
• Amasomo
o 1 Sam3, 3b-10. 19
Samweli akaba aryamye mu Ngoro y’Uhoraho, hafi y’Ubushyinguro bw’Imana. Uhoraho ahamagara Samweli, arasubiza ati “ Karame!” Yirukanka asanga Heli, ati “ Ndaje kuko umpamagaye”. Heli aramusubiza ati “ Sinaguhamagaye mwana wanjye. Subira kwiryamira”. Ajya kuryama. Uhoraho ahamagara Samweli bundi bushya. Samweli arabyuka ajya kureba Heli, aramubwira ati “Ndaje kuko umpamagaye”. Heli aramusubiza ati “ Sinaguhamagaye , mwana wanjye. Subira kwiryamira”. Samweli yarataramenya Uhoraho; ijambo ry’Uhoraho ryari ritaramwihishurira. Uhoraho yongera guhamagara Samweli ubwa gatatu. Arabyumva ajya kureba Heli, aramubwira ati “ Ndaje kuko umpamagaye”. Ubwo Heli amenya ko ari Uhoraho uhamagara umwana. Heli abwira Samweli ati “ Subira kwiryamira. Naguhamagara umubwire uti ‘Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva’”. Nuko Samweli asubira kuryama mu mwanya we usanzwe. Uhoraho nanone araza, ahamagara nka mbere ati “ Samweli, Samweli!” Samweli ati “ Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva”. Samweli arakura.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o 1 Kor 6, 13c-15a.17-20
Cyakora umubiri ntiwagenewe gusambana, ni uwa Nyagasani; Nyagasani akaba ari we uwugenga. None rero Imana yazuye Nyagasani, izatura natwe ku bwububasha bwayo. Ntimuzi se ko imibiri yanyu ari ingingo za Kristu? Naho uwibumbira kuri Nyagasani, aba agize umutima umwwe nawe. Ubusambanyi nimubugendere kure. Icyaha cyose umuntu akoze, usibye icyo, ntikigera kumubiri we; ariko usambana aba acumuriye umubiri we bwite. Ubundi se ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo, kandi ukomoka ku Mana, maze mukaba nta bubasha mwifiteho? Mwacungujwe igiciro gihambaye! Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
o Yh 1, 35-42
Bukeye, Yohani yari akiri aho, ari kumwe na babiri mu bigishwa be. Abonye Yezu ahise, aravuga ati “Dore Ntama w’Imana”. Ba bigishwa be bombi bumvise avuze atyo, bakurikira Yezu. Yezu arahindukira, abona bamukurikiye, arababaza ati “ Murashaka iki ‘ Baramusbiza bati “ Rabbi (ibyo bivuga ngo Mwigisha), utuye he ?”Arababwira ati “Nimuze murebe”. Baraza babona aho atuye. Nuko uwo munsi bagumana na we. Hari nk’igihe cy’isaha ya cumi. Andereya , mwene nyina wa Simoni Petero, yari umwe muri abo babiri bari bumvise amagambo ya Yohani bagakurikira Yezu. Aza guhura mbere na mwene nyina Simoni, aramubwira ati “Twabonye Kristu” (aribyo kuvuga Umukiza). Nuko amugeza kuri Yezu. Yezu aramwitegereza, aramubwira ati “Uri Simoni, mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Petero”(bisobanura Urutare).
• Inyigisho
“Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva”.
Uhoraho yahamagaye umwana Samweli incuro enye zose, ubwo yari aryamye; ariko kuko atari yakamenye ijwi ry’Uhoraho, yarahagurutse asanga Heli, umuherezabitambo, aramubwira ati “Ndaje, kuko umpamagaye”. Heli yaje kugera aho amenya ko ari Uhoraho uhamagara Samweli, ni ko kumugira inama ati “ Niyongera kuguhamagara, umusubije uti “Vuga, Nyagasani, umugaragu wawe arumva”.
Bavandimwe, Imana iratuvugisha; Imana iraduhamagara. Ariko burya akenshi, turavuga, tukavuga, tukavuga ye..., ntitureke undi turikumwe avuga; ugasanga kumva biducika. Aha, umuntu akaba yahera ho avuga ko akenshi tutareka Imana ivuga, itubwira; yanatuvugisha, yanatubwira, ntitwumve.
Ngo hari umuntu wari ufite ikibazo mu kumva, ku buryo iyo yabaga arikumwe n’abandi, yakundaga kubaza kenshi icyo bavuze, bityo akibwira ko afite ikibazo cy’uburwayi bw’amatwi atumva neza. Nibwo aguhagurkiye ajya kureba umuganga ubisobanukiwe. Umuganga, afata isaha(ziriya z’urushinge)yari iteretse ku meza; aramubaza ati “ waba urimo wumva uko urushinge rw’iyi saha rukubita(tictac)?”, undi arasubiza ati “ ndarwumva”. Umuganga yigira hirya gato, arongera amubaza niba yumva rwa rushinge, undi amubwira ko arwumva. Noneho yigira hirya hitaruye, amubaza niba acyumva urushinge rukubita, undi ati “ nubwo ari kure, ariko ndarwumva!” Umuganga aragaruka aramwegera , ni ko kumubwira ati “umva rero, ikibazo ufite si icyo kumva; ikibazo ufite ni icyo kumenya gutega amatwi”.
Kumenya gutega amatwi Uhoraho, bityo tukumva icyo atubwira n’icyo adushakaho. Icyo ni cyo twazirikana kuri iki cyumweru. Uhoraho ntavuga nkuko mvuga, ariko aravuga; Uhoraho ntaza gukomanga kurugi rw’inzu nkuko umuturanyi aza agakomanga, ariko akomanga ku mutima wanjye; Uhoraho ntakenera numero ya telefoni yanjye ngo atelefone, ntakenera “email” ngo anyandikire, ariko ubutumwa bwe abunyongorera mu mutima wanjye; Uhoraho azi izina ryanjye, azi uwo ndiwe “Kanaka! Nyirakanaka!”
Dufungurira umutima Uhoraho, igihe cyose dufashe umwanya wo kuzirikana Ijambo rye;ighe cyose dushengereye Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya; igihe cyose dufashe umwanya wo kwitegereza abo yaremye n’ibyo yaremye; igihe cyose twaba turi mu byishimo cyangwa mu ngorane tugafata wo umwanya wo gutuza; igihe cyose tuzirikanye ku mateka y’ubuzima bwacu cyangwa ubw’abacu, n’ibindi.
Ariko nanone dukeneye ba Heli na ba Yohani Batista. Heli ati “Subira kwiryamira. Niyongera kuguhamagara, usubize uti “Vuga Nyagasani, umugaragu wawe arumva!” Yohani Batista nawe, abonye Yezu ahita, abwira abigishwa be ati “ Dore Ntama w’Imana”, bamusigaho bakurikira Yezu.
Aha, tukaba twazirikana ko rimwe na rimwe, bitatworohera kumenya ijwi ry’Uhoraho uduhamagara. Tugasabwa kugira ubwicishebugufi no gutinyuka gusiganuza, kuko hari ubwo amajwi atubana menshi, bityo kumenya neza irya Nyagasani bikatugora. Uretse no kuba twasiganuza kandi, tunasabwa kuba abafasha abandi kumva ijwi rya Nyagasani no kubayobora kuri Yezu. Uwabatijwe wese afite ubutumwa bwo kumenyekanisha Ingoma ya Kristu muri bagenzi be.
“Ntimuzi ko umubiri wanyu ari ingoro ya Roho Mutagatifu ubatuyemo... Nimusingirize rero Imana mu mubiri wanyu”.
Pawulo Mutagatifu akaza akatwereka uko uwahuye na Yezu, uwahawe izina rishya, uwateze amatwi akumva icyo Uhoraho amushakaho, atandarika umubiri we; ahubwo awukoresha mubihesha Imana ikuzo n’ishimo. Umuntu wese wumva ko umubiri we agomba kuwukoresha icyo yishakiye, icyamushimisha gusa, kabone n’aho cyaba kiwusenya, uwo ntaramenya neza Ntama w’Imana uwo ari we; ntaramenya neza icyo ashaka. Pawulo Mutagatifu ati “ Byose ndabyemerewe, ariko si ko byose bimfitiye akamaro”.
“ Murashaka iki”
Yezu ngo ahindukire abona babigishwa baramukurikiye, ni ko kubabaza ati “ Murashaka iki!”
Bavandimwe, turashaka iki? Umuntu w’iki gihe arashaka iki? Ahangahikishijwe n’iki? Inzira acamo iramuganisha he?
Twebwe twabatijwe, duhabwa amasakramentu, twumva twariyemeje gukurikira Yezu, uyu munsi arongeye aratubaza ati “ Murashaka iki!”
Nyagani Yezu, turashaka kukumenya; turashaka kugukunda; kugukurikira buri munsi; turashaka kugutega matwi, tukazirikana Inkuru nziza watuzaniye. Turashaka ko uduha ubutumwa tukabushyira abandi. Turaje dukore ugushaka kwawe!
Umunsi twageze kuri iyo ntera, nibwo tuzasohoka, uwo duhuye wese tumubwire tuti “twahuye na Kristu, ngwino nawe wirebere”; nibwo tuzaba intumwa zishize amanga. Nibwo tuzamenya ko tutakiri abo twahoze turibo; nibwo tuzamenya ko umubiri wacu ari Ingoro ya Roho Mutagatifu; tuzemera ko twahawe irindi zina “Uri Simoni, mwene Yohani; none kuva ubu uzitwa Petero”. Petero bisobanura urutare, ruriya Yezu yubatseho Kiliziya ye. Ese natwe twumva Yezu ashaka kudukoresha ngo yubake Ingoma ye muri iki gihe, muri iyi si, aho dutuye!
Bavandimwe, ngibyo , nguko!
Nkarangiza nibutsa ko kuri iki cyumweru dutangira iminsi umunani (18-25 mutarama) yo gusabira ubumwe bw’abakristu. Ijambo rizagenderwaho rikaba ari iryo dusanga mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli aho agira ati “Nurangiza wegeranye utwo tubaho twombi, maze uduhuze, tube nk’aho ari urubaho rumwe mu kiganza cyawe”(Ez 37, 17). Uyu, ukazatubera umwanya wo gusaba no guharanira ubumwe n’ubuvandimwe bushyitse mubemera Kristu bose, aho bari hose mu mpande zose z’isi; tukanaboneraho gusaba ubumwe mu bantu bose , abemera n’abatemera. Tugasaba amahoro arambye, intambara n’ubugizi bwa nabi bigacika, abantu bakabaho mu mutuzo no mubwumvikane.
Ikindi ni uko kuri iki cyumweru, mugihugu cya Mexique, hasozwa ihuriro rya gatandatu mpuzamuhanga ry’umuryango; aho imiryango y’abakristu yahuriye kuva kuwa gatatut tariki ya 14 bazirikana kuruhare umuryango ufite mukubungabunga imico-buntu kandi ishingiye ku bukristu yatuma iyi si yacu irushaho kuba nziza. Tubonereho rero tuzirikane imiryango yose.
Mwese mwese, bavandimwe, ncuti, ndabifuriza ibihe bihire byuje imigisha, amahoro n’ibyiza byose bituruka ku Mwami wacu Yezu Kristu “Ntama w’Imana”.
P. Uwitonze
Nelaur38@gmail.com
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire