
Amasomo
• Yer 31, 31-34
Igihe kiregereje - uwo ni Uhoraho ubivuze - maze nzagirane isezerano rishya n’umuryango wa Israheli n’uwa Yuda. Rizaba ritandukanye n’iryo nagiranye n’absekuruza babo, igihe nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Misiri. Bo bishe isezerano ryanjye - uwo ni Uhoraho ubivuze - ariko njye nakomeje kubabera umutegetsi. Dore iryosezerano nzagirana n’umuryango wa Israheli nyuma y’iyo minsi - uwo ni Uhoraho ubivuze - amategeko yanjye nzayabacengezamo, nyabandike mu mutima, bityo mbabere Imana nabo bambere umuryango. Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo “Menya Uhoraho”, kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru- uwo ni Uhoraho ubivuze-nkabababarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
• Heb 5, 7-9
Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga ku murokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. Nubwo yari Mwana bwose, ibyo byabaye byamwigishije kumvira; maze aho mariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
• Yh 12, 20-33
Hari n’Abagereki bari baje gusenga ku munsi mukuru. Begera Filipo wari uw’i Betsayida ho mu Galileya, baramwinginga bati “Nyakubahwa, turashaka kubona Yezu.” Filipo nawe ajya kubibwira Andereya. Andereya na Filipo bajya kubibwira Yezu. Yezu asubiza avuga ati “Koko igihe kirageze, cyo kugira ngo Umwana w’umuntu akuzwe. Ndababwira ukuri koko: imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse, yera imbuto nyinshi. Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi isi azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka. Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari naho umugaragu wanjye azaba. Byongeye, ungaragira, Data azamwubahiriza. Ubu ariko umutima wanjye urahagaze, mvuge ngo iki se? Dawe iyi saha uyinkize? Nyamara nzi ko ari cyo cyanzanye kugeza kuri iyi saha. Dawe, iheshe ikuzo!” Nuko ijwi rituruka mu ijuru riti “Nihesheje ikuzo kandi nzakomeza kuryihesha.” Abantu bari bahagaze aho kandi bari bumvise, baravuga bati “Ni inkuba ikubise. Abandi nabo bati “Ni umumalayika umuvugishije.” Yezu arabasubiza ati “Iryo jwi sinjye rivugiye, ahubwo ni mwebwe. Ubu igihe cyo gucira isi urubanza kirageze; ubu umutware w’iyi si agiye gusukwa henze. Nanjye nimara kwererezwa hejuru y’isi nzareshya bose mbiyegereze.” Ibyo yabivuze yerekana urupfu yari agiye kuzapfa.
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
• Kuzirikana
Bavandimwe, tugeze ku cyumweru cya gatanu, hasigaye iminsi mike tukinjira mu Cyumweru Gitagatifu, aho tuzazirikana ku buryo bw’umwihariko ibanga ry’umusaraba wa Kristu. Amasomo yose yo muri ino minsi, ay’ibyumweru ndetse no mu mibyizi, tumaze iminsi twumva uko Abayahudi, barimo bashakisha impamvu zatuma bafata Yezu ngo bamwice; nawe kandi mu nyigisho ze, yagiye akunda kugaruka ku ibabara rye, yereka atyo abigishwa be ko umugambi w’Imana ugomba kuzuzwa. Imana nta kindi ishaka atari ukurokora umuntu, ikamugabira ubuzima bw’iteka; ibyo byose kandi bikaba bishingiye ku rukundo ikunda umuntu. Koko rero, Imana yakunze isi byimazeyo, bigeza aho yemera gutanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwemera wese aronke ubugingo; ibyo twabizirikanaga ku cyumweru gishize. Uko gukunda umuntu byimazeyo, ni ko kwatumye Umwana wayo yemera kubabara, yicwa urupfu rubi, urupfu rw’umusaraba.
“Koko igihe kirageze, cyo kugira ngo Umwana w’umuntu akuzwe”, ayo ni amagambo ya Yezu ubwe mu Ivanjili y’uyu munsi. Mu gihe ngo ku Bayahudi, umusaraba ari ubusazi, ku Bagereki, ukaba ubuswa n'ubujibwe, twebwe ni wo twiratana, ni wo ikuzo ryacu ryakomotseho. Ikuzo nyaryo rikomoka mu kumvira kugera ku ndunduro, rikomoka mu gukunda kugera ku iherezo, rikomoka mu kwirundurira mu biganza by’Imana.
Yezu ati “Ushaka kumbera umugaragu nankurikire, maze aho ndi, abe ari naho umugaragu wanjye azaba”; Yezu arashaka kudusangiza ku ikuzo rye. Gusa rero, tukibuka ko adusaba kumukurikira mu buryo yabidusabyemo “niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire”; gukurikira Yezu, bitanga ibyishimo, ni uguhitamo ubuzima nyabuzima, ni uguhitamo ubutungane, ni uguhitamo ikuzo. Gukurikira Yezu, hakanabamo n’riya saha y’umusaraba(isaha ya Getsemani, isaha yo kugambanirwa n’incuti, isaha yo gutukwa no gukubitwa, isaha yo kurengana no guhimbirwa ibinyoma, isaha yo gucirwa mu maso, isaha yo gutereranwa n’abawe, isaha yo kwandagazwa, kwambikwa ubusa, y’akato, isaha y’indwara, isaha y’ubukene, isaha y’ubwigunge, etc.). Iriya saha ntawe uyifuza ngo ayishakishe kubwe, ntawifuza kubabara no kugorwa, “Dawe, ubishatse iyi nkongoro uyinyuze kure yanjye”, “Dawe iyi saha uyinkize”; isaha nk’iriya tuyakira kubera ukumvira Imana “Nyamara nzi ko ari cyo cyanzanye kugeza kuri iyi saha. Dawe, iheshe ikuzo!”, “ariko ntibibe uko njye nshaka, ahubwo uko wowe ushaka”. Igihe tumaze kubona igisubizo nk’icyo muri iriya saha, ni bwo Imana yihesha ikuzo.
Bavandimwe, ubuzima bw’uwa Kristu, ntibwaburamo umusaraba, kuko na Yezu ubwe nyine yasize abiduteguje, ariko anatwumvisha neza ko ari nayo nzira yo kuzatuma turonka ubugingo nyabwo “Ndababwira ukuri koko: imbuto y’ingano iyo itaguye mu gitaka ngo ihugute, ikomeza kuba yonyine; naho iyo ihuguse, yera imbuto nyinshi. Ukunda ubuzima bwe arabubura, kandi uwanga ubuzima bwe muri iyi isi azabukomeza kugeza mu bugingo bw’iteka”. Ngibyo, nguko!
Ubugingo bw’iteka buri mu Mana , “ubuzima bw’iteka ni ukukumenya wo Mana Data no kumenya uwo watumye”; ubuzima bw’iteka buri muri uriya wererejwe, akiyegereza abe, “Nanjye nimara kwererezwa hejuru y’isi nzareshya bose mbiyegereze.”
Uwo ni we Isezerano rishya rishingiyeho; muri We, umubano w’abantu n’Imana wahinduye isura, muri We twababariwe ibyaha byacu, muri We twamenye by’ukuri Imana Nyir’ubuzima. “Ntibazongera kwigishanya bavuga ngo ‘Menya Uhoraho’, kuko bose bazaba banzi, uhereye ku muto kugeza ku mukuru - uwo ni Uhoraho ubivuze - nkabababarira ubugome bwabo, sinongere no kwibuka icyaha cyabo ukundi”.
Ncuti muvandimwe, muri Kristu narababariwe hamwe nawe; ariko turacyari murugendo. Nka bariya bagereki, natwe turashaka kubona Yezu; ni ugukataza, tutibagiwe ko hatazaburamo na ya saha isharira; ni ukurangamira Kristu rero tukamwigiraho uko yahatambutse, akadutoza gutsinda nk’uko yatsinze.
Nkwifurije ibihe byiza byuje imigisha ya Nyagasani; ni akube hafi, mu masaha amwe namwe asharira mu buzima bwawe, agufashe guhaguruka no gukataza. “Nihesheje ikuzo kandi nzakomeza kuryihesha.” Iryo jwi ry’Uhoraho rikomeze rikubere ikiramiro.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire