• Amasomo
o Iyim 16, 2-4. 12-15Aho mubutayu ikoraniro ryose ry’Abayisiraheli ryitotombera Musa na Aroni. Abayisiraheli barababwira bati “ Yewe!Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihgu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira imigati uko dushaka!Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!” Nuko Uhoraho abwira Musa ati “Dore ngiye kubagushaho, nk’imvura, umugati uturutse mu ijuru. Uko bukeye rubanda bazajya basohoka, batoragure ibyo bakeneye uwo munsi. Nzagerageza ntyo, ndebe niba bazakurikiza amategeko yanjye cyangwa niba batazayakurikiza. Uhoraho abwira Musa, ati “Numvise umwijujuto w’Abayisiraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba, mukabwibwi,murarya inyama; n’ejo mugitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari njye Uhoraho Imana yanyu’.” Ngo bugorobe haduka inkware zigwa ari nyinshi mu ngando; mu gitondo basanga mu mpande z’ingando hatonze ikime kibambitse. Icyo kime kimaze kweyuka, babona mu butayu utuntu tumeze nk’utubuto, twererana nk’urubura ku butaka. Abayisiraheli baritegereza, maze barabazanya bati “Man hu”, ari byo kuvuga ngo “Iki ni iki?”Kuko batari bazi icyo ari cyo. Musa arababwira ati “Icyo ni umugati Uhoraho abahaye ngo murye.”
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Ef 4, 17. 20-24Bavandimwe, mwebweho si uko mwigishijwe kumenya Kristu: niba koko ari We mwabwiwe, niba ari We mwigishijwe kumenya, mukumva ibihuje n’ukuri kuganje muri Yezu. Mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, mukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha. Ahubwo nimuvugurure imitima yanyu hamwe n’ibitekerezo byanyu, muhinduke muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mubudakemwa no mu butungane nyakuri.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Yh 6, 24-35Ya mbaga y’abantu ibonye ko Yezu n’abigishwa be batagihari, bajya mumato bagana i Kafarinawumu kuhashakira Yezu. Bamusanze hakurya y’inyanja, baramubaza bati “Mwigisha, wageze hano ryari?” Yezu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri koko: ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira, ahubwo nimuharanire ibiribwa bihoraho mu bugingo bw’iteka, ibyo umwana w’umuntu azabaha, kuko ari we Imana Data yashyizeho ikimenyetso.” Baramubaza bati “Twagenza dute kugira ngo dukore ibyo Imana ishima?” Yezu arabasubiza ati “Igikorwa Imana ishima, ni uko mwakwemera uwo yatumye.” Nuko baramubwira bati “Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere? Ukoze iki? Mu butayu, ba sogokuruza bacu bariye manu, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru’.” Nuko Yezu arabasubiza ati “Ndababwira ukuri koko: Musa si we wabahaye umugati wo mwijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo.” Nuko baramubwira bati “Mwigisha jya uhora uduha uwo mugati utubwiye.” Yezu arababwira ati “Ni njyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.”
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
• KuzirikanaHari agakuru k’umuntu Mudashirwa yikoreraga umurimo wo gucukura amabuye yo kubakisha amazu. Umunsi umwe, aho hafi y’aho yacukuraga amabuye, hanyura Igikomangoma gishagawe n’ abasirikare, abaja, abagaragu n’ibintu by’agatangaza. Mudashirwa arabireba yinjirwa n’agashyari yifuza kugira ubukungu nk’ubw’icyo Gikomangoma. Icyifuzzo cye kirumvikana arabihabwa.
Ikindi gihe Mudashirwa, yitegereza uko izuba ryumisha indabo mu busitani bwe, rigakamya amazi mu migezi; ni ko kwifuza ububasha nk’ubw’izuba. Ntibyatinda, icyivuzo cye kirumvikana ahinduka izuba, agira ububasha bwo kumisha ibiti, indabo no gukangaranya abantu abicisha inyota.
Mudashirwa rwose yari yishimye pe kugeza ubwo ibicu bije ari byinshi biramubundikira, bwa bushyuhe bwe buburiramo. Ni ko kwifuza kuba ibicu. Icyifuzo cye kirumvikana ahinduka ibicu. Bikajya bibudika bigatanga amazi akarengera ibintu, agatwara ibindi. Bikavamo imirabyo igakangaranya isi.
Mudashirwa arishima cyane koko kugeza igihe abonye ko umusozi udakangwa n’ayo mazi n’iyo mirabyo; umusozi wahoraga wemye ntacyo wikanga. Ni ko kwifuza kuba umusoz. Icyifuzo cye kirumvikana, aba umusozi. Abaho yishimye kugeza igihe yumvaga ko hari umuntu wirirwa amudondaga amaguru; yari umuntu w’umukene wicukuriraga amabuye, arunda ibishyinga byo kugurisha, agira ngo arebe uko yabona imibereho ya buri munsi. Ngibyo nguko!
Mudashirwa uwo ni buri wese muri twe, bavandimwe! Buri munsi tuba twifuza iki na kiriya cyisumbuyeho, cyiza kurushaho, gikomeye kurushaho,... ni uko!
Iyo urebeye neza amateka y’umuryango wa Isiraheli usanga warakunze kurangwa no kuganya, kwitotombera Imana: Basabye amazi, Imana ibaha amazi i Massa n’i Meriba; basabye umugati, Imana ibaha manu ya buri munsi. Ariko ntibyababuije guhora bittombera Imana na Musa. Ibintu by’isi rero, dore ko bigenda birushaho kuba bishyashya no kuba byinshi, nta na rimwe bizigera bishobora kuduhaza no kutumara umururumba.
Aho hari icyintu cyaba kiriho kuri iyi cyatumara iyo nyota, iyo nzara, uwo mururmba? Igihe Yezu agaburiye abantu ibihumbi bitanu imigati, bakarya bagahaga bagasigaza, bashatse kumwimika nk’umwami wabo, Yezu yarababwiye ati “ntimunshakira ko mwabonye ibimenyetso, ahubwo muranshakira ko mwariye imigati mugahaga. Nimujye mukora mudaharanira ibiribwa bishira.”
Iyo ni yo nyigisho y’iki cyumweru: guharanira gutungwa n’umugati w’ubuzima, umugati Imana ubwayo itanga; atari uriya Abayisiraheli bariye mu butayu, bakarenga bagapfa. Umugati w’ubuzima Imana itugenera ni Yezu Kristu, umwana wayo: “Ni njyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.”
Udashaka kuba Mudashirwa uriya, arahamagarirwa gusanga Yezu by’ukuri no kumwemera nyabyo: bityo azaba aciye ukubiri n’inzara n’inyota; azaba aciye ukubiri n’umururumba w’iby’iyi si.
Muri Yezu Kristu, Jambo w’Imana yigize umuntu. Mu buzima no mu bikorwa bye Yezu yerekanye uko Imana yegereye umuntu ikishushanya na we bihamye: yagaragaje impuhwe, ubudahemuka no kwitangira abandi kugeza aho atanga ubugingo bwe kubera urukundo. Uwo ni wo mugati muzima wamnanutse mu ijuru. Uko ni ko tugomba guhimbaza Imana yacu: kubaho nk’uko Kristu yabayeho. Kurya umubri wa Kristu, tukanywa n’amaraso ye, bisobanura kubaho nk’uko yabayeho: mu rukundo yagaragaje, mu bwitange yagaragaje. Ngaho aho dukomora ubuzima bw’iteka. Ngaho ahashirira inyota n’inzara. Bityo isangira ryacu ritagatifu rya buri misa ritubere umwanya wo gusangira byose na Kristu kugira ngo tuzaronke ubugingo bw’iteka.
Ni ho Pawulo mutagatifu aganisha igihe yandikiraga Abanyefezi: “Mugomba rero guca ukubiri n’imibereho yanyu yo hambere, muhinduke muntu mushya”.
Kuba dufite inzara n’inyota, byo ntawashidikanya ko tubihorana. Turashonje pe! Ariko inzara n’inyota dufite si ibyo gushakashaka Imana; niba tunayifite ntiza mbere. Twifitiye inzara nk’iya Mudashirwa. Uyu munsi twerurire Yezu, tumusabe atwongerere inzara yo kumumenya nk’umugati twahawe na Data, umugati umanuka mu ijuru ngo uduhaze ubugingo. Tumusabe atwongerere inzara yo guhinduka abantu bashya, twiyambure ibisazira. Tumusabe atwongerere inzara y’urukundo rushyitse. Tumusabe atwongerere inzara yo gukora icy’Imana ishima, kandi icyo ishima ni uko twakwemera uwo yatumye: Yezu Kristu.
Umubyeyi Bikira Mariya abidufashemo, adufate ikganza atuyobore isoko ifutse y’ingabire zose dukeneye.