dimanche 28 décembre 2008

Umunsi mukuru w’Urugo rutagatifu rw’i Nazareti ( le 28 ukuboza 2008)


• Amasomo

o Sir 3, 2-7. 12-17a


Kuko Uhoraho ahimbariza se w’abana imbere yabo, kandi agashyigikira ubutegetsi bwa nyina ku bahungu be. Uwubashye se, aba ahongereye ibyaha bye, naho uhimbaje nyina aba ameze nk’uwihunikiye byinshi. Kandi umunsi azaba yambaje, isengesho rye rizakirwa. Uhimbaza se araramba, kandi uwumvira Uhoraho azahumuriza nyina. Utinya Uhoraho yubaha se, kandi agakorera ababyeyi be nk’aho ari ba shebuja.
Mwana wanjye, jya ushyigikira so ageze mu zabukuru kandi ntukamutere agahinda mu buzima bwe. N’iyo ubwenge bwe bwakendera, jya umugirira impuhwe , ntuzamusuzugure, ngo ni uko wowe ukiri umusore. Koko rero ineza ugiriye so ntiyigera yibagirana, ahubwo izakubera impongano y’ibyaha byawe. Nugera mumakuba, Uhoraho azakwibuka, ibyaha byawe bishonge nk’amahindu yikanze umucyo. Utererana se aba ari inkorashyano, naho ushavuza nyina aba ari ikivume imbere y’uhoraho. Mwana wanjye, ibyo ukora bijye birangwa n’ubwiyoroshye.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o Kol 3, 12-21

Naho mwebwe, ntore z’imana mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze n’ukwiyumanganya. Nimwihanganirane kandi, niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nkuko Nyagasani yabababariye, namwe nimugenze mutyo. Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo rubahuriza mwese mubutungane. Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira. Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane, mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari n’ ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data.
Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye, mubigirira Nyagasani. Bagabo, namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga. Bana, nimwumvire ababyeyi banyu muri byose,kuko ari byo binyura Nyagsani. Babyei, namwe ntimugatonganye abana banyu ubutitsa,mutazabakura umutima.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Lk 2, 22-40 cg 2, 22.39-40

Umunsi w’isukurwa ryabo wategetswe na Musa uragera, bamujyana i Yeruzalemu kumutura, nkuko byanditswe mu itegeko rya Nyagasani, ngo “ Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani”. Bari bajyanywe kandi no gutura inuma ebyiri bakurikije itegeko rya Nyagasani. Icyo gihe i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. Nuko Simewoni aza mu Ngoro abibwirijwe na Roho Mutagatifu.

Igihe ababyeyi b’umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, nawe amwakira mu biganza bye, ashimira Imana avuga ati “Nyagasani noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze; kuko amaso yange yabonye agakiza kawe, wageneye imiryango yose. Ni we rumuri ruboneshereza abanyamahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli!”

Se na nyina batangazwaga n’ibyo bamuvugagaho. Nuko Simewoni arabashimira, maze abwira Mariya, nyina wa Yezu ati “ Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impamvu yo kuroma cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mumitima ya benshi bigaragare”. Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Azeri; yari ageze muzabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe, yamaranye n’umugabo imyaka irindwi, hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera Imana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. Nuko uwo mwanya nawe arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu.

Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasni, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragsingizwa Kristu

• Inyigisho


Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe...iteka ryose!
Kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru w’Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti; urugo rwa Yozefu, Mariya na Yezu. Mu kuzirikana kuri urwo rugo ruhire, turaboneraho kuzirikana no ngo zacu nk’abakristu.

Urugo rw’i Nazareti, ni Urugo Rutagatifu koko, kandi nimugihe! Erega umwe mu barugize ni Nyirubutagatifu: Yezu, Jambo uwo wariho mu ntangiriro; Jambo uwo wabanaga n’Imana, kandi akaba Imana; Jambo uwo ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho.

Reka rube Urugo rutagatifu, turusangamo umubyeyi Mariya, uriya ubwe wivugira ati “rwose, kuva ubu amsekuruza yose azanyita umuhire”. Ni umuhire mu bantu, akaba umuhire imbere ya Rugira wamwigiriye umwihariko we ataranaremwa. Mlayika ubwe yarabimweruriye, amuhishurira ibanga,ubwo yamweruriraga ati “Ndakuramutsa, mutoni w’Imana, Nyagsani ari kumwe nawe”.

Reka rube Urugo rutagatifu, turusangamoYozefu, umugabo w’intungane, wakiriye ugushaka kw’Imana ubwo yakiraga ubutumwa bwa Malayikawamubwiraga ati “witinya kuzana umugeni wawe Mariya kuko yasamye ku bubasha bwa roho Mutagatifu, azabyara umwna uzamwite Yezu, kuko ari uzakiza umuryango we ibyaha byawo”. Bityo rero Yozefu akemera ko umugambo wa Nyagasani usohorezwa murugo rwe.

“Nuko Jambo yigira umuntu abana natwe”, avukira mu muryango uzwi, ahabwa izina, ararerwa, arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana.

Bavandimwe, Urugo rw’i Nazareti turufataho urugero rw’ingo zacu nk’abakristu, kuko tugomba kurwigiraho cyane cyane kumvira Imana no kuyiha umwanya ukwiye, ugushaka kwayo kukaza imbere.

o Duhereye kuri Yezu, uriya Jambo nyine wahozeho mu ntangiriro, akaba yarabanaga n’Imana kandi ari Imana; yemera guca bugufi, abaho nkatwe, yihindura ubusabusa, yumvira Data muri byose, ageza aho apfira ku musaraba. Yuzuza atyo ugushaka kwa Se: “Dawe, ntibibe uko njye nshaka, ahubwo uko wowe ushaka”.

o Bikira Mariya, imbere y’ubutumwa yahawe na Malayika ntiyazuyaje: “Ndi umuja wa Nyagasani; byose bimbeho nk’uko ubivuze”.

o Yozefu, nawe akimara guhabwa ubutumwa na Malayika, yahise akurikiza iryo jambo azana umugeni we.

Urugo rwakiriye ugushaka kw’Imana, urukundo rw’abarugize rurasagamba; rukarangwa mwo impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze n’ukwiyumanganya; rukrangwamo kubabarirana, kugirana inama, guhanana no gushyira hamwe. Ni urugo ruhora rushimira Imana muri byose: mu butunzi bwagezeho, bu bana bungutse, mu kazi bakora, mu mashuri y’abana; rushimira Imana kubera incuti n’abaturanyi.

Urugo rwakiriye ugushaka kw’Imana, ntirujegezwa n’ibibazo by’ubuzima, dore ko bitajya bibura! Mu ngorane zose, bagirana inama, buri wese agashyiraho ake, ngo babisohokemo, ntibitana ba mwana. Ugufatana agatoki ku munsi w’ubukwe, akabako mu kandi, ni ikimenyetso cyadufasha abashakanye gukomeza gutekereza ko mu rugo gushyira hamwe ari ngombwa, mu byiza no mu ngorane.

Amasomo yose y’umunsi yabitwibukije: ukumvira, ukubaha, ukwicishabugufi ni isoko y’imigisha murugo,ni isoko y’imigisha kubarugize. Ngicyo icyo dusabira ingo zacu z’abakristu, ndetse n’izindi zose zitari n’iz’abakristu. Urugo rw’abantu bapingana, basuzugurana, ntirutera kabiri.

Bavandimwe, nagira ngo kuri uyu munsi, twereke Imana imiryango ifite ibibazo binyuranye:
- Imiryango idashyize hamwe, aho abana arinyamwigendaho nk’aho batagira ababyeyi kandi babfite; aho abana batubaha ababyeyi bikaba byanageza aho babagira nabi, aho badatinya kubandagaza.
- Imiryango usangamo ababyeyi batakibuka umurimo wabo wo kurera barabaye ba “Tereriyo”.
- Imiryango usangamo ubwumvikane buke hagati y’umugabo n’umugore.
- Imiryango yatwawe n’induruburi itakibuka ko ari “Kiliziya ntoya”, aho abayigize bitoreza ubukristu, aho umwana atorzwa ukwemera n’imico myiza ya gikristu.

Ntitwakibagira imiryango ifite ibibazo by’ubuzima: yazahajwe n’indwara, ibyurezo n’ubukene; imiryango idakunzwe n’abaturanyi, yigunze, ihabwa akato ku mpamvu zinyuranye.

Tukanazirikana abo bose batagifite imiryango yuzuye: abapfakazi, imfubyi; imiryango y’abantu bariho intatane ku buryo batabasha guhura, n’iyindi.

Abo bose bakeneye kutwumva hafi yabo; bakeneye kutubonamo abavandimwe nyabo ku bw’ukwemera dusangiye no kuba dusangiye kuba twitwa abantu, ibiremwa by’Imana. Yaba umukristu, ataba we, uwo wese akeneye ijambo ryacu rimuhumuriza, akeneye inama zacu zimufasha kujya mbere, akeneye igikorwa cyacu kimugoboka.

Bavandimwe rero “ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose”, ingo zacu zibe ingo ntagatifu, Yezu avukire iwacu, ahakurire; ni we tuzakesha impagarike n’ubugingo.

UMUNSI MWIZA MU NGO IWANYU !

P. Oscar Uwitonze
Nelaur38@gmail.com

mardi 23 décembre 2008

25 UKUBOZA: UMUNSI W'IVUKA RYA NYAGASANI


Misa ya mu gicuku
Iz 9, 1-6
Tito 2, 11-14
Lk 2, 1-14

Misa yo mumuseke
Iz 62, 11-12
Tito 3, 4-7
Lk 2, 15- 20


Misa yo kumanywa

Iz 52, 7-10

Mbega ngo viraba byiza kurabukwa ku mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti “Imana yawe iraganje!” Umva ukuntu abarinzi bawe, bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yanbo Uhoraho agaruka muri Siyoni. Matongo ya Yeruzalemu, nimuhanike, murangururirer icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeluzalemu. Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo, impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu.

* Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana


Heb 1, 1-6

Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi ku buryo bwinshi, ikorresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari nayo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantuibyaha byabo, yicaye ibryo bwa Nyir’ikuzo mu ijuru.Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. Koko rero, ninde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti “ Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi”? Cyangwa se ati “Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana”? Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi, yaravuze iti “ Abamalayika bose b’ Imana bazamupfumukamire.”

* Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana


Yh 1, 1-18

Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe muntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri bw’abantu.Ni uko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. Jambo niwe wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri isi. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya.Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye. Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se kubushake bw’umuntu, ahubwo bavutse kubw’Imana. Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati “ Nguyu Uwo navuze nti ‘ Uje ankurikiye, aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’” Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. Uko amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni nako ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu. Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.

* Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu


INYIGISHO

Bavandimwe, mwese mwese mbifurije Umunsi mwiza wa Noheli, umunsi duhimbazaho iri banga rikomeye mu buzima bwacu nk’abakristu: IVUKA RYA YEZU.

Muri ino minsi hari aho narimo nsoma agakuru k’umwana w’umukobwa washakaga gusaba impano(cadeau) ya Noheli, impano ariko yakagombye iruta izindi zaba zarigezwe gusabwa. Uwo mwana yari afite imyaka 9 ubwo yandikiraga ababyeyi ibaruwa agira ati “ ndimo ndiga nshyizeho umwete kugira ngo nshobore guhabwa Ukaristiya ya mbere muri uyu mwaka”. Kandi muri icyo gihe abana ntibashoboraga guhabwa Ukaristiya ya mbere, mbere y’imyaka 10. Ubwo hari mu mwaka w’1867, mu mujyi wa Filadelfia. Uwo mwana akitwa Catherine Drexel.

Se yari umuherwe cyane ku buryo impano iyo ari yo yose yari gusaba yari kuyibona, ariko yahisemo impano iruta izindi zose: Yezu. Gatalina, uwo mwaka yahawe Ukaristiya ya mbere, abona atyo impano yari yasabye.

Agize imyaka 18, yinjiye mu muryango w’abihayimana b’abafransiskani yiyemeza kubaho gikene.Agize imyaka 21, mama we yitabye Imana; nyuma y’imyaka 2 gusa na papa web iba uko yitaba Imana, amusigiye umurage w’amafranga y’akayabo akabakaba miliyoni 21 z’amadolari. Gatalina yakomeye ku isezerano rye ry’ukubaho mu bukene; afata uwo mutungo we wose awugabagabanya abakene, anshinga umuryango w’abihayimana bazajya babitaho.

Kubabwira iyi nkuru ya Gatalina kuri uyu munsi mukuru wa Noheli y’uyu mwaka, mbitewe ni uko ubu ahenshi ku isi ikigezweho kandi kiivugwa cyane ni uko “ ngo ubukungu bumeze nabi”, kandi koko, ukurikije uko abahanga babisobanura, ukanareba uko ibintu bimwe na bimwe bihagaze, koko usanga ari byo. Bityo usanga hari abantu benshi babayeho nabi kubera ikibazo cy’ubukene.

Muri ibyo bibazo byose rero by’ubukene kubera ubukungu buhagAze nabi, iyi nkuru ya Gatalina iratwigisha ibintu 2 by’ingenzi muri iyi Noheli:
- Gukunda no kwizirika kuri Yezu wemeye guca bugufi agatura rwagati mu bant.
- Gukunda no kwitangira abakene.

Muri ino minsi ya vuba hari umuvandimwe wanyandikiraga ambwira ibyishimo yari afite, kuko hari umuntu w’umusore rwose wari wamubwiye ko azamubonera inkunga yatuma ashobora kubonera abana 100 “mutuel de santé”. Ubusanzwe we yari afite umuco wo kugena impano ya Noheli agerageza nibura kugira abantu 10 yabonera “mutuel de santé”; vuba aha rero nibwo yabiganirije mugenzi we basenganaga, nibwo amwemereye kuzakora igkorwa nk’icyo mu bana bato.

Papa wacu Benedigito wa XVI, yavuze ku kamaro ku bikorwa bito bito by’impuhwe nk’ibyo mu buryo bwo guhimbaza Noheli. Yavuze ko abakristu, muri ibi bihe nyine ubukungu bucumbagira, bagomba gufasha isi kubona ukundi umunsi mukuru wa Noheli. Yibukije ko Noheli igomba kudufasha kuvumbura ubwicishe bugufi, ubucuti, ubuvandimwe no ugushyira hamwe.

Bavandimwe, umunsi mukuru wa Noheli, utwereka uburyo urukundo Imana ikunda abantu rurenze imivugire! Mu ntangiriro y’Ivanjili yanditse, Yohani aragira ati “Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe”; Jambo yigira umukene, abana n’abakene: “N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umgaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu”(Fil 2, 6-7).

Jambo uwo yariho, yahozeho, yabanaga n’Imana kandi akaba Imana! Jambo uwo, yari urumuri nyakuri rumurikira abantu!

- Yaje ari urumuri rutumurikira ngo tubone: tumubone we Rukundo ruzima, tumubone akiza abarwayi, tumubone asura abanyabyaha, tumubone asura abaciye bugufi, tumubone ahagurutsa ibimuga, akora ababembe, abo bose banenwa n’abagenzi babo, tumubone atubura imigati , agaburira imbaga ishonje, yegeranya abatatanye, bameze nk’Inama zitagira umushumba; tumubone yitangira abe kugera kundunduro kubera urukundo, akemera kubapfira. Uwo niwe dushagara kuri uyu munsi, ari mu kirugu: “Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu”.

- Yaje ari urumuri rutumutikira ngo tubone: tubone mugenzi wacu utishoboye, utambaye wabuze akambaro, urwaye wabuze uko ajya kwa muganga(wabuze “mutuel de santé”); tubone umwana w’imfubyi wabuze kirera, tubone umupfakazi wabuze epfo na ruguru, tubone utagira aho atura, tubone ufunze utagira umusura, tubone uwihebye utagira umuhumuriza...

“Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi”. Ni ukuri pe, Imana yatugiriye ubuntu; buri wese arebye mu buzima bwe bwatambutse, akareba n’aho ageze ubu, abona ko Imana yamubaye hafi imuhundagazaho ubuntu bwayo. Noheli ibe impamvu yo gushimira Imana, yo kugarukira Imana, yo kwizirika ku Mana, yo kwimika Imana mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu gihugu cyacu. Icyo turi cyo n’ibyo dufite, byose tubikesha ubuntu bwayo.

“Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira! Jambo ni We wari urumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uza muri iyi si. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya! Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira!”

Bavandimwe,ngibyo, nguko! Igihe cyose twigizayo urumuri, igihe cyose twamagana urumuri, igihe twishimira kubera mu kizima: igihe cyose twitarura ukuri, tukitarura ubutabera, tukitarura ubuvandimwe, ugufashanya; igihe cyose twireba ubwacu, tukareba uwacu gusa; igihe cyose twita kukababaro kacu n’amwene wacu gusa, tukirengagiza ak’undi; igihe cyose duharanira kwihaza no guhaza uwacu, kwishimisha no gushimisha uwacu; igihe cyose tutita ku maganya y’undi; igihe cyose twitarura imbabazi, ntituzisabe kandi ntituzitange; icyo gihe tuzahimbaza umunsi witwa uwa “noheli”, umunsi w’ikiruhuko; ntituzahimbaza umunsi w’ivuka rya Nygasani; Noheli, izatubera umunsi w’ikiruhuko nk’iyindi ituma dufuraha, tugasurana, tugasohoka, tukigusha neza; Noheli izatubera umunsi utuma tujya mu misa turi benshi, dutegura liturjiya neza cyane(imihango iteguye neza, indirimbo nziza, abaririmbyi bayitoje neza cyane, imitako myinshi, n’ibindi) ariko ntizatubera UMUNSI W’IVUKA RYA NYAGASANI IWACU!

Bavandimwe, kuri iyi Noheli twakire Jambo w’Imana uje muri twe; tumwakire nk’Imana yacu, Umugenga, Umutegetsi n’Umukiza wacu. Bityo Noheli izatubera nziza ubu n’iteka ryose!!

Imana Butatu Butagatifu,
• Data, Umuremyi wa byose,
• Mwana, Jambo wigize umuntu agatura muri twe, tukibonera ikuzo rye akomora kuri Se,
• Roho Mutagatifu, watumye Bikira asama akatubyarira Umucunguzi,
nabampere umugisha mwese, abahundagazeho ingabire n’ibyiza byose mwifuza!

NOHELI NZIZA KURI MWESE NO KU BANYU BOSE!

P.Oscar Uwitonze
nelaur38@gmail.com