
Amasomo
• Iz 43,18-19.21-22.24b-25
Mwikwibuka ibyabayeho mbere, ngo mukurwe umutima n’ibya kera, dore ngiye gukora ikintu gishya, ndetse cyatangiye no kugaragara; ntimukiruzi se? Ni ukuri rwose ndahanga inzira rwagati mubutayu, inzuzi zitembe ahantu h’amayaga. Umuryango nihangiye kandi uzahora uvuga ibisingizo byanjye.
Yakobo, uwo watakambiye si jyewe, kuko umaze igihe waranyibagiwe, Israheli we!Ahubwo wangeretseho ibyaha byawe, urananiza kubera amafuti yawe. Nyamara njye ni ko meze; ku bwizina ryanjye, nkubabariye ibyaha byawe, sinzibuka amakosa yawe.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
• 2Kor 1, 18-22
Imana irandeba: ibyo mbabwiye sinari ngambiriye guhita mbihindagura. Koko rero umwana w’imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silvani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe “yego” na “oya”, yabaye “yego” gusa! Kuburyo amasezerano yose y’Imana yabaye muri we “yego”, natwe tugakurizaho gukuza Imana, tuvuga tuti “Amen”. Ni Yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo, idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye.
- Ijambo ry’Imana
- Dushimiye Imana
• Mk 2,1-12
Hashize iminsi mike, Yezu asubira i Kafarnawumu; bamenya ko ari i muhira. Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya, ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha. Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. Kuko batashoboraga kukimugezaho, bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi cyari kiryamyemo. Yezu abonye ukwemera kwabo, abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe”. Ubwo hakaba abigishamategeko bamwe, bari bicaye aho, bakibaza bati “Igituma uriya avuga kuriya ni iki? Aratuka Imana. Ninde ushobora gukiza ibyaha, atari Imana yonyine?”Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati “Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu?” Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti ‘Ibyaha byawe urabikijijwe’ cyangwa kuvuga nti ‘Haguruka ufate ingobyi yawe maze ugende’? None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha...”, abwira ikirema ati “ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!” Ako kanya arahaguruka, afata ingobyi ye, asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu, basingiza Imana bavuga bati “ Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi ngibi!”
- Iyo ni Ivanjili ntagatifu
- Uragasingizwa Kristu
Inyigisho.
Umwana muto yariho agerageza guterura ibuye rinini, ariko biba iby’ubusa, habe no kurinyeganyeza. Se yari aho iruhande rwe amwitegereza, ni ko kumubaza ati “ese urumva wakoresheje ingufu zawe zose?”, umwana ati “ni ukuri pe”.
Se ati “oya, nturimo ukoresha imbaraga zawe zose kuko utigeze unsaba kugufasha”.
Gusaba gufashwa: Umwana yari yagerageje guterura ibuye ariko ntiyabishobora. Kandi aho hari se washobora kumufasha.
Gusaba gufashwa. Natwe akenshi twihagararaho ubwacu, tugerageza guterura amabuye menshi ariko ntitubishobore. Rimwe na rimwe tukanarekera tukayasiga aho. Amabuye y’akageso aka n’aka, amabuye y’ibikorwa ibi n’ibi tugamije kugeraho, amabuye y’uburwayi, y’ubukene; ariko akenshi ntitwibuka gusaba inkunga ngo abandi badufashe kuyaterura.
Gusaba gufashwa. Akenshi usanga tugerageza twe ubwacu gushakisha inzira iganisha ku munezero, ntidutinyuke gusaba inkunga y’abandi ngo badufashe.
Twebwe ibirema, abaremajwe n’icyaha, n’ubunebwe, n’ubwirasi, n’ingeso iyi n’iyi, n’incuti mbi,… dukeneye gusaba inkunga abandi ngo badufashe.
Iyi Vanjili y’iki cyumweru ni isomo rikomeye; ni igitangaza gikozwe n’ugufashanya kw’abavandimwe, igitangaza cyitugaragariza ukuntu uburema bwa muntu bwakira. “Haza abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. Kuko batashoboraga kukimugezaho, bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi cyari kiryamyemo”.
Ikirema ntacyo cyashoboraga gukora cyonyine ku bwacyo. Twese abamugaye ntacyo dushobora gukora twenyine kubwacu. Ariko uriya wo mu Ivanjili yari afite abavandimwe bane, incuti enye, abantu bane bari biteguye kurenga ingorane zose bahura nazo kugira ngo bamugeze kuri Yezu ngo amukize. None se iyo bariya bantu bane batahaba, uriya muntu waremaye yari kuhava ababariwe ibyaha bye, akijijwe ubumuga bwe? Sinshidikanya ko Yezu, kubera impuhwe ze, yashoboraga rwose kumukiriza aho ari, nubwo bataba begereanye; ariko kuba harabonetse abantu bamumwegereza bituma amwitegereza, amukoraho, amuvugisha imbona nkubone. Ibyo byose rero byashobotse kubera bariya bantu bane.
Ahenshi mu Ivanjili, dukunze kubona ko abantu bamugaye bagira bagenzi babo babegereza Yezu. Iryo ni ryo somo nabonye mbere muri iyi Vanjili y’iki cyumweru: kiriya kimuga, iyo kitabona inkunga ya bariya bantu, ntacyo yari cyo, ntacyo yari yishoboreye. Natwe ni uko, ntavuze gusa gufashanya mu bintu ibi bifatika bisanzwe dukenera muri ubu buzima, dukenera n’inkunga y’abavandimwe mu bijyanye na roho.
Ariko se ninde watugeza kuri Yezu? Kiliziya, umuryango mugari w’abavandimwe, w’abemera. Igihe cyose numva intege ntazo, nisunga abavandimwe, igihe nabuze intege zo gusenga, zo kujya mu misa, zo guhabwa amasakramentu, icyo gihe nkenera inkunga y’abavandimwe: abavandimwe basenga, batura igitambo, bahabwa amasakramentu, si bo bonyine bigirira akamaro, ahubwo n’undi wese uri aho yabuze intege zo kuhibera ( uwo wese uri mu ngobyi y’ibyisi, mu ngobyi y’ubwigunge, mu ngobyi y’uburwayi, mu ngobyi y’ubupfubyi, mu ngobyi yo kuba wenyine, mu ngobyi y’agahinda, mu ngobyi y’ubukene, mu ngobyi y’ubukungu, y’akazi kenshi, n’ibindi...dore ko ingobyi twiryamiramo zinyuranye, tukabura uko twegerea Yezu). Yezu akiza ikirema agishyikirijwe n’abavandimwe. Ushobora gusanga hari bamwe muri twe bashaka kwigerera kuri Yezu ku bwabo, bumva ko nta nkunga yindi bakeneye; njye nkaba numva iyo nzira atari inzira yakagombye kunyurwa, kuko buri wese akeney abavandimwe be, akeneye Kiliziya kugira ngo koko ahure na Yezu imbona nkubone.
Ariko se kuki dushaka kwegera Yezu? Turashaka kwegera Yezu kuko dukeneye kumwumva, gukorwaho nawe, kurebwa nawe; dukeneye ko atubohora akdukiza ingoyi ituziritse y’icyaha, ko atubabrira, ko adukiza, ko aduhagurutsa, akaduha imbaraga zo kwitangira abandi; turashaka kumwiyumvira atubwira ati“ndabikubwiye: haguruka, ufate ingobyi yawe, witahire!”
Ngibyo rero ncuti, muvandimwe, ibyo umuhanuzi Izayi yahanuye: “dore ngiye gukora ikintu gishya... ku bwizina ryanjye, nkubabariye ibyaha byawe, sinzibuka amakosa yawe”. Imana, uyu munsi iratugaragariza umugambi wayo; irashaka kutwakira uko turi, izi byose, izi uko twayihemukiye, izi uko twiyibagiza ibyiza idukorera “Yakobo, uwo watakambiye si jyewe, kuko umaze igihe waranyibagiwe, Israheli we!Ahubwo wangeretseho ibyaha byawe, urananiza kubera amafuti yawe”. Ariko, Imana ni Imana, inzira zayo zikaba atari zo zacu; icyo yiyemeje iragikora kandi impuhwe zayo zihora iteka; “Ndi Uhoraho, jye ubwanjye, nta wundi Mukiza, utari njye” (Iz 43, 11).
Muri Yezu Kristu, Imana irashaka kudukiza; gusa rero icyo idussaba ni “yego” yacu ihamye, nkuko Pawulo mutagatifu abivuga mu isomo rya kabiri. Yezu Kristu ntiyabaye icyarimwe “yego” na “oya”, yabaye “yego” gusa! Kuburyo amasezerano yose y’Imana yabaye muri we “yego”, natwe tugakurizaho gukuza Imana, tuvuga tuti “Amen”. Bityo rero “yego” yacu ibe “yego” kandi tuyikomereho. Izo za “oya” ni zo zituroha mu burema, zikatubuza guhaguruka no gukataza munzira igana ubuzima nyabuzima. Gusa rero, Yezu arashaka kudukiza, arashaka kudusubiza ubugingo, arashaka kutoyobra muri iyo nzira igana umukiro Imana itanga.
Dore ku wa gatatu ejo bundi tuzaba dutangiye igihe cy’Igisibo: igihekidasanzwe cyo kwisubiraho, igihe cyo kubabazwa n’ibyaha dukora, igihe cy’imbabazi, igihe cyo kwicuza.
None se ncuti, muvandimwe, kuki twakomeza guheranwa n’ubumuga, n’uburema; kuki twakomeza kuryama muri iriya ngobyi, kandi Yezu ahari, adutegereje kugira ngo adukoreho, atwitegereze, aduhagurutse, atubohore, atugire bashya, adusubize mu nzira nyayo y’umukiro!!!
Ngibyo , nguko. Nkwifurije ibihe byiza ni ukuri; Imana nigukomeze mu mpuhwe zayo, ikumpere imigisha isesuye, ubeho mu mahoro no mu neza biyikomokaho. Imana, ni Yo ubwayo idukomeza muri Kristu, ikadutorera kuba abayo, idushyiramo ikimenyetso cyayo, ikaduha no gutunga Roho wayo mu mitima yacu kugira ngo atubere ingwate y’ibyiza yatugeneye.
P.Oscar Uwitonze.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire