dimanche 22 mars 2009

ICYUMWERU CYA IV CY’IGISIBO (22 WERURWE 2009)


Amasomo
• 2 Matek 36, 14-16.19-23

Abakuru b’abaherezabitambo nabo, n’abatware ba rubanda, barushaho gucumura bakurikiza imihango yose mibi y’abanyamahanga, ndetse bandavuza Ingoro y’Uhoraho yari yatagatifurije i Yeruzalemu. Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, arabihanangiriza bikomeye kandi abatumaho kenshi intumwa ze, abitewe n’imbabazi yari afitiye umuryango we n’Ingoro ye bwite. Nyuma bo bagakubita intumwa z’Imana, bagasuzugura amagambo yazo kandi bagaseka abahanuzi bayo, bigeza aho Uhoraho yarakariye umuryango we ubuziraherezo. Nuko Uhoraho abateza umwami w’Abakalideya. Batwika ingoro y’Uhoraho, barimbura inkike z’amabuye z’i Yeluzalemu, amzu yaho barayatwika yose, maze ibintu byose by’agaciro barabitsemba. Hanyuma umwami wabo ajyana bunyago i Babiloni abari basigaye bacitse ku icumu, abagira abacakara be n’ab’abhungu be kugeza kungoma y’Abaperisi.Nuko huzura ijambo Uhoraho yari yaravugishije Yeremiya, agira ati “Igihugu kizamara imyaka mirongo irindwi nta muntu ukitayeho kugira ngo bandihe ibiruhuko by’amasabato yose batubahirije.” Mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Sirusi, umwami w’Abaperisi, Uhoraho yiyemeza kuzuza ijambo yari yavugishije Yeremiya; nuko akangura umutima wa Sirusi, umwami w’Abaperisi kugira ngo atangaze mubihgu bye byose, ari mu mvugo, ari no munyandiko, iri teka “Sirusi , umwami w’Abaperisi, aravuze ngo : Abami bose bo ku isi, Uhoraho Imana Nyir’ijuru yarabangabije, kandi antegeka ubwe kumwubakira Ingoro i Yeruzalemu, yo muri Yuda. Muri mwebwe, umuntu wese wo mu muryango we nabane n’Imana ye, kandi nazamuke…”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Ef 2, 4-10

Bavandimwe, Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje; kubera urukundo rwinshi yadukunze, nubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu: rwose, kuba mwarakijijwe, mubikesha Ubuntu bwayo! Nuko hamwe na We iratuzura, maze itwicaza mu ijuru turi muri Kristu Yezu. Bityo igiriye Ubuntu bwayo yatugaragarije muri Yezu Kristu, yashatse kwerekana mu bihe bizaza ubukungu butagereranywa bw’ineza yayo. Koko mwakijijwe kubuntu, mubikesha ukwemera; ntabwo ari kubwanyu rero, ahubwo ni ku bw’ingabire y’Imana. Ntibyatewe n’ibyo mwakoze, kugira ngo hatazagira uwirata. Koko rero, Imana ni Yo yaduhanze, kandi twaremewe muri Kristu Yezu, kugira ngo dushishikarire ibikorwa byiza Imana yateguye kuva kera igira ngo bijye biturunga iteka.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Yh 3, 14-21

Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka. Koko rero Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka. Icyakora, Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi. Umwemera wese ntacirwa urubanza, ariko utemera aba yaciriwe urubanza, kuko atemera izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana. Dore urwo rubanza urwo ari rwo: ni uko urumuri rwaje mu isi, abantu bakikundira umwijima kuruta urumuri, kuko ibikorwa byabo byari bibi. Koko rero ukora ibibi wese, yanga urumuri kandi ntarwegere, agira ngo ibyakora bitagaragara. Naho rero ukora iby’ukuri, ajya ahabona, agira ngo agaragaze ko ibyo akora biba bikorewe Imana.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

• Kuzirikana

Uhoraho akangura umutima wa Sirusi. Mu gitabo cya kabiri cy’Amateka dusangamo aya magambo: “Abakuru b’abaherezabitambo nabo, n’abatware ba rubanda, barushaho gucumura bakurikiza imihango yose mibi y’abanyamahanga, ndetse bandavuza Ingoro y’Uhoraho yari yatagatifurije i Yeruzalemu. Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, arabihanangiriza bikomeye kandi abatumaho kenshi intumwa ze; bo bagakubita intumwa z’Imana, bagasuzugura amagambo yazo kandi bagaseka abahanuzi bayo, bigeza aho Uhoraho yarakariye umuryango we ubuziraherezo”. Yiyemeza kubahana, baraterwa, baratsindwa, bapfamo benshi cyane, absigaye nabo bajyanwa bunyago. Muri icyo gihe, nibwo tubona Sirusi, umwami w’Abaperisi, akiza umuryango wa Israheli akawemerera gusubira i Yeruzalemu no kubaka Ingoro. Hari abanditsi benshi b’abakristu bakunze kubona muri uriya mwami Sirusi isura ishushanya Kristu. Kuko nyine Kristu yaje gukiza umuryango wahemutse ukiroha mu byaha; akaba yaraje aje kuwucungura ibicumuro byawo. Urukundo Imana yari ifitiye umuryango wayo ni rwo rwakanguye umutima w’uriya mwami Sirusi, kugira ngo arokore umuryango wayo. Kristu rero tukaba twemera ko ari we twamenyeho koko urukundo Imana ikunda abantu bose.

Abayisraheli, si ubwa mbere bari bacumuriye Imana; kandi si n’ubwambere Imana ibahana bikomeye. Mu gitabo cy’Ibarura, tubona ukuntu umuryango wa Israheli witeruye ku Mana no kuri Musa, maze bagatezwa inzoka z’ubumara, zikabicamo benshi: “ Imbaga iza gucika intege mu nzira, itangira kugaya Imana na Musa; Uhoraho aterereza Abayisraheli inzoka zifote ubumara butwika, zirabarya, bapfamo abantu benshi cyane”. Ariko nanone, tubona ukuntu iteka Imana itajya yibagirwa umuryango wayo, ngo iwuheze mu makuba; iteka urukundo n’impuhwe zayo bituma yibagirwa amakosa yose bamukorera, nuko akabarokora: “Uhoraho abwira Musa ati “Curisha inzoka isa n’izo zabateye, uyimanike ku giti. Uwo zizajya zirya akayireba azajya akira.” ( Ibar 21, 4- 9).

Aho ni ho Ivanjili y’uyu munsi ihera itwinjiza mu ibanga rikomeye ry’urukundo Imana yatugaragarije muri Kristu Yezu. “Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka. Koko rero Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka”.

Kristu wabambwe adukiza ubumara bw’icyaha. Gusa rero icyo buri wese muri twe yasabwa ni ukumera nk’Ayisraheli, akemera kubura amaso akarangamira uwamanitswe ku giti cy’umusaraba, akarangamira Umwana w’Imana, akarangamira Rukundo ruzima. Abayisraheli bemeye ko bazahajwe n’inzoka (hari hamaze gupfamo benshi)basaba ko Uhoraho yabagoboka, akabakiza ubumara bwazo. Imana yarabumvise ibaha igisubizo. Kuri twe natwe, ab’iki gihe, dukeneye, guca bugufi tukemera ko tuzahajwe n’icyaha( dore ko ubumara bwacyo bwica kurusha ubw’inzoka), guca bugufi tukemera gukurikiza amabwiriza y’Uhoraho kugira ngo dukire. Igisubiz cyaratanzwe, umuti waratanzwe, inzira yaratweretswe, ni Kristu Yezu, Umwana w’Ikinege w’Imana; uriya wabyawe na Bikira Mariya. Uriya niwe uzemera kumanikwa ak’iriya nzoka y’umuringa, kugira ngo abamunzwe n’icyaha, tumurangamire, turonke umukiro nyawo.

Bavandimwe, inzoka z’ubumara zitwugarije muri iyi si, ntizibuze; turebe mu buzima bwacu, turebe impande zacu, dutege amatwi twumve amaradiyo, turebe ibihita kuri za televiziyo, dusome ibyandikwa mu binyamakuru, nibwo tuzabona ko inzoka z’ubumara itabuze iwacu. Ariko, Imana ntidutererana; ni yo mpamvu yemeye kuza idusanga, itwoherereza Umwana wayo ikunda cyane kugira ngo tumukeshe umukiro no gutsinda ikitwa ubumara bw’icyaha cyose. “Imana ntiyohereje Umwana wayo ku isi ngo ayicire urubanza, ahubwo yagira ngo akize isi”.

Mwana yujuje ugushaka kwa Se kugira ngo adukize. Ariko, nubwo Imana yaturemye ku bushake bwayo, ntiduhatira kwakira agakiza itanga. Ivanjili iti “utemera aba yaciriwe urubanza, kuko atemera izina ry’Umwana w’ikinege w’Imana”. Kwemera no kutemera ni igikorwa buri muntu wese yihitiramo. Imana iduhamagarira twese kwemera, kugira uruhare ku byiza idutegurira mu Ngoma yayo, ariko si ko abantu twese twakira uwo muhamagaro.

Abo bose batakiriye uwo muhamagaro baba biciriye urubanza, baba biyigijeyo, bo ubwabo. Kristu ni Urumuli rutumurikira bose, ariko igihe ibikorwa byacu ari bibi, tuba turimo duhitamo kwibera mu mwijima, kuko “ukora ibibi wese, yanga urumuri kandi ntarwegere, agira ngo ibyakora bitagaragara”. Kwemera ni kwemera kubaho mu kuri, kubaho mu rumuli, ni ukugaragaza ko ibyo dukora biba bikorewe Imana.

Ukwicira urubanza, Ivanjili ikatubwira ko biterwa n’umuntu ubwe; Imana ntawe ishaka ko yacibwa, kuko ari Inyampuhwe zihebuje, kandi ikagira urukundo ruhebuje; bityo ugendera mu kuri, ugendera mu rumuli, uwo arakira.

Imana ni Nyir’impuhwe zihebuje. Kubera urukundo rwinshi yadukunze, nubwo twari twarapfuye tuzize ibyaha byacu bwose, yadushubije ubugingo hamwe na Kristu Yezu. Iyi barwa ya Pawulo mutagatifu nayo ikaba ije kutwereka ukuntu impuhwe z’Imana n’ingabire zayo tubihabwa kubuntu kugira ngo turonke agakiza nyako. Nitwe bwe tugomba kwakira cyangwa kwigizayo agakiza k’Imana; Imana ntidushyiraho agahato namba, byose ni twe biturukaho.

Imana yaturemeye kujya dukora ibikorwa bitunganye, nitutabikor, ni twe ubwacu tuba twishyira ku ruhande, twitandukanya n’umugambi wayo wo kudukiza. Icyo twakwisabira Imana kuri iki cyumweru, ni uko yakomeza kuyobora imitima yacu; ikayiyobora ku rumuli rwayo no mu kuri kwayo, bityo tukazagera kuri Pasika natwe tukazukana na Kristu.

Ncuti, muvandimwe, nkomeje kukwifuriza Igisibo cyiza ni ukuri...komeza ube maso kandi usenge kugira utavaho uribwa n’inzoka y’ubumara.

Aucun commentaire: