
• Amasomo
o Intu 4, 32-35
Imbaga y’abemera yari fite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo.Nuko intumwa zikomeza guhamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose. Koko rero, nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo, bakagishyikiriza intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o 1 Yh 5, 1-6
Bavandimwe, umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana; kandi n’umuntu wese ukunda Imana Umubyeyi, akunda n’uwabyawe na Yo. Dore icyo tumenyeraho ko dukunda abana b’Imana: ni uko dukunda Imana kandi tugakurikiza amategeko yayo. Dore gukunda Imana icyo ari cyo: ni uko twakurikiza amategeko yayo. Kandi amategeko yayo ntavunanye, kuko icyabyawe n’Imana cyose gitsinda isi. Intsinzi kandi yaganje isi, ni ukwemera kwacu. Ninde utsinda isi atari uwemera ko Yezu ari Umwana w’Imana? Uwo nyine ni We waje ku bw’amazi n’amaraso, aba Yezu Kristu. Yaje atari ku bw’amazi yonyine, ahubwo ku bw’amazi n’amaraso; ni Roho ubihamya, kuko uwo Roho nyine ni ukuri.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Yh 20, 19-31
Kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze, bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo, arababwira ati “Nimugire amahoro.” Amaze kuvuga atyo, abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. Yezu yongera kubabwira ati “Nimugire amahoro. Nkuko Data yantumye, nanjye ndabatumye.” Amaze kuvuga atyo, abahuhaho, arababwira ati “ Nimwakire Roho Mutagatifu. Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.” Tomasi, umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyarikumwe na bo igihe Yezu aje. Nuko abandi bigishwa baramubwira bati “Twabonye Nyagasani.” Naho we arababwira ati “Ntinabona mu biganza bye umwenge w’imisumari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisumari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe, sinzemera.” Hashize iminsi munani, abigishwa nabwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi arikumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzuki zikinze, arababwira ati “Nimugire amahoro.” Hanyuma abwira Tomasi ti “Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire murubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, ahubwo ube umwemezi.” Tomasi amusubiza avuga ati “Nyagasani, Mana yanjye!” Yezu aramubwira ati “Wemejwen’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.” Yezu yongera guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo. Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana,no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.
- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
• Kuzirikana
Ncuti, bavandimwe, ibyishimo bya Pasika birakomeze bidusabe, bidusendere rwose kuko bifite ishingiro: Yezu ni Nyagasani! Kristu yarazutse koko! Ni muzima iteka ryose! Twese abemera duhore dutera hejuru ubutaretsa tuti “Nyagasani, Mana yanjye!”
Ayo ni amagambo atagira uko asa Tomasi yavuze yatwawe, amaze kwibonera n’amaso ye Kristu Yezu wazutse. Ni koko, Yezu Kristu ni Nyagasani; Yezu Kristu ni Imana yacu! Abamwiboneye, abamwiyumviye, abasangiye na We, abagendanye na We, barabihamya, kandi ibyo bahamya ni ukuri. Yohani Mutagatifu ati “Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana,no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.”
Izuka rya Nyagasani ryahumuye abigishwa, bumva neza uwo Yezu yari we koko. Izuka rya Nyagasani ryahinduye ubuzima bw’abigishwa, ribabera intangiriro y’ubuzima bushya. Batari basobanukirwa, babagaho mu bwoba, bahoraga bikingiranye, basaga nk’abafite imfunwe; bibaza amaherezo yabo. Muri ino minsi, amasomo yose agenda atwereka uko Kristu yabiyerekaga, agira ngo abavane mu gushidikanya, agira ngo abibutse ibyo yari yarababwiye byose bimwerekeyeho, agira ngo abakomeze mu kwemera, kuko umurimo wari ubategereje ubasaba kugira imbaraga muri We.
Nubwo mu bandi bigishwa, ntawatinyutse kwerura, ngo agaragaze ukumirwa kwe nka Tomasi, ntawashidikanya ko, mu mutima wabo bibazaga byinshi: “Ese koko ni we? Ese koko ni ukuri, yazutse? Ese koko birashoboka?” None se, intumwa ntizabanje kwanga kwemera ibyo abagore bazibwiye ko Kristu yazutse! “Ariko amagambo yabo bayita uburondogozi, ntibabemera.” (Lk 24, 11); Ubwo babiri muri bo bajyaga Emaus, Yezu ntiytangajwe n’ukudasobanukirwa kwabo “Ariko amaso yabo yari ameze nk’ahumye, ntibamumenya...” (Lk. 24, 16); Barimo baganya “Twebweho, twari twizeye ko ari we uzarokora Israheli; none dore uyu munsi ubaye uwa gatatu ibyo byose bibaye. Icyakora bamwe mu bagore b’iwacu badutangaje. Mu gitondo cya kare bagiye ku mva, maze ntibahsanga umurambo we, nuko bagaruka bavuga ko abamalayika bababonekeye, bakababwira ko ari muzima.” (Lk. 24, 21-23).
Ibi byose byari byihishe mu mitima yabo, bitugaragarira aho inshuro nyinshi Yezu yababonekeye yakoraga ku buryo ababwira ijambo bamwibukiraho, cyangwa se agakora igikorwa bamwibukiraho, ariko akanabatonganyiriza ukutemera kwabo: “Hanyuma abonekera ba bandi Cumini n’umwe, bari ku meza, maze abatonganyiriza ukutemera kwabo n’umutima wabo unangiye, kuko bari banze kwemera abari bamubonye amaze kuzuka” (Mk. 16, 14).
Ugushaka kwibonera kwa Tomasi, nge navuga ko kwakomeje benshi muri bagenzi kurushaho; bariya wenda bari bakibaza ibyo bintu ibyo ari byo. Nemeza ko uriya munsi bose basohotse bafite imbaraga n’ishema; ibyo bikagaragarira ku magambo batangiye kujya bavuga, n’ibikorwa bakoraga; hehe no kwikingirana no gutinya Abayahudi.
Bavandimwe, natwe abakristu b’iki gihe, abigishwa b’ibi bihe, tugira ubwo dushidikanya, tukibaza byibaza, tugashaka guhinyuza, kuko hari ibiba biturenze. Kristu, azi neza igihe dushidikanya, kandi ashaka iteka kutwigaragariza. Gusa rero dusabwa utera agatambwe ngo tumwegere; ubu noneho si nko mu gihe cya Tomasi, we yashoboye kumubona no kumukoraho koko, kuko yagaragaraga (physiquement); kuri twebwe si uko bimeze, bidusaba guca izindi nzira yatweretse kugira ngo duhure; bityo rero, uwagize amahirwe, mu kwihata kwe kwa buri munsi: asenga, azirikana Ijambo ry’Imana,ajya mu misa, yumva inyigisho zinyuranye, ahabwa Ukaristiya, ashengerera, akunda umuvandimwe...) Yezu aramwiyereka, agashobora kumwakira mu buzima bwe; ni ukuri pe, uwo yarafashe kandi arakomeje; uwo ntateze guhungabana no gusubira inyuma; uwo ni we ushobora kwatura atadandanabirana ati “Nyagasani, Mana yanjye!”
Iki cyumweru kandi i icyumweru cyahariwe kuzirikana ku Mpuhwe z’Imana. Kuba Inyampuhwe ni byo biranga Imana yacu; Imana yacu ni Nyir’impuhwe zihebuje. Ibyo kwiyambaza impuhwe z’Imana byatangiye ahagana mu myaka 1931, aho Yezu ubwe yabonekeraga umwari Fausitina, muri Polonye, akamusaba kwamamaza hose isengesho ryiyambaza Impuhwe ze. Akamusaba iteka kumumwegereza roho nyinshi zikeneye kugirirwa impuhwe.
Imana yacu ni Nyir’impuhwe, ni Nyir’ineza; kubera impuhwe zayo tubasha kwinyagambira no gutera akuka muri iyi si; impuhwe zayo tuzikesha ubu buzima. Impuhwe zayo ntizigereranywa, cyane cyane ko zatumye tubabarirwa ibicumuro, tukitwa abana bahamagarirwa kubaho ubuziraherezo hamwe na Data. Impuhwe zayo, zituma tutiheba kubera amakosa n’ibyaha duhoramo; zituma twizera, tukazanzamuka, ntiduhe urwaho Sekibi. Impuhwe zayo ziraduhumuriza, tukumva twibereye mu biganza byayo; imitima yahabutse igasubira mu gitereko.
Yezu ati "Nimube abanyampuhwe nk'uko So wo mu ijuru ari Umunyampuhwe". Ngibyo, nguko. None se, erega umwambari w'umwana agenda nka se! Twaba abanyampuhwe nka nde wundi? Kuba abanympuhwe dufite uwo tubyigiraho: Imana Data. Yatugaragarije impuhwe zayo, ubwo yemeraga kutubabarira ibicumuro bycu byose, yemera gutanga Umwana wayo w'ikinege, Yezu Kristu; yemera ko apfa rubi, ku musaraba, ari ukugira ngo duhonoke urupfu!
Impuhwe zacu zigaragarire mu muryango wacu mugari nk'abana b'Imana,twese abemera Kristu; aho ni ho twitoreza gukunda, niho twitoreza kugira impuhwe nka Data uri mu ijuru. Ngo "Imbaga y’abemera yari fite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo...Koko rero, nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo, bakagishyikiriza intumwa. Nuko bakabisaranganya, bakurikije ibyo buri muntu akeneye." None ibi twabyongeraho iki? Impuhwe z'Imana zatumye itazibukira Umwana wayo; none se ubwo impuhwe zacu, zizagera he? Abakristu ba mbere, bo ntibazibukiriye imitungo, kubera impuhwe z'abagenzi babo, bari babarimo batagira na mba; byose bagasaranganya.
Impuhwe zacu zitugeze kugusaranganya nyako; nizidufashe gukora umuryango umwe, umuryango w'abavandimwe batishishanya, umuryango w'abasengera hamwe, umuryango w'abaturira hamwe igitambo, umuryango w'abagirana inama, umuryango w'abasangira byose; impuhwe ziturinde kuba ba "Nyakamwe, Nyamwigendaho,Ndigize!"
Impuhwe z'Imana nizirinde umuryango wacu kandi ziwirukanemo icyitwa cyose "gushimanira inzara, gukwena, kunena, kwibona, gukurura wishyira..."; nihvugwe kandi himikwe gusa urukundo rutugira abavandimwe bahuje umubyeyi: Data uri mu ijuru.
Nitumara kwitoza kuba abanyampuhwe muri Kiliziya, tuzabigaragariza n'abandi, abo bose batari bamenya Imana, uwitwa umuntu wese tuzamuberaimpamvu yo gusingiza Imana twemera, Imana twigriaho gukunda no kugira impuhwe.
Tuzaririmba iteka ryose impuhwe zawe, Nyagasani. None rero, Mana, Mubyeyi, tugirire impuhwe kandi uzigirire n’isi; twemera rwose ko uri Inyampuhwe kandi ukaba Nyir’ibambe, utinda kurakara ukagira n’urugwiro, niyo mpamvu tuzaririmba impuhwe zawe ubezira herezo.
MPUHWE Z’IMANA, TURAKWIRINGIYE! YEZU, TURAKWIRINGIYE!
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire