
• Amasomo
o Iz 60, 1-6
Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho. Nyamara dore umwijima utwikiriye isi, n’icuraburindi ribundikiye amahanga; ariko wowe, Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho.
Kebuka impande zose, maze witegereze: dore bose barakoranye baje bakugana, abahungu baturutse iyo bigwa, n’abakobwa bawe baje bahagatiwe. Nuko uzabirebe maze unezerwe, umutima wawe wisimbize, utaratswe n’byishimo, kuko ari wowe bazazanira ubukire bwo hakurya y’inyanja, n’umutungo w’amahanga ukazataha iwawe. Amashyo y’ingamiya azakuzuranaho, ingamiya zikiri nto z’i Madiyani n’i Eyifa; abantu b’i Saba bazaza, bikoreye zahabu n’ububani, kandi baze baririmba ibisingizo by’Uhoraho.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Ef 3, 2-6
Ngira ngo mwamenye ingabire Imana yampaye ku buntu, ari mwe ibigirira, kugira ngo isohoze umugambi wayo, ikampishurira ibanga ryayo nkuko maze kubibandikira muri make. Nimubisoma muziyumvira ubwanyu, ukuntu nacengewe n’ibanga rya Kristu. Iryo banga, Imana ntiyigeze iribwira abantu bo hambere, nkuko ubu imaze kurihishurira intumwa zayo ntagatifu n’abahanuzi bayo ku bwa Roho Mutagatifu. None dore n’abanyamahanga nabo bemerewe gusangira umurage umwe natwe, bakaba ingingo z’umubiri umwe hamwe natwe, kandi bakabona uruhare ku isezerano rimwe hamwe ntwe muri Kristu Yezu, babikesha Inkuru Nziza.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Mt 2, 1-12
Yezu amaze kuvukira i Betelehemu ya Yudeya ku ngoma y’Umwami Herodi, abanyabwenge baturutse i Burasirazuba baza i Yeruzalemu, babaza bati “ Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye mu burasirazuba, none tuje kumuramya”. Umwami Herodi abyumvise, akuka umutima, we, na Yeruzalemu yose. Akoranya abatware bose b’abaherezabitambo n’abigishamategeko b’umuryango, abasiganuza aho Krisitu yagombaga kuzavukira. Baramusubiza bati “ Ni i Betelehemu ya Yudeya; kuko ari byo umuhanuzi yanditse ati ‘Nawe, Betelehemu, umusozi wo muri Yudeya, si wowe giseswa mu migi yose; kuko ari wowe uzaturukaho umutware uzaragira umuryango wanjye, Israheli’”.
Nuko Herodi atumiza ba banyabwenge rwihishwa, abasiganuza igihe inyenyeri yabonekeye, abohereza i Betelehemu, ababwira ati “Nimugende mubaririze iby’uwo mwana; maze nimumubona,muzabimenyeshe kugira ngo nanjye njye kumuramya. Bamaze kumva magambo y’umwami, baragenda. Nuko ya nyenyeri bari baboneye mu Burasirazuba ibajya imbere irinda igera hejuru y’aho umwana yari ari, irahagarara. Ngo babone inyenyeri barishima cyane. Binjiye mu nzu babona umwana, na nyina Mariya; nuko barapfukama baramuramya. Hanyuma bapfundura impago zabo, bamutura zahabu, ububane n’imibavu. Cyakora baburirwa mu nzozi kudasubira kwa Herodi, banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
• Inyigisho
“Noheli, ibisingizo mu ijuru; Noheli, urumuri ruratangaje; Noheli, ibisingizo mu ijuru no mu isi hose!” Ayo ni amagambo y’indirimbo iririmbwa kenshi mu gihe cya Noheli.
Urumuri ruratangaje! Umuhanuzi Izayi ati “Haguruka, ubengerane Yeruzalemu! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho; Uhoraho azakurasiraho, n’ikuzo rye rikubengeraneho. Amahanga azagana urumuri rwawe, abami basange umucyo ukurasiyeho”.
Yohani mutagatifu,niwe utubwira ati “Jambo niwe wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. Ni uko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira”.
Jambo w’Imana, uriya wabanaga n’Imana kuva mu ntangiriro,akaba Imana, ni we rumuri rw’amahanga.
Mu ibanga rya Noheli, tubonamo Imana iza isanga abantu ngo ibamurikire bave mu mwijima; muri iryo banga kandi tukabonamo muntu uhaguruka ngo ashake urwo rumuri.
“Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Jambo w’Imana ari he? Kristu ari he? Imana iri he?”
Ubuzima bwa muntu , ubuzima bwanjye burangwa n’uko guhora nshakashaka Imana, burangwa n’urwo rugendo natangiye ngo ndebe ko nagera aho urumuri ruganje; ngo ndebe ko nagera aho Imana iganje.
Nubwo mu nzira hataburamo amakoni, nubwo ibibazo bitabura murugendo, nubwo inyenyeri inyobora yageraho ikanyihisha, nubwo ibica intege bitabura, urugendo rugomba gukomeza. Bariya Bami b’i Burasirazuba, bagombye gukora urugendo rurerure kugira ngo bagere aho Umwana yavukiye; aha tukazirikana ko bariya bantu batari barigeze bahishurirwa ibirebana n’amaza y’Umukiza, nta sezerano bari baragiriwe; ariko bumvise ijwi ry’umutima wabo, biyemeza gufata urugendo bakurikira inyenyeri bagana Betelehemu. Tukanazirikana ko bariya Basaserdoti bakuru, bariya Bakuru b’umuryango, bariya Banditsi, umwami Herodi, bari bazi ibyanditswe, bari bazi isezerano ryagiriwe Isiraheli ryo kuzahabwa Umukiza, ariko ntibigeze bahagauruka ngo bajye i Betelehemu. Kuba bari baracengeye ibyanditswe ntacyo byabamariye.
Bavandimwe, ni ngombwa guhaguruka tugafata urugendo tugashakashaka Rukundo, Rumuri. Ni ngombwa guhaguruka, tugafata urugendo, tukabaza inzira, nka bariya Bami, tukaruhuka ari uko tugeze aho Umwami wacu aganje. Buri cyumweru tugahaguruka tugashyira nzira tukajya guhura na Rukundo. Yewe, twebwe ho abantu b’iki gihe, ntibituvuna kugera mu nzu Kristu atuyemo; abenshi dutuey hafi yayo, urugendo rwacu ntirudufata amasaha n’amasaha; inzira ntiyoberanye, icyangombwa ni ukubyiyemeza, bikajya muri gahunda y’ubuzima bwacu bwa buri munsi.
Muri urwo rugendo kandi ntawe ugenda wenyine, tugize umuryango mugari, Kiliziya; inyenyeri ituyobora tuyifite hafi: ni iyo nama, ni iryo jambo rihumuriza mbwirwa n’umuvandimwe.
Muri urwo rugendo kandi, ntitugeze kuntera zimwe: harimo abarutangiye kera, harimo abakirutangira, harimo abihuta, harimo abagenda gahoro, harimo abadasobanukiwe, harimo abasobanukiwe, ni uko. Ariko icyangombwa ni ugukataza ugamije kuzangera kuntego: kugera aho Umwami wacu aganje, kugera aho Nyagasani atugerereje, kugira mu bwami bwe buhoraho.
Bavandimwe, icyo nanone twazirikana kuri uyu munsi ni uko atari muntu gusa uhaguruka ngo agende ashakashaka Imana, ahubwo turanazirikana ko Imana yaje gushakashaka muntu. Nyagasani ubwe, yabaza nka bariya Bami at “ muntu uri he ? uhugiye mu biki? Watwawe n’ibiki? Ko naje ngusanga ngo duhure, nkaba ntakubona? Ngibyo, nguko. Aakenshi, duhugira muri byinshi koko, bityo udushaka ntatubone, utuzaniye Inkuru nziza ntatubone, ushaka kutugoboka ntatubone, ushaka kutuvana mu ngeso iyi n’iyi ntatubone, nguko uko Kristu adushakashaka akatubura.
Umunsi w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani ni umunsi mukuru w’amizero, ni umunsi mukuru w’urumuri ku bantu bose, ku isi yose.
Mwese mwese mugire umunsi mwiza! Kristu nababere urumuri, akomeze intambwe zanyu munzira imugana.
Ngaho rero muvandimwe, “Haguruka, ubengerane! Kuko urumuri rwawe ari nguru, kandi ikuzo ry’Uhoraho rikaba rikurasiyeho”.
P. Oscar Uwitonze
Nelaur38@gmail.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire