
• Icyo tuzirikana
Ejo ku wa Gatanu Mutagatifu, nibwo navugaga ko ijambo “Birujujwe”ribumbye ibanga rikomeye ry’umugambi w’Imana. Kristu Yezu yarivugiye ku musaraba, amaze kurivuga umutwe urengukira imbere araca. Umusirikare w’umuromani wari uri aho amaze kwitegereza ibyo byose, ni ko kuvuga ati “koko uyu muntu yari umwana w’Imana!” Uwo musisrikare yari yarabonye imfu z’abantu batandukanye bapfaga ruriya rwo kumanikwa ku musaraba; ariko imipfire ya Yezu yaramutangaje, yasanze itandukanye n’imipfire y’abandi bose baciriwe ruriya rupfu rwo ku musaraba.
“Birujujwe”; iri jambo rya Nyuma rya Yezu mu buzima bwe bwa hano ku isi, narigarukaho kuri uyu munsi wa Gatandatu Mutagatifu. Umugambi w’Imana wo gukiza abantu, nturangirira ku rupfu rwa Yezu ku musaraba. Nturangira ubwo bariya bagabo bari bamaze gushyira umurambo wa Yezu mu mva, n'uko ngo barikubura barataha; Abayahudi bigira gutegura Pasika yabo, sinjye wahera! Oya! Oya! Oya! Byose byuzurizwa mu IZUKA RYA YEZU, Imana ikatwereka ko natwe abo yihamagarira ku buntu bwayo, iduhamagarira ubugingo bundi muri Kristu; Pawulo mutagatifu ati “Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka.”
Iri joro rero duhimbaza umutsindo wa Kristu Yezu: Kristu yatsinze urupfu, none araganje ubu n’iteka ryose; ntazongera gupfa ukundi: “Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye, akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha.”
Amasomo yose yo mu Isezerano rya kera twumva muri ijoro rihire, ni amasomo atwereka ibintu bikomeye Imana yakoreye umuryango wayo; ni amasomo atwereka ko Imana nta na rimwe yigeze iba kure umuryango wayo; atwereka ko ikiganza cy’Imana iteka cyabaye hafi yabo; amasomo atwereka neza ko icyo Imana yiyemeje ikirangiza: Imana ni indahemuka, ntiyirengagiza isezerano ryayo. Imana ntiyishimira kandi ntiyihanganira akarengane k’umuryango wayo; Imana yashatse kwikoranyiriza umuryango uyinogeye, uyizihiye; no mu gihe cy’uburakari yabaga yatewe n’ubwigomeke bwawo nta na rimwe yigeze iwutera umugongo. Umugambi w’Imana ni uwo: kurokora ubwoko bwayo.
Muri Kristu Yezu, uwo muryango si Israheli gusa, ahubwo ni abo bose bamwakiriye, bakemera izina rye. Muri Kristu Yezu, Imana yigaruriye muntu, aho ari wose, yashatse kwiyunga na we, kugira ngo hatazagira n’umwe wazimira, ahubwo bose bamukeshe ubugingo buhoraho. Muri we Imana yagaragaje umugambi wayo, umugambi wujujwe yemera ko Umwana wayo w’Ikinege apfa urwo yapfuye nyine, bityo Imana ikereka muntu ko ntacyo yasize inyuma kugira ngo igaragaze urwo rukundo. Icyari gisigaye rero ni ukwereka muntu ko ahamagarirwa kubaho mu bugingo bushya: kubaho nk’abazutse. Yabigaragaje izura Kristu Yezu. Bityo itumara ubwoba, twebwe twibwiraga ko gukurikira Yezu bijyana ku mibabaro y’umusaraba. Kwikorera imisaraba yacu, tugakurikira Kristu, ni byo bitugeza ku izuka rihire.
ALELUYA! Aleluya! Kristu yazutse! Urumuri rwongeye rumurikira isi, umwijima wigijweyo. Aleluya! Ubuzima bwigijeyo urupfu! Ngiyo Inkuru nziza twamamaza.
Turusheho gushimira Imana kuko ari indahemuka: “Kristu yatsinze urupfu, bagenzi, nk’uko yari yabibwiye intumwa ze, ko azazuka ku munsi wa gatatu, muhaguruke dushime umucunguzi... Aleluya, Yezu yarazutse; Aleluya, isi yabonye agakiza; Aleluya, Aleluya, Aleluya! Nimumushime munamusingize, nimumuhe amashyi, mumuhe impundu...!!!
• Amasomo
o Intg 1, 1-2,2
Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi. Isi yari ikivangavange kitagira ishusho kandi irho ubusa. Umwijima wari ubundikiye inyanja y’amazi, n’umwuka w’Imana wahuhiraga hejuru yayo. Imana iravuga iti “Nihabeho urumuri!” Urumuri rubaho. Imana ibona ko urumuri ari rwiza, nuko itandukanya urumuri n’umwijima. Urumuri irwita amanywa, umwijima iwita ijoro. Burira buracya, uba umunsi wa mbere. Imana iravuga iti “Nihabeho ikirere hagati y’amazi, gitandukanya amazi n’ayandi mazi!” Imana ihanga ikirere maza itandukanya amazi ari mu nsi y’ikirere n’amazi ari hejuru y’ikirere. Biba bityo. Ikirere Imana ikita ijuru. Burira buracya, uba umunsi wa kabiri. Imana iravuga iti “Amazi ari mu nsi y’ijuru nateranire hamwe, maze ahumutse hagaragare!” Biba bityo. Ahumutse Imana ihita ubutaka, ibidendezi by’amazi ibyita inyanja. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti “Ubutaka nibumere ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifitemo umurama, bikurikle ubwoko bwa buri giti!” Biba bityo. Ubutaka bumera ubwatsi butoshye, n’ibyatsi bifite imbuto zibyara ibindi, n’ibiti byeraho imbuto zifite imbuto zifitemo umurama, bikurikije ubwoko bwa buri giti. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa gatatu. Imana iravuga iti “Nihabeho ibinyarumuri mu kirere cy’ijuru, bitadukanye amanywa n’ijoro, bibe ibimenyetso biranga ibihe by’amakoraniro, bijye kandi biranga iminsi n’imyaka; byakire mu kirere cy’ijuru, kugira ngo bimurikire isi!” Biba bityo. Nuko Imana ihanga ibinyarumuri binini bibiri: ikinyarumuri kinini kugira ngo kigenge amanywa, n’ikinyarumuri gito ngo kigenge ijoro; ihanga n’inyenyeri. Imana ibishyira mu kirere cy’ijuru kugira ngo bimurikire isi, no kugira ngo bigenge amanywa n’ijoro, bitandukanye urumuri n’umwijima. Imana ibona ari byiza. Burira buracya, uba umunsi wa kane. Imana iravuga iti “Amazi najagatemo utunyamaswa tuzima, n’ibiguruka biguruke hejuru y’isi, mu nsi y’ikirere cy’ijuru!” Imana irema ibikoko nyamunini by’inyanja, n’ibyinyagambura by’amoko yose byuzura amazi, irema n’ibiguruka byose bya buri bwoko. Imana ibona ari byiza. Imana ibiha umugisha, ivuga iti “Nimwororoke mugwire, mwuzure amazi y’inyanja, n’ibiguruka bigwire ku isi!” Burira buracya, uba umunsi wa gatanu. Imana iravuga iti “Ubutaka nibubyare inyamaswa nzima zikurikije amoko yazo: izshobora gutungwa, izikururuka hasi, izo mu ishyamba, zose zikurikije amoko yazo!” Biba bityo. Imana ihanga inyamaswa z’ishyamba, n’izishobora gutungwa zikurikije ubwoko bwazo, n’intondagizi zose zikurikije ubwoko bwazo. Imana ibona ari byiza. Imana iravuga iti “Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondangizi zose!” Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana; ibarema ari umugabo n’umugore. Imana ibaha umugisha, irababwira iti “Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose kikurura ku butaka!” Imana iravuga iti “Dore mbahaye icyatsi cyose cyera imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto zifitemo umurama; bizaba ibiryo byanyu. Inyamaswa zose zo mu gasozi, ibiguruka byose byo mu kirere, ikikurura hasi cyose, icyifitemo ubuzima cyose, mbihaye ibimera itohagiye ngo birishe!” Nuko biba bityo. Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu. Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo. Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari imaze gukora.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Intg 22, 1-18
Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti “Abrahamu!” Arayisubiza ati “Ndi hano”. Imana iti “ Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.” Abrahamu arazinduka, yasa inkwi z’igitambo gitwikwa; ategura indogobe ye, nuko aragenda hamwe n’abagaragu be babiri na Izaki, umwana we w’umuhungu, berekeza mu karere Imana yari yamubwiye. Ku munsi wa gatatu, abrahamu yubura amaso; aho hantu ahabonera kure. Maze abwira abagaragu be, ati “Nimugume hano n’iyi ndogobe; njye n’umwana turabanza tugende tujye gusenga, hanyuma turahindukira tubasange.” Abrahamu yenda inkwi z’igitambo gitwikwa, azikorera umuhungu we Izaki; ajyana urujyo rurimo amakara yaka, n’icyuma. Nuko bombi barajyanirana. Izaki abwira se Abrahamu ati “Dawe!” Undi ati “Ni ibiki, mwana wanjye?” Izaki ati “Ko mbona umuriro n’inkwi, intama yo gutamba iri he?” Abrahamu aramusubiza ati “Imana iri burebe aho yibonera intama yo gutamba, mwana wanjye!” Nuko bombi barakomeza barajyanirana. Bageze aho Imana yari yamweretse, abrahamu ahubaka urutambiro, arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. Ubwo Malayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati “Abrahamu! Abrahamu!” Undi ati “Ndi hano.” Malayika w’Uhoraho ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubungubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.” Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mu gihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. Aho hantu Abrahamu ahita Hareba-Uhoraho; ni cyo gituma nanubu bakivuga ngo ‘Ku musozi Uhoraho areberwaho’.
Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri, aramubwira ati “Ndahiye mu izina ryanjye-uwo ni Uhoraho ubivuze-ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. Kandi urubyaro rwawe, nirwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.”
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Iyim 14, 15- 15, 1
Uhoraho abwira Musa ati “Igituma ukabya kuntakambira n’iki? Bwira Abayisraheli bashyire nzira. Naho wowe, ngaho bangura inkoni yawe, urambure ukuboko ukwerekeza ku nyanja, uyicamo icyambu, maze Abayisraheli bagende ku maguru mu ngeri y’inyanja humutse. Naho njyewe ngiye gutera umutima w’Abanyamisiri kunangira, kugira ngo bayishokemo babakurikiye, maze ngaragaze ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’ingabo ze zose, n’amagare ye n’abanyamafarasi be. Abanyamisiri bazamenya ko ari njyewe Uhoraho, nimara kugaragaza ikuzo ryanjye nkorera ishyano Farawo n’amagare ye n’abanyamafarasi be.” Umumalayika wa Nyagasani wari urangaje imbere y’ingabo z’Abanyayisraheli, aragenda maze noneho ajya inyuma yabo; na ya nkingi y’agacu yabahoraga imbere, irimuka ihagarara inyuma yabo, ijya hagati y’ingando y’Abanyamisiri n’ingando y’Abayisraheli. Haba ka gacu kamurika, ariko haba n’umwijima mwinshi, bituma ingamba zombi zidashyikirana ijoro ryose. Musa arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja, maze muri iryo joro ryose Uhoraho atsurisha inyanja umuyaga w’inkubi uturuka mu burasirazuba. Inyanja irakama; amazi yayo yigabanyamo kabiri, kuburyo Abanyayisraheli bagendaga ku maguru mu ngeri y’inyanja, naho amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. Nuko Abanyamisiri babirukaho, amafarasi yose ya Farawo hamwe n’amagare ye n’abanyamafarasi be bashoka mu nyanja nyirizina babakurikiye. Ngo bigere mu museke, Uhoraho arebera ingabo z’Abanyamisiri muri ya nkingi y’umuriro n’agacu, maze atera impagarara mu ngabo z’Abanyamisiri; abuza ibiziga by’amagare yabo kugenda, kuyatwara bikabagora. Ubwo abanyamisiri barabwirana bbati “Nimuze duhunge abayisraheli, kuko Uhoraho arwana mu kigwi cyabo yibasiye Misiri!” Nuko Uhoraho abwira Musa ati “ Rambura ukuboko kwawe werekeza ku nyanja, kugira ngo amazi agaruke yibumbire hejuru y’Abanyamisiri, hejuru y’amagare yabo n’abanyamafarasi babo.” Musa rero arambura ukuboko kwe akwerekeza ku nyanja; maze izuba rigiye kurasa, amazi agaruka mu mwanya yari asanzwemo. Abanyamisiri bakubana bayahunga, ariko Uhoraho yararika Abanyamisiri mu ngeri y’inyanja. Amazi asubiranye, atwikira amagare n’abanyamafarasi, n’izindi ngabo zose za Farawo zari zashotse mu nyanja zikurikiranye Abayisraheli; ntihagira n’umwe ucika ku icumu. Nyamara Abayisraheli bo bari binyuriye mu nyanja nyirizina humutse, amazi yemaraye nk’inkike iburyo n’ibumoso bwabo. Nuko uwo munsi Uhoraho akiza Abayisraheli igitero cy’Abanyamisiri; maze Abayisraheli babona babona ku nkombe y’inyanja Abanyamisiri babaye imirambo. Abayisraheli babona ukuntu Uhoraho yatsembesheje Abanyamisiri ububasha bukomeye; maze imbaga yose itangira gutinya Uhoraho, yemera Uhora na Musa umugaragu we. Nuko Musa hamwe n’abayisraheli baririmbira Uhoraho iyi ndirimbo bavuga bati “Ndaririmba Uhoraho, kuko yisesuyeho ikuzo, ifarasi n’uyirwaniraho yabiroshye mu nyanja!”
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Iz 54, 5-14
Kuko uwaguhanze ari we mugabo wawe, izina rye rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo; uwagucunguye, Nyir’ubutagatifu wa Israheli, yitwa Imana y’isi yose! Mugore w’intabwa kandi ushavuye, Uhoraho aguhamagaye, agira ati “Umugore wo mu busore bwanjye se yasendwa?” Iyo ni Imana yawe ibivuze. Nabaye ngutaye akanya gato, ariko kubera impuhwe nguhoranira ngiye kugucyura. Mu burakari bwinshi nagize, naguhishe uruhanga rwanjye akanya gato, ariko murukundo ruzira iherezo ngufitiye, ngiye kukugaragariza impuhwe zanjye, uwo ni Uhoraho, uwagucunguye, ubivuze. Bizamere nko mu gihe cya Nowa, ubwo ndahiye ko amazi atazongera kurengera ku isi; nko muri icyo gihe cya Nowa, ari nako narahiye ko ntazongera kukurakarira, no kutazasubira kukwirukana ukundi. N’iyo misozi yava mu myanya yayo, ndetse n’udusozi tugahungabana, urukundo rwanjye ntiruzavaho, n’isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizahugana, uwo ni Uhoraho ubivuze, ukugaragariza impuhwe ze. Wagize ibyago uhuhwa n’umuyaga ubura uguhumuriza, none dore, amabuye yawe ngiye kuyakikizaho imitako, bityo nkubake ku masarabbwayi abengerana. Inkuta zawe nzazubakisha amabuye atukura, inkike zawe nzizengurutseho amabuye y’agaciro gakomeye. Abahungu bawe bose bazaba abigishwa b’Uhoraho, kandi bazagire amahoro, atagira uko angana. Uzashingira imizi ku butabera, ubwo ukize ugushikamira, ntacyo uzatinya; kuko ukize uwagukangaranyaga, akaba atazaongera kukwegera.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Iz 55, 1-11
Yemwe abafite inyota, nimugane ku mazi, n’iyo mwaba mudafite feza, nimuze mwese! Nimusabe ingano zo kurya ku buntu; nimuze kandi munywe amata na divayi, nta feza, nta n’ubwishyu! Kuki mwatagaguza feza yanyu ku biribwa bitari byo, n’imari yanyu mukayitanga ku bidashobora kubahaza? Nimutege amatwi rero munyumve, kndi murye ikiri icyiza; muronkere ibyishimo byanyu mu biribwa biryohereye. Nimutege amatwi, nimunsange, mwumve maze muzabeho. Nzagirana namwe isezerano rizahoraho, nzabakomereze ibyiza nasezeranije Dawudi. Dore nari naramugize umuhamya mu miryango yose, aba umutware n’umutegetsi w’amahanga. Nawe ihanga utazi, uzarihamagara, n’ihanga ritigeze rikkumenya, rizakwirukira, ku mppamvu y’Uhoraho, ari we Mana yawe, no kubera Nyir’ubutagatifu wa Israheli, waguhaye ikuzo rye. Nimushakashake Uhoraho igihe ashobora kubonwa, nimumwiyambaze igihe akiri hafi. Umugome nareke inzira ye, n’umugiranabi areke ibitekerezo bye. Nagarukire Uhoraho uzamwereka impuhwe ze, ahindukirire Imana ikenutse ku mbabazi. Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu sibyo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Nk’uko ijuru ryisumbuye cyane ku isi, ni nako inzira zanjye zisumbye kure cyane izanyu, n’ibitekerezo byanjye bigasumba ibyanyu. Nanone kandi, nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto, n’ifunguro rimutunga, ni nako ijambo risohotse mu munwa wanjye: ritangarukaho amara masa, ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Bar 3, 9-15. 32-4,4
Israheli, umva amategeko atanga ubuzima,tega amatwi kugira ngo umenye gushishoza. Bite se, Israheli, ni kuki uba mu gihugu cy’abanzi, ukaba uriho uszira mu gihgu cy’amahanga? Dore warihumanyije wegera intumbi, none urabarirwa mu bajya ikuzimu. Wabitewe n’uko waciye ukubiri n’isoko y’Ubuhanga! Iyo uza gukurikiza inzira y’Imana, uba uriho mu mahoro adashira. Ngaho sinaganuza ahari ubushishozi, imbaraga n’ubumenyi, kugira ngo umenye ahari ukuramba n’ubugingo, n’aho urumuri rw’amaso n’amahoro biherereye. Ariko se, ninde wabonye aho ubuhanga butuye, akinjira mu bubiko bwabwo? Nyamara Nyir’ubumenyi bwose arabuzi, yarabucengeye abikesheje ubwenge bwe, we waremye isi ngo ibeho iteka ryose, akayikwizaho inyamaswa n’amatungo y’amoko yose, we wohereza urumuri maze rukagenda, yaruhamagara, rukamwumvira rudagadwa, inyenyeri zikamurikira mu myanya yazo zishimye; yazihamagara zikitaba, zigira ziti “turi hano”, zinejejwe no kumurikira Uwaziremye. Uwo ni we Mana yacu, kandi nta n’undi wagereranywa na we! Yaciye inzira izo ari zo zose ziganisha ku bumenyi, azereka Yakobo, umugaragu we, na Israheli, inkoramutima ye; nuko bwigaragaza butyo ku isi, butura mu bantu. Ubuhanga ni igitabo cy’amabwiriza y’Imana, bukaba n’itegeko rizahoraho iteka;ababwiziritseho bose bazaronka ubugingo, naho ababucaho bazapfe nabi. Yakobo, garuka, ubwakire, ugendere mu nzira izakugeza ku mucyo, umurikiwe n’urumuri rwabwo. Wigira undi wegurira ikuzo ryawe, cyangwa ngo ibyiza warazwe ubigabize igihugu cy’abanyamahanga. Turahirwa, twebwe Abayisraheli, kuko twahishuriwe igishimisha Imana!
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Ezk 36, 16-28
Nuko Uhora ambwira iri jambo, ati “Mwana w’umuntu, abo mu muryango wa Israheli bari batuye igihugu cyabo, bacyandurishije imyifatire yabo n’ibikorwa bibi byabo; mbese rwose imyifatire yabo mbere yanjye, yari imeze nk’ubwandure bw’umugore wahumanye. None rero ngiye kubmariraho uburakari bwanjye, mbaryoza amaraso bamennye mu gihugu, ndtese n’ibigirwamana bacyandurishije. Nabatatanyirije mu mahanga, mbakwiza imishwaro mu bindi bihugu. Nabaciriye urubanza nkurikije imyifatire yabo n’ibikorwa byabo. Umuryango wanjye wagiye mu mahanga, ugezeyo wandavuza izina ryanjye ritagatifu, bituma babataramiraho bavuga ngo ‘uyu ni umuryango w’Uhoraho, ariko bavuye mu gihugu cye’. Nyamara nagiriye izina ryanjye ritagatifu, ari ryo umuryango wa Israheli wandavurije mu mahanga wajemo. Ngaho rero bwira umuryango wa Israheli uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo byose simwe mbigirira, muryango wa Israheli, ahubwo ndagirira izina ryanjye ritagatifu mwandavurije mu mahanga mwajemo. Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirire mwandavurije muri ayo mahanga, uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze, maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho, nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye, babyirebera n’amaso yabo. Nzabavana mu mahanga, mbakorakoranye, mbavane mu bindi bihugu, maze nzabagarure ku butaka bwanyu. Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose, muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose. Nzabaha umutima mushya,mbashyiremo n’umwuka mushya. Mu mubiri wanyu, nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye. Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu,mumbere umuryango najye mbe Imana yanyu.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Rom 6, 3-11
Bavandimwe, ntimuzi se ko twebwe twese ababatijwe muri Kristu Yezu, ari murupfu rwe twabatirijwemo? Koko rero, kubwa batisimu twahambanywe na we mu rupfu rwe ku gira ngo, uko Kristu yazuwe mu bapfuye n’ikuzo rya Data, bityo natwe tugendere mu bugingo bushya. Niba koko twarabaye umwe na We dusangira urupfu rwe, ni ko bizagenda no mu izuka. Tumenye neza ko muntu w’igisazira twari we kera yabambanywe na We, kugira ngo umubiri w’icyaha utsiratsizwe, bityo twoye kuzongera ukundi kuba abagaragu b’icyaha. Kuko upfuye, aba ahanaguweho icyaha. Niba rero twarapfanye na Kristu, twemera ko nanone tuzabaho hamwe na we. Tuzi ko Kristu yazutse mu bapfuye, akaba atazongera gupfa ukundi, urupfu rukaba rutakimufiteho ububasha. Kuko igihe apfuye, yapfuye ku cyaha rimwe rizima; naho kuba ariho, abereyeho Imana. Bityo namwe mumenye ko ubwanyu mwapfuye ku cyaha mukaba mubereyeho Imana muri Kristu Yezu.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Mk 16, 1-8
Isabato irangiye, Mariya Madalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura imibavu yo kumusiga. Nuko mu gitondo cya kare, ku wa mbere w’isabato, bajya kumva, izuba rirashe. Baravugana bati “Ninde uri buduhirikire ibuye riri ku muryango w’imva?” Nuko bitegereje, babona babona ibuye rihirikiye iruhande; nyamara ryari rinini cyane. Binjiye mu mva, babona umusore wari wicaye iburyo, yambaye ikanzu yera, maze bashya ubwoba. Nuko arababwira ati “Mwigira ubwoba. Murashaka yezu w’i Nazareti, uwabambwe ku musaraba; yazutse, ntakiri hano. Ngaho nimwirebere n’aho bari bamushyize. Ahubwo nimujye kubwira abigishwa be, na Petero, ko abatanze mu Galileya; ni ho muzamubonera nk’uko yabibabwiye.” Basohoka mu mva bahunga, kuko umushyitsi n’ubwoba byari byabatashye. Nuko ntibagira uwo babibwira, kuko bari bafite ubwoba.
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire