dimanche 12 avril 2009

UMUNSI MUKURU WA PASIKA (12 MATA 2009)


• Amasomo


o Intu 10, 34a. 37-43


Nuko Petero aterura agira ati “Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore abigishirije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yarikumwe na We. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza; atari kuri rubanda rwose, ahubwo ku bahamya batoranijwe n’Imana hakiri kare, twebwe abariye kandi tukanywa kumwe na We aho amariye kuzuka mu bapfuye. Nuko adutegeka kwamamaza no guhamya muri rubanda ko ari we washyizweho n’Imana kuba umucamanza w’abazima n’abapfuye; abahanuzi bose bemeza ko umwemera wese azaronka imbabazi z’ibyaha, abikesha ububasha bw’izina rye.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o Kol 3, 1-4

Bavandimwe, ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi. Koko mwapfanye na Kristu, none ubugingo bwanyu bwihishe hamwe na We mu Mana. Aho Kristu azigaragariza, We bugingo bwanyu, icyo gihe namwe muzagaragara murikumwe na We, mu ikuzo ryisesuye.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana


o Yh 20, 1-9


Ku wambere w’isabato, Mariya Madalena azindukira kumva butaratandukana; asanga ibuye ryavuye ku mva. Nuko yirukanka asanga Simoni Petero, n’undi mwigishwa, wawundi Yezu yakundaga, arababwira ati “Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.” Petero arabaduka, na wa mwigishwa, bajya ku mva. Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigisha arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. Simoni Petero wari wamukurikiye, aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera. Kugeza ubwo bari batarasobanukirwa n’Ibyanditswe bivuga ko yagombaga kuzuka ava mubapfuye.

- Iyo ni Ivanjiri ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu


• Kuzirikana


“Yezu turakuramya! None ubu tumenye y’uko utegeka byose, Yezu, turakuramya! Watsinze abanzi bawe bose, bari bavuze ‘niba uri Imana, ubitwereke, uve ku musaraba’, wabahinyuje, utsinze urupfu, ukazuka wera nk’izuba”. Aya ni amagambo y’indirimbo iri mu gitabo cy’umukirisitu.

Aleluya! Aleluya! Aleluya! Kristu yazutse koko! Ni muzima!

Insinzi y’Izuka rya Yezu ni iyacu twese; duhamagariwe gusangira ibyishimo by’Izuka rya Kristu. Tureke gushakira umuzima mu bapfuye; nidusohoke mu mva zacu. Ibuye cyangwa se amabuye yari afunze imva zose yahiritswe, none duhamagariwe kubaho ubuzima bushya. Abantu b’iki gihe, usanga tugenda turushaho kwigumira kuwa Gatanu Mutagatifu: Ububabare, akaga, amaraso, intambara, imfu za buri munsi; bityo urupfu rwarazamuwe, rurubahwa, rutuma tudagadwa, ugasanga mu binyamakuru, ku ma televiziyo, hiyuzuriye ayo mahano agwira isi, imibabaro n’agahinda.

None umunsi wa Pasika utuzanirra iki? Pasika ni umunsi w’akanyamuneza, ni umunsi w’agatwenge, ni umunsi w’ibyishimo: urupfu rwatsinzwe, nta jambo rugifite, inzugi zirafunguye, amabuye yo kumva yahiritswe. Muntu ntaramenya neza uburyo agomba kubaho muri ibyo byishimo. Muntu yatwawe n’agahinda, amarira n’imibabaro, ku buryo atamenya icyo amarisha imbaraga nshya akomora muri Pasika; twamenyereye kuberaho uko, ku buryo bitugora kumva ko twabohowe.

Umunsi mukuru wa Pasika, ni umunsi wo kwamamaza ibyishimo n’amizero. Mariya Madalena yazindukiye kumva, agahinda kamurenze, ariko yagarutse ataraka kubera ibyishimo, kuko yari amaze kumenya ko Nyagasani ari muzima, yazutse. Ninde utakwishimira uburyo yagiye yiruka, agasanga bariya bagabo, bari bamazwe n’ubwoba, bikingiranye muri Senakulo! Inkuru yabagejejho yarababohoye, barasohoka, bariruka bajya kwirebera, baremera; kuva ubwo bashira amanga, bamamaza hose iyo nkuru nziza. “Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti: ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore abigishirije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose, kuko Imana yarikumwe na We. Natwe rero turi abahamya b’ibyo yakoze mu gihugu cy’Abayahudi kimwe n’i Yeruzalemu. Bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu, imuha no kwigaragaza.”

Pasika ni igihe cy’ibyishimo, igihe cy’agatwenge; ni igihe cy’umutsindo. Krsitu yazutse koko! Ni muzima! Aleluya! Iyo ni yo Nkuru Nziza ikomeye kandi igezweho. Yego, si yo wenda dusanga ku rurpapuro rwa mbere rw’ibinyamakuru, ariko, inkuru y’umutsindo wa Kristu, ni yo ivugwa ubu, ihererekanywa n’abantu batabarika biyemeje gukurikira Yezu bateraniye muri za kiliziya zo mu isi hose. Hose indamukanyo ni imwe: “Pasika nziza! Aleluya, Kristu yazutse!”

Ubu rero, ni njye utahiwe, ngo namamaze iyo nkuru hose no kuri bose! Ariko, sinjye wa mbere, sindi n’uwanyuma mu biyemeje kuba abahamya b’icyo gitangaza gikomeye. Dore hashize imyaka irenga 2000, iyo nkuru yamamazwa; abemera twese twamamza ko Kristu ari Nyagasani; ko Kristu ari Umukiza. Ni Nyagasani akaba n’Umukiza kubera ko yazutse. Urukundo rw’Imana rurusha urupfu imbaraga. Urukundo rwonyine ni rwo rufite ijambo rya nyuma. Urukundo rwonyine ni rwo rushobora gutsinda urupfu. Pasika ni umunsi duhimbazaho umutsindo w’urukundo; umunsi w’ibyishimo n’amizero. Pasika ni umunsi twamamazaho dushize amanga ko Imana iriho rwose kandi ari Imana ikunda ikanashakira abayo ubuzima. Kuri twe, Pasika ivuga ukuvuka bundi bushya. Kubera impuhwe z’igisagirane z’Imana, twavutse bundi bushya. Twapfuye kucyaha, tuzikira ubuzima bushya. None rero, ubwo twazukanye na Kristu, niduharanire ibyo mu ijuru, aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; niturangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi.

Aleluya! Nimusingize Uhoraho, kuko ari umugwaneza, akndi urukundo rwe rugahoraho iteka!


PASIKA NZIZA KURI WOWE UBWAWE NO KU BAWE BOSE, INCUTI, ABATURANYI N’ABAMENYI! NYAGASANI YAZUTSE KOKO, ALELUYA!

Aucun commentaire: