dimanche 31 mai 2009

UMUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI (31 GICURASI 2009)


• AMASOMO

o Intu 2, 1-11

Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buntu muri bo. Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga. Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baturutse mu mahanga yose mu nsi y’ijuru. Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga ururimi rwe bwite. Barashoberwa, batangara bavuga bati “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya? Bishoboka bite se ko buri wese muri twe abumva bavuga mu urimi rwe kavukire? Baba Abapariti, Abamedi, Abalamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma, Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.” Bose bari bumiwe, bagatangara babazanya bati “Ibi birashaka kuvuga iki?” Ariko hakaba n’abandi babakwena, bagira bati “Aba bantu basinze divayi nshyashya!”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1 Kor 12, 3-7. 12-13

Bavandimwe, niyo mpamvu mbamenyasha ko ntawe ubwirizwa na Roho w’Imana, ngo agire ati “Yezu arakaba ikivume”, nk’uko ntawavuga ngo “Yezu ni Nyagasani”, atabibwirijwe na Roho Mutagatifu. Ingabire ziranyuranye, ariko Roho ni umwe; muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe; uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose. Koko rero, buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose. Mu by’ukuri umubiri ni umwe, kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose zose, n’ubwo ari nyinshi, zigize umubiri umwe: ni ko bimeze no muri Kristu. Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Yh 20, 19-23

Kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze, bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati “Nimugire amahoro.” Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birasaga. Yezu yongera kubabwira ati “Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.” Amaze kuvuga atyo abahuhaho, arababwira ati “Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana

Murabona commentaire ukwayo; twayikorewe na Padiri Emmanuel Ndayambaje.
Mbifurije umunsi mukuru mwiza wa Pentekositi ni ukuri. Nabamanukireho, abasendere koko, ingabire ze muzisinde rwose, Imana ikomeze ihererwe ikuzo muri mwe no mu byo mukora byose, no mu byo muvuga byose.

"Ngwino rumuri rwa Nyirigira, ngwino Roho w'Imana Uhoraho; ngwino mbaraga za Nyagasani; ngwino bubasha dukesha agakiza; ngwino uture mu mitima yacu; uduhe urukundo rudashira!"

“Roho w’Imana tumanukireho, utumurikire!”

«Mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu, uzabazamo, bityo muzambere abahamya » (Intu.1, 8)



I. Intangiriro


Uyu munsi ni kuri Pentekositi. Dusoje iminsi 50 Yezu Kristu azutse mubapfuye. Pentekositi ikatwibutsa Roho mutagatifu amanukira ku ntumwa mu ndimi zumuriro. Roho Mutagatifu ni Imana imwe mu batatu nk’uko tubisanga mu ndangakwemera yacu, aho tuvuga ko ari Imana akaba ariwe utanga ubuzima. Aturuka kuri Data na Mwana. Arasengwa agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana.

1. Mbere y’uko Yezu asubira mu ijuru, yabwiye intumwa ze, ati : « Njyewe ho ngiye kuboherereza icyo Data yasezeranye » (Lk 24,49). Ibyo byasohojwe kuri Pentekositi, igihe bari bateraniye hamwe basenga muri Senakuru bari kumwe na Bikira Mariya. Isenderezwa rya Roho Mutagatifu kuri Kiriziya yari ikivuka, ryabaye iyuzuzwa ry’isezerano rya kera na kare Imana yariyaragiriye umuryango wayo.

2. Guhera mu ntangiriro ya Bibiliya, batubwira ibya Roho w’Imana nk’ « umwuka wayo wahuhiraga hejuru y’amazi » (Int. 1,2). Ndetse bakongeraho ko Imana yahushye mu mazuru ya Muntu umwuka w’ubuzima, n’uko Muntu aba muzima. (Int2, 7)

3. Nyuma y’icyaha cy’inkomoko, Roho w’Imana utanga ubuzima, yaje kwigaragaza mu buryo butandukanye, mu mateka y’abantu.

4. Niwe wayoboye intambwe z'umuryango w'Imana ujya mu gihugu cy'isezerano atera ubutwari Intore z'Imana zo mu bihe byose ngo ze gukangarana no gutezuka ku butumwa bwazo.

5. Roho w'Imana yari kumwe na Musa, yari kumwe na Abrahamu, niwe wabwirije abahanuzi ibyo bavuze. Niwe wayoboye Yohani Batisita yereka intumwa ze Ntama w'Imana ukiza ibyaha by'abantu.

6. Niwe wakomye imbarutso maze kiliziya umuryango w'Imana uravuka. Hari kuri Penekositi nk'uyu munsi. Uyu munsi rero turahimbaza Roho Mutagatifu, tukanahimbaza aniversaire ya Kiliziya. Kuko ari mu muriri wa Roho Mutagatifu intumwa zitangira umurimo wo kogeza inkuru nziza zigatsinda ubwoba bwari bwaratumye zifungirana mu nzu.

7. Uyu Roho niwe washyigikiye abahamya ba Kristu bagira ubutwari bwo kwamamaza izina rye. Baratotejwe baratwaza, barishwe ntibatezuka amaraso yabo agahora ari urubuto rw'ubukristu, ubuzima bwabo bukaba umugati uhembura abihebye. Uwo Roho yabamaze ubwoba, abarinda kwiheba, abarinda kugwa, abavugisha ibyo batinyaga, abahunda ubwenge...

8. Uyu Roho niwe utabara intege nke zacu kuko tutazi icyo twasaba ku buryo bukwiye, maze Roho ubwe akadutabara mu minihiro irenze imivugirwe. Niwe bubasha bw’uhoraho.

9. Niwe uduhunda ingabire zinyuranye. Muri make niwe udukoresha ibyiza dukora byose

10. Mu ibonekerwa rizwi cyane ry’umuhanuzi Ezekiyeli, Imana yakoresheje Roho wayo, ivugurura umuryango Isiraheri wagererenyijwe « n’amagufa yumiranye. » Ez. 37,1-14

11. Naho Umuhanuzi Yoweli ahanura isenderezwa rya Roho Mutagatifu ku bantu bose nta n’umwe usigaye, aho agira, ati : « Nyuma y’ibyo, nzasendereza umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose, ndetse no ku bagaragu n’abaja, nzabasenderezamo umwuka wanjye muri iyo minsi » (Yow 3,1-2).

12. Igihe cyagenwe kigeze, nk’uko tubisanga mu ibaruwa Pahulo Mutagatifu yandikiye abanyagalati, Malayika w’Imana amenyesha Umwari w’isugi w’i Nazareti ko Roho Mutagatifu azamumanukiraho maze ububasha bwa Nyirijuru bukamubundikira mu gicucu cye. Uwo azabyara akazaba intungane kandi akazitwa Umwana w’Imana. (Lk 1,35). Mu mvugo ya Izayi umuhanuzi, Umukiza azaba uwo Umwuka w’Uhoraho uzamanukiraho. (Iz 11, 1-2; 42, 1).

13. Ubwo buhanuzi ni nabwo Yezu agarukaho mu ntangiriro y’ubutumwa bwe, mu Isengero ry’i Nazareti agira, ati : « Roho wa Nyagasani arantwikiriye, kuko yantoye akansiga amavuta, agira ngo ngeze inkuru nziza ku bakene, ntangarize imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi ngo namamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasanui » (Lk4, 18-19, Iz 61, 1-2). Abamwumvaga icyo gihe, ibyo byarabatangaje. N’uko abwira abari bamuhanze amaso ko ubwo buhanuzi ari we bwujurujweho, agira, ati : « Ibiri mu isomo mumaze kumva mumenye ko byujujwe uyumunsi. » (Lk 4,21)

14. Mbere y’urupfu rwe ku musaraba, kandi, yaje kumenyesha abigishwa be, iby’amaza ya Roho Mutagatifu « Umuvugizi » wo guhamya ibimwerekeyeho, agafasha abemera, abigisha kandi abayobora ku kuri gusesuye.(Yn 14, 16-17. 25-26; 15, 26; 16, 13).

15. Mumenye rero ko Ivanjiri ya Yezu atari amagambo gusa, ko ahubwo ari Inkuru nziza ku bakene, itangariza imbohe ko zibohotse, ikanamenyesha impumyi ko zihumutse. Ng’ibyo ibyabaye ku munsi wa Penekositi maze bikabera Kiliziya inshingano y’ibanze kugirango ibitangarize isi yose. Ni Roho Mutagatifu dukesha kuba imbuto z’ubutumwa bwa Kiliziya. Dufite icyirango cy’urukundo rw’Imana muri Yezu Kristu ari cyo Roho Mutagaritifu.


II. Pentekositi


1. Nyuma y'iminsi mirongo itanu Pasika umunsi mukuru w'Abayahudi ubaye, habaga umunsi wa penekositi. Uwo munsi wari ufite agaciro kihariye kuko aribwo bahimbazaga Sinayi: igihe Imana yahuriraga na Musa ku musozi waSinai; imbaga y'Abayislaheli iri hafi aho maze akagaruka azanye amategeko icumi agenga umuryango. Icyo gihe twakigereranya n'ivuka ry'umuryango wa Islaheli wari ukubutse mu bucakara bwa Misiri. Kuva icyo gihe Abayahudi bumvaga bagengwa n'amategekobahawe n'Imana ntibari bakigengwa n'amategeko y'abantu.Baribiyemeje kuba abagaragu b’Imana aho kuba abacakara b’abantu. (la plus grande trahison des juifs : nta tegeko tugira uretse irya Kayizari). Kugira itegeko rigenga umuryango wa Israheli ni ukuvuga kugir ubwigenge. Kuba igihugu cyihariye

2. Igihe Abayislaheli bizihizaga Sinayi nibwo na Yezu yabohoye intumwa ze, maze imbere y’abantu baribavuye hirya no hino baje guhimbaza ubuntu Imana yabagiriye ibagira ihanga rikomeye, atanga Roho umuhoza, umujyanama, umuvugizi, Imaragahinda, ubuhanga bw’Imana n’igitinyiro cy’Imana, abamara ubwoba nuko batangira kwamamaza inkuru nziza y’umukiro twazaniwe na Yezu Kristu. Yuzuza atyo ibyo Imana yavugishije abahanuzi ati nzandika mu mitima yabo itegeko ryanjye. Ntibazaba bakigengwa n’amategeko yanditse ku bisate by’amabuye.

3. Iryo tegeko ni Roho mutagatifu urukundo rw’Imana uwo yezu yaduhaye nk’itegeko risumba ayandi akaritugaragariza yemera kudutangira ubuzima bwe, bikabera imbogamizi intumwa zarizitaramumenya ariko aho zimumenyeye zikaba zitarigeze ziziga mu kumena amaraso yazo ngo abe urubuto rw’ubukristu n’umusemburo w’ubuzima bushya.

III. Pentekosti ni Intangiriro y’umurimo wa Kiliziya w’iyogezabutumwa.

1. Ku mugoroba w’umnsi yazutseho, Yezu yabonekeye intumwa ze maze abahuhaho, nuko arababwira ati : « Nimwakire Roho Mutagatifu » (Yn 20,22).

2. Nk’uko, kandi tubisoma mu byakozwe n’intumwa, Kuri Penekosti, Roho Mutagatifu yongeye kumanukira ku ntumwa n’umuriri mwinshi cyane : « Ako kanya, umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. N’uko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo » (Intu 2, 2-3). Guhera ubwo, Roho Mutagatifu avugurura imitima y’intumwa, batangira kwamamaza bashize amanga ko Kristu wapfuye, yazutse.( Byakozwe n’Intumwa 2, 29; 4, 13; 4, 29. 31).

3. Ng’uko rero uko abahoze ari abarobyi bo muri Galileya bakaba n’abanyabwoba, bahindutse abagabo b’intwari bo kwigisha inkuru nziza. Ndetse n’abanzi babo ntibiyumvishaga ukuntu abantu nk’abo bo muri rubanda rusanzwe, batize, bashoboraga kugaragaza ubwo butwari, bakanihanganira ingorane n’ibitotezo bahuraga nabyo byose.

4. Nta cyashoboraga kubahagarika. K’uwo ari we wese washakaga kubacecekesha, baramusubizaga, bati : « Twe rero ntidushobora guceceka ibyo twiboneye kandi tukabyiyumvira » (Intu 4,20). Ng’uko rero uko Kiliziya yavutse, maze kuva kuri Penekosti ntiyahwema kwamamaza Inkuru nziza « kugera ku mpera z’isi » (Intu 1,8).

IV. Roho Mutagatifu ni we mutima wa Kiliziya akaba n’ishingiro ry’ubusabane

1. Kugira ngo tubashe kumva neza ubutumwa bwa Kiliziya, biradusaba kongera gusubiza amaso inyuma maze tukitereza Abigishwa ba Yezu, ubwo bari bikingiranye mu nzu, basenga hamwe na Bikira Mariya, bategereje Roho Mutagatifu. Ni kuri iyo shusho ya Kiliziya yari ikivuka amakoraniro yose ya gikirisitu agomba gufatiraho urugero.

2. Umusaruro mwiza w’ubutumwa muri Kiliziya ntukomoka byanzebikunze kuri gahunda ziteguwe neza z’iyogezabutumwa, ahubwo ni imbuto z’isengesho rihozaho ry’ikoraniro.

3. Kandi na none, ubwo butumwa bugira akamaro iyo imbaga y’abamera yunze ubumwe. Bagomba kugira umutimwa umwe n’amatwara amwe. Bagomba kandi guhora biteguye guhamya urukundo n’umunezero Roho Mutagatifu asendereza mu mitima y’abamera.

4. Umugaragu w’Imana Papa Yohani Pawulo wa II, ni we wanditse ko mbere yo kuba igikorwa, ubutumwa bwa Kiliziya bugomba kuba ubuhamya n’urumuri. Ni uko byari bimeze mu ntangiriro z’ubukirisitu, nk’uko umwanditsi Terituliyani abivuga ngo abapagani bahindukaga babitewe n’urukundo babonanaga abakirisitu hagati yabo. Baravugaga bati : Mbega ukuntu bakundana ! »

5. Roho Mutagatifu ari yo mpano isumba izindi Imana yahaye muntu, akaba ikimenyetso gifatika cy’urukundo Imana idukunda. Urwo rukundo rukaba rugaragazwa cyane n’uko Imana ari yo dukesha ubugingo.


V. Roho Mutagatifu ni we ugenga umutimanama wacu.

Imbaraga za Roho Mutagatifu ziracyakomeza kwigaragariza muri Kiliziya kandi tuzera imbuto zizaba nyinshi nitwemera kwivugurura muri Roho Mutagatifu. Niyo mpamvu buri wese muri twe agomba kumumenya, akamwakira kandi akamureka akamukoresha, akanamuyobora. Aha niho buri wese yakwibaza ati : « Roho Mutagatifu ni nde kuri njye ? » Ku bakirisitu benshi, Roho Mutagatifu ntazwi. Iyo twamamaza ukwemera kwacu, hari aho tuvuga tuti : « Nemera Roho Mutagatifu, Nyagasani utanga ubugingo, uturuka ku Mana Data na Mwana ». Ni byo, koko, Roho Mutagatifu, Roho w’urukundo rw’Imana Data na Mwana, ni we soko y’ ubuzima twitagatifurizamo. Mu ibaruwa Pawulo Mutagatifu yandikiye Abaromani, hari aho agira, ati : « Kuko urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe » (Rom 5,5). Nyamara ntibihagije ko tumumenya gusa, ahubwo tugomba no kumwakira nk’umuyobozi w’imitima yacu, nk’umutware w’umutimanama wacu, we uduhishurira iby’iyobera ry’ubutatu butagatifu, kuko ari we wenyine ushobora kudukingurira ukwemera, akanaduha kuba mukwemera ku buryo busesuye. Ni nawe kandi utuganisha ku bandi, akadukongezamo ikibatsi cy’urukundo, akanaduha kuba abogezabutumwa b’urukundo rw’Imana.

VI. Babeli na pentekositi

Igitabo cy’intangiriro kitubwira ko mu ntangiriro abantu bavugaga ururimi rumwe. Biza kuvangwa n’umugambi bene muntu bagize wo kubaka umunara ugera ku ijuru. Aho Imana ituye : La prétention de l’homme de se hisser au rang de Dieu. Umugambi wabo ntiwabahiriye kuko Imana yabavanze maze indimi zabo zigasobana.

Umenya aribyo bihe turimo. Abantu basigaye bashaka kubaka iminara y’ubuzima bwabo batitaye ku Mana.Bamwe babona ko Imana ari igitekerezo giheza abantu mu nzozi ariko kikababuza kwibera ho mu mudendezo. Uwitwa Nietche we yakomye akamu ati yemwe bantu ya Mana nayishe ngaho nimugire amahoro. Yafataga Imana nk’igitekerezo kibohera abantu mu buroko bakanga kugera ku rwegonyarwo rw’ubumuntu arirwo yitaga umuntu ‘ikirenga : Surhomme. Abandi nabo mu kwitegereza amakuba n’ingorane zugarije isi, nk’Albert Camus, bakabona kandi urupfu rw’inzirakarengane n’abagiraneza, yavuganye agahinda ati Imana ntibaho kandi niba inabaho nta bubasha ifite. Ubonye ngo hapfe umwana, hapfe umuganga, hapfe umutabazi hasigare umugome n’umugir nabi ?

Ibi bihe turimo tubona byiganje mo ubwigomeke ku Mana. Twungutse indi Mana. Amafaranga, ubutunzi. Nyamara umuntu utagira Imana ni nk’inzu idatuwe. Ko ubuzima bwacu se bukomoka ku Mana nituyihunga hrya turashaka gusa nande ? Ese twibuka ko twahawe Roho w’Imana ? Kuki se tumushavuza.
Niba Yahwey atubatse inzu abubatsi bagokera ubusa, niba kandi atarinze inzu abararizi baba bata igihe. Imishinga yacu itagira Imana iba imeze nk’umunara wa babel.

N’ubwo i Babel bavugaga ururimi rumwe ntibumvikanye nyamara kuri penekositi buri wese yabumvaga mu rurimi rwe :l’unité dans la diversité.
« Bose bari bakoraniye hamwe. Umuriri umeze nk'inkubi y'umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. Nuko haboneka indimi zisa n'umuriro zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu batangira kuvuga izindi ndimi. » (Intu 2,1-4)

Uyu munsi twazirikanye kuri Roho Mutagatifu nk’ingabire ya Penekositi, akaba n’intango ya Kiliziya. Twabonye ko adutoza kunyura Imanaakatwereka inzira zayo. Niwe Roho w’Imana nzima, akaba n’urumuri rw’abasonzeye ijuru. Niwe wenyine ushobora kuducengeza mu mabanga y’Imana akadufasha kumva ibyo Yezu yavze byose. Niwe utumara ubwoba akaduhumuriza. Niwe utwigisha izina ry’Imana, kandi akatuba hafi aho rukomeye. Naho twanyura mu mukoki ucuze umwijima ntacyadukura umutima. Niwe utugeza ho ijambo ritanga ubugingo bw’iteka. Muriaka kanya mbere yo kuvuga ibimenyetso tumubona mo muri Kiliziya ndashaka kubabwira ko tumwakira mu masakaramentu yose. Muri make Roho Mutagatifu ari mu mutima w’ubuima bwa gikirisitu.

VI. Isakaramentu ry’Ugukomezwa n’iry’Ukaristiya.

Aha mwambaza muti « Dushobora gute kwemerera Roho Mutagatifu akatuvugurura, maze tugatera imbere mu buzima bwa Roho ? » Igisubizo kirahari kandi murakizi. Amasakaramentu ni yo abidushoboza. Kuko ukwemera kwacu kuvuka kubw’amasakaramentu kandi kugashyigikirwa n’amasakaramentu. Aha ndashaka kuvuga cyane cyane, amasakaramentu y’ibanze yuzuzanya ariyo : Batisimu, Ugukomezwa n’Ukaristiya. Nyamara ikibabaje, kandi kigaragarira buri wese, ni uko mu buzima bw’abakirisitu benshi, ayo masakaramentu nta gaciro bayaha, kandi ari yo shingiro ry’ubuzima bwa gikirisitu, ahubwo bakayafata nk’ibimenyetso byakozwe cyera bitagifite icyo bivuze ku buzima barimo, bakayagereranya n’imizi y’igiti itagira amazi. Ni kenshi bishyika ko nyuma yo gukomezwa, abantu benshi bitandukanya n’ukwemera kwabo. Nyamara iyaba mwari muzi ko ari ku bw’amasakaramentu ya Batisimu, Ugukomezwa ndetse no guhabwa Ukaristiya buri gihe, Roho Mutagatifu atugira abana b’Imana Data, abavandimwe ba Yezu, bigatuma dushobora guhamya by’ukuri Ivanjiri ya Yezu no gusogongera ku munezero duterwa n’ukwemera.

Umuntu wese wahawe isakaramentu rya Batisimu n’iry’Ugukomezwa ajye ahora yibuka ko yabaye « Ingoro ya Roho » Imana imutuyemo. Ajye ahora abizirikana, kandi akore uko ashoboye kose kugira ngo yere imbuto z’ubutungane.
Isakaramentu ry’Ugukomezwa riduteramo imbaraga zidasanzwe zo guhamya Imana no kuyisingiza mu buzima bwacu bwose. Ugukomezwa gutuma twumva neza ko tugize umuryango umwe « Umubiri wa Kristu », tukaba tuwubereye ingingo zitandukanye ariko zuzuzanya. (1Kor 12,12-25). Uwabatijwe wese arahamagarirwa gutanga umusanzu we mu kubaka Kiliziya, ibyo azabigeraho niyemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu, kuko « buri wese asabwa kugaragaza ibyo Roho w’Imana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose » (1 Kor 12, 7). Umurimo wa Roho w’Imana wera imbuto ari zo : « urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana ; ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka imico myiza no kumenya kwifata » (Gal 5, 22).

Ndashaka kongera kugira icyo mvuga ku Isakaramentu ry’Ukaristiya. Kugirango dukomere mu kwemera, ni ngombwa ko dufungura ku Mubiri n’Amaraso bya Kristu. Mu by’ukuri twarabatijwe turanakomezwa duhabwa Ukaristiya. Ukaristiya, ni « intango n’iherezo » ry’ubuzima bwa Kiliziya, ni na « Penekosti ihoraho » kuko buri gihe iyo dutura igitambo cya Misa, twakira Roho Mutagatifu uduhuriza mu bumwe na Kristu, akanaduhindura muri we.

Niba mwumva misa buri gihe, mukaba mujya mufata igihe cyo gushengerera Isakaramentu ritagatifu, ni kuri iyo soko y’urukundo, ari yo Ukaristiya, muzaronkeramo imbaraga zo kwegurira Imana ubuzima bwanyu mumurikiwe n’Ivanjiri. Icyo gihe kandi ni nabwo muzabona ko ibyo tudashobora gutunganya ku bw’imbaraga zacu, Roho Mutagatifu ari we wenyine ubidushoboza, maze akatugira abahamya b’ukuri b’Inkuru nziza ya Kristu wazutse.

VII . Ibimenyetso bya Roho Mutagatifu

• Ubumwe : bose bari bunze ubumwe, nimube umwe nk’uko njye na Data turi umwe, Icyo mbasabira ni uko baba umwe

• Indimi zisa n'umuriro : Igihuru kigurumana ariko kidakongoka : Umuriro ukiza, usukura. Utwika ikibi ukagaragaza ikiza. Umuriro usobanura imbaraga zihindura. Zivugurura, muri make zirema bundi bushya. Roho umanukira ku ntumwa aje kuziha ubuzima bushya, araziha ubutumwa bushya bwo kuba inkingi za Kiliziya ya Yezu. Izi ndimi z’umuriro mu mashami menshi zirashushanya ingabire zinyuranye za Roho w’Imana.

• Inkubi y’umuyaga :Roho wa Nyagasani araza mu muriri umeze nk'inkubi y'umuyaga.Uyu muyaga uratwibutsa mu gihe cya Eliya ajya i Horebu agahura n'Imana mu kayaga k'ishuheri. Uratwibutsa Roho wa Nyagasani warerembaga hejuru y'inyanja mu gihe cy'intangiriro ya byose. Uratwibutsa ko Roho, mu giheburayi, Ruah bisobanura umuyaga....

• Amazi ya batisimu : ashushanya ivuka rishya cyagwa uburumbuke.

• Amavuta: ubutorwe

• Agacu kererana n'urumuri: ( transfiguration etl’exode,) : ububasha bw’Imana butambutse kure ubw’abantu. Ijuru.

• Ikiganza: yezu akiza abarwayi abaramburira ho ibiganza, Urutoki : ububasha bukiza

• Inuma :Ubutungane

• Batangira kuvuga izindi ndimi

Aho abavandimwe bananiwe kuvuga rumwe i Babeli, hano abantu bavuye imihanda yose barabwirwa bakumva. Buri wese yabumvaga mu rurimi rwe. Roho w’Imana afite ububasha bwo kuduhuriza hamwe ariko kandi ninawe ugaba inema.


VIII . Ubutumwa bukwiye kandi bwihutirwa

Abantu benshi bahangayikishijwe n’ubuzima bwabo kandi batekereza byinshi kuri ejo hazaza. bahora bibaza uburyo bazabaho muri ino si yuzuye akarengane, ubusumbane ibigeragezo by’ingeri nyinshi. Bahangayikishijwe no kubonera ibisubizo ibibazo byinshi bibugarije : - Uburyo bahangana n’ubusambo ndetse n’ihohoterwa bisa n’aho byatsinze kuri iyi si. Ni buryo ki ubuzima bwasubizwa agaciro n’isura nyabyo ? Ni gute se imbuto za Roho w’Imana, twavuze haruguru, ari zo urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana ; ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza no kumenya kwifata, byasakara kuri ino si yacu yahunganganye kandi inajegajega, mbese by’umwihariko, kuri ino si y’abihayimana ? Hakorwa iki se kugirango Roho watanze ubuzima mw’iremwa rya mbere, cyane cyane Roho wo mw’iremwa rya Kabiri igihe twacungurwaga, ngo atere umutima mushya mu batuye isi ? Ese Roho aracyaba ho cyangwa yaragiye? Nawe yasubiye mu ijuru cyangwa abamwakiriye ni abakristu ba mbere? Ese mu masakaramentu twahawe Roho mutagatifu cyangwa badutotobetse amavuta? Ese ijwi ryaduhamagaye ni iry’Imana? Ese twahawe imbaraga za Roho mutagatifu? Kuki se turyana kandi twese twishingikirije izina ry’Imana? Kuki intore z’Imana zidahwema kwambukiranya ibigeragezo?

André Rosier: "Jésus n’est pas venu supprimer la souffrance. Il est venu l’allaiger par sa souffrance". Ibi Yezu we yariyarabihanuye: Mbasigiye amahoro mbahaye amahoro yanjye. Ariko sinyabahaye nk’uko isi iyabaha. Bazabatuka, bazabakubita, bazabatoteza, babate mu magereza…babahora izina ryanjye. Niba barangiriye nabi mwe ntibazabareka. Nyamara muzahumure isi narayitsinze. Ntimuzagire ubwoba bw’ibyo muzavuga kuko Roho umuvugizi nzabaha azababwira ibyo navuze byose. (Ikinyoma cyibye umwambaro w’ukuri, nyamara ntibikibuza kuba ikinyoma)

Igihe kirageze rero, ngo twemere gutwarwa n’urukundo rw’Imana, maze twitabe umuhamagaro wayo, nk’uko benshi babaye abahire n’abatagatifu, babigenje mu gihe cya cyera ndetse no mu bihe bya vuba aha ngaha. Iyi si yacu ikeneye abahamya bashimangira ukuri.

IX. Gusabira isi ngo ibone Pentekositi nshya.

Iyo bavaze uko penekositi yagenze turatangara ndetse kenshi na kenshi tukaba twasaba Roho w’Imana ngo yongere atumanukire ho imitima yacu ibone. Dutangarira ubutwari Petero na bagenzi be baribafite batinyuka abayahudi bakababwiza inani na rimwe kandi bakabatangariza badateba ko Kristu bishe yatsinze urupfu. Ko ibuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta. Dutangara imbere y’ibimenyetso bikomeye byabereye aho maze rubanda yose igakangarana. Turibaza tuti ibihe nk’ibyo bizagaruka ryari aho Imana igaragaza ubusha bwayo nk’uko yabigenzaga kera. Yigeze guhesha eliya ishema maze amariraku icumu abanzi be. Yamuhaye ubutwari maze imwiyerekera kuri Horebu. Yahaye ububasha bwayo Musamazeayoborana ubwemaumuryangowayo uva mu misiri awerekeza mu gihugu cy’isezerano. Yahaye Nowa wayemeraga imbaraga maze ahonoka urupfu we n’abamwumviye bose….Yagabije dawudi umufilisiti Goriyati. Yumvise samsoni maze asenyera abafirisiti baribarakojeje isoni Israheli. None seroho w’ubu aho ntiyashaje? Abenshi baravuga ngo uwabaha imbaraga nk’iza Francisko wa asizi nabo bakwigisha kakahava. Ngo nabo uwabagira nka Padre Pio bakora ibitangaza byinshi.

Ndabibutsa ko roo ugaba twese yaduhaye amatelenta. Nyamara wowe ushobora kuba waratabye ayawe. Wihaye kugisha impaka Imana ngo yaguhaye umurimo ukomeye, ngo ariko nawe Nyagasani rwose jya ushyira mu gaciro… kuki unyohereza hariya urashaka ko banyuca, ko umwan wawe batamurebeye izuba urabona unyifuriza ineza. Twara ibyawe tubyarane abo. Uhor ucyocyora Imana uyibwira ko yibeshye. Ko inzira y’umusaraba ari inzira y’urupfu… ndeka Mana nibere hoiterambere ryaraje kandi ubuziam ni bugufi. Bavandimwe hari igihe duhunga icyago kikadutanga imbere. Hariigihe duhunga urupfu arirwo dusanga.

X. Ingabire ndwi za Roho Mutagatifu

Uyu munsi twiyambaze Roho Mutagatifu aduhunde ingabire ze. Tumusabe ingabire y'ubwenge budufasha gukunda iby'Imana no kujijukirwa n'amabanga yayo. Dusabe ubuhanga butwigisha gusogongera no kumva uburyo uhoraho aryohera. Ubu buhanga nibwo butwinjiza mu bumwe n'Imana tugahora tuyirangamiye. Tuyisabe ubumenyi budufasha kubona ibintu uko Imana ibibona. Dusabe ingabire y'ubujyanama, buzadufasha gutunganya ibikomoka ku Mana n'ibitayiturutse ho. Tugatandukanya umumarayika w'Imana n'uw'urumuri kandi tukabasha kwiyunga na bagenzi bacu. Tuyisabe imbaraga zo gutwaza mu makuba. Tukabasha guca mu bigeragezo bidahungabanyije ukwemera kwacu. Dusabe na none ingabire y'ubusabaniramana izadufasha gukomera ku isengesho n'igihe twumva nta buryohe. Dusabe ingabire y'igitinyiro cya Nyagasani: Kumva ko duciye bugufi imbere y'Imana kandi tukagira urwango rw'icyaha tukirinda gukomeretsa igitinyiro cy'Imana kumva ko imbere yayo tumeze nk'ivu, umukungugu.

Mugire Pentekositi mpire; Roho Mutagatifu abasendere rwose!

P. Emmanuel Ndayambaje

dimanche 24 mai 2009

ICYUMWERU CYA VII CYA PASIKA: UMUNSI MUKURU WA ASENSIYO(24 GICURASI 2009)

• Amasomo


o Intu 1, 1-11


Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha Intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’ingoma y’Imana. Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati “Ni na byo mwanyumvanye: ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.” Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati “Nyagasani, ubu se ni bwo ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli?” Arabasubiza ati “Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera mu mpera y’isi.” Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru, Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati “Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Ef 1, 17-23


Bavandimwe, Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose. Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera! Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, hejuru y’ikitwa Igikomangoma, Igihangange, Ikinyabubasha n’Ikinyabutegtsi cyose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye, kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, ari yo mubiri n’umusemburo w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 16, 15-20


Muri icyo gihe Yezu nibwo ababwiye ati “Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, ntacyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire. Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana. Naho bo baragenda bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana


Kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo, umunsi mukuru hamwe na hamwe bahimbaje ku wakane ushize. Yezu Kristu, amaze kuzuka yakomeje kwiyereka abigishwa be, abereka ibimenyetso bihagije kugira ngo bemere ko ari muzima koko; mu iyo minsi yabahaga inyigisho zinyuranye abumvisha ko batazakomeza kumubona hagati yabo, ko agomba gusubira kwa Se.

Ni byo koko rero, nyuma y’iminsi mirongo ine azutse, Yezu Kristu yiyeretse abigishwa be abaha amabwiriza anyuranye, nuko ajyanwa mu ijuru bose bamureba, nk’uko yari yarabibateguje.

“Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi” (Yh 13, 33); “Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi...ubu ngiye kubategurira umwanya. Nimara kugenda nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba” (Yh 14, 2-4).

Ukujya mu ijuru kwa Nyagasani, gukwiye kudutera ibyishimo; Yezu Kristu, ntadusize kuko atwanze, cyangwa se kuko ahunga isi, dore ko yayibabariyemo! Yezu Kristu arimo aruzuza umugambi wa Data: Yaje mu isi agira ngo atwereke urukundo ruhebuje Imana Data idukunda, kugira ngo atwereke inzira nyayo igeza ku mukiro: kumwemera no kwemera ijambo rye. Mu buzima bwe bwa hano ku isi yabayeho yigisha iby’Ingoma y’Imana, akora ibintu bikomeye bigaragaza ko Ingoma y’Imana yageze mu isi; bamwe baremeye, abandi barinangira, yemwe no mu bamwemeye bamwe bageze aho bakuramo akabo karenge. Ariko abo bose bamukomeye, yabahaye isezerano ryo kuzababaha ikicaro hamwe na we. Ukugenda kwe rero, kudufitiye inyungu, kuko agiye kudutegurira ibyicaro. Ukugenda kwe kutwereka ko ibirori biri hafi, twe tukaba dusigaye dushakisha akambaro ko kuzambara mu bukwe bukomeye.

“Sinzabasiga muri imfubyi, nzagaruka mbasange...Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta...nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. Uwo ni Roho Nyir’ukuri...” (Yh 14, 16. 18. 28).

Byose birateguye; umugambi wa Nyagasani urateguye. Ntagikorwa igihe cyacyo kitageze; ukujya mu ijuru kwa Yezu Kristu, kuzatuma tubona undi muvugizi utuba hafi, utumurikira, utumenyesha ukuri nyako, utuyobora, uwo ni Roho Mutagatifu. Yezu asubiye mu ijuru kugira ngo amutwoherereze, kuko azi neza ko kutumkeneye; hari byinshi Yezu yakoze, tutasobanukiwe; hari byinshi yavuze tutasobanukiwe, bityo rero dukeneye udusobanurira nyabyo. Bidufitiye inyungu rero ko yez Kristu agenda kugira ngo atwoherereze Roho Mutagatifu: “Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe ntawe umbaza ati ‘Ugiye he?’ Ubwo mbabwiye ibyo, umutima wanyu wuzuye ishavu. Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza”( Yh 16, 5-7).

Uyu munsi utubere umwanya wo gushimira Imana, akanya yahaye abantu ko kubana n’Umwana wayo: Ni ukuri, Jambo w’Imana yigize umuntu atura muri twe, twibonera ikuzo; aho yanyuze hose yagiye akora neza; aho yanyuze hose yigishije Inkuru Nziza y’umukiro; aho yanyuze hose yakoreye abantu ibitangaza; bamwe baramukunze bakira inyigisho baramukurikira, abandi baramwanga, baramugambanira, kugeza bamwicishije; yarapfuye koko, apfa rubi ku musaraba, arahambwa; yatsinze urupfu arazuka, yiyereka abigishwa be n’abandi bamwemera bose; igihe kigeze yasubiye kwa Se, ku gira ngo umugambi wo kohereza Roho Nyir’ukuri, usohozwe...Roho Mutagatifu yaramanutse amanukira ku ntumwa no kubandi bose bemeye kwakira inyigisho yabo, natwe bitugeraho. Ngiyo impamvu ituma uyu munsi turushaho guhimira Imana: Yezu Krsitu asubiye mu ijuru kugira ngo umugambi wa Data ukomeze wuzuzwe; kandi rero yadusezeranije ko azagumana natwe kugeza mu ndunduro z’ibihe.

Aragiye, ariko adusigiye ubutumwa, twebwe twese abamukurikiye: “Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose.” Ntabwo yadusize kugira ngo duhore duhanze amaso ku ijuru: “Yemwe..., ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.” Ngibyo, nguko! Azagaruka koko, azagaruka kureba aho ikivi yasize tukigeze; azaza kureba aho inzu yasize muri fondation tuyigeze tuyuzuza; azagaruka! Nubwo yavuze ko atazi igihe , ariko azagaruka. Umukristu aho ari, ntakwiye guhagaragara nk’uwabuze icyo akora, areba ku ijuru, yibaza igihe n’umunsi Kristu Yezu azagarukira. Umukristu niyihate ubutumwa yasigiwe: kwamamaza Inkuru Nziza hose, ahereye hafi ye, no kuri we ubwe. Naharanire kurangiza ikivi cy’urukundo Kristu yasize atangiye; naharanira kurangiza inzu y’amahoro n’ubutabera Kristu yasize atangiye! Buri wese azirikane ko mbere yo ukujya mu ijuru Kristu yasize umurage mu bazamukurikira bose: “Ngiri itegeko mbahaye: nimujye nukundana nk’uko nannjye nabakunze...muba muri incuti zanjye igihe mukora icyo mbategetse”( Yh 15, 12). None se ye ngeze he, ugeze he, tugeze he dukurikiza umurage wa Kristu? Ntitwibagirwe ko yasabye abigishwa be guhora biteguye, kuko aje bidatinze; yabihishuriye Yohani mutagatifu: “Amagambo y’ubuhanuzi uri muri iki gitabo ntuyagire ibanga, kuko igihe cyayo cyegereje. Umugiranabi nakomeze agire nabi, n’uwanduye akomeze abe mu bwandure, ariko n’intungane nikomeze ikore ikore neza, umutagatifu akomeze yitagatifuze. Dore ngiye kuza bidatinze, kandi nje mfite ibihembo nateganyije, kugira ngo ngororere buri muntu nkurikije ibikorwa bye. Ni jyewe Alufa na Omega, Uw’ibanze n’Uw’imperuka, Intangiriro n’Iherezo. Hahirwa abamesa amakanzu yabo, kugira ngo bagire uburenganzira ku giti cy’ubugingo, kandi ngo binjire mu murwa banyuze mu marembo yawo. Kuko ab’imbwa n’abarozi, n’amahabara, n’abicanyi, n’absenga ibigirwamana, n’umuntu wese ukunda ibinyoma kandi ubikoresha, abo bazahera hanze” (Ibyah 22, 10-15).

“Amen, ngwino, Nyagasani Yezu! Ineza ya Nyagasani Yezu ibane namwe mwese!” (Ibyah 22, 20-21).

dimanche 17 mai 2009

ICYUMWERU CYA VI CYA PASIKA

• AMASOMO

• Int 10, 25-26.34-35.44-48



Petero ngo ajye kwinjira, Koruneli aramusanganira agwa hasi imbere ye aramupfukamira. Nuko Petero aramuhagurutsa, amubwira ati “Haguruka! Nanjye ndi umuntu nkawe”. Nuko Petero aterura agira ati “Noneho numvise by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umutnu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane.” Petero akivuga ibyo, Roho Mutagatifu amanukira kubumvaga iryo jambo bose. NUko abemera bo mu bagenywe bari baraherekeje Petero batangazwa no kubona ingabire ya Roho Mutagatifu yasesekaye no ku banyamahanga. Koko rero, bumvaga abo bantu bavuga mu ndimi kandi bakuza Imana. Petero ni ko kungamo ati “Hari uwashobora se kubuza aba bantu kubatirishwa amazi kandi nabo bahawe Roho Mutagatifu kimwe natwe?” Nuko ategeka ko bababatiza mu izina rya Yezu Kristu. Maze basaba Petero kugumana na bo iminsi mike.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• 1Yh 4, 7-10


Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo. Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We. Nguko uko urukundo ruteye: si twebwe twabanje gukunda Imana, ahubwo ni Yo yadukunze imbere, maze yohereza Umwana wayo ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Yh 15, 9-17


Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume murukundo rwanjye. Nimwubaha amategeko, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe. Ibyo mbibabwiye, ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanjyu bisendere.Ngiri itegeko mabahaye: nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze. Muba muri incuti zanjye igihe mukora icyo mbategetse. Njye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose. Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe. Icyo mbategetse ni uko mukundana.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana


“Ninjye mugati w’ubuzima; umpabwa wese ntazigera asonza, unyemera wese ntazagira inyota bibaho.” “Ninjye nzira, ukuri n’ubugingo; unkurikira ntazayoba.” “Ninjye mushimba mwiza; menya intama zanjye nazo zikamenya kandi ntanga ubugingo bwanjye kubera intama zanjye.” “Ninjye rembo ry’intama; ntawe ugera kuri Data atanyuzeho.” “Ndi umuzabibu w’ukuri, mwe mukaba amashami; umbamo nanjye nkamubamo, uwo yera imbuto nyinshi.”

Aya magambo ni ayo tumaze iminsi twumva mu Ivanjili ya Yohani muri iki gihe cya Pasika, nkaba navuga ko yabaye nkategura ayo twumvise kuri iki cyumweru: “Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume murukundo rwanjye... Njye sinkibita abagaragu, ahubwo mbise incuti”. Yezu Kristu, yemeye kutubera ifunguro, kutubera inzira, kutubera umushumba, kubera urukundo adukunda no kugira ngo twigiremo ubugingo bushyitse; kugira ngo duhore twishimye, kandi ibyishimo byacu bibe bihamye koko “Ibyo mbibabwiye, ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanjyu bisendere.”

Yezu Kristu azi neza ko ntahandi twakomora ibyishimo, atari kukguhishurirwa ko adukunda, kandi akaba adukunda bisanzwe, kuko adukunda nk’uko Imana Data imukunda. Mbese muri we, atugaragariza nyabyo uko Imana idukunda. Uwaba yifuza kumenya urukundo Imana imufitiye, narangamire Kristu, azirikane uko yadukunze, aho niho tumenyera urukundo Imana Umuremyi wacu adufitiye. “Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe: Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We”. Ibi se twabyongeraho iki koko! Imana ntacyo yasize inyuma igihe idukunze “Ntawagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze.” Ntituri abagaragu , turi incuti za Yezu. Kubera twe yatanze ubugingo bwe; ubwo se ikindi kimenyetso twasaba ni ikihe? Uretse icyo twakwita kwanduranya!

Ni byo ni ukuri, ntagushidikanya, urukundo rw’Imana rurahebuje, kandi yaruduhundagajeho. Igisigaye ni ukumvira Yezu Kristu udusaba kurushoramo imizi n’imiganda; turwogemo rwose; icyo gihe nibwo tuzagira ibyishimo bihamye, biriya isi idashobora kutwambura; kuuko ibyishimo by’isi birayoyoka, hagasigara amarira n’imiborogo, kuko biba bishingiye ku bidafashije. Yezu aratwinginga uyu munsi ati “Nimugume mu rukundo rwanjye”. Kuguma mu rukundo rwe ni ukubaha amabwiriza n’inama ze, ni ukwiyibagirwa twebwe ubwacu, akaba ari we turangamira wenyine. Ni bwo buryo nyabwo bwo gukomera no gushinga imizi muri urwo rukundo, kuko na we aguma mu rukundo rwa Se kuko akurikiza amategeko ye “Dawe, ntibibe uko nshaka , ahubwo uko wowe ushaka”, ngibyo nguko!

Ibyo byose tuzajya tubishobozwa na Roho Mutagatifu twahawe, nubwo twari abanyamahanga. Ariko, kubera ubuntu n’ineza byayo, Imana ntirobanura: “Noneho numvise by’ukuri ko Imana itarobanura,ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane.” Ni ukuri igihe cyose tubayeho twubaha Imana, duharanira ubutungane, ntacyo Imana yatwima! Roho Mutagatifu twahawe igihe tubatizwa, nadukomeze mu bumwe n’Imana Umubyeyi wacu, adufashe kuyumvira rwose no kuyibera abana bayinogeye, natwigishe uburyo nyabwo bwo kuguma mu rukundo Kristu adukunda no kumwizirikaho nyabyo. Maze twiyumvemo ubuvandimwe bushyitse, turusheho gukundana nk’uko Kristu yadukunze, kuko icyo abandi bazatumenyeraho ni uko dukundana, kandi ibyo bikaba ari byo bihesha Imana iukuzo. None rero “Nkoramutima zanjye, nidukundane, kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo.”


Imana ikomeze ibahundagazeho imigisha yayo ubutitsa; ibakomeze mu rukundo rwayo, bityo icyo musaba cyose mu izina rya Yezu, mukironke.

dimanche 10 mai 2009

ICYUMWERU CYA V CYA PASIKA (10 GICURASI 2009)


• AMASOMO

o Int 9, 26-31



Sawuli ageze i Yeruzalemu, agerageza kwegera abigishwa; ariko bose bakamutinya, kuko batemerega ko na we ari umwigishwa koko. Nuko Barinaba aramujyana, amushyikiriza Intumwa, azitekerereza uko yabonanye na Nyagasani mu nzira n’uko yamubwiye, n’ukuntu i Damasi yigishije mu izina rya Yezu ashize amanga. Nuko Sawuli agumana na bo, akagenda hose muri Yeruzalemu ntacyo yishisha, ari nako yigisha mu izina rya Yezu ashize amanga. Yakundaga kuganira n’Abayahudi bavugaga ikigereki kandi akajya impaka na bo; ariko bagashaka kumwica. Abavandimwe ngo babimenye, baramuherekeza bamugeza i Kayizareya, maze bamwohereza i Tarisi. Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1 Yh 3, 18-24


Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no kururimi, ahubwo mubikorwa no mu kuri. Ni byo tuzamenyeraho ko turi ab’ukuri, maze tuzabonereho guhesha ituze umutima wacu imbere imbere y’Imana; kuko n’aho umutima wacu waducira urubanza, tuzi ko Imana isumba kure umutima wacu, kandi ko ibona byose. Nkoramutima zanjye, niba umutima wacu udafite icyo udushinja, dufite amizero yuzuye ku Mana, maze icyo dusabye cyose tukagihabwa, kuko dukurikiza mategeko yayo, kandi tugakora ikiyinyura. Dore rero itegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nkuko yabidutegetse. Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo. Kandi aho tumenyera ko Imana iturimo, ni uko yaduhaye Roho wayo.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Yh15, 1-8


Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa ati “Ndi umuzabibu w’ukuri, naho Data akaba umuhinzi. Ishami ryose riterera imbuto muri jye, araritema; naho ishami ryera imbuto araryicira agira ngo rirusheho kwera imbuto. Mwe murakeye kubera ijambo nababwiye. Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe. Uko ishami ridashobora kwera imbuto kubwaryo ritari ku muzabibu, namwe ni komudashobora kwera mutandimo. Jye ndi umuzabibu, mwe mukaba amashami. Uba rero muri jye, najye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; kuko tutari kumwe ntacyo mwashobora. Utaba muri jye, azajugunywa nk’ishami ritera, maze yumagare, kandi bene ayo mashami barayasakuma, bakayajugunya mu muriro, agashya. Nimumbamo n’amagambo yanjye akababamo, muzasabe icyo muzashaka cyose muzagihabwa. Igihesha ikuzo Data ikuzo ni uko mwakwera imbuto nyinshi, mukaba n’abigishwa banjye.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• KUZIRIKANA


Muri iki gihe cya Pasika, tugenda twumva amagambo akomeye Yezu abwira abigishwa be, amagambo agenda rushaho kumvikana neza muri iki gihe cya Pasika duhimbaza. Ku cyumweru gishize nibwo yagiraga ati “Ninjye Mushumba Mwiza”; tukibuka abwira Tomasi ati “Nijye Nzira, Ukuri n’Ubugingo”; tukibuka abwira rubanda ati “Nijye mugati nyabuzima”. None uyu munsi ati “Ndi Umuzabibu w’ukuri.”

Yezu Kristu watsinze urupfu akazuka ni muzima iteka ryose kandi ni we soko y’ubuzima ku bamwemera bose. Ni Umushumba mwiza, uzi kwita ku ntama ze; ni Umuzabibu, amshami yose akesha kwigiramo ubuzima no kwera imbuto. Ni we rero shingiro ry’ubuzima bw’umukristu, shingiro ry’ukwemera, shingiro ry’amizero n’urukundo by’umukristu. Tutari kumwe ntacyo twakwimarira.

“Nimube rero muri jye”. Icyo ni cyo cyifuzo cya Kristu, ko twakwibera muri we, niba dushaka gutera agatambwe mu bukristu; niba dushaka guca ukubiri n’icyaha; niba dushaka kubaka isi nziza kandi nzima. Kuko isi nk’iyo izubakwa n’imbuto nziza z’urukundo, ubusabane, ubwimvikane, ubuvandimwe, ubwubahane, ubutabera, amahoro, ibyishimo. Bityo rero, imbuto nkizo nta handi twazikomora atari ku muzabibu w’ukuri: Kristu Yezu; kuko tutari kumwe ntacyo twakwigezaho, ntacyo twakwimarira. Dore ko uba muri We, n’amagambo ye akamubamo, uwo icyo asaba cyose, aragihabwa. Ayo ni amizero duhabwa n’Ivanjili y’uyu munsi.

Pawulo mutagatifu aratubera urugero mu isimo rya mbere, aho tumubona nyuma yo guhura na Nyagasani, agatangira kwigisha ashize amanga; gusa rero abandi bigishwa ba Kristu, ntibakamushire amakenga, bari bamufitiye ubwoba bitewe n’uko yari yarabayeho mbere atoteza Kiliziya; byageze n’aho Abayahudi bavuga ikigereki bashakaga uburyo bamwica. Ibyo byose, ntibyabujije Pawulo gukomeza kwamamaza Kristu. Muri ibyo bigeragezo byose, Pawulo yabaye nka ririya shami ryiza bicira kugira ngo rishobore kwera imbuto nyinshi, kuko uko bamutinyaga, banamushakira urupfu, ni ko yarushagaho kwigisha, maze Kiliziya “ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu”. Natwe, abemera, mu bigeragezo twahura nabyo muri ubu buzima, tujye twemerera Roho Mutagatifu atwereke inzira nyabo yo kubyikuramo, aduhe urumuri rukwiye, kuko aho ni ho Nyagasani agaragaza ko amashami meza ayicira kugira ngo arusheho kwera imbuto nyinshi: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza no kumenya kwifata (Gal 5, 22-23).

Cyane cyane ariko tuzamukesha imbuto y’urukundo rwa kivandimwe, ruriya rudahera mu magambo nk’uko Yohani mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri: “Twana twanjye, ntitugakundane mu magambo no kururimi, ahubwo mubikorwa no mu kuri.” Kristu ubwe yatweretse uburyo bwo gukunda nyabwo ubwo yemera gupfa, apfiriye ku musaraba. Urukundo rw’abakristu, uko rugaragarira mu bikorwa rurushaho guhindura si, kandi natwe rukadufasha kuba abigishwa b’ukuri ba Kristu, kuko ngo icyo isi izatumenyeraho ko turi abigishwa be ni uko tuzaba dukundana, maze bigahesha Imana Se ikuzo.


Imana Nyagasani ikomeze ibahundagazeho imigisha yayo.

dimanche 3 mai 2009

ICYUMWERU CYA IV CYA PASIKA (3 GICURASI 2009)

• AMASOMO

o Int 4, 8-12


Ubwo Petero yuzuye Roho Mutagatifu arabasubiza ati “Batware, namwe bakuru b’umuryango, uyu munsi turabazwa iby’ineza yagiriwe ikirema, no gusobanura uburyo uyu muntu yakijijwe. Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga. Yezu uwo ni we rya buye ryajugunywe namwe abubatsi, nyamara rigahinduka insanganyarukuta. Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye We, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o 1 Yh 3, 1-2


Twana twanjye, nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana. Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari by’ukuri.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o Yh 10, 11-18


Ni uko Yezu ati “Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze. Naho umucanshuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije, agatererana intama agahunga; ikirura kikaziraramo kikazitatanya. Agenza atyo kuko abitewe n’uko aba ari umuncanshuro, maze intama ntizibe zimushishikaje. Ni jye mushumba mwiza; nzi intama zanjye, na zo zikamenya, mbese nk’uko Data anzi, nanjye kandi nkamenya Data. Ndetse nemera guhara ubugingo bwanjjye, nkabutangira intama zanjye. Mfite n’izindi ntama zitari muri urugo, nazo ngomba kuzizana zikumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe. Ngicyo igitera Data kunkunda, kuko ntanga ubuzima bwanjye bwanjye kugira ngo mbusubirane. Ntawe ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data.”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu


• Kuzirikana


Ngo hari ho igikomangoma (umwana w’umwami)cyariho gishakisha ingabo zo ku kirinda urupfu; ni uko abantu baramwegera baramubwira bati “wivunikira ubusa, nta basirikare wabona bakurinda urupfu, nta warunesha!” Igikomangama kirababwira kiti “noneho nimunshakire umuntu wakemera kuzapfa mu kimbo cyanjye”, ni ko kumubwira bati “uwo na we ntawe uzabona; icyo kiraka ntawe ugishaka!” Igikomangoma kiti “noneho nimunshakire imyambaro izantandukanya n’abandi baturage bose”; ni ko ku musubiza bati “erega, urupfu ntirurobanura, iyo ruje ruba rwaje, ntiruzagucaho kubera imyambaro”.

Igikomangoma, kirarakara cyane, ni ko kugira kiti “none se noneho bimaze kuba igikomangoma niba nta bubasha mfite ku rupfu! Nta ngabo nabona zirutsinda, nta muturage mu gihugu cyanjye wakwemera gupfa mu kimbo cyanjye, ntacyantandukanya n’undi muturage wanjye!” Nguko, ngibyo.

Bavandimwe, hari umuntu umwe gusa wakwemera gutanga ubugingo bwe kugira ngo abusubirane. Uwo ni Yezu Kristu. Ni we wenyine wemeye guhara amagara ye kubera incuti ze; ni we wemeye guangana n’urupfu kugira duhonoke urupfu; ni we wenyine wemeye kudukiza inkeke n’ubwoba muntu ahorana imbere y’urupfu. IGIKOMANGOMA GIFITE UBUBASHA KURUPFU NI KRISTU YEZU WENYINE.

Igihe cya PAsika dukomeza guhimbaza ni igihe cy’ibyihimo, igihe cy’umutsindo, igihe cyo kurangamira ubuzima bushya. Nta rindi zina ryabayeho; nta rindi zina ririho; nta rindi zina rizabaho; nta rindi zina dushobora gukesha umukiro atari izina rya Yezu Kristu “IZINA RYAWE, NYAGASANI YEZU, NI IZINA RY’UBUBASHA, NI IZINA RY’UBUSHOBOZI!” Petero amaze gukiza ikirema, rubanda ruratangara cyane, abatware b’umuryango bashaka ko atanga ibisobanuro ku ikira ry’uwo muntu. Ni ko kubasubiza shize amanga ati “Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga.”

Ibi twabyongeraho iki koko! Izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, ni ryo ryonyine dukesha umukiro; “Izina risumbye ayandi yose, ku girango nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo”(Fil 2, 9-11). NIHASINGIZWE IZINA RYA YEZU!

Yezu Kristu yatsinze urupfu rwose; ni we ncuti itanga ubugingo kubera twe. Twese turi nka kiriya gikomangoma twumvise haruguru cyashakaga kwikiza urupfu, none twabonye igisubizo mu izina rukumbi rishobora kurudukiza: Yezu Kristu!

Iki cyumweru ni icyumweru cy’umushumba mwiza, umushumba utagira ikindi ahangayikira uretse intama ze. Yezu Kristu ni we mushumba mwiza. Umushumba mwiza atanga ubugingo kubera intama. Naho umucanshuro arahunga iyo hagize igikoma, ikirura kikaza kikiroha mu ntama kikazitatanya, izindi kiazikomeretsa; ibyo abikora kuko ziba atari ze.Twe rero ababatijwe, turi abakristu rwose: twaba beza cyangwa se ducumbagira. Umushumba mwiza atanga ubugingo bwe buri munsi kubera twe. Turi abe, twaremwe mu ishusho ry’Imana, kandi na Yezu ubwe ntiyifuza ko hagira n’umwe wazimira.

Byose abigirana urukundo ruhebuje ankunda kandi agukunda. Ntuzigere ubishidikanya. Yezu aradukunda. Ntuzigere wibaza na rimwe uti “ njye naba ndi iki, naba ndinde ku buryo nagera aho gukundwa n’Umwana w’Imana?” Yezu aragukunda, kandi yemeye gutanga ubugingo bwe kubera wowe. Kandi yabutanze kubushake bwe. “ Ubuzima bwanjye ntawe ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga.”

Nimushimire Uhoraho kuko ari umugwaneza, urukundo rwe ruhoraho iteka! Impuhwe ze ni igisagirane, urukundo rwe rurahebuje kugeza aho atugira abana be: “nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi turi bo koko!”

None se ubu ikindi twamusaba ni iki kirenze kutugira abana be? Kandi ubaye umwana aba n’umugenerwamurage! Isengesho ryacu rirangwe no gushimira, twirinde kuba abana gito: “Nimunezerwe kandi mushimire Imana data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mumucyo.” (Kol 1, 12).

“Ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo... mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data.” (Kol 3, 12-17).

Nkomeje kubifuriza ibihe byiza bya Pasika; mu izina rya Yezu Kristu, ibyo musaba byose mubironke kandi murikeshe kuronka imigisha y’igisagirane. NIHASINGIZWE IZINA RYA YEZU!