mugaragaro, yabanje kujya ahantu h’ubutayu, amarayo iminsi mirongo ine, asenga kandi asiba. Nyuama y’aho nibwo yatangiye kwigisha, ahereye muri Galileya na Yudeya. Nawe rero, yakurikiye umuco w’abandi bahanuzi. Ariko rero ni hahandi, kuko igihe agarutse mu karere ke, nta gishya kuri bo, kuko nyine ngo baramuzi, bazi umuryango we, none ibyo avuga, ibyo akora, abikomoye he? “Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya.”

Gusa rero, isomo rya mbere riza risa nk’iritanga umwanzuro: Imana izi ko abantu batoroshye, bafite umutwe ukomeye n’umutima unangiye, ni ibirara n’ibyigomeke, ariko ibyo ntibigomba guca umuhanuzi intege: “Bakumva cyangwa batakumva, kuko ari inyoko y’ibirara, ariko nibura bazamenya ko barimo umuhanuzi.”

Pawulo mutagatifu we aza kudukomeza atwereka ko ingabire y’Imana iteka iduhora hafi, kabone nubwo tutabura imigera tugendana. Buri wese afite akagera kamujomba ngo atazavaho yirata. “maze kugira ngo ibyo bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ariyo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita, nirinde kwikuza”. Imibabaro duhura nayo, intege nke tugira, ibishuko tugwamo, ibitutsi, amage, ibitotezo n’ihagarikamutima, ibyo byose byakagombye gutuma twubura amaso tukarangamira Nyagsani, tukibuka ko tutihagije, tukumva ijambo rye ridukomeza “Ingabire yanjye iraguhagije; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantege.”

Maze rero, nkomeje kubifuriza ibihe byiza byuje ingabire n’imigisha isesuye ituruka ku Mana Butatu Butagatifu.

“Nyagasani Yezu twishyize mu maboko yawe, waturekura twagwa!”