samedi 7 février 2009

ICYUMWERU CYA V GISANZWE



Amasomo

• Yobu 7, 1-4. 6-7


Hano ku isi, kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubucancuro. Jyewe rero, nsa nk’umucakara wifuza amafu, cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke; incuro yanjye yabaye amezi yo kumanjirwa, amajoro y’ububabare ambera igihembo. Iyo ndyamye, ndavuga ngo ‘Icyampa ngo mbyuke’; naba mbyutse nti ‘ Ntibwira nkiriho’; nuko nkirirwa mbunza imitima ntyo umugoroba ugakika. Iminsi y’ukubaho kwanjye iriruka amasigamana, irazimira ubutagaruka. Ibuka ko ubugingo bwanjye ari nk’umuyaga, amaso yanjye ntakibonye ihirwe ukundi.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• 1KOR 9, 16-19.22-23

Kuba naramamaje Inkuru Nziza, si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza! Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, narinkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe. Ubwose ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo. Nubwo nigenga kuri bose, nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugirango nigarurire benshi muri bo. Nigize umunyantegenke mu banyantegenke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare.

- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana

• Mk 1, 29 -39

Bakiva mu isengero, bajya kwa Simoni na Andereya, barikumwe na Yakobo na Yohani. Ubwo rero nyirabukwe wa Simoni yari aryamye, ahinda umuriro. Bahita babwira Yezu iby’uburwayi bwe. Ni ko kumwegera, amufata ukuboko aramuhagurutsa. Nuko umuriro urazima, atangira kubazimanira. Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi; mbese umugi wose ukoranira imbere y’umuryango. Nuko akiza abarwayi benshi bari babajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we. Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga. Simoni na bagenzi be bajya kumushakashaka. Bamubonye, baramubwira bati “ Rubanda rwose ruragushaka.” We rero arabasubiza ati “ Nimucyo tujye ahandi, mu nsisiro za hafi, naho mpamaze Inkuru Nziza, kuko ari cyo cyanzanye.” Nuko azenguruka Galileya yose, yamamaza Inkuru Nziza mu masengero yabo, kandi yirukana roho mbi.

- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Krsitu

• Inyigisho

Akaga n’imibabaro ya muntu.

Umuntu yabanza akibuka uriya Yobu, uko yari umuntu w’inyangamugayo n’umunyamurava, agatinya Imana kandi akanga ikibi; yari umuntu wifite w’umukire, warutunze byinshi, imirima n’amatungo, afite abagaragu benshi, afite umuryango wagashize, ari umuntu ukunzwe kandi wubashywe na bose. Umunsi umwe,bya bintu byose yaratunze bigira bitya birayonga bimushiraho; abagaragu n’abaja be bose barapfa bamushiraho; abana be barapfa bamushiraho; Yobu aba nabi, arabemba, amacuti amushiraho.

Bityo rero, umuntu ahereye kuri ibi byose niho yakumva neza ariya magambo dusanga mu isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru. Yobu aravuga akamuri ku mutima kandi amagambo ye, twayasangana benshi bo muri iki gihe turimo. Biriya byago byose byamugwiriye, usanga ari byo bishegesha bamwe muri twe; akababaro ke, usanga ari ko kababaro kabo; kariya kamu gatabaza, twagasangana uriya wese utagira namba, uriya wese waheze mu kirago kubera indwara, uriya ushonje, uriya wahawe akato, uriya urengana, uriya uzira intambara z’urudaca, uriya w’impunzi, uriya utagira aho atura, uwo wese uzira ko twe twireba ubwacu cyangwa se n’ibibazo bye bikaba bitagize icyo bitubwiye!

Ariya magambo ya Yobu, si isengesho, ariko aranasa naryo; dore ko burya isengesho n’ukwijujuta kw’umuntu ubona ko ntacyo akishoboreye, bigira aho bihurira. Ni ubundi buryo bwo gusenga: erega n’ubundi ukwemera ntigutuma twirengagiza ibyo tubona, gusa rero kuduha imbaraga zo kudaheranwa n’amaganya, kukadufasha kurangamira Nyagasani, We, ukiza kandi agahanagura amarira y’abahogoye. Imana ntiyigera itererana muntu; ni yo mpamvu tyizera; dore ko burya hari byinshi yo izi kandi ikaba izi impamvu bibaho, twe tukaba ntacyo twiyumviraho.

Ukuganya dusanga mu isomo rya mbere rero, ni nk’ikiganiro cy’umuntu uwo ari wese waba uri mu kaga , yugarijwe n’ibyago, arimo aganira n’Imana: “ hano ku isi, kubaho k’umuntu ni nko kurwana intambara, kandi ubuzima bwe nta ho butaniye n’ubucancuro; Jyewe rero, nsa nk’umucakara wifuza amafu, cyangwa umucancuro uharanira agahembo ke”. Erega, ubuzima bwa muntu buhita bwangu, ni nk’ururabo rubumbura, mu kanya rukaba rurumye.

“Ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza!”

Ayo ni amagambo Pawulo mutagatifu yivugira ubwe mu isomo rya kabiri. Ijambo ry’Imana ni nk’umuriro utwika muri we ku buryo bitamworohera kubaho ataryamamaza. Pawulo azi neza icyo agomba gukora. Yahawe ubutumwa, abwakora adategereje igihembo. Ubwe rero yigaragariza neza ko impamvu zimutera kwamamaza Inkuru Nziza adahwema zidashingiye ku bushake bwe, ahubwo zishingiye mu bushake bw’Imana ubwayo: “Yabaye rero nabikoraga ku bwende bwanjye, narinkwiye kubihemberwa; ariko ubwo mbitegetswe, ni umuzigo nahawe. Ubwose ishimwe ryanjye rishingiye he? Rishingiye mu kwamamaza Inkuru Nziza ku buntu, ntarambirije ku burenganzira mpabwa na yo”.

Ngurwo urugero nyarwo, rukwiye gukurikizwa. Ishyaka rye ryo kwamamaza Inkuru Nziza ni ryo ryakagombye kuba iryanjye nk’umusaserdoti, nk’umukristu. Ikindi gishimisha ni uburyo Pawulo mutagatifu yivugira ati “Nubwo nigenga kuri bose, nahisemo kwigira umugaragu wa bose, kugirango nigarurire benshi muri bo. Nigize umunyantegenke mu banyantegenke. Nihwanyije na bose muri byose, kugira ngo ngire abo mbarokoramo. Ibyo kandi mbikorera Inkuru Nziza kugira ngo nzayigireho uruhare”. Ngiyo intego bavandimwe. Umusaserdoti, uwihayimana, umulayiki, umuto n’umukuru, yakagombye guharanira ubwigenge nk’ubwo, aharanira icyatuma Ingoma y’Imana yogera hose, yamamaza Inkuru Nziza atitaye ku mwanya n’umurimo yaba afite mu buzima bwe busanzwe. Uko ni ko umuntu yihwanya na bose muri byose!

Aho ni ho twahera, dutumira kandi tukakira Yezu iwacu; ni ho twahera tumwereka uburwayi bwacu n’ubw’abacu. Duhereye ku Ivanjili ya none, twemera ko rwose ko aho Yezu ari haba haba hari ibyishimo n’amahoro, ubuzima burasagamba. Turahuriramo na Yezu ukiza abarwayi, uhagurutsa ibimuga, ubabarira abanyabyaha, wirukana roho mbi, uhagurutsa bafite umuriro; aho Yezu ari tuhasanga urukundo n’impuhwe. Iyo ikaba impamvu rero, buri gihe tubona Yezu akikijwe n’abo bose bahanzweho, abarwayi b’amoko yose, ababembe, ibimuga, ibiragi, abahabwa akato, mbese abo bose bakeneye ubuzima muri bo; aba bose bakeneye urukundo no kugirirwa impuhwe. Yezu abasubiza agaciro kabo, arababoohora, abasubiza ibyishimo, abasubiza ubuzima.

Nguko kwamamaza Inkuru Nziza nka Yezu: guharanira icyatuma buri wese mubatuye iyi si yishimira kubaho; maze abo bose babyiganaga basanga Yezu, bakabyigana badusanga ngo badukeshe amahoro n’ibyishimo. Inzu zacu, nk’abakristu, nizibe nk’iriya yo kwa Simoni, aho umugi wose wakoranira imbere y’umuryango, bategereje ijambo ribahumuriza; bategereje uwabafungurira, uwabarenganura, uwabavuganira, uwabageza ku muganga, uwabumva...

Gusa rero byose tukabitura Imana mu isengesho, nkuko twabyigiye kuri Yezu: “Bukeye bwaho Yezu abyuka mu rukerera, arasohoka, ajya ahantu hiherereye, nuko arasenga”. Tugaharanira kubona ako kanya ko kwitarura no gusenga. Tugafata akanya ko gushimira Imana no kuyisaba imbaraga, kuko ku bwacu ntacyo twashobora. Bityo rero, ntibihagije gukora cyaneno gukora ibintu byinshi, nubwo byose byaba ari byiza; hagomba no kuboneka kariya kanya ko gusabana n’Imana Data mu isengesho, tukayisaba ubushishozi bwo kumenya ugushaka kwayo. Erega burya ngo igikorwa cyiza cyose ni isengesho, ariko n’isengesho ni igikorwa cyiza.

Mariko akarangiza ivanjili y’uyu munsi atubwira ukuntu abantu bose barimo bashakisha Yezu, ubwo yarimo asenga: “ Rubanda rwose ruragushaka.” Aha, akaba ariho nagira ngo ndangirize iyi nyigisho, ngira ngo tuzirikane ko twese mu byukuri dushakashaka Yezu. Ariko, burya hakaba hagorana kumenya icyo tumushakira. Bamwe baramushaka kuko barwaye; abandi, kuko bafite ibibazo; abandi kuko bafite ubwoba bw’ibintu binyuranye; abandi kuko batinya urupfu; abandi bakaba bamushaka ngo bamushimire; n’abandi kuko bazi ko ari mwiza, ko ashobora byose, ni uko, nguko...
Yezu , uyu munsi, kuri iki cyumweru, araduhamagarira kumushakashaka kugira ngo tumwigane, tumwigireho. Arashaka ko umunsi wacu twawukoresha nk’uko yakoresha uwe: umunsi ubonekamo akanya ko gusenga, akanya ko kwamamaza Inkuru Nziza n’akanya ko kwitangira abavandimwe bacu.

Bavandimwe, ncuti, Imana ikomeze ibandindire ubutitsa, ikomeze intambwe zanyu, ibahunde imigisha isesuye, mushobore gushakashaka Kristu no kumwizirikaho, kuko ni We byishimo byacu nyakuri.

P. Oscar Uwitonze.

Aucun commentaire: