mardi 23 décembre 2008

25 UKUBOZA: UMUNSI W'IVUKA RYA NYAGASANI


Misa ya mu gicuku
Iz 9, 1-6
Tito 2, 11-14
Lk 2, 1-14

Misa yo mumuseke
Iz 62, 11-12
Tito 3, 4-7
Lk 2, 15- 20


Misa yo kumanywa

Iz 52, 7-10

Mbega ngo viraba byiza kurabukwa ku mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti “Imana yawe iraganje!” Umva ukuntu abarinzi bawe, bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yanbo Uhoraho agaruka muri Siyoni. Matongo ya Yeruzalemu, nimuhanike, murangururirer icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeluzalemu. Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo, impande zose z’isi zizabone agakiza k’Imana yacu.

* Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana


Heb 1, 1-6

Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi ku buryo bwinshi, ikorresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari nayo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo, ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantuibyaha byabo, yicaye ibryo bwa Nyir’ikuzo mu ijuru.Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. Koko rero, ninde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti “ Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi”? Cyangwa se ati “Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana”? Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi, yaravuze iti “ Abamalayika bose b’ Imana bazamupfumukamire.”

* Ijambo ry'Imana
- Dushimiye Imana


Yh 1, 1-18

Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. Ubwe muntangiriro yabanaga n’Imana. Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri bw’abantu.Ni uko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. Jambo niwe wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri isi. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya.Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. Nyamara abamwakiriye bose, yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye. Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se kubushake bw’umuntu, ahubwo bavutse kubw’Imana. Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe, kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. Yohani yabaye umugabo wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati “ Nguyu Uwo navuze nti ‘ Uje ankurikiye, aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’” Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. Uko amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni nako ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu. Nta wigeze abona Imana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije.

* Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu


INYIGISHO

Bavandimwe, mwese mwese mbifurije Umunsi mwiza wa Noheli, umunsi duhimbazaho iri banga rikomeye mu buzima bwacu nk’abakristu: IVUKA RYA YEZU.

Muri ino minsi hari aho narimo nsoma agakuru k’umwana w’umukobwa washakaga gusaba impano(cadeau) ya Noheli, impano ariko yakagombye iruta izindi zaba zarigezwe gusabwa. Uwo mwana yari afite imyaka 9 ubwo yandikiraga ababyeyi ibaruwa agira ati “ ndimo ndiga nshyizeho umwete kugira ngo nshobore guhabwa Ukaristiya ya mbere muri uyu mwaka”. Kandi muri icyo gihe abana ntibashoboraga guhabwa Ukaristiya ya mbere, mbere y’imyaka 10. Ubwo hari mu mwaka w’1867, mu mujyi wa Filadelfia. Uwo mwana akitwa Catherine Drexel.

Se yari umuherwe cyane ku buryo impano iyo ari yo yose yari gusaba yari kuyibona, ariko yahisemo impano iruta izindi zose: Yezu. Gatalina, uwo mwaka yahawe Ukaristiya ya mbere, abona atyo impano yari yasabye.

Agize imyaka 18, yinjiye mu muryango w’abihayimana b’abafransiskani yiyemeza kubaho gikene.Agize imyaka 21, mama we yitabye Imana; nyuma y’imyaka 2 gusa na papa web iba uko yitaba Imana, amusigiye umurage w’amafranga y’akayabo akabakaba miliyoni 21 z’amadolari. Gatalina yakomeye ku isezerano rye ry’ukubaho mu bukene; afata uwo mutungo we wose awugabagabanya abakene, anshinga umuryango w’abihayimana bazajya babitaho.

Kubabwira iyi nkuru ya Gatalina kuri uyu munsi mukuru wa Noheli y’uyu mwaka, mbitewe ni uko ubu ahenshi ku isi ikigezweho kandi kiivugwa cyane ni uko “ ngo ubukungu bumeze nabi”, kandi koko, ukurikije uko abahanga babisobanura, ukanareba uko ibintu bimwe na bimwe bihagaze, koko usanga ari byo. Bityo usanga hari abantu benshi babayeho nabi kubera ikibazo cy’ubukene.

Muri ibyo bibazo byose rero by’ubukene kubera ubukungu buhagAze nabi, iyi nkuru ya Gatalina iratwigisha ibintu 2 by’ingenzi muri iyi Noheli:
- Gukunda no kwizirika kuri Yezu wemeye guca bugufi agatura rwagati mu bant.
- Gukunda no kwitangira abakene.

Muri ino minsi ya vuba hari umuvandimwe wanyandikiraga ambwira ibyishimo yari afite, kuko hari umuntu w’umusore rwose wari wamubwiye ko azamubonera inkunga yatuma ashobora kubonera abana 100 “mutuel de santé”. Ubusanzwe we yari afite umuco wo kugena impano ya Noheli agerageza nibura kugira abantu 10 yabonera “mutuel de santé”; vuba aha rero nibwo yabiganirije mugenzi we basenganaga, nibwo amwemereye kuzakora igkorwa nk’icyo mu bana bato.

Papa wacu Benedigito wa XVI, yavuze ku kamaro ku bikorwa bito bito by’impuhwe nk’ibyo mu buryo bwo guhimbaza Noheli. Yavuze ko abakristu, muri ibi bihe nyine ubukungu bucumbagira, bagomba gufasha isi kubona ukundi umunsi mukuru wa Noheli. Yibukije ko Noheli igomba kudufasha kuvumbura ubwicishe bugufi, ubucuti, ubuvandimwe no ugushyira hamwe.

Bavandimwe, umunsi mukuru wa Noheli, utwereka uburyo urukundo Imana ikunda abantu rurenze imivugire! Mu ntangiriro y’Ivanjili yanditse, Yohani aragira ati “Nuko Jambo yigira umuntu, abana natwe”; Jambo yigira umukene, abana n’abakene: “N’ubwo we yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umgaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu”(Fil 2, 6-7).

Jambo uwo yariho, yahozeho, yabanaga n’Imana kandi akaba Imana! Jambo uwo, yari urumuri nyakuri rumurikira abantu!

- Yaje ari urumuri rutumurikira ngo tubone: tumubone we Rukundo ruzima, tumubone akiza abarwayi, tumubone asura abanyabyaha, tumubone asura abaciye bugufi, tumubone ahagurutsa ibimuga, akora ababembe, abo bose banenwa n’abagenzi babo, tumubone atubura imigati , agaburira imbaga ishonje, yegeranya abatatanye, bameze nk’Inama zitagira umushumba; tumubone yitangira abe kugera kundunduro kubera urukundo, akemera kubapfira. Uwo niwe dushagara kuri uyu munsi, ari mu kirugu: “Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu”.

- Yaje ari urumuri rutumutikira ngo tubone: tubone mugenzi wacu utishoboye, utambaye wabuze akambaro, urwaye wabuze uko ajya kwa muganga(wabuze “mutuel de santé”); tubone umwana w’imfubyi wabuze kirera, tubone umupfakazi wabuze epfo na ruguru, tubone utagira aho atura, tubone ufunze utagira umusura, tubone uwihebye utagira umuhumuriza...

“Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi”. Ni ukuri pe, Imana yatugiriye ubuntu; buri wese arebye mu buzima bwe bwatambutse, akareba n’aho ageze ubu, abona ko Imana yamubaye hafi imuhundagazaho ubuntu bwayo. Noheli ibe impamvu yo gushimira Imana, yo kugarukira Imana, yo kwizirika ku Mana, yo kwimika Imana mu mitima yacu, mu ngo zacu, mu gihugu cyacu. Icyo turi cyo n’ibyo dufite, byose tubikesha ubuntu bwayo.

“Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira! Jambo ni We wari urumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uza muri iyi si. Yari mu isi, kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya! Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira!”

Bavandimwe,ngibyo, nguko! Igihe cyose twigizayo urumuri, igihe cyose twamagana urumuri, igihe twishimira kubera mu kizima: igihe cyose twitarura ukuri, tukitarura ubutabera, tukitarura ubuvandimwe, ugufashanya; igihe cyose twireba ubwacu, tukareba uwacu gusa; igihe cyose twita kukababaro kacu n’amwene wacu gusa, tukirengagiza ak’undi; igihe cyose duharanira kwihaza no guhaza uwacu, kwishimisha no gushimisha uwacu; igihe cyose tutita ku maganya y’undi; igihe cyose twitarura imbabazi, ntituzisabe kandi ntituzitange; icyo gihe tuzahimbaza umunsi witwa uwa “noheli”, umunsi w’ikiruhuko; ntituzahimbaza umunsi w’ivuka rya Nygasani; Noheli, izatubera umunsi w’ikiruhuko nk’iyindi ituma dufuraha, tugasurana, tugasohoka, tukigusha neza; Noheli izatubera umunsi utuma tujya mu misa turi benshi, dutegura liturjiya neza cyane(imihango iteguye neza, indirimbo nziza, abaririmbyi bayitoje neza cyane, imitako myinshi, n’ibindi) ariko ntizatubera UMUNSI W’IVUKA RYA NYAGASANI IWACU!

Bavandimwe, kuri iyi Noheli twakire Jambo w’Imana uje muri twe; tumwakire nk’Imana yacu, Umugenga, Umutegetsi n’Umukiza wacu. Bityo Noheli izatubera nziza ubu n’iteka ryose!!

Imana Butatu Butagatifu,
• Data, Umuremyi wa byose,
• Mwana, Jambo wigize umuntu agatura muri twe, tukibonera ikuzo rye akomora kuri Se,
• Roho Mutagatifu, watumye Bikira asama akatubyarira Umucunguzi,
nabampere umugisha mwese, abahundagazeho ingabire n’ibyiza byose mwifuza!

NOHELI NZIZA KURI MWESE NO KU BANYU BOSE!

P.Oscar Uwitonze
nelaur38@gmail.com

Aucun commentaire: