
• Amasomo
o Iyim 24, 3-8
Musa agarutse, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe iti “Amagambo yose Uhoraho avuze, tuzayakurikiza!” Musa yandika amagambo y’Uhoraho yose. Hanyuma azinduka mugitondo cya kare, yubaka urutambiro mu nsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. Hanyuma yohereza abasore b’Abayisraheli; batura Uhoraho ibitambo bitwika, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro. Musa yenda igice cy’amaraso ayashyira mu nzeso; asigaye ayatera ku rutambiro. Nuko yenda igitabo cy’Isezerano, agisomera imbaga. Baravuga bati “Ibyo Uhoraho avuze byose, tuzabikora kandi tuzamwumvira.” Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga, avuga ati “Aya ni amaraso y’Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.”
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Heb 9, 11-15
Igihe Kristu ahingukiye, yaje ari umuherezagitambo mukuru, w’ibyiza bizaza. Yambukiranyije ingoro isumbije iya mbere agaciro n’ubutungane, itubatswe n’ikiganza cy’abantu, ari byo kuvuga ko itari iyi muri ibi byaremwe. Yinjiye rimwe rizima ahatagatifu rwose, atahinjiranye amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, ahubwo aye bwite, aturonkera atyo ubucungurwe bw’iteka. Niba koko amaraso ya za ruhaya n’ay’ibimasa, kimwe n’umuyonga w’inyana yatwitse, bishobora gusukura no gutagatifuza umubiri w’abo byuhagijwe, nk’amaraso ya Kristu wituye Imana ho igitambo kitagira inenge ku bwa Roho Uhoraho, yo azarushaho ate gusukura umutima wacu, awukiza ibikorwa bitera urupfu, ngo dushobore gusingiza Imana Nzima? Ni cyo gituma Kristu yabaye ishingiro ry’Isezerano rishya, kuko yapfiriye gukiza ibicumuro by’abari bakigengwa n’Isezerano rya mbere, kandi ngo abatowe bazahabwe umurage w’iteka wabasezeranijwe.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Mk 14, 12-16.22-26
Umunsi wa mbere wo kurya Imigati idasembuye, ari na wo babagagaho intama za Pasika, abigishwa be baramubaza bati “Urashaka ko tujya gutegura he, ngo uharire Pasika?” Yezu yohereza babiri mu bigishwa be, arababwira ati “Nimujye mu murwa, muri buhure n’umuntu wikoreye ikibindi cy’amazi, mumukurikire, maze aho yinjira, mubwire nyir’urugo muti ‘Umwigisha aravuze ngo: Icyumba cyanjye nza kuriramo Pasika hamwe n’abigishwa banjye kiri hehe?’ ari bubereke mu nzu yo hejuru icyumba kigari, gishashe, kandi giteguye neza, abe ari ho mutegurira ibya Pasika.”Abigishwa baragenda bagera mu murwa, maze basanga bimeze uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. Nuko igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana, arawumanyura, arawubahereza avuga ati “Nimwakire: iki ni umubiri wanjye.” Hanyuma afata inkongoro, amaze gushimira Imana, arayibahereza, maze bayinyweraho bose. Nuko arababwira ati “Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika. Ndababwira ukuri: Nta bwonzongera kunywa ku mbuto y’imizabibu, kugeza ku munsi nzanywera divayi nshya mu Ngoro y’Ingoma.”
- Iyo ni Ivanjili ntgatifu
- Uragasingizwa Kristu
• Kuzirikana
Umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu, « Corpus Christi », mu ntangiriro zawo bawuhuza n’igitangaza cyakorewe umutagatifu w’umubiligikazi, Julienne de Mont-Cornillon, bavuga ko mu mwaka w’1208 yaba yarabonekewe na Yezu mu gitambo cy’Ukaristiya.
Umunsi umwe mu mwaka w’1208, uwo mubikira ngo yaje kubona ikimenyetso cyimeze nk’ukwezi kuzuye, ariko gufite ahantu hasa nk’ahari ikizinga. Ibyo bintu ngo akaba yarakomeje kujya abibona buri munsi. Yaje kugira ubwoba yibwiraga ko ashobora kubonekerwa na Sekibi, nyuma asaba Nyagasani ko yamumurikira akamenya neza ibyo bintu bimubaho.
Nyagasani rero yaje kumusobanurira hashize imyaka ibiri. Yamusobanuriye ko uko kwezi kuvuga Kiliziya naho icyo kizinga kikavuga ko hari umunsi mukuru ubura kandi akaba yifuza ko wajyaho. Uwo munsi mukuru ukaba uwo gufasha gukangura ukwemera kw’abakristu ; ngo akaba yifuza ko habaho umunsi mukuru waharirwa guhimbaza mu cybahiro gikwiye Isakramentu ry’Umubiri we n’Amaraso ye. Amusaba rero ko yaba uwambere mu kumenyekanisha icyo cyifuzo cyo kuwushyiraho. Amubwira ko ari we uzawutangira, hakagenda hakurikiraho abandi bantu baciye bugufi.
Julienne yahise yiyemeza gushyira mu bikorwa ibyo yasabwe na Nyagasni, nibwo abimenyesheje abayobozi ba Kiliziya. Mu mwaka w’1246, musenyeri Robert de Torote, umwepiskopi wa Liège mu Bubiligi yahise asaba ko hazajya hahimbazwa uwo munsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu muri diyosezi ye.
Uwo munsi mukuru wahimbajwe bwa mbere nyine aho i Liège, mu mwaka w’1247, ku wa kane ukurikira icyumweru cy’Ubutatu Butagatifu. Nyuma waje gukwira, ugera mu Butaliyani, mu Budagi no mu Bwongereza.
Mu mwaka w’1263, ahantu hitwa Bolsena mu Butaliyani, haje kubera igitangaza (Miracle de Bolsena): umupadiri warimo atura igitambo cya Misa ntagatifu, yaje gushidikanya ko hostiya na divayi byaza guhinduka koko nyabyo umubiri n’amaraso bya Kristu; muri ako kanya ubwo yari agiye kumanyura Hostiya ntagatifu yahinduwe, yaje kubona havamo amaraso akwira hose kuri bene ka gatambaro kaba gateretsweho amaturo matagatifu (Corporal). Nyuma, mu mwaka w’1264, ku itariki ya 19 kamena, imbaga y’abakristu yaje kujyana ibyo bikoresho, mu mutambagiro, ahantu hitwa Orvieto, mu Butaliyani. Ubu, abantu bashobora gusura Orvieto, aho basanga ako gatambaro (Corporal de Bolsena), kariho inkongoro n’agasahani byakoreshejwe icyo gihe muri iyo Misa; abantu kandi bashobora no kubona ibuye ry’altari i Bolsena, rikiriho amaraso y’icyo gihe.
Papa Urbain IV, ku bw’icyo gitangaza, ariko anabisabwe n’abepiskopi b’ahantu henshi hanyuranye , yategetse ko muri Kiliziya ku isi hose, hahimbazwa umunsi mukuru w’Isakramentu ritagatifu; yabitangaje mu nyandiko ye “Transitur” yo ku itariki ya 8 nzeri muri uwo mwaka w’1264; asaba ko wahimbazwa ku wa kane nyuma y’iminsi munani ikurikira Pentekositi, ni ukuvuga nyuma y’icyumweru cy’Ubutatu Butagatifu.
Mbega agatangaza! Birarenze! Birandenze! Buri munsi mba mufite imbere yanjye...ariko sindamuca iryera. Buri munsi mba mufite mu ntoki zanjye...ariko sindamukoraho. Ari hafi, hafi cyane rwose, igihe mutamira...ariko mwumva kure, rimwe na rimwe ndetse kure cyane. Nyamara se ntiyigize ubusabusa imbere yanjye, njyewe umunyabyaha. Ndamuhamagara, uko muhamagaye akaza; ndamuterura, akanyemerera; muvana muri taberinakulo, nkamugabagabanya abavandimwe banjye, akabyemera yiyoroheje, atuje. Narangiza, nkamusubiza muri taberinakulo, abantu bakikubura bakagenda, nanjye nkagenda...We, agasigara aho, wenyine, ategereje, ariko agurumana urukundo afitiye buri wese.
Ni Umushoborabyose, ni Imana y’ijuru n’isi, ni Umwami w’amahanga yose...Iteka mwerekana nk’ “Intama”. Uwo ari we wese, ubibona, ntiyatinya kuvuga ko Imana, Musumbabyose, yemeye gucabugufi imbere y’abantu.
Ntatera intugunda, yemera gukorwa, yemera guterurwa, akemera gutwarwa, akemera kuribwa, akemera no gusuzugurwa rimwe na rimwe, yemwe ga, hari n’ubwo yemera kwandagazwa! Ariko, buri gihe, buri gihe, ntajya adutererana, ntadusiga twenyine, ahorana natwe.
Abenshi banyura imbere ya taberinakulo batiriwe bamubwira akajambo, habe no kunama cyangwa gupfukama bamwwubahiriza; abandi bamuhabwa badatekereje kuri icyo gitangaza gihebuje bakorewe; abandi bahisemo kureka kumuhabwa...ariko ntiyigera yinuba, ntiyitonganya, nta nubwo abibarenganyiriza. Yigumiraho aho, atuje , hagati yacu. Dore hashize imyaka irenga 2000, yibereye aho.
Iri banga rirandenga!Birandenga kurangamira Imana yigize umugati, ikemera gucabugifi imbere yanjye. Numva ndi muto cyane, numva ntacyo ndi cyo, ariko nanone nkumva ndi umunyamahirwe arengeje. Gusa rero, numva ko nta kindi nshoboye, uretse gukubita ibipfukamiro hasi imbere ye, nkamushengerera ubutitsa; ubwo ni ubwo buryo, njye mbonye bwo kujya mushimira urwo rukundo yangaragarije.
Ikindi, buri gihe uko ngiye gutura igitambo cya Misa, numva nkeneye izindi mbaraga, undi mutima n’ibindi biganza, kugira ngo mbashe guterura Umwami wanjye; nkeneye umutima n’ibiganza bya Bikira Mariya kugira ngo nshobore guha ubushyuhe uwo Mwana wemera kwishyira mu biganza byanjye, yicishije bugufi kandi atuje.
Turakuramya Yezu, uri hano rwose, uri muzima mu Ukaristiya.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire