• Amasomo
o Buh 1, 13-15; 2, 23-24
Kuko Imana itari yo yaremye urupfu, ntinashimishwe n’ukurimbuka kw’ibiriho. Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho, kandi ibyaremwe byo mu isi bigenerwa gutanga ubuzima; nta burozi bwica bubirangwamo, n’ububasha bw’Ukuzimu ntibutegeka ku isi, kuko ubutabera budashobora gupfa. Koko rero, Imana yaremeye umuntu kudashanguka, imurema ari ishusho ryayo bwite; nyamara kubera ishyari rya Sekibi, urupfu rwinjiye mu isi, bityo rwigarurira abamuyoboka!
- Ijambo ry’imana
- Dushimiye Imana.
o 2 Kor 8, 7.9.13-15
Bavandimwe, kandi ubwo musanganywe ubukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no mu rukundo twabatoje, nimukataze no muri iyo ngabire yo kugira ubuntu. Musanzwe muzi ubugiraneza bw’Umwami wacu Yezu Kristu, We mukire wemeye kwigira umukene, ari mwe abigirira, ngo abakungaharishe ubukene bwe. Si ukuvuga ko mugomba kwikokora ngo murarwana ku bandi, ahubwo muharanire kuringaniza. Kuri ubwo buryo, icyo akarusho mutunze kizatabarure abari mu bwinazi; maze umunsi umwe icyo nabo bazabarusha kizabatabare mu bukene bwanyu, mukomeze mutyo kuba magirirane. Kuko byaranditswe ngo “Uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike ntacyo yabuzeho.”
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Mk 5, 21- 43
Yezu ngo amare kugera ku nkombe yo hakurya ari mu bwato, ikivunge cy’abantu kimuhombokaho bamusanga aho yari ahagaze ku nkombe y’inyanja. Ubwo rero haza umwe mu batware b’isengero, akitwa Yayiro. Abonye Yezu apfukama imbere ye, amutakambira akomeje ati “Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino umuramburire ho ibiganza, akire, abeho.” Yezu ajyana na we, na cya kivunge cy’abantu kiramukurikira kimubyiganaho. Ubwo rero hakaba umugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. Yari yarahababriye cyane kubera abavuzi benshi, ahamarira ibintu bye byose, ariko ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo akarushaho kumererwa nabi. Uwo mugore rero yari yarumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, aturuka inyuma ye mu kivunge cy’abantu, nuko akora ku myambaro ya Yezu. Yaribwiraga ati “Byibuze ninkora kumyambaro ye, ndakira.” Akiyikoraho isoko y’amaraso irakama, maze yumva mu mubiri we akize icyo yari arwaye. Ako kanya Yezu yumva ko ububasha bumuvuyemo. Arahindukira abaza ikivunge cy’abantu ati “Ninde ukoze ku myambaro yanjye?”Abigishwa be baramubwira bati “Urabona iki kivunge cy’abantu bakubyiga impande zose, maze ukavuga ngo ‘Ninde unkozeho?’” Nuko areba impande zose ngo amenye uwakoze ibyo. Umugore rero wari uzi ibyamubayeho, aza afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose. Yezu aramubwira ati “Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.” Mu gihe akivuga ibyo, haza abantu bavuye kwa wa mutware w’isengero, baramubwira bati “Umukobwa wawe amaze guca. Uraruhiriza iki kandi Umwigisha?” Yezu aba yabumvise, abwira umutware w’isengero ati “Witinya! Upfa kwemera gusa!” Nuko ntiyareka yahagira undi umukurikira, uretse Petero na Yakobo, na Yohani, murumuna wa Yakobo. Bageze murugo rw’umutware w’isengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abantu bariraga, bacura imiborogo. Ngo yinjire arababwira ati “Urwo rusaku n’ayo marira ni iby’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.” Nuko baramuseka. Amaze guheza bose, ajyana na se na nyina b’umwana, n’abari kumwe na we, maze yinjira aho umwana yari ari. Nuko afata umwana ukuboko, aramubwira ati “Talita kumi”, bigasobanura ngo “Mukobwa, ndabikubwiye: Haguruka!” Ako kanya umukobwa arahaguruka, atangira kugenda, kuko yari afite imyaka cumi n’ibiri. Nuko ubwoba bwinshi burabataha bose. Abihanangiriza akomeje ngo ntihagire umuntu ubimenya, maze arababwira ngo bamugaburire.
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu.
• Kuzirikana
“Ndabikubwiye: Haguruka!”
Amasomo y’iki cyumweru cyane cyane Ivanjili ya Mutagatifu Mariko iratwereka Yezu agaragaza ububasha bwe akazura umwana w’umukobwa wa Yayiro, umukuru w’isengero. Ariko, ngo ari munzira agana mu murugo rw’uwo mukuru w’isengero, yaje gukorwaho n’undi mugore wari umaranye indwara imyaka 12, ngo akimara kumukoraho ahita akira uburwayi bwe. Yezu ni ko kubwira uwo mugore ati “Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe.” Ubwo abantu bari bamaze kubwira Yayiro ko umukobwa we amaze gupfa, ko atari ngombwa kurushya Umwigisha yirirwa ajyayo, Yezu we yabwiye Yayiro ati “Witinya! Upfa kwemera gusa!”
Iyi Vanjili rero yuzuyemo amagambo ahumuriza umutima wa buri wese muri twe. Iki cyumweru kiradusigira ibyishimo byo kumva Yezu Kristu abwira buri wese mu izina rye, ku giti cye, ijambo rikomeza: “Mwana wanjye!Witinya! Haguruka!”
Muri iyi si, uretse n’urupfu ubwarwo, harimo byinshi bikura umutima, byinshi bihangayikisha, bica intege, bihahamura, bitera kwiheba, biheza umuntu mu gihirahiro; harimo ibyorezo byananiye abaganga. Kuri iki cyumweru, Yezu Kristu aradusanga aduhumurize. Erega Yezu Kristu afite ububasha bwo gucecekesha imihengeri, nk’uko twabibonye ku cyumweru gishize; afite ubushobozi bwo kutuvana mu gihirahiro, akatwereka inzira nyayo; afite ububasha bwo kutwongerera imbaraga igihe twacitse intege. Erega ni mugihe, Imana yamutumye mu isi ntiyifuza imibabaro y’abo yaremye, ntiyifuza urupfu rwabo. Ibyo ni byo dusanga mu gitabo cy’Ubuhanga. “Kuko Imana itari yo yaremye urupfu, ntinashimishwe n’ukurimbuka kw’ibiriho. Ahubwo yaremye byose ngo bikomeze kubaho.” None se! Ngubwo ubuhanga nyabwo: ni ukumenya ko Imana yaremye byose kugira ngo bisagambe; ikarema umuntu kugira ngo abeho; ni ukumenya ko Imana Rurema, ari Rugira, ikaba idashimishishwa no kurimbuka kw’ibiriho, cyane cyane umuntu. None se gaye! Yo igaburira inyoni zo mu kirere zitabibye, ikambika indabo zo mu murima zitakoze, yabura ite kuduha ibyo tuyisabye, twe yaremye mu ishusho ryayo, ikatugira abagenga b’ibindi biremwa!
Iyi Vanjili ariko iranatwereka intambwe muntu yakagombye gutera kugira ngo agirirwe impuhwe n’ububasha bwa Yezu Kristu: UKWEMERA: “Witinya! Upfa kwemera gusa!” “Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije.” Ayo ni amagambo dusanga muri iyi Vanjili, Yezu Kristu ubwe yabwiye uriya mugore na Yayiro.
Uriya mugore warumaranye indwara imyaka 12, ngo ntako atari yaragize yivuza, yari yarimazeho utuntu, ajya mu baganga, ariko ntacyo bitanga. Abonye Yezu ahita, yibuka ngo ko yari yarumvise bamuvugaho byinshi bikomeye; ni ko kwibwira mu mutima we ati “Byibuze ninkora kumyambaro ye, ndakira.” Ntashidikanya muri we, arabyizeye, arabyemeza: “Ndakira”. Ntashidikanya ngo tumwumve agira ati “Wenda yankiza, wabona nkize, nagira amahirwe nkakira, birashoboka ko nakira, nta wamenya reka ngerageze,...” We rero afite ikizere: Ndakira.
Umukuru w’isengero, na we abonye Yezu apfukama imbere ye, amutakambira akomeje ati “Umukobwa wanjye yarembye cyane; ngwino umuramburire ho ibiganza, akire, abeho.” Na we, ntagushidikanya tumusangana; arakoresha amagambo: “akire, abeho”. Ntabwo atinda yibwira ngo “wenda yakira, wenda yabaho, wenda yazanzamuka,wabona akize, wabona ngize Imana akamukiza, ngize amahirwe yakira,...”
“Ngwino umuramburireho ibiganza, akire, abeho”; “Byibuze ninkora ku myambaro ye, ndakira.” Aya magambo akaza kuzuza amwe duhora dusubiramo mbere yo guhazwa umubiri n’amaraso bya Kristu: “Nyagasani, sinkwiriye ko wakwinjira mu mutima wanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa, roho yanjye irakira”. Ikibabaza rero ni uko bigeraho bikatubera igisigo, akaririmbo, nka ya migani twigishwaga n’abanyogukuru iruhande rw’amashyiga; tukayasubiramo uko, tudahari, dusiganwa n’igihe; ashobora kuba amagambo avugwa kuko nyine agomba kuvugwa aho n’igihe liturjiya iteganya.
Nyagasani Yezu, kuri iki cyumweru aratwibutsa ko tugomba kumusangana ukwemera guhamye, kudashidikanya, tukizera ko ashobora gukora ibikomeye mu buzima bwacu. Cyane cyane ariko tumwisabira ko yadukiza indwara yo kutemera no gushidikanya, atwongerere ukwemera. Adufashe ku mubona mu kivunge cy’abantu, igihe twese twakoranye buri cyumweru mu gitambo cya Misa.
Ikindi iyi Vanjili idufashaho ni ugufata umwanya tukireba, tukamenya indwara nyayo dufite; kuko hari ubwo tutamenya indwara zacu; hari ubwo tutamenya ubukana bwazo; bityo uzi neza aho ababara, uzi neza icyo arwaye, uwo ni we uhaguruka, akagana Yezu, akemera akabyigana mu bantu, yibwira muri we ati “ Byibuze nimukoraho, ndakira.” Ibi koko twabyongeraho iki! Gusa rero, tugira n’amahirwe kuko bitakiri ngombwa kwirirwa tubyigana, kuko dufite umwanya wo kumwegera, tukamufata mu ntoki, tukamuhabwa, akiturira muri twe. Uretse se nyine ukwemera guke kwacu, ari ukumukoraho, nk’uriya mugore, ari no kumutuza iwawe nyirizina, aho mugirana umusabano ni hehe? Tumeze nka Zakewusi, warimo yurira igiti agira ngo amubone, ariko Yezu ati “Manuka, wikwivuna, kuko uyu munsi ndacumbika iwawe”. Natwe rero, bitubera uko muri buri gitambo cya Misa, we ubwe aza atugana, agacumbika iwacu. Igisigaye ni ukumwakirana ukwemera gushyitse, icyo dusabye tukagihabwa.
Uwasuwe na Yezu murugo rwe, mu mutima we, agira indi mibereho, indi myifatire, mu mibanire ye n’abandi. Pawulo mutagatifu ati uwo arangwa n’ubwo bukungahazwe muri byose, haba mu kwemera no mu kuvuga neza, mu bumenyi n’ishyaka muri byose, ndetse no murukundo; akagomba no gukataza mu kugira ubuntu muri bagenzi be, abasangiza no kubyo atunze Imana yamugabiye; kuko erega ngo “Uwayoye byinshi nta cyo yarengejeho, n’uwayoye bike ntacyo yabuzeho.” Ngibyo, nguko! Bikira Mariya nadutoze uburyo nyabwo bwo kwakira no kwizirika kuri Kristu.
Nge nkomeje kubifuriza ibihe bihire byuje imigisha isesuye ikomoka ku Mana Data, Umubyeyi wa Yezu Kristu n’uwacu. Naharirwe ishimo, ibisingizo n’icyubahiro iminsi yose mu buzima bwanyu.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire