dimanche 15 février 2009

ICYUMWERU CYA VI GISANZWE


Amasomo

• Lev 13, 1-2. 44-46

Uhoraho abwira Musa na Aroni, ati “ Ku mubiri w’umuntu nihavukaho ikibyimba, amahumane cyangwa isekera, maze bikamuviramo indwara yo mu bwoko bw’ibibembe,bazamushyikirize umuherezabitambo Aroni, cyangwa undi muherezabitambo mu bahungu be. Uwo muntu aba yanduye kuko ari umunyabibembe ku mutwe; Umuherezabitambo rero atangaza ko uwo muntu yanduye. Umubembe wafashwe n’iyo ndwara yambara imyenda y’ibishwangi ntasohokoze umusatsi we, ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati “Uwahumanye! Uwahumanye!” Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y’ingando.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• 1 Kor 10, 31-11,1

Ari igihe rero murya, ari n’igihe munywa, icyo mukoze cyose, mujye mugikorera guhesha Nyagasani ikuzo. Ntimukagire uwo mutera imbogamizi, yaba Umuyahudi, yaba Umugereki, yaba uwo mu Kiliziya y’Imana. Nguko uko nanjye ngerageza gushimisha bose muri byose, ntaharanira inyungu yanjye bwite, ahubwo ifitiye abenshi akamaro ngo bakurizeho gukira. Nimube rero abakurikiza banjye,nkuko nanjye nkurikiza Kristu.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Mk 1, 40-45

Umubembe aza amugana, apfukama imbere ye, amwinginga agira ati “ Ubishatse wankiza!” Yezu amugirira impuhwe arambura akaboko amukoraho; avuga ati “ Ndabishatse, kira!” Ako kanya ibibembe bimuvaho, arakira. Yezu aramwihanangiriza, amusezererra ako kanya, amubwira ati “Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.” We ariko, ngo amare kugenda, atangira gutangaza no gukwiza hose iyo nkuru, bituma Yezu atagishoboye kwinjira mu mugi kumugaragaro, ahubwo yigumira ahantu hadatuwe; akaba ari ho abantu bamusanga, baturutse impande zose.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu

Inyigisho

Bavandimwe,

Mu Ivanjili twakunze kubona ukuntu abafarizayi n’abagishamategeko bakunze kurakarira kenshi Yezu kubera ibintu yakoraga binyuranije n’amatego n’imigenzereze ya kiyahudi: Gukiza abarwayi ku Isabato, kuba abigishwa be barya badakarabye, kuba bamamfuza ingano ku Isabato, n’ibindi. Uyu munsi, kuri iki cyumweru, Mariko aratwereka Yezu akiza umubembe.

Nkuko twabisomye mu isomo rya mbere, umubembe aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya; akaba aba agomba gutura ukwe wenyine, urugo rwe akarushinga kure y’ingando. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati “Uwahumanye! Uwahumanye!” Bityo nta wundi muntu ugomba kumwegera no kuba yamukoraho.

Uyu mubembe twumva muri iri somo, yaciye kuri ayo mategeko n’iyo migenzo yabo, kuko ari mu bandi kandi aho kugira ngo yitarure, aza agana Yezu; aho kugira ngo arungurure ati “uwahumanye, uwahumanye!”, we ahubwo ati “ Ubishatse wankiza!”
Yezu nawe kuruhande rwe, aho kugendera kure umubembe, ngo amuhe akato kategetswe, araza amusanga, amwegere, amukoze akaboko; kandi ukurikije ayo mategeko n’iyo migenzo, uwakoraga uwahumanye nawe yafatwga nk’uwahumanye; Yezu rero, aho kumuvuma no kumwamagana, we ahubwo ati “ Ndabishatse, kira!” Aba bantu bombi rero, barenze ku mategeko agenga umuryango wabo.

Yezu ntatinya kuba yahumana, ntanubwo yiziritse ku matego n’imignzo; We abona neza ko icyo umubembe akeneye ari ugusubirana agaciro ke nk’umuntu; icyo ashaka ni ugukomeza kubarirwa mu muryango; icyo ashaka ni uko yakongera kwegera abandi mu buzima busanzwe, akabaho yishimye.

Icyo rero Yezu ashatse kutwereka ni uko amategeko ayo ari yo yose, ntacyo yaba amaze igihe cyose adaha umuntu agaciro akwiye; arashaka kutwereka ko tutagomba kwita no kwizirika ku mategeko n’imigenzo byose bihigika umuvandimwe, bimuha akato.

Ariko Yezu, ikigaragara ni uko atarwanya amategeko, ahubwo akaba yerekana koko ko yaje kuyanonosora; kuko amaze gukiza amubembe ahita amusaba gukora ibitegetswe: “ahubwo genda wiyereke umuherezabitambo kandi uture ibyo Musa yategetse abahumanuwe, maze bibabere icyemezo cy’uko wakize.”

Pawulo Mutagatifu, nawe akaza atwuzuriza, yibutsa ko icyaruta byose ari uko ibyo dukora byose twabikora kubera ikuzo ry’Imana. Amategeko, imico, imigenzo byacu bitagombye kugira uwo bibera imbogamizi; ahubwo tukamwigiraho duharanira ibifitiye abenshi akamaro ngo bakurizeho gukira.

Ncuti, muvandimwe,

Twumve ko twese dukeneye kugirirwa impuhwe na Kristu no gukorwaho n’ukuboko kwe kuzuye ububasha, maze adukize ububembe bwose bw’umutima, ndetse n’ubwumubiri; bityo turusheho gutangaza no gukwiza hose ko Kristu Yezu ari Nyagasani, biheshe Imana Data ikuzo!

Imana ibahundagazeho imigisha yayo.

P. Oscar Uwitonze.

Aucun commentaire: