• AMASOMO
o Int 3, 13-15. 17-19
Petero ni ko kubwira rubanda ati “Imana ya Abrahamu, ya Izaki na Yakobo, Imana y’abakurambere bacu yakujije umugaragu wayo Yezu mwebwe mwatanze, mukamwihakanira imbere ya Pilato kandi we yari yiyemeje kumurekura. Mwihakanye Umutagatifu n’Intungane, maze musaba ko babarekurira umwicanyi. Mwicishije umugenga w’ubugingo, ariko Imana yamuzuye mu bapfuye, turi abagabo bo kubihamya. None rero, bavandimwe, nzi yuko ibyo mwabikoze mubitewe n’ubujiji kimwe n’abatware banyu. Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara. Nimwisubireho rero kandi mugarukire Imana, kugira ngo, kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o 1 Yh 2, 1-5ª
Twana twanjye, ibi mbibandikiyekugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana data, ari we Yezu Kristu Intungane; ni na We igitambo cy’impongano cy’ibyaha byacu, ndetse atari n’ibyaha byacu gusa, ahubwo n’iby’isi yose. Dore icyo tumenyeraho ko tumuzi: ni uko dukurikiza amategeko ye. Uvuga rero ati “ndamuzi”, ariko ntakurikize amategeko ye, aba ari umubeshyi, kandi nta kuri kuba kumurimo. Naho ukurikiza ijambo rye, muri we urukundo rw’Imana ruba rwuzuye koko.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Lk 24, 35-48
Muri icyo gihe, nabo rero babatekerereza uko byagenze mu nzira, n’uburyo bamumenye amanyura umugati. Igihe bakivuga ibyo, Yezu ubwe aba nguyu ahagaze hagati yabo, arababwira ati “ Nimugire amahoro.” Barakangarana, bashya ubwoba, bakeka ko babonye umuzimu. Nuko arababwira ati “Ubwo bwoba bwose mufite ni ubw’iki? Kandi mutewe n’iki gushidikanya mu mitima yanyu? Nimurebe ibiganza n’ibirenge byanjye: ni njyewe ubwanjye. Nimunkoreho, maze mumenye ko umuzimu atagira umubiri cyangwa amagufwa nk’uko muruzi mbifite.” Avuga ibyo, abereka ibiganza n’ibirenge bye. Uko bakamazwe n’ibyishimo ntibanyurwa, baba abo gutangara gusa; noneho arababwira ati “Hari icyo kurya mufite hano?” Bamuhereza igice cy’ifi yokeje; aracyakira, akirira imbere yabo. Nuko arabwira ti “Ibyo ni byo nababwiraga nkiri kumwe namwe, nti ‘ni ngombwa ko huzuzwa ibinyerekeyeho byose byanditswe mu mategeko ya Musa, mu bitabo by’Abahanuzi no muri Zaburi.’” Ahera ko ahugura ubwenge bwabo ngo bajye bumva Ibyanditswe. Maze arababwira ati “Handitse ko Kristu agomba kubabara maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abntu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ibyaha. Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya.
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu.
• KUZIRIKANA
Amagambo ya Patero twumvise uyu munsi aza akurikira, igitangaza yari amaze gukora, ubwo yakizaga ikirema cyahoraga imbere y’umuryango w’Ingoro gisabiriza; rubanda rwarabibonye ruratangara cyane, nibwo Petero ahereyeho ababwira ishingiro nyaryo ry’icyo gitangaza. Mbese cyamuviriyemo impamvu yo kubigisha nyabyo ibyerekeye Kristu Yezu. “Bantu ba israheli, ni iki gitumye mutangazwa n’ibimaze kuba? Cyangwa se ni iki gitumye muduhanga amaso nk’aho duhaye uyu muntu kugenda ku bw’ububasha bwacu cyangwa ku bw’ubutungane bwacu bwite?” (Int 3,12).
Ni ko kubasobanurira ko ikirema cyahagarutse ku bw’ububasha bw’izina rya Yezu w’i Nazareti. Atangnira kubabwira uwo Yezu uwo ari we, uko bo ubwabo bamutanze ngo abambwe, n’uko Imana yamuzuye, none akaba ari muzima. Ibyo kandi byari bayaranditswe n’Abahanuzi; none byarujujwe.
Mu Byanditswe bitagatifu tubonamo umugambi w’Imana, tubona inzira nyayo n’urumuli; dukomoramo imbaraga zo kwemera no kugira amizero. Yezu ubwe, incuro yagiye abonekera Abigishwa be nyuma yo kuzuka, yabatonganyirizaga ukutemera kwabo, no kudasobnukirwa n’ibyamwanditsweho. Iyo basobanukirwa n’Ibyanditswe, ntibari gutungurwa n’izuka rye, ntibari kujya bikanga, bakuka umutima igihe bamubonye, ntibajyaga kumwitiranya n’umuzimu; koko rero byari byanditswe ko “Kristu yagombaga kubabara maze ku munsi wa gatatu akazuka mu bapfuye, kandi ko uhereye i Yeruzalemu abantu bo mu mahanga yose bagomba kwigishwa, mu izina rye, ibyerekeye ukwisubiraho n’ibabarirwa ibyaha”. Yezu akongeraho, mu Ivanjili y’umunsi ati “Ibyo, muri abagabo bo kubihamya”.
Yezu yateguye abigishwa be mu nyigisho nyinshi yabahaga, abafungura ubwenge agira ngo basobnukirwe n’ibyamwanditseho; bityo bazashobore kwigisha amahanga yose ibimwerekeyeho, kugira ngo amahanga yose azamumenye ko ari Mukiza, Mugenga w’ubugingo, kugira ngo uzamwemera wese azamukeshe ubugingo.
Kristu wazutse ni we twakesha amahoro, ariya yifurizaga abigishwa be iteka uko yababonekeraga; ariya amuturkaho we wenyine, isi idashobora gutanga; niwe twakesha ubuzima, tukamukesha guhaguruka, tukava aho twari turambaraye, nk’ibirema, twarihebye kubera uburemere bw’ibyo duhura nabyo muri iyi si. Yezu si baringa, si umuzimu nk’uko abigishwa babikekaga kubera ko bari batari basobanukirwa, bagihumirije. Aho amariye kubafungurira ubwenge barasobanukiwe, ntibongeye gushidikanya; maze batangira kumwamaza bashize amanga; ntibatinye gukubitwa no gufungwa bazira izina rye; ntibatinye yemwe no guhara amagara abo kubera we.
Bityo rero, uwo wese ushaka kuba umugabo wo guhamya Yezu, akenera kwakira urumuri rwa Yezu ubwe, ubwenge bwe bukamurikirwa; akenera gusobanukirwa Ibyanditswe akabicengera rwose, akamenya umugambi ifitiye muntu, n’uburyo wujurijwe muri Yezu Kristu.
Umuntu wese ucyumva ko muri we Yezu atari muzima, uwo niwe wamazwe n’ubwoba;wakangaranye,akeka ko ari umuzimu. Uwo ni we Yezu abwira ati “Ubwo bwoba bwose ufite ni ubw’iki? Kandi utewe n’iki gushidikanya mu mitima wawe?” Nnaho uwifitemo ukwemera ko Yezu yazutse koko, akaba ari muzima muri we, uwo ahorana ibyishimo n’amahoro.
“Ibyo ni mwe bagabo bashinzwe kubihamya.”
- Abagabo bo guhamya iki? Ubuzima bushya!
- Abagabo bo guhamya nde? Yezu Kristu
- Abagabo bo kubimariza bande? Abo bavandimwe bose barimo bayobagurika!
Umukateshisti, umunsi umwe yabajije abana biteguraga isakramentu ry’Ugukomezwa ati “Muri Misa, igice gikomeye kuruta ibindi ni ikihe?” Umwana umwe arasubiza ati “ni igihe cyo gusezerera imbaga ngo itahe.” Umukateshisti agwa mu kantu ni ko kubaza umwana impamvu. Umwana ni ko gusubiza ati “Icyo ihuriro rya misa rimaze ni ukuduhaza ku bw’Ijambo ry’Imana, Umubiri n’Amaraso bya Nyagasani. Misa rero itangira neza igihe irangiye. Turasohoka, tukajya hanze mu ngo iwacu kuvuga no gukora ibyo abigishwa ba Emawusi bavuze: TWAMENYEYE NYAGASANI MW’IMANYURA RY’UMUGATI. NI KOKO YARAZUTSE, NI MUZIMA TWAMWIBONEYE. MBEGA IBYISHIMO TWARI DUFITE UBWO YASUSOBANURIRAGA IBYANDITSWE!" Ngibyo, nguko! Ngaho da, ngo ni ay’abana!
Amasomo y’iki cyumweru nadufashe gutsinda ugushidikanya twigiramo, twemere rwose Ibyanditswe; twemere ko Yezu ubwe yivugiye ko azahorana natwe iminsi yose. Ijambo rye ni irinyakuri, ni irinyabuzima kandi rikwiye kwizerwa rwose.
Nabasesekazeho amahoro ye kandi ineza ye ibahore hafi.
Nimugire amahoro!
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire