jeudi 19 novembre 2009

ICYUMWERU CYA XXXII GISANZWE –B – (8 UGUSHYINGO 2009)

  • Amasomo
    • 1 Bami 17, 10-16

Eliya arahaguruka ajya i Sareputa, yinjira mu mugi. Ahasanga umugore w'umupfakazi watashyaga inkwi. Aramuhamagara maze aramubwira ati « Ndakwinginze, jya kunzanira amazi make muri urwo rweso kugira ngo nywe!» Umugore ajya kuyazana. Eliya aramuhamagara maze aravuga ati « Ndakwinginze unzanire n'agasate k'umugati.» Umugore aramusubiza ati «Ndahiye Uhoraho Nyir'ubuzima, Imana yawe! Nta ko mfite, usibye agafu ku rushyi nsigaranye kari mu kebo,n'utuvuta turi mu keso ,nimara gutora udukwi ndatanga nkavugemo umutsima , jyewe n'umwana wanjye ,tuwurye ahasigaye twipfire. » Eliya aramubwira ati « Wigira ubwoba ! Taha ubigenze uko ubivuze ,ariko ubaze umvugireho akanjye ukanzanire ,maze ubone kwivugira akawe n'umwana wawe, kuko Uhoraho Imana ya Israheliavuze atya : Mu kebo ntihazaburamo ifu ,amavuta yo mu keso ntazatuba, kugeza umunsi Uhoraho azagusha imvura ku butaka. » Umugore aragenda ,agenza uko Eliya yabivuze,amara iminsi afite icyo arya ,we na Eliya n'urugo rwe . Mu kebo ntihaburama ifu ,n'amavuta yo mu keso ntiyatuba nk'uko Uhoraho yari yabivugishije Eliya


 

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana


     

    • Heb 9, 24-28

Avuga ati « Aya ni amaraso y'isezerano Imana yabageneye. » Hanyuma kandi ayo maraso ayuhagiza Ihema n'ibikoresho byose by'imihango mitagatifu. Bityo ,nk'uko Amategeko abivuga ,hafi ya byose bisukurishwa amaraso ,maze ntihabe ibabarirwa ry'ibyaha ,hatabanje kumenwa amaraso. Niba ibishushanya iby'ijuru bisukurwa kuri ubwo buryo ,ni ngombwa ko iby'ijuru nyirizina bisukurwa n'ibitambo byisumbuyeho.


 

  • Ijambo ry'Imana
  • Dushimiye Imana


 

  • Mk 12, 38-44

Mu nyigisho ze Yezu akavua ati « Murage mwirinda abagishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu maremare, no kuramukirizwa mu materaniro.bakunda kandi guhabwa intebe z'icyubahiro mu masengero n'imyanya y'imbere aho batumiwe. Icyabo ni ukurya ingo z'abapfakazi ,maze bakiha kuvuga amasengesho y'urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi » Yezu yari yicaye mu Ngoro y'Imana, ahateganye n'ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abakungu benshi bashyiragamo byinshi. Maze haz umupfakazi w'umukene ,ashyiramo uduceri tubiri. Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Ndababwiza ukuri: Uriya mupfakazi w'umukene yarushije abandi bose gutura. Kuko bariya bose bashyizemo ku by'ikirenga, naho we yashyizemo ibyari bimutunze byose .»

  • Iyo ni Ivanjili ntagatifu
  • Uragasingizwa Kristu


     

Aucun commentaire: