dimanche 8 mars 2009

ICYUMWERU CYA II CY’IGISIBO (08/03/2009)


• Amaso

o Intg 22, 1-2.9a.10-13.15-18


Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, irmubwira iti “Abrahamu!” arayisubiza ati “Ndi hano.” Imana iti “Fata umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda, Izaki; ujye mu karere ka Moriya. Nuhagera uzamutambeho igitambo gitwikwa, ku musozi nzakwereka.” Bageze aho Imana yari yamweretse, Abrahamu ahubaka urutambiro, arugerekaho inkwi, aboha umwana we Izaki, amushyira kuri urwo rutambiro hejuru y’inkwi. Nuko Abrahamu abangura ukuboko, afata icyuma ngo atambe umwana we. Ubwo Umumalayika w’Uhoraho amuhamagarira mu ijuru ati “Abrahamu! Abrahamu!” Undi ati “Ndi hano.” Malayika w’Uhoraho ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo mwana! Ntugire icyo umutwara, kuko ubungubu menye ko wubaha Imana, ukaba utanyimye umwana wawe w’ikinege.” Abrahamu ngo yubure amaso, abona inyuma ye imfizi y’intama; amahembe yayo yari yafatiwe mugihuru. Abrahamu aragenda, arayifata, ayituraho igitambo gitwikwa mu kigwi cy’umwana we. Malayika w’Uhoraho ahamagarira Abrahamu mu ijuru ubwa kabiri aramubwira ati “Ndahiye mu izina ryanjye-uwo ni Uhoraho ubivuze-ubwo wangenjereje utyo, ntunyime umwana wawe w’ikinege, nzaguha umugisha; abazagukomokaho nzabaha kororoka nk’inyenyeri zo mu kirere, n’umusenyi wo kunkombe y’inyanja, maze bazigarurire amarembo y’abanzi babo. Kandi urubyaro rwawe, ni rwo amahanga yose y’isi azifurizanyamo umugisha, kuko wumviye ijambo ryanjye.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Rm 8, 31b-34

Bavandimwe, niba Imana turikumwe, ninde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo, ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We? Ninde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane.Ninde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 9, 2-10

Hashize iminsi itandatu, Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu. Petero ni ko guterura abwira Yezu ati “Mwigisha kwibera hano ntako bisa; reka tuhace ibiraro bitatu, kimwe cyawe, ikindi cya Musa n’ikindi cya Eliya.” Yari yabuze icyo avuga, kuko bari bahiye ubwoba. Nuko igicu kirabatwikira, maze muri icyo gicu haturukamo ijwi riti “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve!” Ako kanya, barebye hirya no hino, ntibagira undi wundi bongera kubona, uretse Yezu wenyine warikumwe na bo. Igihe bamanukaga umusozi, Yezu abategeka kutazagira uwo batekerereza ibyo bari bamaze kubona, kugera igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka mu bapfuye. Bakomeza kuzirikana iryo jambo, ariko banabazanya bati “Kuzuka mu bapfuye bivuga iki?”

• Kuzirikana

Mu isomo rya mbere baratubwira inkuru y’umubyeyi wacu mu kwemera, Abrahamu. Abemera twese tumwita gutyo kubera ukwemera kwe kutajegajega. Bityo tukamwita umubyeyi w’abemera bose. Uko kwemera ni ko kwatumye yiringira imigambi yose y’Imana. Inkuru ya Abrahamu ni ndende, uyu munsi twumvise agace gatoya.

Bijya gutangira, Imana yatangiye isaba Abrahamu gusiga byose, agahaguruka akagenda: “Wimuke uve mugihugu cyawe, mu muryango wawe, munzu ya so, ujye mu gihugu nzakwereka”(Intg 12, 1-4). Abrahamu arahaguruka aragenda atazi iyo agiye.

Ku byo Uhoraho amutegetse, Abrahamu, ntiyigera azuyaza; akora icyo Imana ishaka, nta kindi. Arahaguruka aragenda, agiye aho atazi; asize byose: igihugu, inzu, umuryango, umutungo, umutuzo,… byose ari ukubera kumvira. We, yiringiye gusa Imana, akayireka ikamwiyoborera. Azi neza ko ubuzima bwe bugengwa kandi buyoborwa n’Imana ubwayo. Bangahe muri twe twakwigereranya na Abrahamu? Ariko uzi ko byashobora kutubera umugambi mwiza w’Igisibo, kwiyemeza gusa na Abrahamu: kwiringira Imana, kurangamira gusa ugushaka kwayo, kwiyibagirwa, kwizitura kuri byose tugashyira imbere imigambi yayo…

Imana yari yarasezeranije Abrahamu ko izamugira umubyeyi w’umuryango munini; Abrahamu abyemera atitaye ku ngorane yabonaga zibangamiye iryo sezerano: nawe se, umugore we Sara yari ingumba, nawe ubwe kandi yarageze mu myaka 75; ariko ibyo ntibyamubujije kwiringira.

Ubwo rero hashize igihe, hashira igihe kinini koko, kigera ku myaka 24! Ubwo Abrahamu afite imyaka 99 na Sara aracyari ingumba. Ni muri iyo minsi, basuwe na Nyagasani; mbere yo gutaha ni ko kubabwira ati “nzagaruka iwawe undi mwaka iki gihe; icyo gihe Sara, umugore wawe, azaba yarabyaye umwana w’umuhungu”(Intg 18, 10).
Ariko nyine kuko ku Mana nta kidashoboka, ni uko byagenze: umwaka ukurikiyeho, umugabo ufite imyaka 100 n’umugore we w’ingumba w’imyaka 90, babyaye umwana w’umuhungu, Izaki; uwo ni we muhungu w’isezerano, uwo ni we uzakomokwaho n’urubyaro rungana n’inyenyeri zo mu kirere n’umusenyi wo kunyanja.

Bategereje imyaka 24 yose, maze mugihe byasaga nk’ibitagishobotse, Imana yuzuza isezerano ryayo. Imigambi y’Imana itandukanye n’iy’abantu, imyumvire yayo si nk’iy’abantu. Imigambi y’Imana ntiyuzuzwa uko muntu abishaka; ntiyuzurizwa igihe muntu abishaka, ahubwo yuzurizwa igihe Imana ibishatse n’uko ibishatse.
Abrahamu yagize ukwemera, ategereza ko igihe Nyagasani yagennye kigera. Imana yamusabye byinshi, imutegeka byinshi, ariko nanone imusezeranya ko azahabwa umugisha kandi akazaba umubyeyi w’umuryango mugari.

Izaki atangira gukura; maze mu gihe byose bisa nk’aho biri ku murongo, Imana yongera kumusaba ikindi kintu, noneho gikomeye pe: Imusaba ko yafata wa mwana w’isezerano, wa mwana umwe rukumbi, akajya kumuturaho igitambo. Abrahamu, ntizayuzaje, yafashe umwana we, bashyira nzira, agiye kumutangaho igitambo; ngo bageze ku musozi, byose byateguwe, Abrahamu yiteguye gutamba umwana we, Imana iramubuza.

Yewe, muri ibyo byose Abrahamu yaranzwe n’ukwemera, ukwizera n’ukumvira. Ngaho aho duhamagarirwa kugera mu kwemera: kugira ukwemera kutajegajega, nta kwibaza byinshi, ukwemera kurangamira gusa imigambi n’ugushaka kw’Imana, ukwemera gutuma twaha byose Imana. Ukwemera kudufasha kumva ko icyo turi cyo, ababyeyi, abana, abavandimwe, tubakesha Imana; kudufasha kumva ko ibyo dutunze, byose biva ku Mana; Ukwemera kudufasha kwizera ko Imana iba izi neza icyangombwa kuri buri wese.

Abrahamu yemeye kumvira Imana itari izwi, dore ko mu gihe cye no mu bwoko bwabo, hariho ibigirwamana byinshi. Twebwe twashoboye kumenya ikuzo ry’Imana, ririya ryibonewe n’Intumwa inyuma y’izuka rya Nyagasani Yezu, ariko nanone ririya yagaragarije abigishwa be Petero, Yakobo na Yohani, ubwo yihinduraga ukundi ku mu sozi wa Tabor.

Abrahamu yahuye n’ibigeragezo byinshi mu kwemera no mu kwizera yari afitiye Imana, igihe asabwe kujya gutura umuhungu we Izaki, umwana w’isezerano. Petero, Yakobo na Yohani, bakomejwe mu kwemera kwabo, ubwo nyine Yezu yihinduraga ukundi mu maso yabo. Yezu yashatse kubakomereza ukwemera kugira ngo bazashobore kwakira ibyari bigiye gukurikiraho ku musozi wa Kaluvariyo.

Mu nyigisho ze no mubuzima bwe bwa buri munsi, Yezu yashatse kumvisha abigishwa be ko, ari We, ari na bo, ntawe ushobora kugera ku ikuzo nk’iryo bari babonye, ko ntawe ushobora kugera ku ikuzo ry’izuka, atemeye kwihara we ubwe, atabanje guca mu nzira y’imibabaro “ushaka kunkurikira yihare ubwe, aheke umusaraba we, maze aze ankurikire”.

Bityo, uwemeye kwiyuha akuya, agaterera umusozi, uwemeye kwakira imvune zose z’urugendo rugana impinga yawo, uwo azabona ikuzo ry’Imana. Ahasigaye ni aha buri wese muri twe: buri wese yakagombye kwiyemeza gushyira nzira, akirekura wese, ntagire icyo yizirikaho, akemera gukurikira ijwi ry’Imana nk’Abrahamu, akemera guherekeza Yezu nka ziriya ntumwa, akemera ko ugushaka kw’Imana gukorwa muri we.

Kandi rero, ntabwo iriya nzira yakagombye kudutera ubwoba; kuko niba se Imana turikumwe, ninde waduhangara? Niba Imana yiyemeje kutujya imbere muri urwo rugendo, ni iki cyadusubiza inyuma? Ni iki cyatubuza gukomeza urugendo rwacu koko? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, indwara se, cyangwa inkota? Nubwo ibyo byose byabaho, nta na kimwe cyakagombye kutubuza gukomeza inzira, nta nakimwe cyakagombye kutubuza gukataza nk’Abrahamu; kandi uwiyemeje gukomeza, muri ibyo byose aratsinda kakahava, abikesha Uwamukunze. None se, koko bavandimwe, Utarimanye ndetse n’Umwana we, akemera akamudutangirira twese, yabura ate kandi kutugabira byose kumwe na We(Rm 8, 31-39).

Dusabe Imana itwongerere kandi idukomereze ukwemera n’amizero muri Yo; Twisungane nk’abavandimwe, dusabirane, twubahane, dufashanye, tugirane inama, twumve ko tugize umuryango umwe urimo uterera umusozi uhanitse, tugumane icyizere ko tuzawuheza; iki Gisibo gikomeze kitubere umwanya wo kurushaho kuvoma imbaraga. Kristu ni Umwana w’Imana, ikunda byimazeyo, tumwumvire; nkuko na Bikira Mariya ahora abidusaba, ngo icyo adutegeka cyose tugikore.

Imana ibampere umugisha usesuye na Bikira Mariya abahoze ku mutima we wa kibyeyi.

Aucun commentaire: