dimanche 3 mai 2009

ICYUMWERU CYA IV CYA PASIKA (3 GICURASI 2009)

• AMASOMO

o Int 4, 8-12


Ubwo Petero yuzuye Roho Mutagatifu arabasubiza ati “Batware, namwe bakuru b’umuryango, uyu munsi turabazwa iby’ineza yagiriwe ikirema, no gusobanura uburyo uyu muntu yakijijwe. Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga. Yezu uwo ni we rya buye ryajugunywe namwe abubatsi, nyamara rigahinduka insanganyarukuta. Bikaba rero nta wundi wundi twakesha umukiro usibye We, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o 1 Yh 3, 1-2


Twana twanjye, nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi turi bo koko! Dore impamvu isi idashobora kutumenya: ni uko itamenye Imana. Nkoramutima zanjye, ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We, kuko tuzamureba uko ari by’ukuri.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o Yh 10, 11-18


Ni uko Yezu ati “Ni jye mushumba mwiza. Umushumba mwiza yigurana intama ze. Naho umucanshuro utari umushumba, ntabe na nyir’intama, abona ikirura kije, agatererana intama agahunga; ikirura kikaziraramo kikazitatanya. Agenza atyo kuko abitewe n’uko aba ari umuncanshuro, maze intama ntizibe zimushishikaje. Ni jye mushumba mwiza; nzi intama zanjye, na zo zikamenya, mbese nk’uko Data anzi, nanjye kandi nkamenya Data. Ndetse nemera guhara ubugingo bwanjjye, nkabutangira intama zanjye. Mfite n’izindi ntama zitari muri urugo, nazo ngomba kuzizana zikumva ijwi ryanjye, maze hakaba igikumba kimwe n’umushumba umwe. Ngicyo igitera Data kunkunda, kuko ntanga ubuzima bwanjye bwanjye kugira ngo mbusubirane. Ntawe ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga. Mfite ububasha bwo kubutanga nkagira n’ububasha bwo kubwisubiza. Iryo ni itegeko nahawe na Data.”

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu


• Kuzirikana


Ngo hari ho igikomangoma (umwana w’umwami)cyariho gishakisha ingabo zo ku kirinda urupfu; ni uko abantu baramwegera baramubwira bati “wivunikira ubusa, nta basirikare wabona bakurinda urupfu, nta warunesha!” Igikomangama kirababwira kiti “noneho nimunshakire umuntu wakemera kuzapfa mu kimbo cyanjye”, ni ko kumubwira bati “uwo na we ntawe uzabona; icyo kiraka ntawe ugishaka!” Igikomangoma kiti “noneho nimunshakire imyambaro izantandukanya n’abandi baturage bose”; ni ko ku musubiza bati “erega, urupfu ntirurobanura, iyo ruje ruba rwaje, ntiruzagucaho kubera imyambaro”.

Igikomangoma, kirarakara cyane, ni ko kugira kiti “none se noneho bimaze kuba igikomangoma niba nta bubasha mfite ku rupfu! Nta ngabo nabona zirutsinda, nta muturage mu gihugu cyanjye wakwemera gupfa mu kimbo cyanjye, ntacyantandukanya n’undi muturage wanjye!” Nguko, ngibyo.

Bavandimwe, hari umuntu umwe gusa wakwemera gutanga ubugingo bwe kugira ngo abusubirane. Uwo ni Yezu Kristu. Ni we wenyine wemeye guhara amagara ye kubera incuti ze; ni we wemeye guangana n’urupfu kugira duhonoke urupfu; ni we wenyine wemeye kudukiza inkeke n’ubwoba muntu ahorana imbere y’urupfu. IGIKOMANGOMA GIFITE UBUBASHA KURUPFU NI KRISTU YEZU WENYINE.

Igihe cya PAsika dukomeza guhimbaza ni igihe cy’ibyihimo, igihe cy’umutsindo, igihe cyo kurangamira ubuzima bushya. Nta rindi zina ryabayeho; nta rindi zina ririho; nta rindi zina rizabaho; nta rindi zina dushobora gukesha umukiro atari izina rya Yezu Kristu “IZINA RYAWE, NYAGASANI YEZU, NI IZINA RY’UBUBASHA, NI IZINA RY’UBUSHOBOZI!” Petero amaze gukiza ikirema, rubanda ruratangara cyane, abatware b’umuryango bashaka ko atanga ibisobanuro ku ikira ry’uwo muntu. Ni ko kubasubiza shize amanga ati “Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga.”

Ibi twabyongeraho iki koko! Izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti, ni ryo ryonyine dukesha umukiro; “Izina risumbye ayandi yose, ku girango nibamara kumva izina rya Yezu, bose bamupfukamire, mu ijuru, ku isi n’ikuzimu, kandi indimi zose zamamaze ko Yezu Kristu ari We Nyagasani, biheshe Imana Se ikuzo”(Fil 2, 9-11). NIHASINGIZWE IZINA RYA YEZU!

Yezu Kristu yatsinze urupfu rwose; ni we ncuti itanga ubugingo kubera twe. Twese turi nka kiriya gikomangoma twumvise haruguru cyashakaga kwikiza urupfu, none twabonye igisubizo mu izina rukumbi rishobora kurudukiza: Yezu Kristu!

Iki cyumweru ni icyumweru cy’umushumba mwiza, umushumba utagira ikindi ahangayikira uretse intama ze. Yezu Kristu ni we mushumba mwiza. Umushumba mwiza atanga ubugingo kubera intama. Naho umucanshuro arahunga iyo hagize igikoma, ikirura kikaza kikiroha mu ntama kikazitatanya, izindi kiazikomeretsa; ibyo abikora kuko ziba atari ze.Twe rero ababatijwe, turi abakristu rwose: twaba beza cyangwa se ducumbagira. Umushumba mwiza atanga ubugingo bwe buri munsi kubera twe. Turi abe, twaremwe mu ishusho ry’Imana, kandi na Yezu ubwe ntiyifuza ko hagira n’umwe wazimira.

Byose abigirana urukundo ruhebuje ankunda kandi agukunda. Ntuzigere ubishidikanya. Yezu aradukunda. Ntuzigere wibaza na rimwe uti “ njye naba ndi iki, naba ndinde ku buryo nagera aho gukundwa n’Umwana w’Imana?” Yezu aragukunda, kandi yemeye gutanga ubugingo bwe kubera wowe. Kandi yabutanze kubushake bwe. “ Ubuzima bwanjye ntawe ubunyaga, ahubwo ni jye ubwanjye ubutanga.”

Nimushimire Uhoraho kuko ari umugwaneza, urukundo rwe ruhoraho iteka! Impuhwe ze ni igisagirane, urukundo rwe rurahebuje kugeza aho atugira abana be: “nimurebe urukundo ruhebuje Imana Data yadukunze, kugeza n’aho twitwa abana b’Imana, kandi turi bo koko!”

None se ubu ikindi twamusaba ni iki kirenze kutugira abana be? Kandi ubaye umwana aba n’umugenerwamurage! Isengesho ryacu rirangwe no gushimira, twirinde kuba abana gito: “Nimunezerwe kandi mushimire Imana data watumye mugira umugabane ku murage w’abatagatifujwe bari mumucyo.” (Kol 1, 12).

“Ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo... mujye mushimira Imana mu mitima yanyu, muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. Ari ibyo muvuze, ari ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imana Data.” (Kol 3, 12-17).

Nkomeje kubifuriza ibihe byiza bya Pasika; mu izina rya Yezu Kristu, ibyo musaba byose mubironke kandi murikeshe kuronka imigisha y’igisagirane. NIHASINGIZWE IZINA RYA YEZU!

Aucun commentaire: