
Amasomo
• Iyim 20, 1-17
Nuko Imana ivuga aya magambo yose, iti “Ni jyewe Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara: Nta mana zindi uzagira kereka jyewe. Ntuzikorere ishusho ry’iribazanyo cyangwa se ikindi kibonetse cyose; cyaba gisa n’ibiri hejuru mu kirere cyangwa n’ibiri hasi ku isi cyangwa se n’ibiri mumazi akikije isi. Ntuzapfukame imbere y’ibyo bigirwamana kandi ntuzabiyoboke, kuko Imana yawe ari jyewe Uhora, nkaba Imana ifuha, ihanira icyaha cy’ababyeyi mu bana babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu no mu cya kane cy’abanyanga, nyamara abankunda bagakurikiza amategeko yanjye, mbagaragariza ubudahemuka bwanjye ingoma ibihumbi. Ntuzavuge izina ry’Uhoraho Imana yawe mu bintu by’amanjwe, kuko Uhoraho azatazareka guhana uzaba yavuze izina rye mu bintu by’amanjwe. Urajye wibuka umunsi w’isabato, uwegurire Imana. Uzakore imirimo yawe yose mu mini itandatu, naho uwa karindwi ni isabato y’Uhoraho Imana yawe; ntuzagire umurimo n’umwe ukora: ari wowe, ari umuhungu wawe, ari umukobwa wawe, ari umugaragu wawe, ari umuja wawe, ari itungo ryawe, ari n’umusuhuke waje iwanyu. Kuko mu minsi itandatu Uhoraho yahanze ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose, maze akaruhuka ku munsi wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uhoraho aha umugisha umunsi w’isabato akawiyeguririra. Wubahe so na nyoko, kugira ngo uzarambe mu gihugu Uhoraho Imana yawe yaguhaye. Ntuzice umuntu. Ntuzasambane. Ntuzatware umuntu ngo umugire uwawe ku ngufu. Ntuzavuge ibinyoma ubeshyera mugenzi wawe. Ntuzararikire inzu ya mugenzi wawe, ntuzararikire umugore wa mugenzi wawe, cyangw aumugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, mbese ikintu cya mugenzi wawe icyo ari cyo cyose.”
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
• 1 Kor 1, 22-25
Bavandimwe, mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga, twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, bigashengura Abayahudi, kandi bikitwa ibisazi ku Bagereki. Naho kubatowe, baba Abayahudi cyangwa Abagereki, Kristu uwo ni we bubasha bw’Imana n’ubuhanga bwayo. Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
• Yh 2, 13-25
Pasika y’Abayahudi yari yegereje; Yezu azamuka ajya i Yeruzalemu. Asanga mu Ngoro y’Imana hari abantu bahagurira ibimasa, n’intama, n’inuma, n’abicaye bavunja ibiceri. Nuko aboha imigozi mo ikiboko bakubitisha, bose abasuka hanze y’Ingoro, yirukanamo n’intama, n’ibimasa; anyanyagiza ibiceri by’abavunjaga, ahirika n’ameza yabo. Abwira abacuruzaga inuma, ati “Nimuzikure aha ngaha; inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!” Nuko abigishwa be bibuka ko handitswe ngo “Ishyaka mfitiye Ingoro yawe riramparanya.” Nuko Abayahudi baramubaza bati “Utanze ikihe kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?” Yezu arabasubiza ati “ Nimusenye iyi NGoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.” Abayahudi baramubwira bati “Kubaka iyi Ngoro byamaze imyaka mirongo ine n’itandatu, none wowe ngo wayihagarika mu minsi itatu?” Iyo Ngoro Yezu yavugaga, yari umubiri we. Amaze kuzuka, ava mu bapfuye, abigishwa be bibutse ko yari yarabivuze, nuko bemera Ibyanditswe, bemera n’ijambo Yezu yari yaravuze. Igihe Yezu yari i Yeruzalemu, mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso yatangaga, bemera izina rye. Nyamara Yezu ubwe ntiyabizeraga, kuko yari abazi bose, kandi ntiyari akeneye umuntu wo kumubwira ikiri muri buri muntu, kuko ubwe asanzwe azi imigambi ya buri muntu.
- Iyo ni Ivanjilli ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
• Kuzirikana
Ivanjili y’uyu munsi iratwereka Yezu yirukana abacuruzi mu Ngoro.
Kuba Yezu agaragaza ishyaka afitiye Ingoro y’Imana bifite aho bihera: twibuke ko Yezu ababyeyi be bamutuye Imana mu Ngoro nyuma y’iminsi mirongo ine avutse; igihe yarafite imyaka cumi n’ibiri, yahisemo kwigumira mu Ngoro kugira ngo yibutse ababyeyi be ko agomba kuba mu bya Se; mu buzima bwe busanzwe yakunze kandi kujya ajya i Yeruzalemu cyane cyane ku munsi mukuru wa Pasika no kuyindi minsi mikuru y’Abayahudi. Yezu yajyaga mu Ngoro azi neza ko ariho ahurira n’Imana; kuri we Ingoro ni nzu ya Se “inzu ya Data mwiyigira inzu y’ubucuruzi!”
Gusa rero urebye mubari bashinzwe Ingoro Yezu ntiwamubonamo, ku buryo ikibazo Abayahudi bamubaza gifite ishingiro: “Utanze ikihe kimenyetso ki gitumye wiha kugira utyo?” Ni nk’aho bavuze bati “ibyo ukora ubifitiye ubrenganzira? Ese wabitumwe nande? Ubifitiye bubasha ki?” Kuko abari bashinzwe Ingoro, bari bazwi, akaba ari bo bashoboraga kugira icyo bakora ibintu nka biriya. Niba rero, muri bashinzwe Ingoro ntawabitumye, ni ukuvuga ko ubwo yakagombye kuba afite ububasha akomora ku Mana, bityo bakamusaba kugaragaza ikimenyetso.
Igisubizo Yezu atanga, akaba ari cyo kiduha ipfundo nyine ry’iyi vanjili ya none: “ Nimusenye iyi Ngoro, mu minsi itatu nzaba nongeye kuyubaka.” Yohani, mu gusobanura, akatubwira ko yarimo avuga umubiri we. Ingoro ni Yezu ubwe; Yezu uzatangwa, akicwa, ku munsi wa gatatu akazuka.
Aha ni ho dusanga agashya: Ingoro, hari hantu Imana ituye, hariya umuntu ashobora guhurira n’Imana, ni Yezu wabambwe ku musaraba, akazuka, akaba ari muzima iteka ryose. Ku cyumweru gishize nibwo twumvaga aho Imana yavugaga iti “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane, nimumwumve.” Yezu rero ni shusho nyakuri w’Imana mu bantu.
Ni we Ngoro nshya aho Imana n’Ikuzo byayo biganje. Ntibikir ngombwa kuzamuka umusozi bajya mu Ngoro i Yeruzalemu, birahagije kwibera hafi ya Yezu kugira ngo umuntu yini¡jire mu Ngoro nshya ashobore kuyisenga by’ukuri , ayoobowe na Roho. Ingoro zindi zose ntizikiri ngombwa; muri Yezu honyine niho duhurira n’Imana.
“Nimusenye iyi Ngoro, maze mu minsi itatu nzayubake”. Umubiri washenywe wa yezu ni igitambo gitangira isezerano rishya. Nta bindi bitambo bikenewe; ntayandi maraso y’inyamaswa akenewe; nta bucuruzi bukenewe mu nzu y’Imana. Hasigaye gusa amaraso ya Yezu, hasigaye gusa Ingoro y’umubiri we; hasigaye gusa igitambo cya Yezu.Ushaka kwinjira mu Ngoro y’Imana, agomba kwinjira muri Yezu.
Bavandimwe, Igisibo ni igihe cyo kwisukura; natwe tuzi neza ko turi ingoro za Roho mutagatifu, ingoro z’Imana. Iki gihe kikaba kigomba kutubera umwanya wo gushishoza, tukareba neza, niba muri iyo ngoro nta bacuruzi buzuyemo, ntabavunjayi buzuyemo; buri wese, turebeye kuri Yezu, yarakwiye kuboha imigozi mo ikiboko maze agasuka hanze abacuruzi n’abavunjayi bose bigaruriye ingoro zacu. Imitima yau ikwiye kuzuramo gusa Imana na Roho wayo, bityo tugahorana iteka ishimo n’ibisingizo, n’umurava wo kwitangira abandi.Igisibo kikatubera umwanya wo kugira buriya burakari buhire nk’ubwa Yezu, tugasenyagura, kandi tugasuka hanze ayo meza yose y’ubucuruzi yuzuye mu mitima yacu.
Isomo rya mbere ry’uyu munsi ridufasha kumenya neza ibidakwiye tugomba gusenyagura mu Ngoro zacu; biriya byose binyuranya n’amategeko y’Imana, biriya byose binyuranya n’icyo Imana itwifuzaho(ibyo bituganisha kutizera Imana, tukiringira ibindi bindi, tukihangira ibigirwamana, tugapfukamira muntu na bintu, tugasuzugura umunsi w’Imana; ibyo bituganisha mu kinyoma, mu busambanyi, mu bwicanyi, mu bujura, etc). Aha niho tuzumvira ko “itegeko ry’Uhoraho ari indakemwa, rikaramira umutima. Amabwiriza ye akaba amanyakuri; amateka ye akaba aboneye, akanezereza umutima; amategeko ye akaba uruhehemure akamurikira umuntu”(Zab 18, 8-9).
Igihe twamenye ko Yezu ari we Ngoro nyakuri y’Imana; igihe tumaze gusukura ingoro zacu; tukemera Roho akaduturamo koko, icyo gihe ntibizatugora gutaraka nka Pawulo mutagatifu, tukatura, tukabwira bose ko “twebweho twamamaza Kristu wabambwe ku musaraba, mu gihe Abayahudi bigomba ibitangaza, Abagereki bo bashimikiriye iby’ubuhanga”.
Bavandimwe, ubuhanga bwacu ni Kristu, igitangaza cyacu ni Kristu; ntabundi buhanga dushimikiriye, nta bindi bitangaza dusaba. Muri we twabonye igitangaza cy’urukundo nyarwo Imana ikunda umuntu, twabonye ubuhanga nyabwo bw’Imana. Umusaraba we ni ibisazi ku Bayahudi(bo bumaga ko nta mukiza wo gupfa urw’ibisambo, amanitswe!); umusaraba we ukaba ubuswa ku Bagereki (kuri bo nta mana yatekereza gukora ibintu biciye bugufi nka biriya!). Ariko, ibyitwa ibisazi kuri bamwe, bikba ubuswa ku bandi, kuri twe byatubereye agatangaza!!! Kuko icyakwitwa ibisazi ariko giturutse ku Mana gitambutse kure ubuhanga bw’abantu, kandi icyakwitwa intege nke giturutse ku Mana gisumbye imbaraga z’abantu.
Muvandimwe rero, nkomeje kukwifuriza gukomeza kugira Igisibo cyiza; dukomeze dutere agatambwe tugana Pasika. Imana izi buri wese muri twe, izadufasha gushyikayo. Nikumpere imigisha isesuye, imigambi yawe yose ihore iguhira.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire