• Amasomo
o Intu 1, 1-11
Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha Intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’ingoma y’Imana. Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati “Ni na byo mwanyumvanye: ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.” Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati “Nyagasani, ubu se ni bwo ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli?” Arabasubiza ati “Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera mu mpera y’isi.” Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. Uko bagahanze amaso ejuru, Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. Barababaza bati “Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Ef 1, 17-23
Bavandimwe, Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose. Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera! Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, hejuru y’ikitwa Igikomangoma, Igihangange, Ikinyabubasha n’Ikinyabutegtsi cyose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye, kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, ari yo mubiri n’umusemburo w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Mk 16, 15-20
Muri icyo gihe Yezu nibwo ababwiye ati “Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa. Dore kandi n’ibimenyetso bizaranga abazaba bemeye: mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, ntacyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire. Nuko Nyagasani Yezu amaze kubabwira atyo, ajyanwa mu ijuru, maze yicara iburyo bw’Imana. Naho bo baragenda bajya kwigisha hose. Nyagasani yabibafashagamo, kandi ijambo ryabo akarikomeresha ibimenyetso byariherekezaga.
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
• Kuzirikana
Kuri iki cyumweru turahimbaza umunsi mukuru wa Asensiyo, umunsi mukuru hamwe na hamwe bahimbaje ku wakane ushize. Yezu Kristu, amaze kuzuka yakomeje kwiyereka abigishwa be, abereka ibimenyetso bihagije kugira ngo bemere ko ari muzima koko; mu iyo minsi yabahaga inyigisho zinyuranye abumvisha ko batazakomeza kumubona hagati yabo, ko agomba gusubira kwa Se.
Ni byo koko rero, nyuma y’iminsi mirongo ine azutse, Yezu Kristu yiyeretse abigishwa be abaha amabwiriza anyuranye, nuko ajyanwa mu ijuru bose bamureba, nk’uko yari yarabibateguje.
“Twana twanjye, ndacyari kumwe namwe igihe kigufi” (Yh 13, 33); “Ntimugakuke umutima. Nimwemere Imana nanjye munyemere. Mu nzu ya Data hari ibyicaro byinshi...ubu ngiye kubategurira umwanya. Nimara kugenda nkabategurira umwanya, nzagaruka mbajyane hamwe nanjye, kugira ngo aho ndi, namwe abe ari ho muba” (Yh 14, 2-4).
Ukujya mu ijuru kwa Nyagasani, gukwiye kudutera ibyishimo; Yezu Kristu, ntadusize kuko atwanze, cyangwa se kuko ahunga isi, dore ko yayibabariyemo! Yezu Kristu arimo aruzuza umugambi wa Data: Yaje mu isi agira ngo atwereke urukundo ruhebuje Imana Data idukunda, kugira ngo atwereke inzira nyayo igeza ku mukiro: kumwemera no kwemera ijambo rye. Mu buzima bwe bwa hano ku isi yabayeho yigisha iby’Ingoma y’Imana, akora ibintu bikomeye bigaragaza ko Ingoma y’Imana yageze mu isi; bamwe baremeye, abandi barinangira, yemwe no mu bamwemeye bamwe bageze aho bakuramo akabo karenge. Ariko abo bose bamukomeye, yabahaye isezerano ryo kuzababaha ikicaro hamwe na we. Ukugenda kwe rero, kudufitiye inyungu, kuko agiye kudutegurira ibyicaro. Ukugenda kwe kutwereka ko ibirori biri hafi, twe tukaba dusigaye dushakisha akambaro ko kuzambara mu bukwe bukomeye.
“Sinzabasiga muri imfubyi, nzagaruka mbasange...Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta...nanjye nzasaba Data azabahe undi Muvugizi, uzaza kubana namwe iteka. Uwo ni Roho Nyir’ukuri...” (Yh 14, 16. 18. 28).
Byose birateguye; umugambi wa Nyagasani urateguye. Ntagikorwa igihe cyacyo kitageze; ukujya mu ijuru kwa Yezu Kristu, kuzatuma tubona undi muvugizi utuba hafi, utumurikira, utumenyesha ukuri nyako, utuyobora, uwo ni Roho Mutagatifu. Yezu asubiye mu ijuru kugira ngo amutwoherereze, kuko azi neza ko kutumkeneye; hari byinshi Yezu yakoze, tutasobanukiwe; hari byinshi yavuze tutasobanukiwe, bityo rero dukeneye udusobanurira nyabyo. Bidufitiye inyungu rero ko yez Kristu agenda kugira ngo atwoherereze Roho Mutagatifu: “Ubu rero nsanze Uwantumye, none muri mwe ntawe umbaza ati ‘Ugiye he?’ Ubwo mbabwiye ibyo, umutima wanyu wuzuye ishavu. Ariko mbabwire ukuri, ngiye byabagirira akamaro; kuko ntagiye, Umuvugizi ntiyabazamo, ariko ningenda nzamuboherereza”( Yh 16, 5-7).
Uyu munsi utubere umwanya wo gushimira Imana, akanya yahaye abantu ko kubana n’Umwana wayo: Ni ukuri, Jambo w’Imana yigize umuntu atura muri twe, twibonera ikuzo; aho yanyuze hose yagiye akora neza; aho yanyuze hose yigishije Inkuru Nziza y’umukiro; aho yanyuze hose yakoreye abantu ibitangaza; bamwe baramukunze bakira inyigisho baramukurikira, abandi baramwanga, baramugambanira, kugeza bamwicishije; yarapfuye koko, apfa rubi ku musaraba, arahambwa; yatsinze urupfu arazuka, yiyereka abigishwa be n’abandi bamwemera bose; igihe kigeze yasubiye kwa Se, ku gira ngo umugambi wo kohereza Roho Nyir’ukuri, usohozwe...Roho Mutagatifu yaramanutse amanukira ku ntumwa no kubandi bose bemeye kwakira inyigisho yabo, natwe bitugeraho. Ngiyo impamvu ituma uyu munsi turushaho guhimira Imana: Yezu Krsitu asubiye mu ijuru kugira ngo umugambi wa Data ukomeze wuzuzwe; kandi rero yadusezeranije ko azagumana natwe kugeza mu ndunduro z’ibihe.
Aragiye, ariko adusigiye ubutumwa, twebwe twese abamukurikiye: “Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza mu biremwa byose.” Ntabwo yadusize kugira ngo duhore duhanze amaso ku ijuru: “Yemwe..., ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.” Ngibyo, nguko! Azagaruka koko, azagaruka kureba aho ikivi yasize tukigeze; azaza kureba aho inzu yasize muri fondation tuyigeze tuyuzuza; azagaruka! Nubwo yavuze ko atazi igihe , ariko azagaruka. Umukristu aho ari, ntakwiye guhagaragara nk’uwabuze icyo akora, areba ku ijuru, yibaza igihe n’umunsi Kristu Yezu azagarukira. Umukristu niyihate ubutumwa yasigiwe: kwamamaza Inkuru Nziza hose, ahereye hafi ye, no kuri we ubwe. Naharanire kurangiza ikivi cy’urukundo Kristu yasize atangiye; naharanira kurangiza inzu y’amahoro n’ubutabera Kristu yasize atangiye! Buri wese azirikane ko mbere yo ukujya mu ijuru Kristu yasize umurage mu bazamukurikira bose: “Ngiri itegeko mbahaye: nimujye nukundana nk’uko nannjye nabakunze...muba muri incuti zanjye igihe mukora icyo mbategetse”( Yh 15, 12). None se ye ngeze he, ugeze he, tugeze he dukurikiza umurage wa Kristu? Ntitwibagirwe ko yasabye abigishwa be guhora biteguye, kuko aje bidatinze; yabihishuriye Yohani mutagatifu: “Amagambo y’ubuhanuzi uri muri iki gitabo ntuyagire ibanga, kuko igihe cyayo cyegereje. Umugiranabi nakomeze agire nabi, n’uwanduye akomeze abe mu bwandure, ariko n’intungane nikomeze ikore ikore neza, umutagatifu akomeze yitagatifuze. Dore ngiye kuza bidatinze, kandi nje mfite ibihembo nateganyije, kugira ngo ngororere buri muntu nkurikije ibikorwa bye. Ni jyewe Alufa na Omega, Uw’ibanze n’Uw’imperuka, Intangiriro n’Iherezo. Hahirwa abamesa amakanzu yabo, kugira ngo bagire uburenganzira ku giti cy’ubugingo, kandi ngo binjire mu murwa banyuze mu marembo yawo. Kuko ab’imbwa n’abarozi, n’amahabara, n’abicanyi, n’absenga ibigirwamana, n’umuntu wese ukunda ibinyoma kandi ubikoresha, abo bazahera hanze” (Ibyah 22, 10-15).
“Amen, ngwino, Nyagasani Yezu! Ineza ya Nyagasani Yezu ibane namwe mwese!” (Ibyah 22, 20-21).
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire