samedi 6 juin 2009

Icyumweru cy'Ubutatu Butagatifu ( 7 Kamena 2009)


Amasomo

o Ivug 4, 32-34.39-40


Musa abwira imbaga ati “Ngaho baza ibihe by’abakubanjirije, uhereye ku munsi Imana yaremereye abantu ku isi, ubaririze kandi uhereye ku mpera y’isi kugera ku yindi: hari ikintu gikomeye nk’iki kigeze kubaho? Hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi? Hari undi muryango w’abantu wigeze wumva nkawe ijwi ry’Imana rivugira mu muriro rwagati, maze bagakomeza kubaho? Cyangwa se hari indi mana yigeze igerageza kwikurira ihanga hagati y’irindi ikoresheje ibyago, ibimenyetso n’ibitangaza bikaze? Ikabigirisha kandi imirwano, n’imbaraga n’umurego by’ukuboko kwayo, n’imidugararo ikanganye, nk’uko Uhoraho Imana yanyu yabibagenjereje mu Misiri, mubyibonera n’amaso yanyu? Uyu munsi rero ubimenye kandi ujye ubizirikana mu mutima wawe: Uhoraho ni We Mana mu ijuru no ku isi, nta yindi ibaho. Urajye ukurikiza amategeko n’amabwiriza ye nkugejejeho uyu munsi kugira ngo uzabone ubugira ihirwe, wowe n’abana bazagukomokaho, maze uzarambe ingoma ibihumbi mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Rom 8,14-17

Bavandimwe, abayoborwa na Roho w’Imana, abo ni bo bana b’Imana. Kandi rero, ntimwahawe Roho y’ubucakara ibasubiza nanone mu bwoba, ahubwo mwahawe Roho ibagira abana bishingiwe kibyeyi, igatuma dutera hejuru tuti “Abba! Data!” Roho uwo nyine afatanya na roho yacu guhamya ko turi abana b’Imana. Kandi ubwo turi abana b’Imana, turi n’abagenerwamurage; abagenerwamurage b’Imana, bityo n’abasangiramurage ba Kristu niba ariko tubabarana na We ngo tuzahabwe ikuzo hamwe na We.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mt 28,16-20

Nuko abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. Bamubonye barapfukama, bamwe ariko bashidikanya. Yezu arabegera, arababwira ati “Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndikumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira.

- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana

Imana Imwe mu batatu: Iyi mvugo ibera abenshi urujijo. Ntibyumvikana ko rimwe ryahwana na gatatu. Nutarize ibyo ntibyamugora kubyumva.

Abanyabwenge benshi bagerageje gusobanura Ubutatu Butagatifu maze uko babuvugaho ahubwo ukabona babugabanyiriza agaciro. Mutagatifu Agusitini we mu kwibaza ku Butatu Butagatifu ngo yabonekewe na Yezu ari ku nkombe y'inyanja maze amwiyereka mu isura ry'akana gato kageragezaga kuyobya amazi kayinjiza mu kobo kari kaciye. Amubonye yaramusetse ati « shahu uri mu biki. » Undi aramubwira ati « ndashaka kuyobya amazi y'iyi nyanjya nkayinjiza muri aka kobo. » Gusitini niko kumubwira ati « wita igihe cyawe ntibishoboka. » Umwana aramubwira ati « Rero uko kwinjiza amazi y'inyanja muri aka kobo bidashoboka ni nako utakumva iyobera ry'Ubutatu Butagatifu n'ubwonko bwawe. »

Bavandimwe, gusobanukirwa n'ibanga ry'Ubutatu Butagatifu ni ingabire y'Imana ntaho bihuriye n'ubwenge bwacu. Sindibubasobanurire Ubutatu Butagatifu kuko ntabishobora ahubwo ndagerageza kubasubiriramo ibyo muzi ku Butatu Butagatifu bidufasha guhagarara akanya gato dushimira Imana yatwiyeretse ityo: Imana Data, Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu.

Nyuma y'umunsi mukuru wa Penekositi aho twibuka umunsi Roho Mutagatifu asesekara ku ntumwa akaziha kuganza ubwoba akazihunda imbaraga zo kubera Kristu abahamya kugeza ku mpera z'isi; twizihiza Ubutatu Butagatifu: Imana Data, Ushobora byose waremye ijuru n'isi; Imana Mwana, Jambo w'Imana watubambiwe ku musaraba ngo adukize ibyaha; Imana Roho Mutagatifu utanga ubugingo.

Duhimbaza Ubutatu Butagatifu buri munsi. Nta kintu na kimwe umukristu wiyubashye ashobora gukora atiyambaje Ubutatu Butagatifu. Iyo tugiye gutangira umurimo, iyo tugiye kurya, iyo tugiye kuryama cyangwa tubyutse, mu birori no mu rupfu twisunga izina ry'Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu.

Muri Kiliziya, umuryango w'Imana, byose tubikora mu izina ry'ubwo Butatu bw'indatana: Mu isengesho ryacu rya misa tugaruka kenshi kuri abo Baperisona uko ari batatu.: Mu ndamukanyo itangira Misa, ariko ibanzirizwa n'ikimenyetso cy'umusaraba, twisunga umwami wacu Yezu kristu n'urukundo rw'Imana Data n'ubusabane kuri Roho Mutagatifu. Tugasaba Imana ngo isakaze Roho wayo ku maturo ahinduka umubiri n'amaraso bya Yezu Kristu. Twasoza isengesho rikuru ry'Ukaristiya tukongera tugahanika tugira tuti Dawe Mana ishobora byose icyubahiro cyose n'ikuzo ryose, ubishyikirizwa na Kristu ukabihabwa hamwe na We ukabiherwa muri We mu bumwe bwa Roho Mutagatifu uko ibihe bihora bisimburana iteka. Dusoza n'umugisha duherwa muri abo Baperisona batatu.

Ingabire y'amasakramentu duhabwa mu kiliziya tuyishyikirizwa n'aba Baperisona baduha amahirwe yo kuzakira no kuzisobanukirwa zikatubyarira imbuto nyinshi zidutera guhora dusingiza Imana mu ndirimbo no muru zaburi.

Mu kiragano cya kera tubona mbere na mbere Ubutatu Butagatifu mu ntangiriro ya byose. Igihe Imana yaremaga, yifashishije ijambo ryayo, yabihushye ho kugira ngo byigiremo ubuzima. Umwuka w'Imana ni Roho mutagatifu naho Ijambo ryayo ni Yezu Kristu.

Inkuru y'uko Sara, umugore wa Abrahamu azabyara umuhungu yatangajwe n'abamalayika batatu. Aba bagenzi batatu ni Uhoraho ubwe uherekejwe n'abamalayika babiri nk'uko tubisanga mu mutwe wa 18 w'igitabo cy'Intangiriro ku murongo wa cumi. Akamasa katagira amakemwa Abrahamu azabazimanira kashushanyaga Ntama w'Imana, Yezu Kristu, funguro ry'ubuzima, kagashushanya intama y'igitambo cya pasika. Mu gitambo dutura kandi dusangira n'Abaperisona batatu baba bakikije Ntama maze bakatwinjiza mu rukundo rubaranga, abantu n'Imana bakunga ubumwe.

Mu isezerano rishya Abaperisona batatu batwigaragariza bwa mbere ubwo Mariya yabwirwaga ko azabyara umwana w'Imana. Igihe Mariya yabazaga Malayika Gaburiheli ati « ibyo bizashoboka bite ko nta mugabo mfite », Malayika yaramubwiye ati « Roho Mutagaifu azakumanukira ho, maze ububasha bwa Nyirijuru bukubundikire mu gicucu cye, ndetse ugiye kuvuka azaba intungane kandi azitwa umwana w'Imana. » (Lk 1, 35)

Mu butumwa bwe hano ku isi Yezu yakomeje kubana na bo ndetse akomeza no gushishikariza intumwa ze kunga ubumwe nk'uko we na Se bunze ubumwe mu rukundo ( Yh 17), akaba ari nacyo kizatuma abantu bamenya ko ari abe(Yh 13,35).

Twongera kubona Ubutatu Butagatifu ubwo Yezu yabatizwaga na Yohani Batisita muri Yorudani. Ijwi ry'imana rituruka mu ijuru rivuga riti » uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane na Roho Mutagatifu akigaragaza mu ishusho y'Inuma. Icyo gihe Jambo w'Imana atagatifuza amazi ya batisimu akatwibutsa ko ariwe Musa mushya ugomba kutwambutsa inyanja y'urupfu akatwinjiza mu buzima buhoraho iteka.

Twongera kubona aba Baperisona batatu ku musozi wa Taboro. Aho Yezu ageda akagera ku mpinga y'umusozi maze akihindura ukundi mu maso y'intumwa eshatu: Petero, Yakobo na Yohani. Icyo gihe nabwo ijwi ry'Imana ritangaza ko Yezu ari umwana wayo ikunda kandi uyizihiye. Naho Roho Mutagatifu akagaragazwa n'igicu kiza kikababundikira. Mu guhinduka ukundi Yezu aducira amarenga y'ibyishimo bya Pasika bimutegereje. Aho abandi Baperisona babiri basigaye bamushyigikiye muri icyo gikorwa gifungurira bene muntu amarembo y'ijuru.

Abanyabugeni bakunze kwerekana Imana Data iruhande rw'umusaraba mu isura y'umusaza wambaye igishura. Hari aho bamutwereka iruhande rw'umusaraba wa Yezu awushyigikije amaboko ye na ho Roho Mutagatifu mu ishusho y'inuma ari aho hafi.

Uretse icyo kigereranyo Yezu ku musaraba, niwe ugira ati « Dawe nshyize Roho yanje mu maboko yawe....birujujwe. » mu yandi magambo ku musaraba niho Yezu arangiriza ubutumwa bwe bwo kwambutsa bene muntu abakura mu rupfu abazana mu buzima. Akabavana mu bucakara bw'icyaha akabajyana mu mudendezo w'ijuru aho yahoze mbere y'ibihe byose hamwe na Data na Roho Mutagatifu(Yh 17).

N'ubwo, aba Baperisona batatu bagize Imana buzuzanya, buri wese agira ubutumwa bwihariye. Imana Data ni Rurema kuko ariwe waremye byose. Ni Umugenga akaba na Rugira kuko ariwe ubibesha ho, niwe ubigize niwe ubigenga. Ni Ushoborabyose, akaba Uhoraho kuko asumba ibihe byose ntagira intangiriro n'iherezo. Niwe Soko y'ibyiza byose, imigambi ye izira amakemwa amategeko ye ni intagorama. Tuyizi nk'umubyeyi wa Yezu n'uwacu twese nk'uko tudahwema kubivuga mu isengesho rya Dawe uri mu ijuru. Ni Imana ihorana natwe nk'uko yabibwiye Musa iruhande rw'igihuru kigurumana iti « Ndi uriho. » Iguhora iruhande mu buzima bwawe ntijya igutererana bibaho, bityo nawe ntugahweme kuyiyambaza kabone n'iyo waba mu mage ameze ate.

Nta narimwe Imana yigera ijya kure y'umuryango wayo. Ahubwo umuryango w'Imana niwo wakunze gutana ukitarura urukundo rw'Imana itarigeze itezuka ahubwo ihora idutegereje ngo itugirire impuhwe. Amavanjiri agereranya Imana n'umubyeyi wuje impuhwe udahaniraho, agatinda kurakara, kuko yitaye ku makosa yacu nta n'umwe warokoka. Impuhwe zayo n'urukundo rwayo ni intagereranywa.

Umuperisona wa kabiri tumuzi nk'Imana Mwana, izina rye rikaba Yezu Kristu. Niwe tuzi cyane kuko we yigize umuntu agasa natwe kuri byose uretse ku cyaha. Yaje kutwigisha urukundo rw'Imana aduhishurira ko Imana ari umubyeyi. Tumufata nk'umuhanuzi ukomeye cyane, umucunguzi wa Israheli, uwo abahanuzi bose bavuze. Ni umukiza w'isi kuko umurangamiye wese aronka ubuzima. Niwe ntama nyakuri yatanzwe ho igitambo ngo bene muntu dukire. Niwe wererezwa ku giti akarambura amaboko ye ngo aduhurize muri we. Ni Imana turi kumwe akatwizeza ko aho ababiri cyangwa abatatu bateraniye mu izina rye aba ari kumwe nabo. Niwe funguro ry'Ubuzima akaba n'impamba y'abagenzi we uduha umubiri we ngo udutunge, akaduha amaraso ye ngo atubere ikinyobwa.

Umuperisona wa gatatu niwe twatinzeho mu cyumweru gishize : Roho Mutagatifu. Mu isengesho ry’indangakwemera tuvuga ko Roho Mutagatifu ari Imana, akaba ariwe utanga ubuzima. Aturuka kuri Data na Mwana. Arasengwa agasingizwa hamwe n’Imana Data na Mwana. Niwe warerembaga hejuru y'amazi mu ntangiriro ya byose, akaba kandi n'umwuka w'ubuzima uha ireme ibyaremwe byose. Niwe wayoboye intambwe z'umuryango w'Imana ujya mu gihugu cy'isezerano atera ubutwari Intore z'Imana zo mu bihe byose ngo ze gukangarana no gutezuka ku butumwa bwazo. Roho w'Imana yari kumwe na Musa, yari kumwe na Abrahamu, niwe wabwirije abahanuzi ibyo bavuze. Niwe wayoboye Yohani Batisita yereka intumwa ze Ntama w'Imana ukiza ibyaha by'abantu. Niwe wakomye imbarutso maze Kiliziya umuryango w'Imana uravuka.

Uyu Roho niwe washyigikiye abahamya ba Kristu bagira ubutwari bwo kwamamaza izina rye. Baratotejwe baratwaza, barishwe ntibatezuka amaraso yabo agahora ari urubuto rw'ubukristu, ubuzima bwabo bukaba umugati uhembura abihebye. Uwo Roho yabamaze ubwoba, abarinda kwiheba, abarinda kugwa, abavugisha ibyo batinyaga, abahunda ubwenge, abasobanurira ibyo Kristu yavuze byose...

Twaremwe mu ishusho y'Imana

Uko twaremwe mu ishusho y'Imana ni nako twaremwe mu shusho y'Ubutatu Butagatifu: bityo ntidukwiye gupfukirana isura y'abo Baperisona mu buzima bwacu. Niba Imana ari Umuremyi natwe dukwiye guharanira kubaho no kubeshaho abandi. Tukagaba ubuzima aho kubuzimya.

Hari abantu basenya ubuzima bwabo bwaba ubw'umubiri n'ubwa Roho kandi umuhamagaro wabo w'ibanze ari ukubaho no kubeshaho abandi. Tugomba kuba abagabuzi b'ubuzima, aho kubwica no kubwonona. Tugahora tubereye abandi umusemburo w'ubumwe, tugashyira muri bagenzi bacu icyanga cyo kubaho. Uwagize ibyago tukamusura. Uwakomeretse tukamwomora, uwanyanyagiritse tukamurundarunda, uwihebye tukamuhumuriza, ushonje tukamufungurira, umunyantege nke tukamurandata. Uko Imana iturema idukuye mu busabusa ni nako natwe dukwiye gushyigikira bagenzi bacu bajegajega. Ntitube imbarutso yo gusenya no guhindanya bagenzi bacu kandi dusangiye ubuzima.

Isura ya Yezu Kristu itwigishe kumvira no gucisha make imbere y'ugushaka kw'Imana. Nibyo atwigisha muri Dawe uri mu ijuru aho adusaba guharanira gukora ugushaka kw'imana.

Bavandimwe, ibintu bijya gupfa ni uko muntu yashatse kuninira ugushaka kw'Imana. Akarengera ubutumwa yari yahawe aho kumvira ijwi ry'Imana, akumvira ijwi ry'umushukanyi. Yezu aturokora yumvira Imana ku geza ku rupfu, aho natwe adusaba guhora twumvira ijwi ry'Imana ridusaba gukiza no kubesha ho bagenzi bacu.

Isura ya Roho Mutagatifu iduhe guharanira ubuzima, iduhe ubwigenge, itumare ubwoba idutere kuvuga izina r’Imana tutikanga imirindi y’isi. Muri iki gihe hari byinshi bicecekesha ijwi rya Roho w’Imana. Hari benshi bashaka kwibera mu mwijima bagahunga urumuri.

Bavandimwe rero, iki cyumweru kidufashe gusingiza byimazeyo Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, Imana imwe iteka ryose. Amina.


P. Emmanuel Ndayambaje

Aucun commentaire: