- Amasomo
- Intg 2, 18-24
Nuko Uhoraho Imana aravuga ati "Si byiza ko Muntu aba wenyine, ngiye kumugenera umufasha bakwiranye." Uhoraho Imana abumba mu gitaka inyamaswa zose zo mu ishyamba, n'inyoni zose zo mu kirere, azizanira Muntu ngo arebe uko Muntu azita amazina, maze ikinyabuzima cyose kigire izina kiswe na we. Muntu yita amazina ibitungwa byose, n'inyoni zose zo mu kirere, n'inyamaswa zose zo mu ishyamba. Ariko Muntu ntiyabona umufasha bakwiranye. Nuko Uhoraho Imana itera Muntu gusinzira ibitotsi bikomeye, arasinzira; afata rumwe mu mbavu ze, maze asubiranya umubiri. Urwo rubavu Uhoraho Imana ivanye mu mugabo, akoramo umugore, umugore amushyira umugabo. Umugabo ariyamira aravuga ati "Noneho dore igufwa ryo mu magufwa yanjye, n'umubiri uvuye mu mubiri wanjye; uyu azitwa umugore, kuko mumugabo ariho avuye." Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina, akizirika ku mugore we, bakaba umubiri umwe.
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Heb 2, 9-11
Nyamara dore icyo tubona: Yezu uwo, wagizwe muto ku bamalayika mu gihe kigufi, ubu kubera ko yababaye agapfa, tumubona atamirije ikamba ry'ikuzo n'icyubahiro. Bityo, kubw'ineza y'Imana, urupfu yigabije rwagiriye buri muntu akamaro. Mu by'ukuri, byari bikwiye ko Imana, Yo irema byose ikabibeshaho, igira ikirenga Umwana wayo-ari we uburokorwe bwose buturukaho-,imunyujije mu bubabare, ngo ibonereho kwigarurira abana batabarika basangira ikuzo ryayo. Koko utagatifuza n'abatagatifujwe basangiye inkomoko, bigatuma adashidikanya kubita abavandimwe.
- Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana
- Mk 10, 2-16
Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. Arabwira ati " Musa yabategetse iki?" Baramusubiza bati "Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera." Yezu arababwira ati "Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. Naho mu ntangiriro y'isi, Imana yaremye umugabo n'umugabo; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n'umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.' Bityo ntibaba bakiri babiri ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanije." Basubiye imuhira abigishwa be bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. Arababwira ati "Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; umugore na we utandukana n'umugabo we agacyurwa n'undi, aba asambana." Nuko bamuzanira abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa barabakabukira. Yezu abibonye ararakara, maze arababwira ati "Nimureke abana bansange,mwibabuza, kuko Ingoma y'Imana ari iy'abameze nka bo. Ndababwira ukuri: umuntu wese utazakira Ingoma y'Imana nk'umwana, ntazayinjiramo bibaho." Nuko arabahobera, abasabira umugisha, abshyizeho ibiganza.
- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragsingizwa Kristu
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire