lundi 19 octobre 2009

ICYUMWERU XXVI GISANZWE – B – (27 NZERI 2009)

  • Amasomo
    • Ibar 11, 25-29

Uhoraho amanukira mu gacu, avugisha Musa. Agabanyaho muke ku mwuka wari muri Musa kugira ngo awuhe ba bakuru mirongo irindwi b'imiryango. Wa mwuka ubagezemo batangira guhanura ariko baza kurekeraho. Hari abagabo babiri Elidadi na Medadi, bari basigaye mu ngando. Bari mu murongo w'abagombaga guhabwa umwuka, uretse ko batari basohotse ngo bajye ku ihema ry'ibonaniro. Ariko nabo umwuka ubajyamo, nuko bahanurira mu ngando. Umwana w'umuhungu aza yiruka abwira Musa ati " Elidadi na Medadi barimo barahanurira mu ngando!" Yozuwe mwene Nuni wari umufasha wa Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati "Shobuja, Musa, babuze!"Musa aramusubiza ati "Waba se wabagiriye ishyari kubera njyewe? Iyaba Uhoraho yasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!"

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Yak 5, 1-6

Naho mwebwe bakungu, nimurire muboroge kubera amakuba abategereje! Ubukungu bwanyu bwaraboze, imyambaro yanyu yaramunzwe; zahabu yanyu na feza byaguye ingese, kandi iyo ngese ni yo izabashinja, ikazatwika imibiri yanyu nk'umuriro. Ngaho mwihunikiye ubukungu muri iyi minsi y'indunduro! Umushahara w'abakozi basaruye imyaka mu mirima yanyu mwarawubahuguje, none ngaha uravuza induru kandi n'imiborogo y'abo bakozi yageze mu matwi ya Nyagasani Umutegetsi w'ingabo. Kuri iyi si mwibereyeho mu murengwe no mu byishimo, kandi mu minsi batotezaga intungane, ntimwaretse kugwa ivutu. Mwaciriye urubanza rubi intungane, maze murayica, nyamara itabarwanyije.

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana
    • Mk 9, 38-43.45.47-48

Yohani aramubwira ati "Mwigisha twabonye umuntu wirukana roho mbi mu izina ryawe kandi atadukurikira; turabimubuza kuko atadukurikira." Yezu ati "Mwibimubuza, kuko nta muntu ushobora gukora igitangaza mu izina ryanjye, maze ngo ahindukire amvuge nabi. Utaturwanya wese ari kumwe natwe. Umuntu wese uzabaha ikirahuri cy'amazi yo kunywa abitewe n'uko muri aba Kristu, ndababwira ukuri, ntazabura igihembo cye. Ariko nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato bemera, ikimukwiye ni uko bamuhambira ku ijosi urusyo rusheshwa n'indogobe, bakamuroha mu nyanja. Niba ikiganza cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ari ukwinjirana akanimpfu mu bugingo, aho kujyana ibiganza byawe byombi mu nyanga y'umuriro utazima. Niba ikirenge cyawe kigutera gukora icyaha, ugice, kuko ikiruta ni ukwinjira mu bugingo ucumbagira, aho kurohwa mu nyenga ufite ibirenge byawe byombi. Niba ijisho ryawe rigutera gukora icyaha, rinoboremo; ikuko ikiruta ari uko wakwinjirana rimwe mu Ngoma y'Imana, aho kwinjirana yombi mu nyenga, aho urunyo rudapfa, n'umuriro ntuzime.

  • Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu

Aucun commentaire: