- Amasomo
- Ivug 6, 2-6
Bityo utinye Uhoraho Imana yawe, ari wowe, ari umwana wawe, ari n'umwuzukuru wawe, ubigire wubahiriza igihe cyose amategeko n'amabwiriza nguhaye, kugira ngo uzabone kuramba. Israheli tega amatwi kandi uzihatire kubikurikiza, bityo uzagira amahirwe kandi nibwo muzagwira mube benshi cyane mu gihugu gitemba amata n'ubuki, nk'Uko Uhoraho Imana y'abasokuruza bawe yabigusezeranije. Israheli tega amatwi! Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine. Urakunde Uhoraho Imana yawe n'umutima wawe wose, n'amagara yawe yose, n'imbaraga zawe zose. Amategeko nguhaye uyu munsi araguhore ku mutima.
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Heb 7, 23-28
Byongeye kandi abaherezabitambo ba mbere bakurikiranye ari benshi kuko urupfu rwabatwaraga; ariko We, kuko ari uw'iteka ryose, ubuherezagitambo bwe ntibusasimburanwaho. Ni cyo gituma ashobora kurokora burundu abamunyuraho bagana Imana, kuko abereyeho kubingingira iteka ryose. Uwo ni we koko umuherezagitambo mukuru twari dukeneye, w'intungane, w'umuziranenge, w'umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru. Nta meze nk'abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby'imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe. Abo Amategeko ashyiraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w'Imana wuje ubutungane iteka ryose.
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Mk 12, 28-34
Umwe mu bigishamategeko wari wumvise bajya impaka, abonye ko Yezu abashubije neza, ramwegera aramubaza ati "Itegeko riruta ayandi ni irihe?" Yezu aramusubiza ati "Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n'umutima wawe wose, n'amagara yawe yose, n'ubwenge bwawe bwose n'imbaraga zawe zose. Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi." Uwo mwigishamategeko aramubwira ati "Ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, ko nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. Kandi kuyikunda n'umutima wawe wose, n'ubwenge bwawe bwose, n'imbaraga zawe zose, ugakunda na mugenzi wawe nk'uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n'amaturo byose." Yezu yumvse ko amushubije neza, aramubwira ati "Ntabwo uri kure y'Ingoma y'Imana." Nuko ntihagira utinyuka kugira icyo amubaza.
- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire