dimanche 1 février 2009

ICYUMWERU CYA IV GISANZWE

• AMASOMO

o Ivug 18, 15-20

Musa abwira umuryango wose ati “Uhoraho Imana yawe azitorera umuhanuzi umeze nkanjye, ukomoka muri mwe, mu bavandimwe bawe; azabe ari we mwumva. Ni nacyo wasabye Uhoraho Imana yawe kuri Horebu, kuri wamunsi w’ikoraniro, igihe wavugaga uti “Sinshaka gukomeza kumva ijwi ry’Uhoraho Imana yanjye, sinshaka gukomeza kubona uwo muriro mwinshi, kugira ngo ntapfa!” Ni bwo Uhoraho yambwiraga ati “Bagize neza kuba bavuze batyo!Nzababonera umuhanuzi umeze nkawe, ukomoka mu bavandimwe babo; nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose. Kandi umuntu utazumva amagambo yanjye, ayo uwo muhanuzi nyine azavuga mu izina ryanjye, nzabimuryoza ubwanjye.Ariko uwo muhanuzi nahangara kuvuga mu izina ryanjye ijambo ntamubwirije kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’Imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa.”

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o 1 Kor 7, 32-35

Icyo nabifuriza ni ukubaho nta mpagarara. Umuntu utashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yanyura Imana. Naho ufite umugore aharanira iby’isi, ashakashaka uko yanyura umugore we, maze akaba yisatuyemo kabiri. Bityo, n’umugore cyangwa umukobwa batashatse bahihibikanira ibyerekeye Nyagsani, ngo bamutunganire ku mubiri no kumutima. Naho umugore washatse aharanira iby’isi, ashakashaka uko yashimisha umugabo we. Ibyo mbibabwiriye kubafasha, atari umutego mbagushamo, ahubwo ari ukugira ngo mukore ikirushijeho gutungana kandi mwegukire Nyagasani, nta nkomyi.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

o Mk 1, 21-28

Bagira i Kafarinawumu. Nuko ku munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Batangariraga inyigisho ze, kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ububasha, utameze nk’abigishamategeko babo. Ubwo nyine mu isengero ryabo hakaba umuntu wahanzweho na roho mbi. Nuko itera hejuru iti “Uradushakaho iki, Yezu w’i Nazareti? Waje kuturimbura! Nzi uwo uri we: uri Intungane y’Imana.” Yezu ayibwira ayikangara, ati “ Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!” Nuko iyo roho mbi iramutigisa cyane, imusohokamo ivuza induru. Bose barumirwa, bituma babazanya bati “Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!” Nuko bidatinze, inkuru ye ikwira mu ntara yose ya Galileya.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

Inyigisho

Imana ishaka ko abantu bamenya ugushaka kwayo; ishaka ko abantu bayimenya kurushaho, bakanamenya inzira ishaka kubayoboramo. Mu isomo rya mbere twumvise ko Imana yitorera abahanuzi, ikabatuma ku muryango wayo. Ni yo ibaha icyo bagomba kugenda bavuga; ntibavuga bivugira cyangwa ngo bavuge mu izina ryabo, “ nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke, ajye ababwira ibyo mubwirije byose”; umuryango ukaba ugomba kumutega amatwi, ukazirikana amagambo yose awubwira kuko ari amagambo y’Uhoraho; bityo umuntu utazumva ayo amagambo, azabiryoza....Ariko umuhanuzi nawe narangara akavuga amagambo atabwirijwe kuvuga, cyangwa akavuga mu izina ry’imana zindi, icyo gihe uwo muhanuzi azapfa. Ngibyo, nguko! Ijambo ry’Uhora rirakomeye kandi rikwiye kubahwa: kubaryumva no kubaryamamaza!

“Ntawigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije” (Yh 1, 19). Yezu ni we Jambo nyakuri w’Imana, “ni We shusho ry’Imana itagaragara, Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose...Ni we kandi Mutwe w’umubiri, ariwo Kiliziya, akaba n’Ishingiro, n’Umuvukambere mu bapfuye...”(Kol 1, 15-20).

Uwo ni we waje azi umugambi nyawo Imana ifite abantu. Mu Ivanjili yo kuri iki cyumweru, turamubona yinjira mu isengero atangira kwigisha. “Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya itanganywe ububasha! Arategeka na roho mbi, zikamwumvira!”
Abantu bari bakoraniye mu isengero bamaze kumva Yezu yigisha, batangarira inyigisho kuko bumvaga itandukanye n’izo bari basanzwe bumva z’Abafarizayi n’Abigishamategeko. Kuri bo rero ni bishya, ntibisanzwe; umuntu yavuga ko bariya bantu bumvise inyigisho ya Yezu “bagafashwa”, kuko inyigisho ye hari igishya ibazaniye; bafite inyota yo kumukurikira igihe yigisha. Ariko se “agashya” Yezu azanye mu buryo yigisha no mubyo avuga ni akahe? Inyigisho ye ko idasanzwe?

Ishingiro ry’ubwo bubasha buranga inyigisho ya Yezu, twarisanga mu magambo ye bwite. Mu Ivanjili ya Yohani, niho yivugira ati “Inyigisho mvuga, si izanjye, ahubwo ni iz’Uwantumye (Yh 7, 16)...Kugeza ubu Data arakora, nanjye ngakora...Mwana ntacyo ashobora gukora ku bwe, uretse icyo abonye Se akora, kuko icyo akoze na Mwana aragikora”(Yh 5, 17.19). Bityo uwunze ubumwe na Data, akora ibikomeye n’Ijambo rikaba ryuje ububasha kandi rigahindura bashya abaryumva.

Icyo twasaba kuri iki cyumweru ni ukurushaho kunga ubumwe n’Imana igihe cyose tuzirikana Ijambo ryayo, igihe cyose turi mu isengesho, igihe cyose twitangira ubutumwa. Icyo gihe nibwo ijambo ryacu n’ibikorwa byacu bizagira igishya bizana mu batwumva no batubona. Icyo gihe nibwo tuzakora ibikomeye mu izina rye nkuko yabitwijeje: “mu izina ryanjye bazirukana roho mbi, bazavuga indimi nshya, bazafata inzoka; nibagira kandi icyo banywa cyica, ntacyo kizabatwara; bazaramburira ibiganza ku barwayi bakire” (Mk 16, 17-18).

Ahasigaye rero bavandimwe, buri wese mu muhamagaro we-uwashatse, utarashatse, uwihayimana- yitangire ko Ijambo ry’Imana ryamamazwa kandi ububasha bwayo bugaragarire bose, tutazavaho tubiryozwa. Nubwo Pawulo mutagatifu atsindagira ko umuntu utarashatse ahihibikanira ibyerekeye Nyagasani, ashaka uko yatunganira Imana, ibyo ntibishaka kuvuga ko abashatse batagomba gushaka umwanya ukwiye wo kwitagatifuza no gufasha abandi kubigeraho; Pawulo ntashaka gupfobya gushaka, gusa nanone ntibimubuza kwerekana ko bisaba ko ubyiyemeje agira nyine ibindi bimukurura bijyana n’inshingano aba yiyemeje, ibyo bikaba byamubera impamvu yokudaha umwanya uhagije ibya Nyagasani. Kugira ngo hatavaho hagira abamwumva nabi, Pawulo mutagatifu arangiza agira ati “Ibyo mbibabwiriye kubafasha, atari umutego mbagushamo, ahubwo ari ukugira ngo mukore ikirushijeho gutungana kandi mwegukire Nyagasani, nta nkomyi”.

Ngaho muvandimwe kandi ncuti, duharanire gukora ikirushijeho gutungana kandi twegukire Nyagasani nta nkomyi.

Imana ibambere hafi kandi mugire ibihe byiza, byuje imigisha yayo y’igisagirane.


P. Oscar Uwitonze
Nelaur38@gmail.com

Aucun commentaire: